Obama : Inkunga yose Kagame aha umutwe wa M23 ntishobora kuzanira amahoro u Rwanda !
Mu gihe Kagame Paul arimo ashyira abana benshi b’abacongomi mu gisilikare cya M23 akabahemba amadolari 40 ku kwezi , akaba yarashatse ingabo z’inyeshyamba zo muri Sudani y’epfo ubu zikaba zatangiye imirwano muri Congo, bikubitiyeho n’ikibazo cy’uko abadepite b’Amerika bandikiye Obama bamubaza umubare w’abacongomani bagomba gupfa kugira ngo leta y’icyo gihugu ishobore kugira icyo ikora mu guhagarika ubwicanyi muri Congo, mu gihe kandi bigaragara ko Leta y’aba democrate yari iyobowe na Clinton ariyo yakongeje umuriro muri kariya karere k’ibiyaga bigari n’abategetsi benshi bo muri iryo shyaka bakaba bakomeje gukingira ikibaba Paul Kagame muri ubwo bugome bwe, Perezida Barack Obama atangiye kumva ko ikibazo cya Congo kimureba by’umwihariko !
Perezida Barack Obamana wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika arasaba mugenziwe w’u Rwanda Paul Kagame guhagarika inkunga yose aha imitwe y’inyeshyamba ziteza umutekano muke mu gihugu cya Congo nk’uko itangazo ry’ibiro bwa Perezida Obama ribitangaza.
Itangazo rivuga ko mu kiganiro Obama yagiranye na Kagame kuri telefoni yamusobanuriye ko inkunga yose u Rwanda rutera umutwe wa M23 idashobora kuzana umutekano n’amahoro ku gihugu cy’u Rwanda nk’uko Kagame Paul abyibwira!
Iryo tangazo ryamenyesheje ikiganiro cya Obama na Kagame ryasohotse nyuma y’isaha imwe nyuma y’aho igihugu cya leta Zunze ubumwe z’Amerika cyari kimaze guhamagarira urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi (CPI) gukurikirana abayobozi bakuru babiri b’imitwe y’ingabo z’abanyarwanda n’abakongomani irwana muri Congo bakurikiranweho ibyaha by’intambara bakoreye muri icyo gihugu !
Mu kiganiro cyabo kuri telefoni, Obama yaganiriye na Kagame ku kibazo kimaze igihe kirekire k’imiyoborere mibi y’igihugu cya RD Congo ; Perezida Obama akaba yashimiye mugenziwe Kagame ubwitange akomeje kugaragaza bwo gushakira igisubizo gihamye kandi mu mahoro intambara iri mu burasirazuba bwa Congo nk’uko iryo tangazo ribivuga.
Perezida w’Amerika akaba yifuje ko ikibazo cya Congo kibonerwa igisubizo binyuze mu nzira ya Politiki kandi ibyo akaba yanabivuganye na perezida wa Congo Joseph Kabila. Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ugizwe n’abasilikare bikuye mu ngabo za Congo maze batangira kurwanya leta y’icyo gihugu bafashijwe n’igihugu cy’u Rwanda na Uganda nk’uko byemezwa n’amaraporo anyuranye ya Loni.
Veritasinfo.fr