INTWARI Z’U RWANDA ZIKWIYE GUSUBIZWA AGACIRO MU RWANDA: CNR - INTWARI

Publié le par veritas

CNR---INTWARI.png

 

Mu nama yayo yateraniye i Buruseli kuva tariki ya 9 kugeza kuya 10 mata 2010 iyobowe na perezida w’Inteko iharanira repubulika-Intwari, Generali Emmanuel Habyarimana, Biro politiki yahaye ikaze abakomeje kuyigana ari benshi. Ni muri urwo rwego yiyemeje ku basobanurira aho iva, aho ihagaze n’aho igana nibyo abayigana bahuriyeho kugira ngo  babyumve kimwe ndetse batange ubutumwa kimwe basenyera umugozi umwe.


INGINGO YA MBERE

Abagize n’abagana Inteko y’Igihugu Iharanira Repubulika ndetse n’inshuti zayo bitwa « INTWARIMUNTWARI ».


INGINGO YA KABIRI

Mu Nteko y’Igihugu Iharanira Repubulika-Intwari, buri wese asabwa umuganda w’ibitekerezo byubaka impinduramatwara n’impindurangiro : « GIRUBUTWARI USHYIGIKIRE INTWARI ZIHARANIRA URWANDA RWA BOSE ».


INGINGO YA GATATU

Inteko y’Igihugu Iharanira Repubulika ihagaze ku nkingi enye mwikorezi:

1. INTEKO

Inteko ni abantu bose bareshya imbere y’amategeko, bicaye hamwe bagambiriye kuganira, kujya impaka no gusangira ibitekerezo byubaka ku bibazo bibugarije aho bari, aho batuye, mukarere baherereyemo no ku isi dusangiye twese ; bakemeza ntagahato n’amarangamutima uburyo n’inzira byo kubikemura. Kubera ko mu Nteko ntawe uniganwa ijambo cyangwa ngo arizire cyangwa inshuti n’abe n’abamukomokaho babiryozwe, ibyemejwe na benshi mu bicaye hamwe mu Inteko ntagahato bihinduka itegeko ribagenga.


2. IGIHUGU

Igihugu ni abenegihugu bose hamwe basangiye kwigenga k’ubutaka butimukanwa, basangiye amateka adahora ahindagurika ngo yandikwe ukundi yarangije kwiyandika kunyungu z’abategetsi. Mu gihugu cyabo, abenegihugu basangiye ijambo mu ugushyiraho ubutegetsi, n’ingabo zigomba kurinda ubusugire, amahoro  n’umutekano w’igihugu n’abakirimo bose.


3. REPUBULIKA

Repubulika ni ibintu byose bya Rubanda (res publica). Igizwe n’abenegihugu basangiye kureshya imbere y’amategeko. CNR-Intwari yemera kandi iharanira ko ubutegetsi butangwa n’abaturage binyuze mu matora asesuye : umuntu umwe ijwi rimwe bishingiye kw’ihame ko abantu bose bangana, bareshya.  

Inteko y’Igihugu Iharanira Repubulika (IRI) yemera ubwo butegetsi butazwe na Rubanda kandi izahora iharanira ko ubwo butegetsi bukorera Rubanda. Yemera ndetse na Revolisiyo y’abaturage bambura ubutegetsi Umunyagitugu wese aho yaba aturutse hose bakabuha uwiyemeje kwita kunyungu zabo bose hamwe. Ubutegetsi abenegihugu bahatiwe kwemera buzira kurama, gusagamba no gushyigikirwa n’Intwari.


4. UBUTWARI

Intwari ni umuntu wese wakoze igikorwa cyiza kigamije ubusugire bw’igihugu, umutekano n’inyungu za Rubanda, kandi akabikora atikorera cyangwa yikoreramo.  

