Paul Kagame ntukabeshywe n’abayobozi babi ngo nawe ubeshye amahanga : Dore uko igihugu uyoboye gihagaze mu by’ukuri.
(source: leprophete.fr)
Barihebye biragaragara. Abana bo mu karere ka Nyamasheke, Mutarama 2011 Nyakubahwa Paul Kagame, nkwandikiye mfite agahinda gakomeye. Ko mbona ugira amaso ane yose ukaba uzwiho n'ubushishozi budasanzwe, ibyo wabwiye Abanyarwanda n’isi yose ejobundi warabyiboneye cyangwa n'ibyo baguteguriye muri disikuru gusa ? Ni wowe wenyine utabona ko, iruhande rw’imitamenwa y’ibyegera byawe bituye umugi wa Kigali, abana bacu bakomeje kwicwa n’ inzara, bwaki, malariya n’indwara z’amoko yose ?
Ntitugishobora kwivuza no kuvuza abana kuko ya « mutuelle » itagira uko isa wari waradushishikarije tutagishobora kuyirihira. Ibihumbi 3500 by'amafaranga y'Urwanda twakagombye kuyiriha « Umurenge Sako » wa minisitiri Musoni wayatwatse ku ngufu . Turahingiriza tugakoboka, ab’inkwakuzi bakayiba ariko akaboneka kugira ngo turebe ko bwacya kabiri. Wakwanga kuyatanga ukarara he ?Icyakora Mubyeyi uzamutubarize aho yashyize ayo mamiliyoni yambuye abaturage ! None wowe ukadushinyagurira ngo tuzarya neza , turare heza! Iyaba wari uzi uko tubayeho iwacu mu giturage nawe agahinda kakwica ! None se ikuzimu bararya ko mbona uzajya kutugaburira urupfu rwaratumaze ?
Sinzi ko aba bazacuka, mu giturage rurakinga bane Perezida Kagame se na we yiyemeje gushinyagurira Abanyarwanda ?
Nyakubahwa Perezida Kagame, n’ubwo bagombye kudushyiraho agahato, twaragutoye, mu 2010. Muri 2003 twari twitoreye cyane Rukokoma, bamwiba amajwi, turicecekera. Muri 2010 twahisemo kugutora bitari iby’amaburakindi gusa ahubwo twari tunizeye ko yenda uzikubita agashyi aho kurya byose wowe n'ibyegera byawe,mukareka utuvungukira tukagera ku baturage natwe tukabona icyo tugaburira abana bacu. Kugeza no kuri uyu munsi dukomeje kwibwira ko ushobora kuba afite umutima mwiza n’ubuskake bwo guteze imbere Urwanda n’Abanyarwanda. Ariko gahunda nk’iyo nta muntu umwe wakwihandagaza ngo azayigeraho wenyine n’iyo yaba Perezida wa Repubulika ! Aba akeneye abamufasha benshi kandi babifitiye ubushake n’ubushobozi. Icyo ntumva neza ku mikorere yawe wowe Perezida Paul Kagame ni ukuntu wahisemo gukikizwa n’ibisumizi n’ibisahiranda by’imburamukoro bikubeshya ngo igihugu gihagaze neza na we ukanyurwa manuma kuko bidatinyuka kukuvuguruza no kukwereka ukuri ahubwo bikanezezwa no guhora bikubwira ngo « ndiyo bwana »! Niwitegereza neza uzibonera ukuntu abaherwe bagukikije nta kindi baragiye uretse inda zabo gusa . N’iyo Abaturage bapfa bagashira nta cyo bibabwiye. Nyamara "uragiye izo azanyagwa ngo ni umushumba w’inda".
Ako karuri ka nyakatsi kari karaye kari busenywe. Abana n'ababyeyi babo babanje gucumbikirwa ku biro by'umurenge, ubu bacumbikiwe mu buroko. Abafasha Perezida wacu basohoza bate inshingano zabo ?
1.Akarera ka Nyamasheke ntuyemo kabaye aka mbere mu kwesa imihigo y' umwaka wa 2010. Ni wowe ubwawe washyikirije umuyobozi wako igikombe cyo kwihutisha amajyambere nk’uko bigaragara kuri iyi foto.
