Padiri Inyasi Kabera : urugero rw’abahezanguni b’Abatutsi ?(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Padiri Ignace Kabera, papa we, na bashiki be. Aba bashiki be bagira imico myiza bitangaje.Wagira ngo ntibava inda imwe !

Intangiriro

Ku cyumweru taliki ya 5 Kamena uyu mwaka, twagize dutya tubona uwahoze ari padiri mukuru wa paruwasi yacu (Mibirizi) asesekaye ku kibuga cya paruwasi aherekejwe n’abazungu batanu. Abenshi mu bari batangiye kugaruka muri Kiliziya Gatulika bahise bashya ubwoba, abakecuru barimyoza, naho abakoranye na we batangira gusakuza ngo “Padiri wacu aragarutse, Interahamwe Musenyeri azisubize iyo yazikuye !”. Ubwo yadusomeye Misa mu bwishongozi bwinshi, atwumvisha ko agarutse mu gihugu cye, ko atandukanye n’inyangarwanda zahisemo kuguma iyo mu mahanga. Yongeyeho ko amashuri ye ayarangije neza, kandi ko bizamufasha gukorera igihugu cye neza. Twategereje ko yavuga iby’Imana turaheba. Ubwo bamwe batashye bumiwe, abandi babyinira ku rukoma, mu gihe abatinyukaga kuvuga beruraga bati : “Twizere ko Musenyeri azamujyana kure ya paruwasi yacu”. Ariko se icyo gihangange gikangaranya bose ni muntu ki? Igitekerezo cyanjye ndakivuga mu ngingo eshatu :

1. Padiri Inyasi Kabera ni muntu ki ?

2. Imyitwarire ya Padiri Inyasi Kabera ;

3 Bimwe mu byerekana ko Padiri Inyasi Kabera yamunzwe n’irondakoko.

Umwanzuro.

1. Padiri Inyasi Kabera ni muntu ki ?

Padiri Inyasi Kabera ni Umututsi w’Umutebo. Yavukiye mu cyahoze ari serire Kibirezi, segiteri Kiranga, Komini Gishoma i Cyangugu. Ubu ni mu Murenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi. Ise yitwaga Andereya Nyemazi. Uyu musaza utigeze yibagirwa inkomoko ye iciriritse, yaje mu Kinyaga (i Cyangugu) ari umudeyi (umupagasi mu mvugo y’abatari Abanyacyangugu) aturutse ku Gikongoro mu gace ka Gasarenda. Ni yo mpamvu navuze ko Inyasi ari Umutebo. Nyuma yaje gukora ubudeyi (ubupagasi) mu muryango w’umututsi witwaga Gashoma. Gashoma uwo akagira abakobwa bari barakecuriye iwe kubera ubwibone. Umwe muri abo bakobwa witwaga Yuriya (uwari muto mu bandi) yaje gushyingiranwa na Andereya Nyemazi w’umudeyi, asiga bakuru be mu nzu ya se. Abo nabo baje gutwarwa n’abagabo b’abapfakazi aribo : Gishungu ise wa Faustin Twagiramungu alias Rukokoma, na Karuga ise wa dogiteri Francois Nsengumuremyi wigeze kuba ministri w’ubuzima ku bwa perezida Yuvenali Habyarimana. Kumenya aya mateka bifite akamaro, kuko bisobanura impamvu z’imyitwarire ya Padiri Inyasi. Inyasi yari afite ba nyirarume babiri : Mwarimu Benedigito wari umwishongozi cyane, n’umusaza Alegisanderi wari umunyamico myiza. Aba bagabo bombi bari batandukanye cyane, ku buryo mu w’1963 ubwo impinduramatwara yageraga mu Kinyaga, Benedigito yarakubiswe azira kwishongora ku Bahutu. Nyamara Alegisanderi ntibagira icyo bamutwara.