Ingingo ya kane

CNR-Intwari isanga ari ubutwari bukomeye kwemera Intwari no kuzizubiza agaciro zambuwe mu mateka. Yemera kandi ko Ukuri ari kwo kwonyine kuzarokora abanyarwanda kukabunga n’amateka yabo. Ni muri urwo rwego, isanga ko ntawapfa kuvuga ko jenoside y’abanyarwanda bari mu gihugu imbere yabaye atabanje kuvuga icyayiteye.

CNR-intwari yagize ubutwari bwo gukora ubushakatsi isanga bamwe muri FPR ari bo bateguye jenoside kandi bakayishyira mu bikorwa kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990. Usibye kwisama yarangije gusandara, ni gute FPR ishobora gusobanura ko iyo jenoside y’abanyarwanda b’imbere mu Rwanda « indani » yakomeza kwitirirwa ubwoko bw’Abatutsi kandi ihakana ko nta moko yigeze kubaho mu Rwanda!  Hari gihamya ko bamwe muri FPR bari barateguye kugira abatutsi b’imbere mu Rwanda « b’indani » ibitambo n’ibiraro bambukiyeho kugira ngo bagere k’ubutegetsi ku ngufu nibarangiza babwikubire. Kuri abo bari mu mabanga FPR, Jenoside y’abatutsi b’imbere mu Rwanda yagombaga kuba byanze bikunze kugira ngo babone impamvu n’imbarutso yo kwikiza abaharaniraga amahoro n’isaranganywa ry’ubugetsi kandi baturukaga mu moko yose. Babanje kwirukana imiryango mpuzamahanga kugira ngo bikomereze, nta komyi n’uwo kubara iyo inkuru. Jenoside y’abahutu yatangiriye mu karere FPR yari yarigaruriye mu majyaruguru y’Urwanda.

FPR ntiyahagaritse jenoside nkuko ibyiyitirira cyangwa ibyitirirwa, ahubwo bamwe muri yo barayiteje, barayitegura, barayikora kandi barayikoresha barangije bayitirira abahutu bose bise (kandi atari byo) Interahamwe bifashishije bakazitiza umurindi mu kwica abatutsi b’imbere mu Rwanda ngo babone urwitwazo, imbarutso n’impamvu yo kwanga amasezerano y’amahoro ya Arusha, gukomeza Intambara, kwifatira ubutegetsi ku ngufu no kubwikubira, hanyuma bagasubira inyuma bagasiba ibimenyetso kandi bandika amateka ya jenoside y’abanyarwanda b’imbere mu Rwanda uko babyishakira.

CNR-Intwari ntizahwema kubyumvikanisha gutyo kuko ibifitiye gihamya:


JENOSIDE Y’ABANYARWANDA YATEGURIWE MU MAHANGA I BUGANDA, ISHYIRWA MU BIKORWA UMURYANGO MPUZAMAHANGA UYIREBERA, URANGIJE UHATIRA AMAHANGA N’ABACIKACUMU KWEMERA UBUTABERA BUBERA, BUHISHIRA BUGAKINGIRA IKIBABA ABAYITEGUYE BIHAYE BATABIKWIYE KWAMBARA UMWAMBARO W’ABAROKOZI N’ABACIKACUMU.


CNR-Intwari yamagana kwitiranya bamwe mu abashinze FPR muri Uganda bagamije gutsembatsemba abanyarwanda b’imbere mu rwanda n’abandi bagiye bayigana batazi gahunda yayo nyakuri yakomeje kugirwa ibanga. Ni muri urwego yemeza ko bamwe mu bayishinze muri Uganda bayihaye inshingano yo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside y’abanyarwanda b’imbere mu Rwanda. Bayishyize mu ngiro bifashishije udutsiko tw’abahezanguni b’abahutu (Interahamwe) n’abatutsi (umutwe w’ubwicanyi wa APR wari ugizwe n’abasirikare batoranyijwe hakurikijwe ubukana bwabo mu kwica nkuko tubifitiye gihamya uko bagiye batoranywa).

