leta y'u Rwanda ibeshya abaturage ikabeshyera na Loni: Kayumba na Karegeya ntibakorana n'imitwe irwanira muri Congo !

Muri iyo raporo yashyizwe ahagaragara ku itariki ya 7 Kamena 2011, kandi igashyikirizwa akanama ka Loni gashinzwe guhana ( UN Sanction Committee), bavuze ko ibyo ibinyamakuru by’u Rwanda byatangaje ko Gen Kayumba na Col Karegeya , UN ivuga ko bakorana n’imitwe yitwaje intwaro cyane FDLR,( Democratic Liberation Forces of Rwanda) na RUF ( Rally for Unity and Democracy) ntaho bihuriye n’ukuri .
Mu nama yabereye i Kigali ku wa 21 Mutarama 2011, yahuje ibihugu bitatu bigize umuryango w’ubukundu wa CPGL, ( Burundi, DRC n’ u Rwanda), leta ya Kigali yavuze ko ngo ihangakishijwe n’umutekano mu cye ushobora kuba mu Karere utewe nuko Gen Kayumba na Col Karegeya bakorana n’imitwe yitwaje intwaro iri muri Kongo. Ikangurira ibyo bihugu gushaka uburyo byakwirinda kandi ibiteguza (leta y’u Rwanda) ko bishobora kwaka imfashanyo u Rwanda yo kurinda umutekano wabyo.
Abahanga ba Loni ( UN Experts) bakomeje guhakana ibyo birego bya leta y’u Rwanda bavuga ko ibyo irega aba bagabo ataribyo, ndetse ko n’abayobozi ba RUD bahakana ko badakorana na FDLR ndetse na FDRL igahakana ko idakorana na RUF, byose bigahakana ko kandi nta mikoranire bafitanye n’ishyaka rya RNC, (Rwanda National Congress) rya Gen Kayumba na Col Karegeya. Mu biganiro abo bahanga ba Loni bavuga ko bagiranye n’abayobozi ba RUD Félicien Kanyamibwa umunyamabanga mu kuru, ndetse Augustin Dukuze umuvugizi wayo, ngo bahakanye bavuga ko usibye no gukorana n’aba bagabo ( Gen Kayumba na Col Karegeya), ahubwo batanabazi.
Umwe mu bazi uburyo busanzwe leta ya Kagame ikora imirimo yayo, aganira n’ikinyamakuru Inyenyerinews, yatubwiye ko iriya ari imikorere ya Kagame n’agatsiko ke, kuko ngo iteka iyo ashaka kwangisha umuntu abaturage ndetse n’amahanga agomba gushaka uko bamuhimbira ibyaha, ibi kandi bakavuga ko rwari n’urwitwazo leta y’u Rwanda irimo ishaka kugirango isobanure neza ikibazo cy’ingabo zayo ziteguraga kujya muri Kongo, hamwe no gukomeza kureba ko aba bagabo bayihunze bakwamburwa ubuhungiro nk’uko yabigerageje kenshi bikananirana.
Ikindi abandi bakomeza gutsindagira, ngo nuko urebye ukuntu Gen kayumba na Col Karegeya bari bakunzwe cyane n’abanyarwanda benshi, kandi bamereye nabi Kagame ku rwego mpuzamahanga, bagombaga ku bashakira ibyaha no ku basebya mu banyarwanda kugirango bashake uburyo babanduza. Ntayandi mahitamo leta ya Kagame yari ifite kuko yari imaze kugerageza ubundi buryo bushoboka bwose bwo kureba uburyo ba kwikiza aba bagabo bikabananira, cyane ko bari bamaze kubona ko kubica bitagishobotse, kuko bari bamaze kubahusha muri Afrika y’ EPfo kandi bimaze kugaragara ko ubwo bwicanyi bwateguwe n’urwego rw’iperereza rw’igisirikari cy’u Rwanda. Bivugwa ko raporo ndakuka izashyirwa ahagaragara mu Ugushyingo 2011.
Nimwiyumvire ibinyoma bya leta y'u Rwanda ni uko Nyamwasa abibeshyuza kuri BBC:
Ese koko mwitegereje iyi foto iri hasi aha ivuga ko aba bantu bafashwe ari inyeshyamba zikorana na Nyamwasa murabona aba bantu basa batya ari inyeshyamba! Ni mureke ikinamico!! FPR FPR ntibiyoroheye! Hari amakuru atugeraho yemeza ko aba bantu bose batuye mu Biryogo ko kandi ari abayoboke ba FPR -Inkotanyi !!

Charles I.