Ababyeyi ba Inyasi rero (Nyemazi na Yuliya) bubakiwe n’umuryango wa Gashoma. Gashoma uwo yari warazanywe mu karere n’Abamisiyoneri, akaba umwarimu w’ikibeho. Iwabo wa Padiri Inyasi batujwe ahitwa ku Kibirezi. Ubwo uwari umudeyi arakeberwa, abona isambu, arubaka, ahinduka atyo umuturage wo mu Kinyaga. Mu by’ukuri bari abantu baciye bugufi cyane, barya bibagoye, ariko bakigirira imico myiza.

Inyasi Kabera yavutse yitwa Kayijuka mu mwaka utazwi, abatizwa irya Inyasi. Amashuri abanza yayize i Rwinzuki mu gihe cy’imyaka icumi (ubundi yari itandatu !), mu mwaka wa cumi ni bwo abarimu bamuhinduriye izina n’imyaka, bamwita Kabera Inyasi. Ubu handitswe ko yavutse mu mwaka w’i 1963 ! Nk’uko bisanzwe, urwitwazo rw’iryo dubura ni politiki mbi y’iringaniza. Wagira ngo Abahutu bose bajyaga mu mashuri yisumbuye. Aha sinifuza ko hagira utekereza ko nshyigikiye politiki y’iringaniza, kuko iringaniza iryo ari ryo ryose, ryaba rikozwe ku buryo bweruye (MRND), cyangwa se bufifitse (FPR), ribuza abantu uburenganzira bwabo. Ariko ndibutsa ko iwacu mu cyahoze ari Komini Cyimbogo hatsindaga abana batarenze cumi na batanu, mu gihe ku ishuri rimwe ry’i Rambura abana bose bajyaga mu mashuri yisumbuye. Ikibazo nticyari iringaniza ry’amoko nk’iry’akarere. Ikindi rero, muri iki gihe, hari “services”nyinshi zo mu Rwanda winjiramo (cyane cyane izihemba menshi !), ugasanga harimo abantu b’indobanure gusa kandi nyamara ngo amoko yaravuye mu ndangamuntu ! Ibyo kera ntibyabagaho. Iringaniza nyakuri riba mu bikorwa ntiriba mu magambo.

Ibi reka mbyihorere ngaruke kuri Padiri Igance Kabera. Yaje gutsinda yoherezwa mu ishuri rya “Tronc commun” i Nyarutovu mu Ruhengeri, mu b’ikubitiro batangije iryo shuri. Amashuri yisumbuye yayarangirije i Mibirizi mu ishuri nderabarezi ENI (école normale inférieure), nyuma aba umwarimu. Yaje kureka ubwarimu yinjira mu iseminari yitwaga iy’Imfura (séminaire des Aȋnés) i Kabgayi yari yarashinzwe na musenyeri André Perraudin, igamije gufasha abasore batari bafite dipolome ya humanité(D 6) kugira ngo baba bakwinjira mu seminari nkuru. Nyuma y’imyaka ibiri, Inyasi yinjiye i Rutongo mu mwaka wateguraga abinjira mu iseminari nkuru. Hari mu w’i 1986. Yahawe ubupadiri taliki le 1/8/1993, yoherezwa gutangirira ubutumwa muri paruwasi ya Mibirizi. Aho ni naho jenoside yamusanze. Iyo jenoside kandi yahitanye mukuru we Nyemazi Inosenti waguye i Kigali, hanyuma mushiki we umwe agwa mu nkambi y’i Nyangezi muri Congo, azize imibereho mibi yo mu buhunzi, kandi yari atwite inda nkuru. Abandi bose bararokotse. Ababyeyi be bapfuye nyuma. Abandi bavandimwe be, umwe ni umubikira, abandi barubatse, umuhererezi wabo, kera witwaga SUGABO, ubu ngo abarirwa mu Banyacyangugu bakize bari i Kigali. Kuba umuryango we wararokotse, kimwe n’indi myinshi yo mu cyahoze cyitwa Komini Gishoma, babikesha ubugwaneza bw’Abahutu baho, bafashe gahunda yo guhungisha no guhisha abaturanyi babo b’Abatutsi, igihe ibitero byaturukaga ahandi byabashakishaga.