CNR-Inwari ntizigera yemera ko habayeho « double genocide » cyangwa Jenoside ebyiri, yemeza ahubwo ko habayeho JENOSIDE IMWE YONYINE Y’ABANYARWANDA mubihe bitandukanye nk’uko byari byarateguwe na bamwe bashinze FPR. Habayeho jenoside y’abahutu mu uturere FPR yagendaga yigarurira. Hakurikiraho jenoside y’abatutsi mu turere FPR itari yakigarura muri Mata-Nyakanga 1994. Iyo Jenoside y’abanyarwanda b’imbere yateguwe ishyirwa mu ngiro na bamwe mubavuye hanze mu ngabo za NRA za Uganda kugira ngo babohoze ibyabo aho kubohoza abenegihugu, biharire ubutegetsi hanyuma bandike amateka y’uRwanda uko bishakiye.

Icyatangije jenoside y’abatutsi mu gice FPR itari yakigarurira cyari cyarateganyijwe na bamwe muri FPR mbere y’intambara yo muri 90: FPR yishe Perezida Habyarimana ishaka guteza imidugararo yari yarateguye. Niko byagenze. Gahunda yagense uko yateguwe.

Iyo FPR ya bamwe bari bifitiye umugambi udashyirwa ahagaragara yitwaje kandi atari byo kubohora abatutsi b’imbere mu Rwanda kugira ngo ibone uko ibiyegereza ibacengere ibacengacenga.  Gahunda yayo yo kubigarurira, kubakoresha no kubanganisha n’abahutu  babanaga mu mahoro basangira akabisi n’agahiye imaze gufata neza, yarahindukiye irabihakana ibahimbira icyaha cyo kwihutura; iharira abahunze n’abari k’urugamba ubwoko bw’abatutsi, abandi basigaye mu Rwanda ibahamya icyaha cyo kuba abagaragu n’ibyitso by’abahutu basa bagasabirana. Ni gutyo yateguye gutera Urwanda no guteranya abanyarwanda b’imbere, irabaratera nabo baritera basubiranamo bafasha bamwe bashinze FPR yakotaniye kubateranya no kubatsembatsemba mubihe bitandukanye.

Ntibikiri ibanga ko yabanje gutsembatsemba abahutu bo muture yari yarigaruriye mu amajyaruguru y’Urwanda ifatanyije n’ingabo z’ubuganda za NRA. Birazwi neza ko yari yarateguye ko Abahutu bari mugice cya leta kitari cyageramo imirwano bazumva iyo nkuru mbi yuko benewabo barimo batsembatsembwa  muturere yari yarigaruriye batazatinda kugwa mu mutego yari yarabateze bakayikorera jenoside y’abatutsi yari yarateguye kubagira icyambu yambukiraho ngo yikomereze jenoside y’abahutu ibyita guhorera abatutsi, guhiga interahamwe zayifashije gukora jenoside aho yaru itarigerera no kwigarurira, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, kurwanya abacengezi n’abanzi b’igihugu. Ibyo nibyo byafashije Paulo Kagame n’ingabo za APR yategekaga kwikomereza intambara na jenoside k’ubutaka bwari mu maboko ya guverinoma yitwaza guhorera abatutsi ndetse birakomeza bigeza no muri kongo.


Ingingo ya gatanu

Mu mvugo n’ingiro byayo, CNR-INTWARI ifite umwihariko wo kunga abanyarwanda n’amateka yabo. Yemera ko ayo amateka ari umurage, n’isoko y’amasomo Intwari muntwari zivomamo imiyoborere, imyifatire n’imyitwarire yimakaza ubumwe nyakuri bw’abanyarwanda bagomba kwibuka biyubakira ubumwe n’amahoro bizaramba. Kwiyibagiza amateka ni ukwiyibagirwa.