Perezida Paul Kagame arashyikiriza Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke igikombe cy'imihigo! Nyamara mbere yo kumushyikiriza icyo gikombe byari bikwiye ko wabanza ukohereza umuntu wizeye cyane akarunguruka ngo ukurebere niba koko uko abaturage ba Nyamasheke babayeho bihura na raporo ushyikirizwa n’abayobora ako karere. None se za serivise zawe zishinzwe ibyo kuneka ko twumva ngo zirakora cyane, zaba zimaze iki niba bakubeshya ntihagire ukwicira ijisho? Amafoto y’abo bana bo mu Karere ka Nyamasheke nakwereke ko hari indi shusho y’igihugu cyawe utamenyeshwa. Kereka niba ushidikanya ko abo bana bo atari Abanyarwanda kuko bicwa n’inzara na bwaki ! Nushaka kumenya aho baherereye uzahamenya, kandi ntuzatangazwe n’uko nyuma yo kubasenyera utururi twabo twa nyakatsi, babuze aho bacumbika, bamara iminsi bangara nka roho mbi, hanyuma ubuyobozi bufata gahunda yo kubafunga, kugira ngo nibura bacumbikirwe mu buroko ! Na we uri mukuru, ushobora kwikorera iperereza, nusanga nkubeshya uzabivuge kuri radiyo Abanyarwanda bose bamenye ko njye ndi umunyakinyoma ugamije gusebya abayobozi!
2.Ushobora kuba koko warabasabye abo bagufasha ko bakora uko bashoboye bakatuvana muri nyakatsi. Mbega ukuntu twese twari twishimiye iyo gahunda nziza! Ntiwiboneye se uko abo bashumba b’ibirura waduhaye baciye nyakatsi mu Rwanda? Kuri bo guca nyakatsi ni ugusenya izo nzu z’abakene ku ngufu, cyangwa se bakadutegeka kwisenyera ubwacu n’imbunda za local defense forces zituri hejuru ! Kuki utaza iwacu mu giturage ngo wirebere ukuntu abayobozi b’utugari, umurenge n’abari muri njyanama y'Akarere bariho kurira ayo kwarika kubera itegeko ryo gutanga “urugero rwiza” bahawe ngo nibabanze bisenyere ibikoni, inzu z’amatungo , bingalo zo kugamamo akazuba, bityo abaturage b’abakene babonereho kwisenyera n’inzu bararamo, zipfa kuba zubakishije ubwatsi cyangwa uduhunda ! Mubyeyi, iyi politiki yadutse ni bwoko ki ? Iri si iyicarubozo koko? Ngo twisenyere, turare ku gasozi nk’ibisimba….amatungo yacu yandagare , nitubura aho tuyaraza tugombe kuyica.....ngo ayo ni yo majyambere utuzaniye, utugororera icyizere twakugiriye tukagutora hafi 100% ? Umujinya byaduteye , twebwe abaturage b’abakene, uriho urahinda mu mitima yacu nk’ikirunga cyenda kuruka.
Uyu na we n'ubwo twamwihakana, ni Umunyarwanda nk'abandi! 3.Ibyo kandi bibaye mu gihe abanyeshuri bo muri kaminuza bacyandagaye iwacu mu giturage kubera kwimwa inguzanyo bahabwaga na Leta. Baricwa n’inzara, nta kazi bashobora guhabwa, baririrwa barira. Twebwe ababyeyi babo dufite ishavu rikomeye dore ko udusambu twose twari twaratugurishije ngo turebe ko umwana yakwiga ayisumbuye ngo azafashe bene se! Niba uri umubyeyi, wari ukwiye kumva akababaro dutewe no kubona abana bacu birirwa bakeyakeya mu mihanda , bashavujwe n’uko Leta ivuga ko itabashaka ! Ibyo Minisitiri Muligande yabitangarije ku mugaragaro turumirwa! Ni koko se Leta uyoboye ntishaka abana bacu kuko ari abakene ? Turashenguka umutima kubera kubona abana bageze ku rwego rwo kwishyira mu kagozi,dore ko ari na benshi bamaze gupfa muri ubwo buryo n’ubwo havuzwe umwe gusa mu bitangazamakuru ! Koko abana biyahurire ko bashaka kwiga Leta yo ikanga kubafasha ? Ibi ni agashya,mfite imyaka 60, niri ntarabibona ku isi! Ubundi twari tumenyereye ko ahubwo Leta zihangana n’abana badashaka kwiga kugira ngo bigire ibyomanzi !Niba ibyo Minisitiri Muligande avuga mubiziranyaho koko, Leta yawe Paul Kagame niyo yonyine tubonye yafashe ibyemezo bikakaye byo guhashya abana baskaka kwiga ! Ni akumiro. Ntitwumva ukuntu wabirengaho ukatubwira ngo uburezi bwateye imbere mu Rwanda! Niba ushyize urubyiruko ku ruhande se Urwanda uraruganisha he koko ? Reka data wanjye nta majyambere ari nk'aho ngaho!
None se niba igihugu gitera imbere kuki abakene bagomba gukonwa ngo badakomeza kubyara? Kuki urubyiruko rw’abasore bacu bagomba gufungirwa ku Kirwa cy’Iwawa ngo n’uko badafite akazi ? Mwabahaye akazi bakabakorera , mukabaha icyo barya?
