Si muri KIE gusa : uburezi bwarazambye mu Rwanda hose
(source: http://www.leprophete.fr/
Université Libre de Kigali.Campus Gisenyi.
Ku italiki ya 21.02.201, uru rubuga www.leprophete.fr rwatugejejeho inyandiko ya Abanyeshuri 4 bavugaga ibibazo biri muri KIE i Kigali. Iyo nyandiko narayisomye ndayirangiza, nsoma n’icyo abandi banyarubuga barenga 100 bayivugaho (commentaires), maze agahinda karanyica. Ako gahinda k’urutare nagatewe n’uko ntawavuze ibindi bibazo biri mu burezi muri rusange, kuva ku ncuke kugera muri izo kaminuza, ari iza Leta, ari n’izigenga. Uburezi bwarazambye.
I.Ingero mbi
“Kora ndebe iruta vuga numve”. Iyo abato babona abategetsi nta kindi bakora usibye gutukana mu mbwirwaruhame, kwishongora, kubeshya no kubeshyera abandi izuba riva,kwikubira umutungo w’igihugu, gukenesha icyaro n’ibindi bibi byinshi, abo bana baherako bibwira ko ari ko igihugu gitegekwa. Igihe rero nabo bazaba baramukiwe kuba abayobozi, bazakora nk’uko babonye ba se babigenza. Uko “kuroga” urubyiruko ni icyaha gikomeye cyane ku buryo wa mugereki w’umuhanga cyane Sokarate yarakirezwe(Socrates accusatus est quod corrumperet iuventutem) bamutegeka kwiyahura anyoye sumu. Na Yezu ubwe yaracyamaganye agira ati “Nihagira ugusha mu cyaha umwe muri aba bana bato…, ikimukwiye ni uko bamuhambira ku ijosi urusyo rusheshwa n’indogobe maze akarohwa mu nyanja rwagati” (Mt 18, 6).
II. Gusuzuguza abarezi
Nabonye umurezi acyaha umwe mu bo yareraga, anamunyuzaho akanyafu. Kandi uwo mwana yari mwishywa we. Aho kwiga, hari ibindi yirirwagamo hamwe n’umwe mu bahungu bo kuri icyo kigo, aha ngo barakundana. Umwana yahamagaye abapolisi, baraza, bafata umurezi, bajya kumufunga. Ako gakobwa kari agacikacumu(1994). Ibyo byabaye henshi, kandi n’ubu biracyaba. Ibyo se twabyita uburezi? Koko umurezi ajye agira abana bamwe na bamwe atinya guhana no guhanura, aha ngo bahagarikiwe n’ingwe? Ubundi buryo bwo gusuguza abarezi ni uriya mushahara w’inticantikize babajugunyira. Abitwa intumwa za rubanda, abadepite n’abasenateri, babona abaturage basenyerewa, ntibakome ; bakabona icyaro gikena, ntibavuge ; bakabona abantu bakonwa, bakaruca bakarumira; izo nkomamashyi koko ni zo zifitiye igihugu akamaro kurusha mwarimu urerera Urwanda ? None se kuki bafata umushahara ukubye incuro 50 uw’umurezi, bakagira n’amazu n’amamodoka n’ibindi byose Leta ibapangira? Aha tuvuze intumwa za rubanda gusa, ariko wakwibaza igituma n’abacamanza birirwa barenganya abantu gusa, kimwe n’abandi bakozi benshi ba Leta bahembwa menshi kurusha mwarimu urerera Urwanda.
III.Kurenganya bamwe no gutonesha abandi mu itangwa ry'amanota
Ubu noneho ngo amashuri abanza azajya amara imyaka 9. Mbere akimara imyaka 6, ibizamini byo kujya mu yisumbuye byasaga n’aho bikosorwa mu mucyo. Ariko mu gihe nk’imfubyi yacitse kw’icumu ry’i Tingitingi bayisaba kugira amanota 45 kugirango itsinde ; imfubyi irihirirwa na FARG bayisabaga kugira amanota 30 gusa. Umwana ahita abona ko hari aho atandukaniye na mugenzi we. Abagombaga guhura bazi ko ari Abanyarwanda bafite uburenganzira bumwe, bagahura bazi ko batandukanye, kabone n’ubwo baba bababaye kimwe. Kuvangura imfubyi ntibishobora gufasha abana guhura bazi ko bose ari Abanyarwanda mu rwego rumwe.Ingaruka z’iryo vangura muzitege mu myaka iri imbere !