CNR-Intwari yemera kandi iharanira ko Intwari z’Urwanda zisubizwa agaciro zambuwe mu mateka y’abanyarwanda. Niyo mpamvu isanga kurata intwari ari ubutwari buzira amarangamutima n’ubwoko.  M’urutonde rw’Intwari yarangije kugira icyo ivugaho kandi ruzagenda rwiyongera, harimo izi :


1. UMWAMI KIGELI RWABUGIRI RWA RWOGERA

Intwari yaranzwe no kubaka igihugu, abenegigihu bazira kuvogerwa. Tumukesha:

Kurwanira ubusugire bw’igihugu;

Kurwanira ubutaka bw’u Rwanda rw’abanyarwanda bose n’amateka yabo;

Guca inzara yari yarabaye karande mu Rwanda.

Amaze kubaka igihugu cy’u Rwanda yaciye iteka ko ruzira guterwa no kovongerwa muri aya magambo akwiye kubera isomo abanyarwanda bose: « Urwanda ruratera ntiruterwa »


2. UMWAMI YUHI MUSINGA WA RWABUGIRI

Intwari yaranzwe no kwanga kwiyambura no kugurisha umuconyarwanda. Tumukesha:

Kwanga kuba ndiyo bwana ;

Guharanira ubusugire bw’umuconyarwanda ;

Aho kwihakana umuconyarwanda, Umwami Yuhi Musinga yahisemo gucibwa mu gihugu no kugwa inyuma yacyo nk’impunzi.


3. RUKARA RWA BISHINGWE INTAHANABATATU

Intwari  yaranzwe no kuvugisha ukuri no kurwanira igihugu. Tumukesha:

kwanga ubukoloni mu bukoloni nk’uko bimeze ubu mu Rwanda ;

kwanga umuco w’agasazuguro no gutesha agaciro umunyarwanda mu gihugu cye ;

kurengera uwaguhungiyeho, kuvugira udahari ukirinda kumugambanira ;

kwanga urubanza ruciriwe mu nyegamo (mu mfuruka) aho gucibwa ku karubanda ;

kwigomeka k’ubutegetsi bukandamiza Rubanda ;

kwamagana umuco wo kubohoza amazu n’amasambu n’indi mitungo ;

guharanira ko icyaha kiba gatozi, uwagikoze akakibazwa wenyine;

Aho kwihakana amahame n’amatwara y’Intwari, yahisemo kunyongwa amaze kugambanirwa n’Inshuti ye Ndungutse yagaye cyane.


4. Basebya ba Nyirantwari

Intwari yaranzwe no kurengera umwana na nyina n’abatagira kivugira. Tumukesha:

kurwanya umuco wo kuroha abakobwa batwise inda y’indaro abayimuteye bigaramiye;

kwigomeka k’ubutegetsi bunyonga abanze kubuyobaka;

Nyina Nyirantwari wari warasamye inda y’indaro yarokotse kurohwa. Basebya amaze gukura akabimenya, yahisemo kwigomeka no kurwanya ubutegetsi bw’i Nyanza bwaciraga urwo gupfa umwana ukiri munda ya nyina azira icyaha cy’uko yasamwe atabihisemo.


5. PADIRI ALEGISI KAGAME

Intwari yaranzwe no kwandika amateka uko yiyanditse, guhishura ibyari ubwiko, gusubiza agaciro ururimi rw’ikinyarwanda no kumenyekanisha umuconyarwanda. Tumukesha:

kwandika ibitabo byabereye abanyarwanda n’abazabakomakaho isoko idakama y’ubumenyi ku mateka n’umuco, ari wo murage musekuruza w’Abanyarwanda;

kuvuga no kwadika ntakubogamira k’uruhande rw’uwatsinze ubonerana uwatsinzwe;

kuvuga ukuri kuzira amarangamutima m’Urwanda;

Usibye kuvugira kukarubanda ibyaziraga n’ibyahanirwaga kuvugirwa mu ruhame, Padiri Kagame Alegisi yarabyanditse, arabisobanura bihinduka gutyo umurage n’amateka y’abanyarwanda bose aho kuba umurage w’agatsiko kari karabigize ibanga. Ubwo bwiko n’ubwiru bimaze kujya k’umugaragaro nibwo hadutse imvugo « Kiliziya yakuye kirazira ».


