Perezida Kagame na Nkurunziza baratungwa agatoki kuba inyuma yo gushaka guhitana Perezida Kabila
Igikorwa cyo gushaka guhitana Perezida Kabila kibaye nyuma y’igihe gito cyane, inzo inzego zimaze kumena amabanga avuga ko abo baperezida twavuze haruguru bashakaga guhitana mugenzi wabo wa Kongo.
Nubwo Perezida Kagame yari amaze igihe asa nkaho yiyunze na Kabila ariko byaje gufata indi sura, ubwo Kagame yamusabaga gufata abasirikare bahoze ari aba Nkunda akabakura ku mbibi za Kongo n’u Rwanda akabajyana kure yaho ,mu bindi bice bya Kongo.
Amakuru dufite yemeza ko Kabila yabyemereye Kagame ariko abura imbaraga zo kuhabakura dore ko nabo bahoze ari abasirikare ba Gen Nkunda babirwanyije rwihishwa bavuga ko bihabanye n’impanvu zatumye bafata intwaro zo kurinda umutekano w’ababyeyi babo bari muri kariya karere Perezida Kagame atagikozwa muri iyi minsi kubera inyungu ze za politiki .
Nyuma yaho Perezida Kabila aburiye imbaraga zo kuhabakura kugira ngo bavangwe n’izindi ngabo boherezwe mu bindi bice bya Kongo, Kagame yaje kumusaba ko amwemerera bagafatanya bityo bakaba babarasa ariko Kabila arabyanga.
Ariko ngo nawe yaba atarizeye umutekano we, kuko ngo yabonaga Kagame ashobora kuzabakoresha cyane igice cya Gen Ntaganda kumuhirika cyangwa bagakwirakwiza umutekano mucye muri Kongo yose.
Amakuru dufite nanone aturuka muri maneko za Kagame yemeza ko ipangwa ryo gukorera Kabila Coup d’Etat ryabaye nyuma y’igihe gito Kagame ahuye na Perezida Nkurunziza, bakiyemeza gufasha Honorable Kamere, wahoze ari umuyobozi w’inteko, cyane ko nawe anaherutse guhura rwihiswa n’inzego za Perezida Kagame mu minsi ishize.
Nubwo nyuma yo gushaka kurasa Kabila bakamuhusha Leta y’i Kigali n’abashyigikiye Honorable Kamere bahise
bakwirakwiza ibihuha ko byakozwe na Kabila kugira ngo aburizemo kwiyamamaza k’uwo Munyacyubahiro ushyigikiwe na Kagame rwihishwa, byageze aho ukuri kujya ahagaragara, dore ko ukurikije uburyo barasanye, n’andi makuru inzego z’ubutasi zitandukanye zifite, harimo n’inzego mpunzamahanga bigaragara ko hari hagamijwe kwica Kabila.Abakurikiranira hafi ibya politiki ya Kongo n’u Rwanda bemeza ko Kabila yakoze amakosa ubwo yemereraga inzego z’ubutasi ze n’igisirikare gukorana n’iza Kagame ngo barashaka umutekano, yarangiza ntakore ibyo bamutegetse. Ikindi kivugwa n’uko kubonana cyane kw’inzego za Kabila na Kagame bakorera hamwe, kenshi byatumye inzego za Kagame zicengera iza Perezida Kabila maze babasha kubaneka neza, cyane ko inzego z’iperereza za Kagame zivugwa mu gukoresha amafaranga menshi, n’abasikare ba Kabila bakaba bavugwaho kuyakira cyane.
Kuba kugeza ubu Gen Kabarebe yabonanaga k’uburyo butaziguye n’igisirikare cya Kabila, bakaba bahuraga uko bashatse hitwajwe imishyikirano, byari icyuho gihagije kugira ngo Perezida Kabila akurikizwe Se.
Sibyo gusa kuva kuwa mbere maneko za Kagame zakoreraga mu basirikare ba Kongo mu buryo budasanzwe, cyane ko amakuru yageze ku kinyamakuru Umuvugizi ku wa kabiri w’icyumweru gishize yemezaga ko inzego z’ubutasi bwa Kagame zakoresheje iza Kabila kw’itariki ya 21/02/2011 bashimuta umunyarwandakazi witwa Kayitesi Beatrice, Umudamu w’umunyekongo witwa Kitima Ben Aramazani wigeze kuba minisitiri mu butegetsi bwa Mubutu, bakaba baramukuye iwe i Kinshasa hafi saa moya n’igice z’umugoroba ubwo bamuhamagaraga kuri telefoni, ahamagawe n’umuntu bari basanzwe baziranye bakoranaga mu bucuruzi, bakamutegeka gusiga umushoferi we, barangije bakamutwara ahantu hatazwi, k’uburyo amakuru atugeraho yemeza ko bashobora kuba baramwishe.
Ibi bikaba byarabaye nyuma yaho basabiye uwo mubyeyi kumukoresha kujya kwica Col Karegeya muri Afurika y’Epfo akabyanga, cyane ko bivugwa ko bari baziranye na mbere mu rwego rw’akazi. Amakuru akomeza avuga ko amaze kwanga gukora ibyo Leta ya Kagame yamutumye, nibwo ngo bacyetse ko azabavamo, bituma bamushimuta.
Kagame akaba ari umwe watangiye gutungwa agatoki mu gushaka kwica Kabila, nyuma y’igihe gito cyane ashyizwe mu majwi ko ashaka guhungabanya umutekano mu gihugu cya Uganda.
Ikindi nuko nyuma yaho abashatse kurasa Perezida Kabila bamuhushije, byatumye inzego z’ubutasi za Perezida Kagame zikwirakwiza ibihuha ko na Perezida Kagame nawe bari bagiye kumurasa kugira ngo babe barangaza Leta ya Kongo ye kubacyeka.
Kyomugisha
Kampala