Abavuga ngo amashyaka ya Opozisiyo ikorera hanze ari gusubiranamo barabeshya, barishuka cyangwa se ni abaswa muri politiki! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Aba bagabo uko ari batatu bahuriye kuki ?


Hari abantu batari bake bamaze iminsi baca ibikuba ngo Amashyaka ya Opozisiyo ikorera hanze arwaye indwara idakira yo guhora  mu macakubiri y’urudaca ! Icyo batabona ni uko ibihe byahindutse ubwo burwayi nabwo bukaba bumaze kubonerwa umuti!

 

Kagame na FPR ye bagifata ubutegetsi mu mivu y’amaraso atagira ingano, Abanyarwanda benshi barahungabanye kuko ahanini batumvaga ibibabayeho . Ntibigeze bumva ubugome, amacenga n’ubuhendanyi bwinshi FPR yakoresheje kugira ngo ifate ubutegetsi  Ubwo buhendanyi bwari bushingiye ahanini kuri stratégie yo gukoresha “IBYITSO”, byacengeraga hose kugera no kwa Perezida wa Repubulika, mu biro no mu rugo! Umunyarwanda wabashije kubibona neza kandi akabona ko igihugu kigeze ahakomeye ni UMWE GUSA, ni wa wundi nyine wahoraga yibutsa Abanyarwanda ati nyabuna Umwanzi afite amayeri menshi, nimutitonda muragwa mu mutego w’umwanzi!” Ni nayo mpamvu nyine uwo yagombaga kubanza kwicwa kugira ngo Kagame na FPR-INKOTANYI ye bafate ubutegetsi mu Rwanda! Yishwe na FPR mu mugoroba wo ku italiki ya 06 /04/1994, bityo abicanyi bo ku mpande zombi baba babonye akanya ko kurimbura Abanyarwanda , Abatutsi , Abahutu n’Abatwa, ntawe ubakoma mu nkokora !

 

I. IBYITSO BYARAGAKOZE


Ibyitso byafashije FPR gufata ubutegetsi mu Rwanda umuntu yabishyira mu nzego eshatu:


1. Hari Abayoboke ba FPR nyirizina boherezwaga mu Rwanda gukora akazi bahawe na Paul Kagame. Bene abo biyorosaga ijoro bagatega ibisasu byahitanaga inzirakarengane nyinshi mu ma Bus., mumasoko, n’ahandi; ni bo bicaga Abanyapolitiki FPR yabonaga ko bazi ubwenge kandi bakamurikira abaturage. Ibyo byitso byari byiganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi kuko aribo FPR ya Kagame yari ifitiye icyizere cyane.

 

2. Hari abatari abayoboke ba FPR, baguzwe, bagahabwa amafaranga kugira ngo bakore ibikorwa byo guteza akaduruvayo mu gihugu, (nko GUCAMO AMASHYAKA IBICE no kwica abatutsi b’inzirakarengane!)  kugira ngo FPR ibone ibyaha irega ubutegetsi bwariho, bibe impamvu yo gukomeza kuburwanya! Bene abo bagombaga kuba abantu utapfa gukeka: Bari biganje mu bwoko bw’Abahutu.

 

3. Hari abahindutse ibyitso bya FPR kubera kudashishoza, bagapfa gukurikira gahunda zifasha FPR batazi neza ibyo barimo ! Bene abo nibo bari benshi! Hari umwe mu banyapolitiki b’icyo gihe wambwiye ukuntu, muri bya bihe byo kurahiza Guverinoma yaguye iturutse mu masezerano ya ARUSHA, umunsi umwe Perezida Habyarimana yanze gutaha asigara afata akarahuri n’abasigaye ahagombaga kubera ibirorori by’irahira ryari ryongeye gusibizwa! Nuko ngo akomeza kwiganirira n’abari baharí, niko kubaza uwo munyapolitiki waturukaga mu ishyaka rya Opozisiyo ati:Ariko sha ko mbona mushyira ingufu nyinshi mu kurwanya ubutegetsi mu bihe nk’ibi bidukomereye, aho ibyo murimo murabyumva neza?” Undi na we yihagararaho ati” Turabyumva nyine!”. Ubu ngubu nibwo yemera ko benshi batari bazi ibyo barimo , mu by’ukuri icyo bishakiraga ni uko ubutegetsi bwahinduka mu buryo bwa demokarasi, ntibari bagamije n abusa gushyigikira FPR, kugira ngo ifate ubutegetsi bwose maze igihugu igitere itabi !! FPR niyo yonyine yari izi icyo igambiriye , kandi ubu noneho cyaragaragaye!

 

II.N’UBU IBYITSO BIRACYAKORESHWA

 

1.FPR Inkotanyi iracyakomeye kuri Stratégie yayo yo gukoresha ibyitso, cyane cyane mu gusenya Opozisiyo ikorera hanze kuko Opozisiyo y’imbere mu gihugu yo iri ku ngoyi kuva mu 1994.


Kuva ikiri no mu ishyamba FPR yamye irwanya amashyaka ya Opozisiyo. Impamvu nta yindi itari iyi: FPR-INKOTANYI = UMWANZI RUHARWA WA DEMOKARASI!


2.No muri iyi myaka FPR ikomeje gukoresha ibyitso byayo ngo IBURIZEMO demokarasi Abanyarwanda basonzeye. Muri iyo gahunda mbisha, dore ibyitso ikoresha :


(1)Abayoboke nyirizina ba FPR boherezwa guteza akaduruvayo  mu mashyaka ya Opozisiyo ikorera mu bwisanzure mu mahanga. Muri bo hari aboherezwa kugirira nabi abarwanya FPR(amarozi, Kwica, gusebya…).