Padiri Alfonse Rutaganda,ashinzwe Centre National des Examens. Niyirinde gukora amanyaga naho ubundi Abanyarwanda bazabimuryoza ! Nyuma y’igice cya 1 cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) naho ibizamini byasaga n’aho bikosorwa neza. Akaga ni uko wasangaga ya mfubyi y’i Tingitingi, imfubyi ya FARG iyihagaze hejuru iyishongoraho ngo « njye nta nkeke mfite, ayo FARG ifatiraho sinzayabura ». Kuri abo bana bombi, ubuzima buranyuranye. Kuri umwe, kwiga ni ukugenda asimbuka imitego (course à obstacles) Leta ikomeza kumushandikira ; naho ku wundi, ni ukwiruka mu ntabire. Ubwo busumbane ntibwubaka ubumwe bw’Abanyarwanda mu rubyiruko.
Ndangiza amashuri yisumbuye, nabwo ibizamini byo kuyasoza byakosorwaga neza. Uwabikoze neza agatsinda, akagira amanota meza, yajyaga muri kaminuza za Leta. Ariko hari abantu bamwe babaga barize ku giti cyabo (les candidats libres) bahabwaga impamyabumenyi (diplômes) bataruhiye.N'ubu kandi niko bikimeze. Bamwe muri abo ni ababaga bari ku rutonde rwihariye rwa ministeri y’ingabo cyangwa y’igipolisi. Umuntu wacikirije amashuri abanza akajya mu ngabo za FPR, akavuga ko hari utwo yize hagati aho, agakora ikizamini ari “candidat libre”, uwo ntiyigera abura dipolome na rimwe. Kubera ko afite amafaranga, ashobora kujya muri kaminuza zigenga. Atindirwa no kurangiza, agaherako abona akazi. Ndetse abenshi biga bagafite, dipolome ikaza ari ukugirango amafaranga yiyongere. Mu by'ukuri bene iyo dipolome ni urupapuro rudafite ikintu na kimwe rwerekana. Mu barimu bamwigisha, hagowe umuha amanota make! Utemeye ruswa ngo atange amanota, bamushinja ibibonetse byose ; iyo agize amahirwe baramwirukana gusa ntibamushinje ingengabitekerezo izatuma agwa mu munyururu. Ibyago byigisha ubwenge. Bariya bacikacumu b’i Tingitingi akenshi bagiraga amanota meza kurusha uriya « mwana uri iwabo, uvuna umuheha, bakamuha undi ». Ariko wajya kureba, ugasanga ababonye amanota meza mu gihe cyo kurangiza (chef de promotion) buri gihe ari babandi barihirwa na FARG.
Ikindi kibabaje ni uko umukuru w’abakora ayo mabi yose muri iki gihe ari umupadiri witwa Alfonse Rutaganda, perezida w’inama nkuru nkuru y’ibizamini (Conseil National des Examens). Uwavuga ibigwi bye ntiyarangiza. Akomeye kurusha Musenyeri Visenti Nsengiyumva wigeze kuba muri komite nyobozi ya MRND. Ukabireba, ugashoberwa.
IV. Nyuma ya kaminuza
Burya, kuba wararangije uri uwa mbere cg. uri mu bambere mubo mwiganaga bose ni ikintu gikomeye cyane. Iyo hari buruse (bourses) cg. amahugurwa nkarishyabwenge abonetse mu mahanga, ni mwe muherako mwoherezwa. No mu kubona akazi, haba muri Leta cg. mu bikorera ku giti cyabo, umukoresha ashakisha buri gihe uwabaye uwambere cg. se uwari mu bambere. Muri uru Rwanda rwacu rero, bigenda bite ? Babeshya abantu ko imyanya ipiganirwa. Gupiganira umwe muri iyo myanya ni ukubanza gukora ikizamini (concours) cyanditse, hanyuma hazakurikiraho kugirana ikiganiro n’uzakubera umukoresha (interview). Abo bifuza guha akazi, barabanza bakabereka ibibazo bazabazwa, ndetse bakabwira n’ibisubizo bagomba gutanga. Abo banyaguhirwa ni babandi n’ubundi baba barabonye amanota y’ubusa guhera mu mashuri abanza. Iyo ibyo bitabaye, haboneka ubundi buryo nibura bubiri bwo kugushamo abatsinze mu by’ukuri. Ubwo buryo ni ya “interview” twavuze (ikiganiro ugirana n’uwifuza kuguha akazi), na “recommandation”, ni ukuvuga ibaruwa y’umuntu uvuga ko akuzi, akakwishingira. Uwo batifuza, baramubwira ngo « yewe, ikizami wagikoze neza ; ariko “interview” yagutsinze ». Mu by’ukuri, muri icyo kiganiro, bareba indeshyo, bakareba amazuru, bakareba uburebure bw’imbavu, bakareba n’ibindi byose biranga umwana wo mu nda y’ingoma. Iyo nyuma y’icyo kiganiro, batashoboye kumenya 100% uwo uri we, bagutuma raporo cg. igitabo (mémoire, thèse) wanditse urangiza muri kaminuza. Iyo basanze ku rupapuro rwa mbere wanditseho ko ugituye abawe bahitanywe n’itsembabwoko ryibasiye Abatutsi mu w’1994, ubwo uherako utsinda. Iyo ibyo batabibonye, kabone n’ubwo waba uzi ubwenge gute, ubwo uba utsinzwe.