Mu kwezi kwa Nzeri 1994, Padiri Inyasi yagiye i Mwezi yoherejwe na Myr Tadeyo Ntihinyurwa kunganira Padiri Apollinaire Ntamabyariro wari ugizwe Padiri mukuru w’iyo paruwasi. Bombi bavuka hamwe kandi baherewe ubupadiri umunsi umwe. Nyuma y’imyaka 2, Padiri Inyasi yagarutse i Mibirizi aje noneho kuba Padiri mukuru. Yahamaze imyaka cumi n’ibiri abana n’undi witwa Fabiyani Kabanda. Kuba bombi barahatinze si uko paruwasi ya Mibirizi yagendaga neza, dore ko icyari kibashishikaje cyari ubworozi bw’inka zabo. Buri wese yari afite ize ! Ahubwo byatewe n’impamvu ebyiri : Nta mupadiri wundi wemeraga kujya kubana na Igance, ariko na Fabiyani Kabanda abandi bose baramwishishaga kubera ubuhezanguni n’ububwa bwe.Ibyo ntawe utabimuziho. Musenyeri yirinze kugira icyo ahutaza, kugeza igihe bombi abakuriye muri iyo paruwasi. Inyasi yoherezwa kwiga i Roma, Fabiyani ajya i Mwezi.

Padiri Inyasi agarutse mu Rwanda amaze imyaka itatu gusa i Roma . Agenda avuga ko atahanye impamyabumenyi ihanitse (licence) mu by’iyobokamana rirebana n’imyitwarire ya kimuntu (théologie morale). Aragenda abwira incuti ze kandi ko icyo yumva yakora ari ukuba umuyobozi (recteur) wa seminari nto ya diyosezi ya Cyangugu iri ahitwa ku Ruganda. Umugambi we ngo ni ukuyishyira ku murongo ngo kuko kugeza ubu yangijwe n’abapadiri b’Interahamwe bayibayemo.Abo ashyira mu majwi ni Rwakabayiza Dieudonné, Murengerantwari Théophile,Fortunatus Rudakemwa, Thomas Nahimana, na Bandorayingwe Joseph. Ngo padiri Roger RUBAKISIBO uyiyobora ubu ntabyo ashoboye kuko ari “agatutsi k’amabwa kandi k’akanebwe" !

2. Imyitwarire ya Padiri Inyasi Kabera

Icya mbere kiranga Padiri Inyasi Kabera ni uko atigeze yemera inkomoko iciriritse ya se umubyara. Igihe cyose ahora ashaka kwiyegeka ku miryango ikomeye. Muri urwo rwego, avuga ko senateri Faustin Munyakabera ari mukuru we, kandi mu by’ukuri nta cyo bapfana na gito. Yiyegeka ku muryango wo kwa Karuga ise wa dogiteri Francois navuze mu kanya, nyamara uretse kuba nyina wabo yarashatseyo, nta kindi bapfana na dogiteri François. Nyina wabo wa Padiri Inyasi witwaga Melaniya si we ubyara dogiteri Francois. Francois yabyarwaga n’undi mugore ukomoka i Nyamasheke mu miryango y’abitwa ba Gasore. Abo nabo ngo ni bene wabo da kuko abarokotse babo ubu bakomeye cyane i Kigali. Ni muri uwo murongo avuga ko Gudura, umugore wa Kamoso Augustin uyu wabaye ministri wa mbere w’amaposita, ari mwene wabo. Gudura nyine akomoka mu miryango y’abo navuze haruguru b’i Nyamasheke. Na none ntiyiyomeka ku muryango wa Rukokoma, kuko Gishungu ise wa Rukokoma yari umuhutu. Muri byose murumva ikimukoresha. Ndi bubigarukeho.

