URUTONDE RW’ABATUTSI BAROKOYE ABAHUTU RUZAKORWA RYARI ?

Publié le par veritas

massacre-congo.jpgIbintu bitangiye kujya mu buryo, noneho umuryango wa IBUKA abanyarwanda benshi bakunda gushinja ko ari umuryango w’abatutsi babahezanguni bashaka kwihorera ku bwoko bw’abahutu uteye indi ntambwe igana mu kuvugisha ukuri ku mahano yagwiriye u Rwanda kuva mu mwaka w’1990 ubwo abatutsi bari hanze y’igihugu , bashyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange birimo leta zunze ubumwe z’Amerika ,ubwongereza ,Ububiligi na Uganda , bagabye ibitero bya gisilikare ku gihugu cy’u Rwanda bagamije gufata ubutegetsi ku ngufu mu Rwanda no kwiba

(Dore uko abana b'interahamwe bicirwa mu mashya mba ya Congo kuri iyi foto).ubukungu bw’igihugu cya Congo (Zaïre). Ubwo IBUKA itangiye gukora ibarura ry'abahutu bakijije abatutsi ukuri kugiye kujya ahagaragara!

 

 

 

Iyo ntambara igitangira abantu bahise batekereza ko ari abana b’abatutsi bahunze u Rwanda mu 1990 bagarutse gufata igihugu kugirango bagarure  ubwami, ubwo sinakubwira ikibazo cy’amoko yari yaribagiranye mu Rwanda kiba kiravutse ! None umwami abantu batekerezaga ko azahita afata ingoma  aracyari imahanga (USA)  nyuma y’imyaka 17 yose abo batutsi bafashe ubutegetsi. Iyo ntambara rero yateye umwiryane mu bana b’u Rwanda, basubiranamo sinakubwira , baricana baramarana ; kugeza ubwo abatutsi benshi bohereje abana babo muri uwo mutwe w’abarwanyi b’abatutsi wari uturutse hanze y’igihugu kugirango batere bene wabo ingabo mu bitugu maze bigarurire ubutegetsi, kandi kugeza na nubu uwo mwiryane nturahagarara , ahubwo ugenda ufata indi ntera !

 

Abahutu bo bahise bacikamo ibice , bamwe bibwira ko ikibazo ari politiki , ko haramutse habaye kumvikana, hakabaho amatora , intambara yahagarara kandi ubutegetsi bugatangwa n’abaturage binyuze mu matora kandi buri munyarwanda wese akagira uburenganzira bwose mu gihugu cye, abandi bahutu bati « barababeshya : aba bantu baje kwifatira ubutegetsi gusa , kandi ntibakunda abahutu , buri gihe babafata nk’abaja babo , niyo mpamvu nta demokarasi bazigera bashyira muri iki gihugu », ahubwo igisubizo ni ukurwana nabo kugeza kuwa nyuma !

Abo bahutu bari bashyigikiye intambara bari bazi ko inkotanyi zateye ari abana b’inyenzi zigeze kugaba ibitero ku Rwanda  mu myaka ya 1960, bakaba baribwiraga ko inkotanyi nazo zishobora gutsindwa nkuko izo nyenzi zatsinzwe ; ariko ntabwo barebye kure ngo bamenye imbaraga zirimo zisunika inkotanyi.

Uko rero inkotanyi zarwanaga , niko zakubitaga udufuni abaturage zisanze mu nzira babahutu abandi zikabarasa, abana babahutu benshi bari mu ngabo bagiye bagwa kurugamba barwana n’izo nkotanyi, uko intambara yatindaga niko yajugunyaga abantu ku gasi (abahutu beshi), bamwe bakicwa n’inzara , abandi bakazira imibereho mibi yo mu nkambi , kuburyo muri mata 1994, i Nyacyonga hafi y’umujyi wa Kigali hari hamaze kugera abantu basaga miliyoni b’impunzi ! Kubera icyo gitutu cy’intambara , n’ubwoba bw’uko inkotanyi zishobora gufata ubutegetsi ku mbaraga , byatumye amasezerano y’Arusha akorwa hutihuti ariko abahutu bari mu bice byombi batayumvikanaho ; mu gihe n’ayo masezerano yaratarashyirwa mu bikorwa nibwo habaye igikorwa kibi cyo kwica Perezida Habyarimana Juvénal w’u Rwanda ari kumwe na Perezida Ntaryamira Cypriano w’u Burundi. Ubwo abahutu bihebye bahise babona ko bibarangiriyeho maze birara mu batutsi n’abahutu bashinjaga ubwitso sinakubwira, bica abo bashoboye maze barangije barahunga ; ibyo bikaba byarahaye icyuho inkotanyi cyo gufata ubutegetsi, maze inkotanyi zibona n’urukingo rukomeye rwo gukorera ibyo zishaka byose umuhutu wese uzamuye ijwi kuko urupfu rw’abatutsi rwahise rwemezwa n’umuryango w’abibumbye ko ari ITSEMBABWOKO.

 

Ubwo abatutsi bacitse ku icumu bararize kandi koko birumvikana , na nubu baracyaririra ababo ! ubwo babonye ububasha bwose kubahutu, yaba yarishe yaba atarishe , umuhutu wese imbere y’umututsi amukoresha icyo ashaka.

