Wabona Nyakubahwa MBONIMPA Jean Marie Vianney atubereye umuyobozi ; igihe nikigera, abarimu twese tuzamukurikira !(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Mbonimpa Jean Marie Vianney, yaba umuyobozi mwiza.

Nkomoka ku Kibuye. Nkunda gusoma uru rubuga www.leprophete.fr, ku buryo iyo ndi nko mu rugendo nkarara ntarurebyeho, bimbuza amahwemo.

Muri iyi minsi nabonye rwariyemeje guha ijambo Abanyarwanda banyuranye, kugira ngo ababyifuza batangire bashushanye ejo hazaza, bavuge uko batekereza umulideri wazabafasha gusezerera ubutegetsi bw’Agatsiko no gushyiraho Leta itarangwa no kwikubira ibyiza by’igihugu, ahubwo igaharanira ineza y’Abanyarwanda bose, Abahutu, Abatwa n’Abatutsi, tutibagiwe n’abahawe ubwenegihugu nyarwanda (les naturalisés) !

Muri urwo rwego, nanjye nifuje kugira ibyo mvuga ku muntu nzi neza kuva kera, ari we Nyakubahwa MBONIMPA Jean Marie Vianney. Mu by’ukuri, kuva menyana na Mbonimpa, nkumva ibitekerezo bye, nkitegereza n’uko akora agamije guteza Abanyakibuye imbere, nahise mugirira icyizere, nkaba nemeza ko uwamushinga igihugu cyose yakiyoborana ubwitonzi n’ubushishozi mu nzira y’uburenganzira busesuye, umutekano n’iterambere.

Kugira ngo hatagira unshinja amarangamutima ya kigore, ngiye kubereka ingingo nshingiraho icyizere mfitiye Mbonimpa Jean Marie Vianney.

1. Mbonimpa ni umugabo uhamye, arubatse, afite abana babiri.

Kuba umubyeyi ni ingingo yo kwitabwaho. Umuyobozi w’insoresore ashobora guhuzagurika cyangwa ntiyite ku nama agirwa, bityo akaba yashyira igihugu mu kaga ! Mbonimpa ni igikwerere cy’ imyaka 51 y’amavuko, arubatse, abanye neza n’uwo bashakanye kandi ni umubyeyi witaye ku burere bw’abana be. Icyo nicyo gituma ntekereza ko ashobora no kwita ku bana b’igihugu cyose, kiramutse kibonye amahirwe y’uko akibera umuyobozi.

2. Mbonimpa yarize, ni umuhanga w’umunyabwenge.

Koko kwiga ni ngombwa, kandi gukoresha cyimeza gusa ntibikijyanye n’igihe tugezemo gisaba ko umuntu agomba gukora ashingiye ku byo yize, abandi nabo bagakora ibijyanye n’ibyo bize, twese tugahuriza hamwe tukazamura Urwatubyaye. Mbonimpa yize kaminuza mu Rwanda no mu mahanga, ahakura impamyabushobozi n'ikoranabuhanga ryagirira akamaro igihugu cyacu :

(1) Afite Impamyabushobozi ihanitse yakuye muri IAMSEA (Institut Africain et Mauricien de Statistique et d’Economie appliquée) yahoze i Kigali.

(2) Afite Diplôme post-grade (3e cycle) en Statistique économique (ibarurabukungu) yakoreye muri Université y’umugi wa Nechâtel mu gihugu cy’Ubusuwisi.

(3) Afite Diplôme fédéral d’aptitudes pédagogiques nayo yakoreye mu Busuwisi mw’ishuli ry’umugi wa Lauzane ryigisha ubuhanga mu myigishirize.

Biragarara rwose ko Mbonimpa afite « compétences » zihagije zo kuba yakongera gukorera Urwanda, akagira uruhare mu kuruteza imbere mu bukungu no mu mibereho myiza y’abarutuye. Kandi birazwi ko yagiye ashimwa kubw’ubushobozi yagaragaje mu mirimo yose yashinzwe na Leta (Urwanda rukiri Urwanda !)