Nyakubahwa,imitima yacu irahangayitse kubona abana bacu bafungwa nta cyaha bakoze, bagafungirwa aho tutashobora kubasura no kubareba, nyamara wowe ukatubwira ngo ubutabera bwateye imbere !Nyakubahwa Perezida, mubyeyi wacu, gira umutima w'abantu! Ubwo wowe ntiwakwiyumvisha koko ukuntu ababyeyi bafite abana bafungiwe ku Iwawa bahagaritse umutima: imyaka igashira , indi igataha, ukinumira ari wowe mubyeyi mukuru twari ducungiyeho ?
Yabyaye impanga adafite icyo azigaburira. Aho kumufasha, Minisitiri MUSONI ngo nibakone umugabo we! Ndibaza impamvu
Iyo baguteguriye disikuru ibwirwa Abazungu ,ukayivuga mu cyongereza, nta kibazo bidutera dore ko abenshi tutaba tunumva neza ibyo uvuga.Turisekera gusa , tukishima iyo tugize akajambo dutoramo natwe tukajya tugasubiramo dufite ifiyeri.Ndetse iyo ucishijemo ukanabatuka, turiyamira tuti "Awa! Batubwirire". Ariko rero, iyo ubwira Abanyarwanda, ukavuga ngo “igihugu”cyageze ku majyambere, benshi dukambya impanga, tukibaza abo ushaka kuvuga ari ba nde!Biragarara rwose ko abakene atari "abanyagihugu", bazabe se barahinduwe abanyamahanga? “Igihugu” uvuga ko gitera imbere, twese tuba tubona ko ari cya kindi gituwe n'agaco k’abakire bagukikije n'abavamahanga bituriye mu mugi mwiza cyane wa Kigali bakagira na "Farms" zabo nini cyane mu Mutara. Abo bo bateye imbere rwose, uwabihakana yaba arwaye amaso.Abakene baribagiranye kandi nyamara nibo benshi cyane(90%!).Uzarebe imibare PNUD itanga !
None se ubwo ,Mubyeyi,niba ari uko bimeze, uragira ngo tubure dute kwemera ba bandi bavuga ngo ikibazo Abanyarwanda dufite si ubwoko (Hutu-Tutsi), si akarere (Kiga-Nduga), ni ubutegetsi n’imitungo butanga Bityo : Umwanzi w’Abanyarwanda ni Abaherwe bari ku ngoma.
Ngaho nawe tubwire ukuntu tutakwemera iyo mvugo !
Njye rero nkaba mbona ko, niba Mubyeyi Paul Kagame ukomeje kwica amatwi , ntuce bugufi ngo wumve ibyifuzo bya rubanda, Abanyarwanda tuzagomba gushira ubwoba maze duhangare abo baherwe bakomeje gusahura umutungo wose w’igihugu no kuwikubira, tuzahangane nabo kugeza ibibazo dufite bibonye ibisubizo bidaheza igice kimwe cy’Abenegihugu.
Abanyeshuri bimwe inguzanyo bakomeje kwishyira mu kagozi n'ubwo bitavugwa mu bitangazamakuru ! Ubwo abafasha bawe badashaka kubikora, igihe kirageze ngo twe abaturage tukubwize ukuri, Nyakubahwa Perezida wacu :umujinya ni mwinshi mu mitima. Igihugu si wowe gusa n'abafasha bawe bagashize. Abakene turayingayinga 90 %. Bishoboka bite ko abantu batageze ku 10% baduhindura abacakara n’abaja mu Rwatubyaye? Ni uko rero tujye dukora bo barye, bifurahire twe twitora inyo mu jisho ? Hanyuma nibamara kurengwa bagaruke badusenyere amazu, batwirukanire abana mu ishuri, badushahure nk’abashahura imbwa ngo ngaha baradusiramura ngo tugire isuku ! Iyo suku se ni yo abana bacu bakeneye kurya ngo bakire bwaki ? Iyo suku se niyo izabarihira Kaminuza barukanywemo ? Ubu koko twemere baduce ubugabo ngo tutazongera kubyara ? Babanje bo bakiheraho bakikonesha ko tubona ari bo biganjemo abirirwa mu mahabara no mu tubari kandi ngo ari bo bakagombye kutwereka inzira n’urugero rwiza rugamije guteza igihugu imbere?
Nkaba nshoje uru rwandiko ngira nti: Paul Kagame, Mubyeyi, niba utagize bwangu ngo ucyamure ibyo bisumizi byawe, natwe tuzigeragereza ibyo tubona bikorwa ahandi. Tuziroha mu muhanda, tuzawukurwamo na bayoneti cyangwa n’uko uwo twirukagaho atagihari. Urabeho sinzongera kukwandikira ukundi.
Nsezeyingoma Yohani Petero,
Akarere ka Nyamasheke,
Intara y’Uburengerazuba