Ubwo abacitse ku icumu b’abatutsi bashyiraho umuryango wabo wa IBUKA, icyo IBUKA yahereyeho ni ukwisuganya maze ikareba uko igenza abahutu, ubwo abahereweho ni abahutu bize, bose bagiye bafatwa umwe umwe , buhoro buhoro,kugeza ubwo ubu hasigaye abahutu mbarwa bize kera. Abahutu bahungiye muri Zaïre  bo byaroroshye cyane kubikiza kuko bose biswe interahamwe zishaka kugaruka gukora amahano, ubwo na  Loni ibakuraho amaboko, Inkotanyi zongererwa imbaraga , maze si ukwica zimarayo kuburyo nibonye ubwanjye abasilikare bavuye muri Kongo b’inkotanyi bahahamutse bajya kuryama bakabona impinja bishe ibyo bizwi n’abaganga bo kubitaro by’i Mibilizi aho bajyanaga abasilikare bahahamutse kubera ubwo bwicanyi ! bati twaragakoze ! Ni ubu kandi umuhutu uri muri Kongo ni ruharwa , kugera n’aho umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yigeze yivugira ubwe ngo « abana b’interahamwe nibo babi kurusha base !! » iyo atashye bavuga ko asubiye iwabo akakirirwa ku mupaka , bakamujyana mu ngando , nyuma akazajya kuba mu baturage hamwe n’abandi ariko nyuma y’amezi 6 , ntuzambaze uko bimugendekera , iyo agize amahirwe yo kutamburwa ubuzima ajyanwa aho abandi bahutu bari (Gereza). Buhoro buhoro abahutu bagumye mu gihugu bakumvira bagiye batozwa kubaha ubuyobozi no gutinya abacikacumu ! Ubacikacumu nabo batozwa kureba uko bagenza abahutu ! Tekereza kumva umuturage afata undi akamufunga ! ibyo byarabaye kuva  mu 1994, aho abacikacumu bagiye bafata bagenzi babo bakabashorera no muri gereza kugeza ubu bakaba bakirimo nta rubanza ! Nyuma haje Gacaca ibatiza umurindi, sinakubwira mituelles zigera kubacitse ku icumu ! Bafunze abahutu bibwira ko ntacyo bikanga kugeza ubwo banacira imanza abahutu bapfuye mbere y’umwaka ‘1990 kugirango babambure ibyabo basize !!

 

Igikorwa cya IBUKA cyo kubarura  abahutu bakijije abatutsi n’ikinamico :

 

Mubyukuri, nyuma y’imyaka 17, kuvuga ngo IBUKA itangiye gukora urutonde rw’abahutu bakijije abatutsiintore-copie-1.jpg n’ikinamico nk’irindi ryose, kuko abahutu bakijije abatutsi nibo bahereweho bafunga cyngwa bica !Hari imvugo y’inkotanyi yagiraga iti « Niba warashoboye gukiza umuntu ni uko wari ufite n’ububasha bwo kwica abandi » ! Abo bantu rero bakijije abatutsi batambukijwe mbere rwose, ibikorwa ubu byo kuvuga abakijije abatutsi ni ikinyoma gusa, ahubwo IBUKA ifatanyije n’ubutegetsi bwa FPR bagiye kureba abantu bicanye muri gereza , bati nimwere ko mwicanye ntacyo tuzabatwara ariko muvuge ko mwatumwe n’aba !(Ni abatutsi bangahe bitambika imbere y'izi ntore ziri kuri iyi foto ngo zo kurenganya abahutu?) Ng’uko uko gereza ubu zuzuyemo abantu bize n’abacuruzi b’abahutu, naho abakene bicanye ubu bakaba babanye neza na IBUKA ! Ubibona ukundi azabitubwire neza ariko ibi mvuga n’impamo kuko n’ibintu nagiye nibonera n’amaso yanjye mfitiye n’ingero nyinshi cyane. Urugero rumwe n’atanga ni uko muri Cyangugu harokotse abatutsi barenga ibihumbi icumi bari mu nkambi ya Nyarushishi nturanye nayo, none se ko IBUKA itangiye ivuga ngo abarokoye abatutsi ni abahutu 256 gusa ubwo abo nibo barokoye ibihumbi 10 by’abatutsi barokokeye i Nyarushishi honyine ? Kandi hirya no hino mu gihugu hari abandi batutsi bagiye barokoka ! Iryo barura rya IBUKA se riteye gute? Ese umuhutu wiciwe kimwe ni umututsi kuki abana babo batitaweho nk’abacitse ku icumu b’abatutsi nibura ngo banandikwe no muri IBUKA bajye bajya no mu manama yayo?

Abahutu se bapfuye kuva ku mupaka w’u Rwanda na Uganda kugera KINSHASA muri Congo, hari ibarura rizakorwa ry’uko hari umututsi warokoyemo umuhutu nibura umwe? Reka tureke kujya kure , buriya abahutu biciwe I Kibeho hari umututsi wagize ubutwari bwo kurokoramo nibura umwana umwe w’umuhutu? Ubu se IBUKA izagira ubutwari bwo kuvuga ko hari abahutu baticanye bafungiwe ubusa babeshyerwa? Nimba ibyo byose bidakozwe nihahandi; ntabwo umuti IBUKA yari yawunywa ahubwo irimo yiraza inyanza! Njye ndasanga iki gikorwa kibarura ry’abahutu ngo bakijije abatutsi ari uburyo bwo kuyobya uburari kandi IBUKA (abatutsi) bakaba bafite inkomanga ku mutima ko aribo ba NYIRABAYAZANA y’akaga k’abanyarwanda n’ubwicanyi bwibasiye abahutu b’abanyarwanda, abarundi n’abakongomani mu nkambi zo muri Congo kandi nanubu bikaba bitarahagarara!

IBUKA we, reba kure uvugishe ukuri,maze abanyarwanda dusabe imbabazi tubone kwiyunga.

 

 

 

NGARAMBE Thébald

Akarere ka BUGARAMA

Intara y’uburengerazuba

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article