3.Mbonimpa ni inararibonye muri politike

Mu ntangiriro za 1991, Mbonimpa yabaye umwe mu b’ikubitiro bagize uruhare mu kubyutsa ishyaka MDR, bagamije kurwanya ingoma y'igitugu y’ishyaka rimwe rukumbi rya MRND, no kwimakaza demukarasi ishingiye ku mashyaka menshi. Gusa kubera ko igihugu cyari kimaze kumushinga kuyobora ibikorwa by'Ibarura rusange rya kabiri ry’abaturwanda n’imiturire yabo ryabaye mu ngo mu kwezi kwa Kanama 1991, byabaye ngombwa ko atigaragaza cyane nk’uri mu ishyaka rya politiki, nk’uko amabwiriza agenga ibarura yabiteganyaga.

Ibarura mu ngo rirangiye, nibwo Mbonimpa yiyemeje gukorera politiki ku mugaragaro, ahera mu rwego rwa komini n’urwa perefegitura, agaragaza bwangu ishyaka n’umurava, bituma azamurwa mu ntera mu gihe gito.

(1) Yatorewe kuba umwe mu bagize Secretariat ya MDR muri Komini ya Gisovu, na Secrétariat ya Perefegitura ya Kibuye.

(2) Mu rwego rw’igihugu, yari umwe mu bagize Kongre ya MDR, aza no gutorerwa kuba Visiprezida wa Komisiyo ishinzwe ibya politiki.

(3) Mu kwezi kwa Mata 1992, ishyaka MDR ryamwinjije muri Guverinoma y’inzibacyuho y’amashyaka menshi, mu mwanya wa Directeur de Cabinet wa Minisitiri w’Intebe, Nyakubahwa Dogiteri Dismas Nsengiyaremye. Uwo murimo yawufatanyije no kuba umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yari ishinzwe kugoboka abavanywe mu byabo n’intambara.

(4) Mu kwezi kwa Nyakanga 1993, muri Guverinoma yari iyobowe na Madame Uwilingiyimana Agata(Imana imuhe iruko ridashira), Mbonimpa yagizwe Minisitiri w’Amashuri abanza n’ayisumbuye.

(5) Muri jenoside yo mu 1994, Mbonimpa yarahizwe cyane ahorwa ibitekerezo bye birimo gushyigikira amasezerano ya Arusha. Yakijijwe n'uko yari aturanye na Ambasade y'Ababiligi i Kigali, we n’umuryango we bayihungiramo rugikubita, intambara irangira barashoboye kugera no kwihisha mu karere ka Gitarama.

(6) Nyuma ya jenoside, mu kwezi kwa Kanama 1994, Mbonimpa yagizwe Ambasaderi mu gihugu cy'Ubusuwisi. Ntibyatinze, mu Kwakira 1996 Leta ya FPR imuhamagarira indi mirimo, ku mpamvu z’uko atemeraga politiki bamusabaga gushyira mu bikorwa, agatinyuka no kubimenyesha Guverinoma mu mabaruwa anyuranye. Yahise asaba ubuhungiro aho mu Busuwisi, anikomereza amashuri. Kuva mu mwaka wa 2000 ni Umwarimu w'imibare n’ubuhanga mu by’ubukungu (Professeur de Maths et d’économie) mw’ishuli ry’umugi wa Vallée atuyemo.

4. Hari ibyiza byinshi Mbonimpa yakoreye Abanyakibuye.

Mu gahe gato yamaze muri minisiteri y'amashuri abanza n'ayisumbuye, Mbonimpa yagaragaje ubushake n' ubutwari budasanzwe bwo kwita ku bibazo by'abanyeshuri n'iby'abarimu ku buryo bw'umwihariko. Yafatanije cyane na Nyakwigendera Dogiteri Hitimana Leonard, umudepite wa MDR-KIBUYE (Inkotanyi zaje kumwivugana mbere y’amatora yo muri 2003).

(1) Ministri Mbonimpa yemeye amashuri menshi y'ababyeyi arimo ishuri ryisumbuye rya BUMBA, n'ubu rigikora neza.

(2) Yatangije amashuri yisumbuye mashya arimo Ishuri ryo mu GASENYI , n'Ishuri rya NYANGE, yose akaba agikora neza.

(3) Yagize umwete mu gushyikiriza amashuri n'abarimu ibikoresho bihagije.