Ubu hadutse n’abashaka kwigarurira Opozisiyo ngo bakomeze bayirindagize gusa, yibagirwe ibyo kurwanya ingoma ya FPR yubakiye ku KARENGANE, UBWICANYI, IVANGURAMOKO, IKINYOMA, GUSAHURA UMUTUNGO W’IGIHUGU. Bene abo barangwa n’uko ntacyo banenga FPR, ahubwo bakaba bayikunda, barayishyigikiye mu bwicanyi bwose yakoze, barayifashije…ndetse bakaba bababajwe gusa n’uko itashoboye kugera ku nshingano zose bari barayihaye , ikibazo kimwe gusa bafite kitagize aho gihuriye na politiki ni uko batacyumvikana na Kagame ku giti cye kuko arya akabacura!


(2) Na none ariko ibyitso bibi cyane ni ba Bahutu n’ubundi bafashije FPR gufata ubutegetsi, ubwo biyemezaga guteza akaduruvayo mu mitwe ya politiki, bashinga ibyo bise “HUTU POWER”.

 

*Ni nde wari wibagirwa ibyabereye KABUSUNZU n’umuriro byakongeje mu gihugu? 

Harya NI NDE  wayoboraga IKIGO IWACU cya KABUSUNZU, ari na we  watumiye bamwe mu bayobozi ba MDR, (ishyaka rya Opozisiyo ryari rikomeye kurusha andi), kugira ngo ayibyaze ku ngufu MDR POWER?  Uwo muntu se yibwira ko ari umwere, ko atakoreye bidasanzwe FPR?


*Harya ni bande bayoboraga INTERAHAMWE mu rwego rw’igihugu?


*IMPUZAMUGAMBI zari zifite iyi agenda?

 

Politiki y’abo bantu twarayibonye, kabutindi bakururiye Abanyarwanda yadukozeho twese : nibo bayoboye jenoside yakorewe Abatutsi FPR yifuzaga kugirango biyibera ITURUFU yo kwifatira ubutegetsi bwose.

 

Kagame n’ubu aracyagororera bamwe muri abo bicanyi bazwi na bose, abashyira mu myanya yo hejuru y’ubutegetsi : Nibo bamugaragiye, mu nzego za gisivili n’izagisilikari.  Nibyumvikane neza, Kagame yikundira gukorana n’Abahutu n’Abatutsi b’abicanyi, kuko aribo akoresha uko ashaka, bagahora bamuramya nk’abasenga Imana ! Ibyo nyine, Opozisiyo ikorera hanze irabirambiwe kandi guhera kuri iyi taliki ya 06/04/2012 yiyemeje guhaguruka ikarwanya icyo KINYOMA.

 

3 Muri make:


Niba warabaye Interahamwe yica,

Niba warabaye Impuzamugambi igamije gutsembatsemba

Niba warayobotse MDR POWER ukishora mu bwicanyi,

Niba warakoze hasi, ukica inzirakarengane zaba Abatutsi cyangwa Abahutu….

Wafashije FPR gufata ubutegetsi, none rero  tinyuka urebe neza ukuntu igihugu wagishyize mu kangaratete!


(1)Igikwiye wakagombye gukora ubu ni UKWICUZA uruhare rubi wagize mu gusenya igihugu cyawe, si ukwishyira imbere nk’akaguru kambaye ubusa ngo urakora za politiki zo kuyobya UBURARI, no gutinza abasore bashaka ko ibintu bihinduka bwangu mu Rwanda. Nuko bakubwira bati tujye imbere utwereke inzira tunyuramo, uti : oya, da, igihe ntikiragera ! Niba umutima ugucira urubanza ,politiki yirekere abandi, imikino yawe abanyarwanda barayihaze!


(2)Niba kandi wiyemeje kwirirwa wiruka inyuma ya FPR cyangwa inyuma y’ibyitso byayo, mbese nko mu buryo bwo KWIGURA kubera uruhare wagize muri jenoside, emera ku mugaragaro ko uhisemo kuyifasha kwigumira ku butegetsi, uyibera icyitso. Opozisiyo ntabwo izongera kukwibeshyaho ngo ikureke ukomeze wice igiti n’isazi ubeshya rubanda ngo urakora politiki ya Opozisiyo kandi ahubwo ukorera uwo tugomba guhagurukira kurwanya kugeza avuyeho: Paul Kagame na FPR ye!


(3)Ukwishyira hamwe kw’abicanyi si byo bikiza u Rwanda ingoma y’umwicanyi Paul Kagame. Revolisiyo nyakuri ntizategurwa n’abantu bahekuye u Rwanda, bica inzirakarengane cyangwa basahura umutungu rusange w’igihugu. Hakenewe impinduka igomba gutangirira ku biyita Abanyapolitiki ba Opozisiyo ubwabo. Niyo mpamvu muri iyi minsi, tugomba kujya dushishoza tukamenya abanyapolitiki twemera abo aribo , kandi n’ibirura byihishe mu ntama bikajya bishyirwa ahagaragara, ikinyoma kigakubitirwa ahakubuye.

 

Umwanzuro


Abavuga ngo Opozisiyo nyarwanda ikorera hanze yarahwereye, baribeshya. Ahubwo igihe kirageze ngo itere intambwe ihamye, yo kuva mu BUHUMYI! Opozisiyo nyayo ni iragaragara i Paris kuri iyi taliki ya 6/4/2012. Mu minsi mike Opozisiyo igiye gushyira ahagaragara “programme politique” yayo, maze FPR imanjirwe.


Abanyapolitiki bafashe icyemezo cyo kwanga kujya muri iyi myigaragambyo mvuguruzakinyoma baduhaye uburyo bwiza bwo kubitegereza : Aho ntacyo bapfana n’abafashije FPR kugera ku butegetsi ?


Mporayonzi Célestin.

Analyste politique

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article