Inyasi kandi yiyumva cyane mu miryango yo kwa ba nyirarume kurusha uko yibona aho ise akomoka (ku Gikongoro) kuko bari Abatutsi b’abatindi.

Icya kabiri kimuranga ni agasuzuguro . Padiri Inyasi Kabera azi gusuzugura pe ! Ibyo bigaragarira mu mvugo zuzuye ubwishongozi, ubwibone n’ivogonyo ; mu buryo yakira abantu cyane Abahutu, no mu minsi mikuru akora iwabo, aho atinyuka akabwira abaturage amagambo asesereza nko kubabwira ngo “Mujye muza murye kandi munywe, ntibizashira” ; “Mwaratwishe ariko ndabona mushonje kuturusha, ngaho nimurye” n’ibindi nk’ibyo. Ku munsi wo gusoza icyunamo cya se (Mutarama 2011), yaratinyutse abwira abantu ati : “Jye Ivanjili inyobora si iya Yezu uvuga ngo ‘Ugukubise urushyi mu musaya umwe ujye umutega n’undi’ nk’uko data yabigenzaga. Abanyakibirezi mubyumve neza ! Jye sinzihanganira ko munkora nk’ibyo mwakoze data. Nzifashisha izi mbaraga mubona aha (kandi koko zari zihari...) zibumvishe”. Twe abari baje kumufata mu kagongo twarumiwe ! Umuntu udashobora kwihumera no mu gihe cy’ibyago ngo ashimire abaje kumuba hafi ?!

Icya gatatu kiranga Padiri Inyasi Kabera ni uburyarya mu mikorere. Padiri Inyasi atandukanye cyane n’abandi, nka Fabiyani Kabanda, ba Aforodisi Kaberuka, kuko atagaragaza umutima we hanze, cyangwa ngo abwire umuntu ibigambo bimusesereza abivuganye uburakari. Nyamara bose abarusha ubugome n’ubutindi, kuko byose abikora yabitekerejeho cyane. Muri make, azi gutega nk’ingwe cyangwa impiri, ku buryo utapfa kurabukwa. Nanone amaherezo biramutamaza nk’uko tugiye kubireba mu ngingo ikurikira.

3. Padiri Inyasi Kabera yanga Abahutu

Hari ukwanga Abahutu ukamenya kujijisha. Padiri Inyasi we ntabishobora pe. Ni umwe muri bene ba bantu bagera ahari Abahutu benshi, bakabura icyo bavuga, ibi byo kubura ubwisanzure n’ubuhumekero. Wagira ngo amazuru y’Abahutu abacura umwuka ! Bahita bahindurirwa, bakabura ibyicaro. Akababaro k’Abahutu ntacyo kababwiye, kuko kuri bo ibikorerwa Abahutu ari ubusa ugereranije n’icyo bakwiye. Ni yo mpamvu Padiri Inyasi adashobora gutekereza cyangwa kurota gufasha cyangwa kugirira neza uwitwa Umuhutu. Kuri we ikiza mbere ni umuryango we, nabo basangiye ubwoko.

Padiri Inyasi Kabera yagaragaje urwango agirira Abahutu ahantu henshi hanyuranye, ariko dore ah’ingenzi nzi neza :

(1).Padiri Inyasi yishe umusore witwa KABOKO Felix, wavutse 1971,mu cyahoze ari selire Rwinzuki, segiteri Kiranga, komini Gishoma. Uwo musore abyarwa na Bishembegeri Karori. Muti byagenze gute ? Muri 1994, Inyasi afatanije n'umupolisi witwa René mubyara we, bashatse kwica uriya musore ariko baramuhusha .Ubwo yahise yimuka ku Kimicanga ajya kwiturira Kicukiro ya Remera. Aho niho bamusanze mu 1995, maze padiri Inyasi na René bamusohora mu nzu baramujyana, n'ubu ntawe urongera kumuca iryera. Nta gushidikanya ko bamwihereranye bakamukubita agafuni. Umuryango wa nyakwigendera warategereje amaso yaheze mu kirere. Ubu nta munsi wira batavumiye padiri Ignace ku gahera. Nyamara kugeza ubu padiri Inyasi ntabarirwa mu bicanyi, kuko uwo yishe ari Umuhutu. Uko byamera kose padiri Inyasi yari akwiye gusobanura icyo yahoye uwo musore, dore ko benshi bemeza ko nta n'uruhare yigeze agira muri jenoside.

(2).Muri 94, umugi wa Kamembe warasahuwe, uranasenywa. Umwe mu bajandarume babaga kwa musenyeri asahura ipikipiki ya muramu wa Padiri Fabiyani Kabanda. Nibutse ko uwo mujandarume ari we wari wayikuye i Mibirizi, akayigeza mu rugo rwa musenyeri Tadeyo. Nta muntu n’umwe uyobewe ihururu ry’isahura ryakurikiye itsindwa ry’Inzirabwoba. Padiri Inyasi abonye ko musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa atishwe hamwe n’abandi basenyeri b’Abahutu, yumvikana na Padiri Fabiyani ngo bazamushinje ko ari we wahaye uwo mujandarume iyo pikipiki kugira ngo bamufunge mu basahuzi nk’umuntu utitaye ku kababaro k’Abatutsi. Ibyo Padiri Inyasi yabyemeje mu rubanza ku mugaragaro n’ubwo bitababujije gutsindwa. Urwo rwango afitiye musenyeri Tadeyo, yongeye kurugaragaraza ubwo i Mibirizi bashyinguraga mu cyubahiro ibisigazwa by’inzirakarengane z’Abatutsi. Umutangabuhamya bahimba irya KANIBALI mwene MUZUKA yashinje musenyeri Tadeyo ibinyoma, avuga ko ngo yaje mu gitero cy’i Mibirizi, Padiri Inyasi na we arabyemeza. Ababyibuka, icyo gihe ubuhamya bwe bwanyujijwe kuri radiyo-Rwanda, ariko twe twari tuhibereye abivuga. Yari azi neza ko abeshya, ariko arabitsindagira, kugira ngo FPR ishyire musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa aho yashyize bagenzi be aribo : Myr Visenti Nsengiyumva, Yozefu Ruzindana, Fokasi Nikwigize, Tadeyo Nsengiyumva, na bamwe bo muri Congo n’i Burundi. Imana yakinze ukuboko, Myr Tadeyo n’ubu aracyahumeka. Muri Cyangugu, kugeza ubu Padiri Inyasi ni we washinje ibinyoma musenyeri we ku mugaragaro. Sinjya kuvuga ibyo yakoreye Padiri Laurenti Ntimugura n’abandi.

(3). Padiri Inyasi Kabera yanze gushyingira mushiki we Olive ku muntu w’Umuhutu. Byabaye urubanza rukomeye, bigeza n’aho we ubwe atumiza inama y’umuryango (ba nyirarume, ba nyina wabo na babyara be), kugira ngo bige icyo kibazo. Umwana yaranangiye ahitamo kwishyingira. Padiri Inyasi amaze kubona ibibaye, atangaza ko uwo mushiki we aciwe mu muryango, kandi ko n’uzajya kumusura azacibwa. Si bwo murumuna wa Olive witwa Liberata ahisemo kwigira mu barokore, ndetse na we agashaka ku umusore w’umuhutu ? Nyuma y’imyaka ine, Inyasi yaje kwikura mu kimwaro ashyingira mushiki we. Ibiri amambu, ubwo twajyaga gushyingura se, nabonye uwo mukwe wabo ari we uri gukora byose, dore ko afite n’amafaranga atubutse.

(4). Ibyo yakoreye mushiki we yashatse kubyumvisha na musenyeri Diyedone Rwakabayiza igisonga cy’umwepiskopi wa Cyangugu. Mushiki wa Diyedone witwa Letitsiya yasabwe n’umuforomo w’umuhutu witwa Lewo, Inyasi abyitambikamo. Icyo Padiri Inyasi yitwaje ngo ni uko uwo musore yamubonanye n’interahamwe yitwa Bandetse. Diyedone yanze kwita kuri ibyo bigambo by’inzangano, yanga no kwivanga mu cyemezo cy’umutima cy’abo basore, ashyingira mushiki we. Inyasi abonye bidashobotse, afungisha uwo muramu wa Diyedone, nyuma aza gufungurwa, basanze ari umwere. Diyedone na Inyasi bari barabipfuye, ariko ubu bariyunze, kuko Diyedone ari we ngo wakoze ibishoboka byose kugira ngo Inyasi ajye kwiga i Roma.

(5). Padiri Inyasi Kabera yakubitishije kandi afungisha umugabo witwa Eduwaridi Rukeriperu alias Ndungutse wayoboraga ishuri rya APEMI i Mibirizi. Ibyo yabikoze kugira ngo ashyireho umututsi witwa Jean Pierre kandi utamurushaga amashuri. APEMI ni ishuri ryatangiye mu mahane menshi, igihe cy’umwaduko w’amashyaka mu w’i 1991. Ryatangijwe na Padiri Visenti Nsengumuremyi, afatanije n’ababyeyi bo mu karere, abanyapolitiki babyivangamo. Abari bari muri MRND bashinjaga Padiri Visenti gukorera Inkotanyi. Nyamara Eduwaridi Rukeriperu n’abandi bari muri MDR-Rukokoma, bakamurwanira ishyaka. Ibyo Inyasi yari abizi neza. Nyuma ya jenoside, Eduwaridi Rukeriperu wari muri MDR-Rukokoma, yakoze ibishoboka byose kugira ngo iryo shuri ryongere ritangire, dore ko ryari ryaranasahuwe. Yarishakiye imfashanyo, ararisanisha, abana batangira kwiga. Nyuma yaje gutorerwa kuriyobora kandi koko yari abifitiye ubushobozi. Ibyo ntibyashimishije Padiri Inyasi. Akigera i Mibirizi, icya mbere yakoze ni ukujya i Kigali gushakisha Jean Pierre wari umukada wa FPR. Mbere ya jenoside Jean Pierre uwo yari animateri muri APEMI. Ubwo yamukuye i Kigali ari “humaniste” gusa, amugira dirigiteri wa APEMI. Ubundi ashinja Rukeriperu jenoside ngo no gutoteza abana babatutsi biga muri APEMI. Uwo mugabo yarakubiswe, arafungwa, aho afunguriwe yarabaye ikimuga, ajya mu Bapentikoti ngo kuko yumvaga atakwihanganira kongera gusengera muri Kiliziya iyoborwa n’uwamuteje ibyago bingana bityo. Nyuma yaje kwitaba Imana byendeye kuri ubwo bugome bwa Inyasi. Nyamara Inyasi we ntabarwa mu bicanyi kuko ari Umututsi !

(6).Padiri Inyasi Kabera yagiye akoresha irondakoko mu kuyobora paruwasi ya Mibirizi. Ibyo byagaragariye ku buryo bw’umwihariko mu rubyiruko, igihe yashyiraga ku buyobozi uwitwa Karuga (umwuzukuru wa Karuga navuze haruguru). Uwo musore yazaga mu Misa biruhanije. Nyamara ntawasobanukiwe n’uburyo yamurobye, akamugira perezida w’urubyiruko rwa paruwasi ya Mibirizi, akamushyirisha no muri komite ya diyosezi y’urubyiruko. Ubwo Inyasi yarebaga kure, kuko nka omoniye w’urubyiruko mu rwego rwa diyosezi, yumvaga uwo “mwene wabo” ashobora kuzajya hanze mu biterane by’urubyiruko. Icyakora kubera ko yakoraga ibyo atemera, Karuga yaje kubivamo, ashinga irye dini, ubu sinzi iyo yarengeye.