(4) Yavuguruye uburyo bwariho bwo gutanga imyanya mu mashuri yisumbuye, kuko mbere hafatwaga abana bazwi gusa n'iyo baba ari abaswa! Mbonimpa yashyizeho amabwiriza ashimangira ay’uwamubanjirije, Madamu Uwilingiyimana Agata, ateganya ko imyanya igomba guhabwa abana bishingiye ku buhanga bwabo. Ayo mabwiriza yarakurikijwe cyane (n’iwacu ku Kibuye), nuko abana b'abahanga b'abakene baratsinda mu buryo bugaragara, akarengane kahozeho kavaho ! Iki gikorwa cyashimishije ababyeyi n'abarezi cyane, bigatuma bahora bazirikana ibyiza Ministiri Mbonimpa yabagejejeho, mu gihe gito yamaze muri iyo mirimo. Naho abarimu bo bari mu gahinda kadashira, dore ko bafashwe nabi cyane, kuva Leta ya FPR yajyaho, bikaba byararushijeho kuba bibi muri iki gihe cya Guverinoma y'Agatsiko: bahembwa serumu, ntibagihabwa imfashanyigisho n'ibikoresho bya ngombwa, ni bo bakozi ba Leta basuzuguritse mu gihugu cyose, nyamara ari bo barera Urwanda rw'ejo !

5. Icyo Mbonimpa ashyize imbere muri politiki: UBWISANZURE BWA BURI WESE N’UBWUMVIKANE BW’ABATURARWANDA MU MAHORO N’UMUDENDEZO.

(1) Ntiyishimiye na busa uko Abaturage babayeho muri iki gihe : baragijwe imbunda nk'amatungo, bahozwa mu bwoba, ku nkeke no mu rwikekwe, babuzwa epfo na ruguru, bacuzwa utwabo, bakanasuzugurwa n'abambari b’Agatsiko kikubira umutungo wose w'igihugu bo bicwa n'inzara.

(2) Mbonimpa yari muri MDR yitwaga modéré, ya yindi yemeraga ko kwicarana kw’abanyarwanda bakaganira ku bibazo by'igihugu cyabo ari byo byabaha gufatira hamwe icyerekezo cyiza cy'ubwiyunge na demokarasi ituma buri wese yishyira akizana mu Rwamubyaye, ntawe ugombye kugenda yihishahisha cyangwa yubitse urutwe nk'aho we atari umwenegihugu.

Muri urwo rwego , Mbonimpa n’abasangirangendo be babonaga mu Masezerano ya Arusha amizero y’Abanyarwanda yo gusezerera burundu UKWIKUBIRA ubutegetsi kwakomeje gutera umwiryane mu bana b'Urwanda. Yemera ko gusangira ubutegetsi hakurikijwe amahame y’ingenzi y’ayo masezerno, byajyaga kuba intambwe ikomeye igana amahoro arambye. Asanga ko abayobozi ba FPR-Inkotanyi bahisemo inzira y’ubwicanyi n’umuco mubi wo kwikubira ubutegetsi bwose, ari bo bakwiye kubazwa amahano baroshyemo igihugu cyacu kuva muri 1990, bagakurikiranwa n’inzego z’ubucamanza mpuzamahanga kubw’amaraso atagira ingano bamennye, ari ay'Abanyarwanda, ari n’ay’abaturanyi bo muri Kongo. Birakwiye kandi ko abakunda Urwatubyaye tutakomeza kurebera uko Kagame n'Agatsiko ke bashishikajwe no kwica Abanyarwanda urubozo , imyaka ikaba ishize ari 21. Ni ngombwa guhaguruka, tugaharanira uburenganzira bwacu twivuye inyuma, duhereye ku burenganzira bwo kubaho (le droit à la vie).

(3) Ku byerekeye umwanya w’abasilikare mu micungire y’igihugu, Mbonimpa ntiyemera ko bagira uruhare muri politiki. Abasilikari bagomba kuba « abaprofessionnels » mu kazi kabo, bagakora gusa umurimo wo kurinda ubusugire bw'igihugu, no guhangana n'umwanzi wese wabangamira umutekano n’inyungu rusange, ariko ibya politiki bakabivamo burundu, bigaharirwa abasivili. Ibihugu byateye imbere muri demukrasi no mu bukungu bikwiye kutubera isomo, kubera ko itengamara ryabyo rituruka ahanini ku mpamvu z’uko igisilikari cyarekeye aho kwivanga muri politiki. Politiki y'Abasilikare nta kindi ishyira imbere uretse ingufu n’intambara, bakirengagiza ikintu gikomeye cyane : intambara irasenya ntiyubaka. Ibyo buri munyarwanda wese akwiye kubihoza ku mutima, keretse wenda ba Rusahuriramunduru n'amabandi yazobereye mu kubonera indonke mu miborogo y'abanyagihugu. Abirirwa bivuga ibigwi mu mihigo itampaye agaciro, ngo ni intwari zidasanzwe kuko barwanye bagatsinda, igihe kirageze ngo baterwe ipfunwe n'uko bishe abana b'Urwanda, ari nako basahura umutungo rusange ! Bongere bigaye kuko basa n'abarwaniye inda zabo gusa, ubu Abanyarwanda benshi cyane bakaba bicwa n'ubukene mu gihe Agatsiko kari ku butegetsi, ko kiberaho mu murengwe urenze ukwemera.

