Kagame arashaka kuzafungura Ingabire Victoire amaze kurogwa nka Bizimungu Pasteur !

Publié le par veritas

077-Rwakabije.pngNyuma y’aho bamwe mu bayoboke b’umutwe wa Politiki FDU-Inkingi batangaje ko umuyobozi wawo Ingabire Victoire Umuhoza yangiwe kuvurwa n’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru w’uru rwego, Gen. Major Paul Rwarakabije aratangaza ko Ingabire atigeze yangirwa kuvuzwa ahubwo ngo niwe wagiye ubyanga kenshi.

Ibi bitangajwe nyuma y’aho Ingabire Victoire yajyanywe mu bitaro byitiriwe Umwami Fayçal kuri uyu wa kane ; aha Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Gen. Maj. Paul Rwarakabije yatangaje ko Victoire Umuhoza atigeze yangirwa na rimwe kubonana n’abaganga ahubwo ngo kenshi yagiye ahakana abaganga bamuhaye ndetse ngo n’ejo bundi kuwa Kane yajyanywe mu bitaro byitiriwe Umwami Fayçal ku bushake bwe, ntiyari amerewe nabi nk’uko abo muri FDU-Inkingi babivuga.

Aganira na BBC Gahuzamiryango ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, Rwarakabije yagize ati : “Uwo muntu tumufite muri Gereza ya Kigali, ubuzima bwe bukurikiranwa umunsi ku wundi ; yigeze kugira ati ’umuganga wanjye ntari buze kunsuzuma’, ubundi ati ’abaganga banyu ntabo nshaka’ ; ubwo urabona iyo umuntu yifata uko nguko dukora uburyo ashobora kubona ibyo agenewe uko byagenda kose. Abantu rero bajya kuvuga ngo twabujije umuntu kujya kwivuza rwose ntabwo aribyo”.

Paul Rwarakabije akomeza avuga ko Victoire Ingabire atajyanywe kwa muganga arembye ahubwo ngo yagiye ku bushake bwe.

Agira ati : “Ejobundi na mbere yaho yashatse kujya kwa muganga, ariko ukabona arabivuga adashaka kujyayo, umuntu akabura icyo yafata ; rwose abantu bajye bavuga ibintu uko biri, tuba tubana nabo buri munsi, ibibazo by’umuntu tuba tubikurikira tunahendahenda tuvuga tuti ’ariko urashaka iki ?’”

Nyamara ariko ku ruhande rwa FDU-Inkingi ho bavuga ko umuyobozi wabo yashatse kwivuza kuva umwaka ushize ariko ngo akabyangirwa. Aganira na BBC, umuyobozi wungirije wa FDU-Inkingi, Boniface Twagirimana yavuze ko umuyobozi wabo (Ingabire Victoire) yarwaye kera ntiyemererwe kwivuza, ndetse ngo hashize amezi icyenda.

Ati : “Byaratuyobeye mu by’ukuri kubona umuntu yari arwaye batubwira ko arembye, ubuyobozi bwa gereza bukavuga ko buraza kumuvuza ntibikorwe ; kugeza ubwo batubwiye ku munota wa nyuma ngo bamujyanye Fayçal, turavuga tuti ’reka twihute turebe ko hagerayo umuntu arebe uko yishyura facture’. Ubwo nibwo twabaye nk’abacururutse kuko twumvaga ko ubwo abonye ubufasha biri bugende neza. Ariko igiteye impungenge muri byose ni ukubona umuntu ashobora kumara hafi amezi icyenda agomba kujya kwivuza ubuyobozi bukanga ko ajyayo bukamujyana ari nk’ibintu byihutirwa”.

Boniface Twagirimana n’ubwo avuga ko Victoire Ingabire yajyanywe kwa muganga ikitaraganya ndetse arembye cyane, yasubije umunyamakuru wa BBC ko umuntu wagiye kumureba aho arwariye yasanze ameze neza, ndetse ngo afite imbaraga.

Agira ati : “Uwagiye kumureba yatubwiye ko abona afite agatege karinganiye, ariko nyine uko biri kose… erega ubuzima ushobora no kuba ugenda ariko ibintu byarazambye, kuremba si ukutabasha kuvuga gusa”.

Source: Igihe

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Nta uyobewe ko icyo mwe mugambiriye ar’ugusebanya ntakindi. Abirirwa kuri zagereza nibo bazi ukuri kw’ibihabera, mwe icyo mugambiriye n’u kugaragaza isura mbi y’igihugu.

Ingabire ameze neza, ndetse  anafunzwe neza cyane ugereranije n’uko Izindi nfungwa zifunze. Umuntu ufite na television mucyumba cye!

Mukomeze muvuge ibyo mushaka, icyo nziko nuko ukuri kuzanesha, Ingabire n’imfungwa izira ibyaha byinshi birimo ibyo gukorana na FDLR- umutwe w’inyeshamba wayogoje abanyecongo, ubica, ubafatira
abagore kungufu, nibindi bibi byinshi izo nyeshyamba zimaze iminsi zikora mubiyaga bigari.

Victoire Ingabire s’imfungwa ya politike, kuko ibyo byaba ar’ugusebya politike. Victoire n’infungwa izira gukorana n’umutwe w’iterabwoba mubiyaga bigari.

Répondre