6. JOSEPH HABYARIMANA GITERA

Intwari yaranzwe n’ukuri gusharira ariko kukavura ukuvuze n’ukubwiwe. Tumukesha:

kuvugira abatagira uruvugiro no kurwanya kuvuga ibyo ingoma ishaka;

kuba ijwi no gutinyura Intumwa za Rubanda kubumbura umunwa bakavugira Rubanda;

kwamagana umuco wo kuvukana imbuto abandi bakavukana umuruho;

kuvuga igiteye amaze kugaragaza ikigiteye;

kwanga guhaka no guhakwa, kugaba no kugabirwa ibya Rubanda;

kugaragaza ikibaye amaze gusobanura igitumye kiba.

Yozefu Gitera  yasigiye abanyarwanda bose umurage ukwiye guhora wibukwa n’abaharanira bose Urwanda rwa bose ruzira gukomeza kurangwa n’umuco waranze ubutegetsi bw’ubwami na Repubulika bwagiye bwica abenegihugu bazira uko batekereza bwananiwe kwica «ikibatera » guta umurongo w’abayoboka n’abayoborwa buka.


7. UMWAMI MUTARA RUDAHIGWA

Yaranzwe no kwamagana umuco wo kunyonga abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Tumukesha:

kugabanya ibikingi abashefu n’abaturage;

guha agaciro ibitekerezo by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Aho gukurikira buhumyi abamusabaga kunyonga Yozefu Gitera n’ibitekerezo bye, Umwami Mutara Rudahigwa yahisemo kubagira inama y’umwami umwe wenyine waziraga kwica abagaya ubutegetsi bubi mu Rwanda muri aya magambo atazibagirana mu mateka y’abanyarwanda : « Aho kwica Gitera, mwakwica ikibimutera ».


7. PEREZIDA DOMINIQUE MBONYUMUTWA

Intwari yaranzwe no kutagundira ubutegetsi. Tumukesha:

kuba imbarutso y’umutimanama wo kwibohora ingoma y’igitugu;

kwemera guta umurongoyanga gutora ibyo atemera muri 1968;

kutagundira ubutegetsi aharanira inyungu ze n’agatsiko ke;

Perezida Dominiko Mbonyumutwa yasigiye abanyarwanda bose umurage ukwiye guhora wibukwa n’abaharanira bose ko mu Rwanda habaho umuco wo kwemera gusimburwa k’ubutegetsi. Niwe wenyine mu mateka y’u Rwanda wemeye gusimburwa mu mahoro k’ubutegetsi bw’Urwanda yabereye Prezida kuva 28 mutarama 1961 kugeza 26 ukwakira 1961 agasubira mu buzima busanzwe nk’abandi benegihugu.


8. PEREZIDA GREGORY KAYIBANDA

Intwari yaranzwe n’ibitekerezo byubaka, kuvugira abarengana n’abarenganywa. Tumukesha:

guha ikinyamakuru Kinyamateka umurongo ukwiye wo kuba ijwi ry’abadashoboye kutivugira;

kwanga imanza z’amahugu;

kugira umutungo bwite (droit de propriété);

gutegeka Intiti kubana n’abaturage mucyaro no kubigisha mu mvugo n’ingiro;

kurwanira impinduramatwara  n’impindurangiro mu butegetsi bw’u Rwanda;

guha abanyarwanda amahirwe angana mu buyobozi;

kubona ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika kandi buvuye mu matora;

kwita ku majyambere y’abanyarwanda benshi batuye mu cyaro;

Perezida Gerigori Kayibanda yibukwa nka perezida wabashije kwemerwa n’abatavuga rumwe nawe ko yagerageje kurwanya abahezanguni aho bava hose.


9. PEREZIDA HABYARIMANA JUVENAL

Intwari yaranzwe no kwemera gushyikirana n’abarwanya ubutegetsi bw’igitugu. Tumukesha:

kurwanya umugambi wacuzwe na FPR igamije ko abanyarwanda basubiranamo;

kwita ku majyambere y’abanyarwanda benshi batuye mu cyaro;

kwemera gushyira umukono ku amasezerano y’amahoro mu gihugu no mu karere.