6. Mbonimpa ngo yaba yiteguye gukorera politiki mu Rwanda.

Uko nabyumvise, Mbonimpa ngo yaba abona ko igihe kigeze cyo kugaruka mu kibuga, Abanyapolitiki bari mu mahanga bagatahuka, bagafatanya n'Abanyarwanda bari mu gihugu kurwanya akarengane n’iterabwoba byokamye ingoma ngome ya FPR, no kuboneza inzira z’ishyirwaho ry’ubuyobozi bushya, buharanira inyungu za rubanda koko. Kagame ntabwo ashobora gukomeza kwidegembya mu kibuga wenyine no gufunga uko yishakiye Abanyapolitiki batavuga rumwe na we. Ibyo bizakizwa n'uko abarwanya ubutegetsi bwe bahagurukiye icyarimwe, bagataha iwabo mu Rwanda bafite ingufu zo kumwotsa igitutu.

N'ubwo hakenewe "un minimum de garanties de sécurité" ku banyapolitiki ba opozisiyo biyemeje gukorera mu Rwanda, birazwi neza ko izo garanties atari Kagame uzazitanga ku neza : Abanyarwanda nitwe ubwacu dukwiye kuziharanira dukurikije urugero rwiza rw’ibyabaye muri iyi minsi mu bihugu by’Abarabu, kandi ndibwira ko bigenze gutyo n’Amahanga atabura kudutera inkunga.

7.Mbonimpa ni indakemwa mu mico no mu myifatire.

Mbonimpa ntashinjwa ubwicanyi kandi ntawe umurega KUNYEREZA umutungo wa Rubanda. Iyi ngingo ni ingirakamaro kuko ubuyobozi bw'igihugu cyacu butagomba gukomeza kuba indiri y'abarushije abandi kumena amaraso y'Abanyarwanda, cyangwa se ubuhungiro bw'Abajura!

Igitandukanya umunyapolitiki nyawe n'umucancuro ni iki ngiki : Umuyobozi w'igihugu w’indakemwa aharanira icyagirira abenegihugu bose akamaro. Inyungu rusange (Intérêt général) niyo igomba gushyirwa imbere y'inyungu z'abantu ku giti cyabo. Umutegetsi wiba ibya rubanda, nka bariya tubona bagura indege zabo, bubaka amahoteli hirya no hino mu mafaranga basahuye mu gihugu gikennye nk’icyacu, bakwiye gutahurwa vuba, bakabihanirwa kandi bakigizwa burundu kure ya politiki.

8. Umwanzuro.

Nyakubahwa Mbonimpa, nizeye ko uzasoma iyi nyandiko yanjye. Nagerageje kukuvuga uko nguheruka muri MDR n’uko nakubwiwe muri iyi minsi, kandi sinshidikanya ko hari abandi banyarwanda benshi baguhanze amaso. Izere gusa ko tugufite ku mutima. Hano ku Kibuye hari benshi cyane bakikwibuka kandi bakuvuga neza. By’umwihariko, Abarimu turagutegereje. Uramutse ugarutse gukorera politiki mu Rwanda, twagushyigikira tutazuyaje.

Imana iguhe umugisha kandi izaduhe kongera kubonana vuba amaso ku maso.

UWERA Speciosa, Kibuye.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Uyu MBONIMPA we mu gihe gito INYUMBA aramugendera maze azibone mu ntore ! Kuko umuntu w'umuhanga nkuyu kandi ufite ibitekerezo byiza ntabwo FPR yamubura kugirango akomeze ayibere agakingirizo ,
Inyumba nananirwa azitonde batazamwoherereza twa TUZI kugira ngo ave ku isi, ni mukomeze mutugezeho abagabo nkaba , maze tugire amahirwe yo kuzihitiramo!

Répondre