Ibaruwa yandikiwe Kagame Paul : Mujye mukora ibyo mvuga ,ntimukajye mukora ibyo nkora ! Umutungo ufite wawukuye he ?

Kuri Nyakubahwa Perezida, sinigeze narimwe ntekereza ko nzigera nkwandikira ibaruwa. Niyemeje kukwandikira ubu, bitewe nijambo wivugiye wowe ubwawe ejo kuwa 22 Kanama 2011, uribwira abayobozi bo muturere tw’u Rwanda bagera kuri 400.
Ubutumwa nyamukuru watanze kuruwo munsi, nuko umuyobozi agomba kwegera abaturage, akirinda ruswa kandi akirinda gukoresha umutungo wa leta munyungu ze bwite.
Uburyo wasobanuyemo umuyobozi mwiza, ukanabisubiramo inshuro nyinshi, ko umuyobozi mwiza ari umuyobozi abanyagihugu bibonamo, ndetse akaba umuyobozi abaturage bashobora kunenga, mugihe ibintu bitagenda neza.
Nkuko wabivuze, wemeje ko umuyobozi mwiza agomba guhora yiteguye kunengwa aho ibintu bitagenda neza, maze uwo muyobozi akaba yakwikosora biturutse kuri uko kunengwa. Ukurikije uko wabivuze, kuri wowe umunyagihugu niwe ‘mwami’.
Nyakubahwa, iri jambo ryari ryiza pe. Yewe no kubihindura mucyongereza bituma bitumvikana neza nkuko wabivugaga, ubwo wavugaga ko ubutegesi bukorera abaturage buba bwiyubakira umusingi (fondation) utajegajega. Ibyo niko biri !!
Bwana Perezida, ijambo ryawe ryabaye ryiza kurushaho, ubwo wavugaga kubayobozi bikanyiza, bakigwizaho umutungo bakuye mubya rubanda, kandi ukavuga ko bene abo bayobozi badashobora kubaho mumahoro, uko baba abaribo bose.
Wasubiyemo muri ayo magambo inshuro nyinshi Nyakubahwa, wibutsa abo bayobozi 400 ko inshingano zabo ari ukurinda umutungo w’abanyagihugu, ndetse no guhesha agaciro amafaranga yabo.
Perezida, ayo ni amagambo meza cyane, ariko ikibazo ni iki « Wowe waba ubaho nkuko wigisha abandi bayobozi bato kuri wowe kubaho ? Ese ukora ibyo ubwiriza abandi gukora? »
Aha niho hari ibibazo byanjye :
Indege zihenze za JET
- Ni hehe wakuye amafaranga yo kugura ziriya ndege ebyiri zihenze, zigaragara kuri aya maforo hasi, zirengeje akayabo k’amadolari y’abanyamerika 100 000 000?
- Ni amafaranga angahe wiba mumisoro y’abaturage, wiyishyurirra wowe ubwawe, umugore wawe, ndetse nabana bawe mungendo zanyu bwite?
- Wahakana ko umunyamabanga mukuru w'ikigega cya leta (tresor public,) Kampeta SAYINZOGA Atari mwishywa wumugore wawe? Ntabwo uzi ibyo bita ‘conflit d ‘interet’?
Ibikingi by’ubworozi:
Reba igikingi wifatiye ku Muhazi, kiva kuruhande rumwe rw'ikiyaga cya MuhaziReba igikingi wifatiye ku Muhazi, kiva kuruhande rumwe rw’ikiyaga cya Muhazi, kikakizenguruka cyose; kuki ufata ahantu hangana kuriya, mugihe uzi ko mu Rwanda ubucucike bw'abaturage burenze abantu 400 kuri kirometero kare imwe (1km2) ?
Ibuka ko wabwirije abasilikare bakaru (les généraux) bawe bari bigabije ibikingi ko bagomba kubisubiza, kuki se wowe ukibigumanye ? Wasobanura uburyo wabibonyemo?
Amamodoka:
Ufite imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Ranger Rover zihenze cyane.
Izo modoka zaba zanditse kuri wowe cyangwa ni iza leta?
Izo modoka zaba zihesha abanyarwanda agaciro, mugihe bari kwicira isazi mujisho?
Ama companies:
Niwowe witegekera ‘Crystal Investment’, warangiza ukabishyiraho Nshuti Manasseh nkagakingirizo!
Imitungo yayo uyivanga niya MTN uko wishakiye, ntacyo wikanga!
Kuki udashobora kwereka rubanda ,wenda basi ukereka abanyamuryango ba FPR raporo y'umwaka y'izo investmentkoko ?
Indi mitungo:
Byemere Nyakubahwa Perezida, wowe, na bishywa bawe Byusa na Katari Sekoko, nimwe banyiri umuturitwa mushya wa Kigali City Tower. Wabwira abanyarwanda aho wakuye ayo mafaranga yo kuwubaka?
Umuturirwa wo mu bwongereza:
- Wowe Perezida, bishywa bawe Byusa na Hatari, nimwe banyiri ‘Rwanda House”, inyubako ikorerwamo na ambassade y’u Rwanda mubwongereza. Mwasobanurira abanyarwanda aho mwakuye ayo mafaranga?
Ama hotels ahenze:
- Uko bigaragara, Nyakubahwa iyo ugiye mubutumwa, wibera muma hoteli ahenze, yayandi na ba Perezida b’ibihugu by’ibihangange ku isi nk’ubufaransa cyangwa Ministre w’intebe w’ubwongereza batararamo kubera gutinya ko abanyagihugu babo babarega kwaya, wowe ntacyo biba bikubwiye!!!
- Wowe n’abaguherekeje, akenshi baba barenga 10, mwigira mumahoteri ahenze, mwiyibagije ko ayo mafaranga muba mwaya ari imisoro y’abanyarwanda batanga biyushye akuya.
Hari ibitumvikana Nyakubahwa Perezida: Reba umushahara wawe, nk'umukuru w’igihugu gikennye uko ungana, reba mu Rwanda aho umushahara wumukozi wo murugo aho ahembwa gusa $5.6 ku kwezi (akaba arushwa n'uwo mu gihugu kiri mubikennye cyane ku isi aricyo Haiti : $ 6.6, Uganda: $17, Tanzaniya : $22, na Kenya : $32), niki utekereza kuri ubwo buzima? Ni hehe ibi wowe wabyumvise uretse i Rwanda? Ngo abasahura umutungu wa rubanda, nubwo bakwiba abaturage, bakigwizaho ubutunzi ngo ntamahoro bazagira aho bazaba barihose, abaribo bose….wowe ubaho ute ubwo?
Ubwo ntabwo wiba ibya Rubanda koko, cyangwa ruswa ntiyakumunze?
Gusa uracyafite amahirwe! Nkuburiye, wasobanurira abanyarwanda uburyo wabonyemo ibi byose, naho ubundi abanyarwanda bazabikwibariza kandi bizakubera bibi kurushaho, cyane cyane bano 400 wigishaga ejobundi bari mubambere bazakwirukankaho, kuko nabo bamaze kwiyunvira ko ugira indimi ebyiri.
Nyakubahwa Perezida, byaba bigutera ishema kuyobora abanyarwanga babayeho murubu buzima? Aba nubwo bameze gutya, nibo bazakwikuriraho!
Umuturage ahangayikishijwe nuburyo wogogoje u Rwanda.
Inkuru ya Herman, yakuwe mucyongereza ishyirwa mukinyarwanda na Veritasinfo