Minisitiri Muligande Charles yemera ko ibibazo bijyanye n'uburezi byamunaniye! Bazamukuraho ryari ngo babisginge undi ubishoboye ? Iyo umucikacumu w’i Tingitingi yabashije kurenga n’uwo mutego wa “interview”, aba asigaje undi wa “recommandation”, ni ukuvuga ibaruwa y’umuntu ukuzi. Ikiba kigamijwe, ngo ni ukugirango birinde guha akazi abo mu gifaransa bita “les aventuriers”, ni ukuvuga “inkundarubyino, ba rukerikibaye, abantu utamenya iyo bava n’iyo bajya kuko nabo ubwabo baba batahazi”. Ukagirango bagusaba ibaruwa imwe se? Reka da, bagusaba atatu : iy’umuyobozi mu rwego rwa Leta, mu rwego rwa gisirikari, mu rwego rw’umuryango FPR, cg. iy’umunyamafaranga uyu n’uyu. Ndakubwiza impamo, kugirango uzabone ayo mabaruwa, ni ah’Imana. N’ubwo waba warabaye uwambere urangiza kaminuza, kenshi uyu mutego wa nyuma ukugushamo ; ukabura akazi kandi wari ufite ubwenge n’ubushobozi. Wagira ute? Ahasigaye rero, abari ku ibere babavana aha bakabajyana ahandi n’iyo ntacyo baba bashoboye (incompétents). Mu nzego zo hejuru ni bo bagenda basimburana : abasenateri, abaministiri, abayobozi b’imishinga, ab’imiryango itabogamiye kuri Leta (ONG), abayobozi ba za komisiyo z’igihugu, abayobozi ba za kaminuza, n’ibindi. Ugeraho, ugasanga nabyo ari akazu.
V. Si ibyo gusa
Iyo rero umaze guhebura, kubera ko aho ugiye hose uhasanga ibyo bishyitsi, ugira uti “reka ngerageze kwikorera ku giti cyanjye”. Noneho ziba zikuriye. Byaravuzwe bihagije, simbitindaho. No kwikorera ku giti cyawe, ntibaguha amahoro. Uwo bemerera gukora, bakamuharira ubwisanzure ku bintu ibi n’ibi (monopole), cyangwa bakamworohereza mu kubona inguzanyo no kuzishyura, iyo atari ukorera inyungu za FPR aba ari utanga imisanzu irenze urugero muri FPR . Ushatse gukora ku giti cye atari mu kwaha kwa FPR, baramurwanya, bagasiga bamwirengeje. No mu gupiganira amasoko ku murimo ya Leta igomba gukorwa, niko bigenda.
Abandi kugirango baguhe akazi iyo uri igitsina gore, ugomba wemeye kuba indaya y’umuyobozi uyu n’uyu ufite ingufu. Hari amafaranga ya ruswa asabwa abashaka akazi. Hari aho kugirango ubone akazi k’ubwarimu ugomba kuzana 150.000Frws : umushahara w’amezi 5! Mbere yo kugira icyo ubaza, ukayatanga. Hari abahejwe ku buryo kugirango babeho mu Rwanda, bagomba guhora bigura, basa n’abahindutse abanyamahanga mu gihugu cyabo. Mu gihe bamwe bagenda bubitse umutwe,hari n’abafite uburenganzira bwose mu gihugu : bafite ubutegetsi, bafite amafaranga, bagenda bemye. Abantu bose ntibafite uburenganzira bungana mu gihugu cyababyaye.Ntibyabura gutera abakiri bato umutima wo kwivumbura!
Umwanzuro
Burya koko ngo “ibyago byigisha ubwenge”. Abanyeshuri bahuraga n’inzitizi zose twarondoye bakomezaga gutsinda kubera umuhate. Ubu noneho, barabakaniye. Bazongera gutsinda bate bicwa n’inzara, bajya mu ishuri bari kuzungera, hari n’abagira batya bakaba bituye hasi , bagahembuzwa utuzi n’imiti yo kwa muganga ! Ikinyarwanda cyajya kubihima kiti“Inda irimo ubusa ntigira amatwi”. Inzara iravuza ubuhuha iwabo kubera ubukene bwashyizwe nkana mu cyaro. Irabakurikirana muri KIE, muri NUR, muri ULK n’ahandi kubera buruse (bourses) zabanje kugirwa inguzanyo, hanyuma zikaza kuvanwaho burundu. Koko umukene bamubuze epfo na ruguru, n’umwana we bamubuze kwiga? Politiki mbi nk’iyi nta cyiza ishobora kubyara. Dukomeze tubitege amaso.
Simburudari Jonathan,
Umwarimu muri Kaminuza ya ULK