Perezida Habyarimana Yuvenal akwiye kwibukwa n’abaharanira bose ukuri ku mateka ya jenoside y’abanyarwanda agomba kwandikwa uko yiyanditse aho kwandikwa uko FPR yabitegetse nka Perezida wari wabashije gukumira icyatuma abanyarwanda basubiranamo bakamarana.


9. General Major Fred Gisa Rwigema

Intwari yaranzwe no kwanga gushyigikira umugambi wo gutsembatsemba abo yaharaniga kuyobora.. Tumukesha:

kwanga gushyigikira umugambi wacuriwe mu Buganda wo gutsembatsemba abahutu;

Amaze kugambanirwa no kwivuganwe na bamwe mu bashinze FPR yateguye igashyira mu bikorwa jenoside y’abahutu yaje kwagurirwa no guharirwa abatutsi b’imbere mu rwanda yasimbujwe kungufu Kagame Paulo n’abategetsi b’ubuganda bamuhaye inshingano yo gutegura jenoside y’abanyarwanda yateguriwe mu Buganda.

9. Gapyisi Emmanuel

Intwari yaranzwe no kwerurira Perezida Habyarimana akamaro k’amashyaka menshi. Tumukesha:

Gufata iya mbere mu kwamagana ububi bw’ishyaka rimwe rukumbi  mu Rwanda;

Yarashwe na FPR ishaka ko abahutu  basubiranamo bakamarana.

10. Felicien Gatabazi

Intwari yaranzwe no kuvugisha ukuri kudatezuka kubyo yemera. Tumukesha:

kwanga gushyigikira umugambi wo kwica Perezida Habyarimana;

kwanga kwemera ko uwo mudahuhuje ibitekerezo agomba gupfa;

kwanga kuvutsa ubuzima uwo muhatanira ubutegetsi;

kwanga umuco wo kwihorera;

Yishwe na FPR imuziza kudashyikira ikinamico ryayo mu masezerano y’amahoro ya Arusha.

11. Boniface Ngulinzira

Intwari yaranzwe n’imishyikirano itaziguye. Tumukesha:

kurwanya ikinamico mu mishyikirano n’amasezerano y’amahoro y’Arusha;

guharanira imishyikirano y’amahoro atanga ikizere n’ibitekerezo byubaka;

kureba kure akabona  yamagana gukomereza ingirwamishyikirano muri Kigali;

Abashinze FPR yo gushyira mu bikorwa jenoside y’abanyarwanda bagabanyijwemo ishyaka MDR ibice bibi bihanganye kugira ngo banyonge ibitekerezo byubaka igihugu Ngulinzira yari yaragaraje mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha.

12. Lieutenant Abdul Ruzibiza

Intwari yaranzwe no kwanga kuryamira ukuri yahagazeho cyangwa yabwiwe. Tumukesha:

kuva mu gatsiko k’abicanyi n’abatezamvururu akavuga ukuri kubyaye mu Rwanda;

kuba uwambere muri FPR kwemera ko jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa na Paul Kagame hamwe n’agatsiko kari muri APR;

Gutanga ubuhamya buzira amarangamutima ku amahano yagwiriye abanyarwanda bose;

kumenya gahunda ya buri munsi y’uko intambara ihagaze;

kwitandukanya n’umutwe w’abicanyi akemera kuvuga ibyo bakoze.

 

 

Bikorewe i Sion (Suisse)

Ku wa 14 Nyakanga 2011

Général Habyarimana Emmanuel

Prezida wa CNR-INTWARI

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P
<br /> <br /> Ndashima imigambi myiza ya CNR-Intwari, mukomereze aho tubari inyuma mu rugamba rwo kubohoza igihugu cyacu.<br /> <br /> Nimugire amahoro!<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre