Paris, le 06/04/2012 : UBUTEGETSI BUVANGURA ABAPFUYE NTACYO BWAMARIRA ABAZIMA !

Publié le par veritas

Paris-1-copie-1.pngImyigaragambyo mvuguruzakinyoma yari iteganijwe, yabaye kuri uyu wa gatanu mutagatifu w’iya 6/4/2012. Abanyarwanda b’intwari baturutse mu Bubiligi, mu Buholandi, mu Busuwisi, mu bice byose by’Ubufaransa, n’ahandi baretse imirimo yabo bahurira i Paris kugira ngo bibuke inzirakarengane zose zambuwe ubuzima guhera taliki ya 1/10/1990, ubwo FPR-Inkotanyi yashozaga intambara isesa amaraso, intambara itari ngombwa, intambara yaje kuba intandaro y’urupfu rw’Abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri n’Abanyekongo barenga miliyoni eshatu ! By’umwihariko hibukwaga italiki ya 6/4/1994, ubwo FPR-Inkotanyi yafashe icyemezo kibabaje cyo kurasa indege ya gisivili yari itwaye Perezida w’u Rwanda Habyarimana Yuvenali ndetse n’uw’u Burundi Sipiriyani Ntaryamira, n’abandi banyacyubahiro bari mo abaministri n’abasirikare bakuru bari babaherekeje. Icyo gikorwa cy’iterabwoba cyakozwe na FPR nk’uko ababyiboneye babihamya. Kikaba cyari kigamije gushomboza (provoquer) jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari yo nzira yonyine yashobora gufasha Paul Kagame na FPR gufata ubutegetsi bwose. Niko byagenze.

Ibitekerezo by’ingenzi byashyizwe imbere muri iyi myigaragambyo ni ibi bikurikira :

1. Kuvangura abapfuye ni ICYAHA gikomeye

Nyuma yo gufata ubutegetsi, Leta ya FPR yashyizeho gahunda yo kwibuka inzirakarengane zazize jenoside yakozwe na ba Hutu-Power bakomatanya babita Interahamwe muri rusange. Kandi koko izo nzirakarengane zigomba kwibukwa. Ikibazo gikomereye Abanyarwanda ni uko kwibuka Abatutsi gusa  bishwe  no guca iteka ko  Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu (85%) bo batagomba kwibuka ababo bishwe  ari IVANGURAMOKO n’AKARENGANE bidakwiye kwihanganirwa. Mbese ni politiki y’amacakubiri FPR ya Kagame n’agatsiko ke bashatse kubakiraho igihugu. Ni uburyo bwo gushuka Abatutsi ngo bibwire ko aribo Banyarwanda  bonyine bakwiye icyubahiro naho Abahutu bo bakaba ari abicanyi babaye ingaruzwamuheto. Nyamara Kagame yirengagiza nkana ko na we ubwe ashinjwa jenoside yakoreye Abahutu nk’uko bigaragazwa na Raporo Mapping ya Loni yasohotse le 1/10/2010. Nyamara abo Bahutu Kagame yishe ngo bo ntibashobora gushyingurwa nk’abantu….

Niyo mpamvu abitabiriye imyigaragambyo mvuguruzakinyoma batera hejuru  bati : ubu butegetsi buvangura abapfuye, ntacyo bushobora kumarira abazima uretse kongera kubashora mu mwiryane, kandi koko niba iri vangura ridahagaze, amaherezo yaryo si meza ! Ariko kandi banavuguruza n’ikinyoma nyamukuru cyemejwe kw’isi hose na Kagame ko abahutu aribo bishe Perezida Habayrimana ku itariki ya 6 Mata 1994.

2. Amarira y’imfubyi n’abapfakazi , baba Abahutu cyangwa Abatutsi, ni amwe.

Paris-2.png

FPR ikomeje politiki yayo y’ivangura hagati y’imfubyi n’abapfakazi ! Abatutsi barafashwa mu buryo bwose, abana b’imfubyi bakarihirwa amashuri na Leta, ndetse bagahabwa n’ibyangombwa byose. Abapfakazi n’impfubyi bo mu bwoko bw’Abahutu bo bapfanye agahiri n’agahinda. Leta ya FPR yarabihakanye , nta kindi ibamariye uretse kubatoteza, kubashinyagurira no kubarenganya mu buryo bwose bushoboka. Abana birukanywe mu mashuri kubera kubura amafaranga y’ishuri, Leta ya Kagame ibafata nk’aho bo atari abanyarwanda kandi ahanini ariyo yabagize imfubyi.

3.  Abicanyi bose ni bamwe, ntawe uzongera kubakingira ikibaba

Byaragaragaye ko Kagame yikundira gukora n’ABICANYI, Abahutu n’Abatutsi. Nibo bamukikije, nibo bumvikana. Kandi rero ni mugihe, kuko abicanyi b’Abahutu aribo bamufashije gufata ubutegetsi. Iyo batishora mu gutsemba Abatutsi b’inzirakarengane, byari kugora Kagame gufata ubutegetsi!

Ubu rero bikaba bimaze kugaragara neza ko Kagame atazuyaza guhamagara n’abicanyi b’Abahutu bari baramuhunze kugira ngo bisubirire mu Rwanda bahabwe imyanya y’ubutegetsi aho kujyanwa imbere y’inkiko ngo bahanirwe ibyaha bakoreye Abanyarwanda.

Muri make, abantu bafashwe nabi kurusha abandi, Abanyarwanda batagira agaciro mu maso ya Kagame ni Abahutu n’Abatutsi BATISHOYE MU BWICANYI! Aba rero akaba aribo bagaragaye I Paris kuri iyi taliki ya 6/4/2012 ! Barambiwe IKINYOMA cy’udutsiko tw’ABICANYI biyumvikaniye, bamara kurimbura Abanyarwanda no gutorongeza abatari bake, ubu bakaba bicaye ku ntebe, aho bacira imanza abaturage nyarucakari bashutse ngo ngo barye inka, ngo basenye amazu y’abandi, ngo bice abaturanyi babo bari basanzwe basangira….Ng’ubwo ubutabera bwa FPR ! ABICANYI RUHARWA BICAYE KU NTEBE, abaturage bararyora ibyo batumva neza… Birababaje.

4. Opozisiyo nshya yavukiye i Paris ?

Paris-3.png

I Paris hagaragariye ikimenyetso gikomeye. Abanyapolitiki banyuranye bari bitabiriye iyi myigaragambyo biyemeje kongera guhurira mu mwiherero mu minsi ya vuba aha. Igitekerezo gikomeye bungukiye I Paris ni uko IGIHU cyari mu maso yabo cyatamurutse : Byaragaragaye ko abashyigikiye Kagame ari abicanyi bahuje nawe ibitekerezo bibi byogukomeza kwica no guheza abanyarwanda mu buja. . Amashyaka ayobowe n’Abanyarwanda batishoye mu bwicanyi niyo yonyine agiye kwishyira hamwe areme Opozisiyo ihangana n’Agatsiko k’Abicanyi bayoboye u Rwanda ndetse n’ibyitso byabo.

Umwanzuro

Nyuma yo kwigaragambya bagaragaza uko ubutegetsi bwa FPR na Kagame buhisha ukuri ku mahano bukomeje gukorera abanyarwanda no ku ihanurwa ry’indege yarimo perezida Habyarimana,hakurikiyeho umuhango wo kwibuka abo bose bishwe ,hacanwa amatabaza,havugwa amasengesho, banasangira ikinyobwa nk’uko bigenda mu muco wa Kinyarwanda.

Iyi myigaragambyo yagenze neza.Yabaye mu mutuzo. Yitabiriwe n’abantu bari hagati ya 200 na 250. Bari bahagije, kugira ngo Abanyarwanda bumve ko “logique ya nyamwinshi” itakiri ngombwa. Abazahindura ibintu mu Rwanda ni abantu bake beza, ni abatamennye amaraso y’umunyarwanda.  Iyi taliki izahore yibukwa, ibere Abanyarwanda bafite ibiganza byera nk’ intangiriro yo kwanga kuyoborwa n’Agatsiko k’abicanyi , bakoresha iterabwoba n’ikinyoma.

Jean Basabose

Intumwa ya Leprophete.fr i Paris.

Iyumvire uko F.Twagiramungu, Perezida wa RDI Rwanda Rwiza , avuga icyamuzinduye.

Ndlr! VERITASINFO irabagezaho amwe mu mashusho n'amafoto yaranze uwo munsi:

Nyuma y'umuhango abanyamakuru b'ibinyamakuru binyuranye bihutiye kubaza Bwana Twagiramungu Faustin Prezida wa RDI Rwanda Rwiza ibibazo byerekeranye na Politiki.

Twagiramungu Faustin avuga iki ku mibanire y'abahutu n'abatutsi mu Rwanda, uko icyo kibazo yagisubije mbere y'1994 no ku italiki ya 6/04/2012 i Paris niko yagisubije, dore uko abivuga :

N'abayoboke b'amashyaka bari bitabiriye imyigaragambyo no kwibuka:

IMG_0628.JPG

Paris-5.jpg

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Biriya bisaza byaje i Kigali bigaseba koko! Biracyatekereza muri rubanda nyamwinshi. Ko nta mujeune n'umwe se wabajya inyuma, za rukukuri basize hano nizo zizabajya inyuma. Umunyarwanda w'iki
gihe ntibamuzi kweli. Iyo bareba FDLR yose imaze gutaha, abagabo bareba kure nka ba MFIZI, RWIGEMA PC n'abandi bataha, bibwira ko nta bwenge bagira. Koko revolusiyo bakangisha bayitangirira he?
Mu Rwanda? Ariko bibwira ko KAGAME ariwe politiki y'ubu y'u Rwanda ishingiyeho wenyine? Atanahari, systeme ni imwe kandi kuyigegura ntibyoroshye. Ugomba kwerekana icyo uje kubarusha, kandi kugeza
ubu ni même langage: KAGAME, KAGAME. Ibyo bida byanyu se nibyo dukeneye. Muri ba bwenge buke gusa!!!! Icyokora birumvikana, imana yabavumye kubebera iyo za Burayi, mugomba kwereka abazungu ko
muri ba politiciens,  kugira ngo mubone iposho n'impapuro. Ibyo mukora ubu, muri 2017, KAGAME arangije mandat ye, muzaba mukiri mu myigaragambyo nk'iyi, noneho RUKOKOMA azaba ari mu kagare
akukuza.Ibida gusa!! Ibigambo bidafite epfo na ruguru!!!! Muzabizane i Kigali mwirebere.Kagame yaje i Paris yakirwa n'abantu 4 mille!!! Mwe abazairois 50 nibo mucisha igikuba. Puuuuuuuuuuuuuuuu.

Répondre