ALELUYA : ESE DUSHOBORA KWAKIRA URUPFU NK’INKURU NZIZA ? Padiri Thomas Nahimana.
Ku bemera Kristu, umunsi mukuru wa Pasika ni wo uhatse iyindi minsi mikuru yose. Niwo wonyine abanyagatulika bahimbaza mu buryo bwa Liturgiya.
Kera nkiga tewolojiya mu Nyakibanda nigeze kujya impaka zikomeye n’umwarimu wanyigishaga iryo somo! Intandaro z’izo mpaka ni uko uwo mwarimu yari atinyutse kuvuga ngo nta yindi minsi mikuru Kiliziya gatolika ihimbaza (célébrer) mu buryo bwa Liturijiya kereka PASIKA yonyine ! Nanjye ntera hejuru nti ubwo se urashaka kutujijisha kubera iki ? Nti indi minsi duhimbaza irahari kandi myinshi ! Nuko ndarondora, mwarimu nawe arandeka : Noheli (le 25/12), Asomusiyo (le 15/8), Umunsi w’Abatagatifu bose (1/11), Umunsi w’abapfuye (le 2/11), Asinsiyo, Pentekosti…..
Ndangije arambaza ati : “kuri iyo minsi se dukora iki ?” Ndasubiza nti : » tujya mu misa ? » Ati : “mu misa se hahimbazwa iki ?” Nti : « igitambo cy’ukaristiya »?Ati : « mu gitambo cy’ukaristiya se havugwa iki ? »
Buke buke, uwo mwarimu yamfashije kumva ko nta kindi gikorwa mu misa uretse guhimbaza ibanga rya Pasika : “ mu kwibuka urupfu n’izuka by’umwami wacu Yezu kristu, tugutuye uyu mugati utanga ubugingo, n’iyi nkongoro y’agakiza …”! Ngayo ng’uko.
I.Pasika, ishingiro ry’ukwemera Kristu, iduhishiye ubuhe butumwa ?
1. Ko Yezu yabayeho nka twe kuri iyi si, akaza kugambanirwa n’umwe mu nshuti ze z’amagara, akicwa, biturutse ku ishyari Abasaserdoti bakuru bari bamufitiye. Ngo bo bibwiraga ko ayobya rubanda rw’Abayahudi, abasezeranya ibyo atazashobora kubaha(ijuru ku isi !) kandi bari mu gihe gikomeye cyo gukolonizwa n’ingoma y’Abaromani.
2. Ko n’ubwo Yezu yaciriwe urwo gupfa, URUPFU ubwarwo atari igihano Imana iduha kubera ibyaha byacu. Ikimenyimenyi ni uko Yezu yishwe kandi nta cyaha yari yakoze !
3.Imana yakoze igitangaza kitari kizwi n’abantu bo muri icyo gihe cyo KUZURA yezu, agasubirana ubugingo butambukije ikuzo ubwo kuri iyi si .
4. Ko Abantu bose Imana yaremye kuko ibakunze badapfa ngo baheranwe n’urupfu. Ko ahubwo URUPFU ari inzira umuntu wese agomba kunyuramo byanze bikunze.
5. Ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi butangira umuntu akimara gupfa. Yezu yabwiye igisambo bari babambanywe ku musaraba, ati “humura, muri uyu mugoroba turaba turi kumwe mu bwami bwa Data”. Izuka ntiritegereza, umunsi wa nyuma kuri buri wese, ni isaha y’urupfu rwe.
6. Ko abacu bapfuye batazimye burundu , ko ahubwo bamerewe neza imbere y’Imana. Kandi ko baduhakirwa ku Mana bakadusabira imigisha kandi bakaturinda.
7. Ko twese twaremewe kuzajya mu IJURU.
8. Ko nta mpamvu yo gutinya urupfu birenze urugero kuko n’ubundi twese tutazatura kuri iyi si nk’umusozi. Ko wapfa ushaje cyangwa uri muto, mu by’ukuri byose birangana, icy’ingenzi ni amaherezo meza, yo kubana n’Imana mu ijuru.
9. Ko tugomba kurekera aho gukeka Uhoraho Imana amababa ko atwoherereza ibyago birimo n’urupfu. Ko ahubwo dukwiye kumukunda no kumwizera kabone n’iyo urupfu rwaba rutugera amajanja.
10. Ko abantu basangiye umurage wo kuzabana mu ijuru bagomba gutangira kwitoza kubana mu mahoro bakiri hano ku isi. Umwiryane n’inzangano bikaba ari imico mibi cyane idakwiye kuranga abemera Imana.
II. Ese hari ibimenyetso simusiga byerekana ko Yezu yazutse mu bapfuye koko?
1. Ibyo bimenyetso simusiga by’izuka rya Yezu ntaho wabisanga. Imva irimo ubusa n’ibuye rihiritse, ntacyo byemeza kuko uwo ari we wese yari guhirika ibuye, akiba umurambo wa Yezu.
Gusa rero hari ubuhamya bwatanzwe n’Intumwa zabanye na Yezu, zigasangira na we, zikamubona yicwa, zikaza no kumubona amaze kuzuka. Ubwo buhamya burakomeye kandi nibwo Kiliziya yakomeje guhererekanya kugera na n’ubu. Ubwo buhamya umuntu ashobora kubwemera cyangwa akabuhakana , niho hari itandukanyirizo hagati y’Abemera n’Abahakanyi.
UKWEMERA ni ko konyine kutwumvisha ko izuka rishoboka. Yohani intumwa yararebye, AREMERA. Nyuma yo kwemera nibwo yahawe ubwenge bukarishye bwo kumva ukuntu ibyanditswe bitagatifu biduhishurira ibanga ryerekeye IZUKA RY’ABAPFUYE.
2. Na none ariko, n’ubwo nta bimenyetso bisa n’ibyo batanga mu rukiko (preuves) wabonera izuka rya Yezu Kristu, imbuto zaryo (les effets de résurrection) zo zigaragarira ushaka kubona wese:
Nk’uko Intumwa zahawe imbaraga za Roho Mutagatifu zagiye zikora ibitangaza bikomeye byemeje benshi (kuzura abapfuye, gukiza abarwanyi, kubohora imitima…), bagahindura imibereho yabo, na n’ubu Kiliziya iracyafite ububasha bwo gukora ibimenyetso bikomeye( gukiza ibyaha, gukemura amakimbirane, guha amahoro imitima yicuza, kuyobora abantu mu nzira igana ijuru….). No mu Kiliziya yo muri iki gihe hari abantu bamwe bagaragarwaho n’imbaraga z’Imana kurusha abandi : abanyempano, abatagatifu,…Ibyo byiza byose tubikesha kwemera Izuka rya Nyagasani Yezu.
III. Umunsi mukuru wa Pasika 2012 wakwigisha iki Abanyarwanda bari mu cyunamo?
1.Pasika yafasha Abanyarwanda kudaheranwa n’urupfu ngo bahore mu cyunamo kidashira. Kugira ngo umunyarwanda wapfushije yongere kugira amahoro, Pasika igomba kumufasha kurekura ibyahise nta gahinda no kwakira ibije nta gihunga. Iyo ukomeje kwihambira ku byahise , murajyana; wagerageza kugomera ibiru kuza, bikaguhitana. Icyunamo cya buri mwaka iyo gikozwe nabi, gishobora kubera abaturarwanda ingoyi ibahoza mu rupfu. Nyamara kwibuka abacu bapfuye byo ni ngombwa cyane. Nanone ariko hakwiye kwigwa uburyo bwiza bwo kwibuka, atari ubuhoza abantu mu marira.
2.Iyi Pasika 2012 yatwumvisha twese ko Abanyarwanda ko bose bafite agaciro kangana, Abahutu kimwe n’Abatutsi n’abatwa, ko bose baremewe kuzajya mu IJURU.Ko bose bababara kimwe iyo bapfushije.
3. Iyi Pasika yakumvisha abategetsi b’u Rwanda muri iki gihe ko ingeso yo kuvangura Abanyarwanda bishwe , hakibukwa bamwe abandi bagahatirwa kwibagirwa ababo ari URUKOZASONI rudahuye n’umugambi w’Imana. Ko kwibuka Abatutsi gusa, Abahutu bishwe ntibibukwe ari ukubiba UMUJINYA n’URWANGO mu mitima y’Abanyarwanda kandi Kristu yarapfiriye gutsinda urwango no kwimakaza umuco mwiza w’urukundo.
4. Iyi Pasika yakwemeza abategetsi b’u Rwanda ko nta mwana w’umuntu ufite ijambo ku buzima bwa mugenzi we, kuko Imana ariyo yonyine itanga ubuzima bwo kuri iyi si n’ubugingo bwo hakurya y’imva.
Bityo KWICA UMUNTU, bo basa n’abahinduye umukino, bikaba ari ICYAHA KIRUTA IBINDI. Ko ugikora wese, bizamugiraho ingaruka zikomeye haba muri ubu buzima, ndetse no mu bundi. Ko uwica wese yabigambiriye aba yikururira umuvumo udasanzwe kandi akazagomba kwisobanura bikomeye imbere y’Uwiteka.Ngo agahanga k’umugabo gahumura katababuye…
Umwanzuro
Urupfu si ikibazo ariko KWICA byo ni icyaha gikomeye cyane. Umuntu wica abandi bantu nta cyubahiro akwiye guhabwa mu gihugu .Ahubwo akwiye umugayo, ikimwaro no kuvugirizwa induru n’igihugu cyose. Abategetsi bubakiye igitinyiro cyabo ku bushobozi buhanitse bwo kumena amaraso y’Abanyarwanda ntibakijyanye n’igihe! Nibatibwiriza ngo bave mu kibuga, Abanyarwanda b’intwari bazisuganye bakosore abo bicanyi, Uhoraho Imana azabishima cyane!
1. Pasika nziza kuri mwe mwese muri mu cyunamo mwibuka abanyu bishwe bazira inyota ikabije y’ubutegetsi yaranze abayobozi b’igihugu cyacu. Ntimwiremereze imitima, Yezu ni we wenyine uzi uko azabahorera.
2. Pasika nziza kuri mwe mwihebye, mukaririra mu mwobo kuko mubujijwe no gutobora ngo muvuge izina ry’abanyu bivuganywe na FPR Inkotanyi. Icyo Yezu abasaba ni ugukomeza umutima mukirinda kwangana, mugakomeza kumwizera.
3. Pasika nziza kuri mwe ABICANYI babigize umwuga! Muribeshya ntimuzamara abantu mu gihugu kandi mumenye neza ko abo mwica bose bazabashinja imbere y’Uwiteka ! Nyamara muhindutse uyu munsi, mwaronka imbabazi z’ibyaha byanyu.
4. Pasika nziza kuri mwe mwese mugishakira abanyu, mu magufa, mu mva, no mu bisimu….NTIBAGIHARI BARAZUTSE. Nimwubure amaso muyahange Yezu wazutse, ababwire uko muzabonanira n’abanyu mu GALILEYA yo mu ijuru. Niho iwabo wa twese, niho twese tuzahurira.
Turirimbe :
Hariho indi si nziza cyane
Twasezeranijwe n'Imana
Tiyutegereze twizeye
Yuko Data ayiduhishiye
R/ Aheza ni mu ijuru
Tuzahurirayo bagenzi.
Imana irinde u Rwanda n'Abanyarwanda
Ibahoze amarira kandi ibahe mwese umugisha wayo.
Uwanyu, Padiri Thomas Nahimana.