(7). Padiri Inyasi KABERA ni wa muntu wabonaga abana bari gukina akavuga ngo “dore abana b’abacikacumu bari gukina n’ibindi bintu ntazi ibyo ari byo”. Inyasi ni wa wundi uhura n’umupadiri cyangwa undi muntu wihaye Imana, agasesemwa, akareba hirya cg. agahindura iyo yajyaga kugirango bataramukanya.

(8).Nk’uko nabivuze haruguru, Padiri Inyasi biramugora gukorana cyangwa se gukoresha Abahutu. Muri urwo rwego, aho ageze hose akahasanga umukozi w’umuhutu, ahita amwirukana. Ariko si nawe wenyine, Mibirizi yaragowe : Nyuma ya jenoside ntiwashoboraga kubona umukozi n’umwe wakoraga mu gipadiri, mu kibikira, mu ivuriro (dispensaire) no mu kigo mbonezamirire (centre nutritionnel). Abayoboraga izo “services” kandi bari Abihayimana bari barashyizemo bene wabo gusa..... Bitera kwibaza : Kuki Ivanjili bigisha y’urukundo, itabigisha gukunda bose ? Kereka niba baragiye gushakayo amaronko no gukiza bene wabo.

Ubu bwo Padiri Inyasi aje avuga ko yize, ejo mu gitondo azaba ayobora diyosezi, ubundi yirundeho bene wabo, abapadiri b’Abahutu abohereze ngo kwigisha bene wabo iyo mu giturage. Kiliziya wagorwa!

Umwanzuro

Kiliziya gatolika yo mu Rwanda yahuye n’ibibazo byinshi, ariko kandi akataraza kari inyuma. Iyo witegereje uburyo bamwe mu barwanira gufata imyanya yo hejuru ari abantu b’abahezanguni, mu gihe bagenzi babo bamwe baborera mu buroko, akagerageje kuvuga kagacecekeshwa, abafite uburyo bagasimbukira mu mahanga, bitera kwibaza. Muri abo bahezanguni hagiye kwiyongeraho Padiri Inyasi Kabera, umwe mu basinze insinzi, kandi rwose ufite amaraso ku biganza bye. Jye nk’umukristu w’i Mibirizi, icyo nisabira Musenyeri ni uko uriya mupadiri yamugira inama yo guhinduka, byakwanga akamushinga imirimo itamuhuza n’abakirisitu. Ariko mbere y’uko agirwa inama, Inyasi nawe nagiririre Imana yamutoye, arekere aho gutoteza abandi, kuko niba yumva ubutorwe bwe, akwiye kwiyibutsa ko atahamagariwe irondakoko, kandi ko amaherezo azabibazwa imbere y’Imana. Ikiruta byose ariko , mbere y’uko agira ubutumwa atangira , Padiri Ignace niyegere uriya muryango yiciye umwana w’umusore, w’umuturanyi, bigorore! Twizere ko imyaka amaze hafi ya Papa hari icyo yamuhinduyeho.

Tugire amahoro.

Umukrisu wo muri paruwasi ya Mibirizi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Abahezanguni ntibakwiriye guhabwa intebe muri Kiliziya. Uwo mupadiri niyicuze, ahinduke,asabe imbabazi nibimunanira asezere muri Kiliziya Gatorika ajye gushinga irye dini. Ashobora kandi no kujya
mu madini y'ibyaduka ashyigikiwe na shebuja Shitani nkuru Hitler Kagame. Kiriziya si agatobero, abahezanguni baribeshye, barayobye, nibashakishirize ahandi!

Nimugire amahoro !

Répondre