Nyamara Paul Mbangurunuka si umusazi ! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Agaca.png

 

Inyandiko  ya Paul Mbangurunuka, hari icyo umuntu yayivugaho ? 

 

Hari abatanze ibitekerezo muri "commentaires" bagaragaza ko ibiyikubiyemo ari amatakaragasi abantu batakwirirwa bataho igihe. Birashoboka. Hari abandi basanga imvugo ya Mbangurunuka atari umwihariko w’umuntu wahungabanye mu mutwe ahubwo ikaba igaragaza imyumvire y’igice kimwe cy’Abanyarwanda, barimo n'abayobozi bakuru b'igihugu cyacu . Nanjye niko mbibona.

 

Mu by’ukuri iyi nyandiko yari ingenewe ku buryo bw’umwihariko nayisomye, nyisubiramo kenshi, numva inkoze ahantu mu mutwe no mu mutima ! Gusa nyir’ukuyandika yayishoje asaba ko yatangazwa ku rubuga www.leprophete.fr. Uburenganzira bwe bwubahirijwe. Nk’uko rero nanjye nabyiyemeje, ntawe uzakenera kunganiriza  ngo mwime amatwi. Reka mbabwire bimwe mu byo  iyi nyandiko insigiye.


1.Iyi yandiko yanditswe na nde ?

 

Izina ry’umwanditsi, Paul MBANGURUNUKA, ni irihimnano (pseudonyme), nta gushidikanya, ariko inyuma yaryo hari umunyarwanda dusangiye igihugu, ufite ubutumwa yifuje gutambutsa . Icyo risobanura kiragaragara, ni Urwango n’Agasuzuguro afitiye Abanyarwanda badahuje ubwoko. Yaba umuhutu yaba umututsi, agambiriye kwerekana ko hariho Abatutsi banga Abahutu urunuka ku buryo bifuza kubarimbura bidasubirwaho.


Ibyo avuga ko yakoze, buriya yaranabikoze koko. Nk’uko abigaragaza, ubwicanyi burenze urugero bwabereye ahantu hanyuranye hagambiriwe gutsemba burundu ubwoko bw’ Abahutu ( ngo mu buryo bwo kwihorera !), bwabayeho nta wabihakana. Amazina y’imbunda, amazina ya za Batayo za FPR n’aho zagiye zikora ishyano, ntabwo ari ibyo yahimbye !


Ibi byose mu by’ukuri si bishya, benshi basanzwe babizi, abatarabirokotse bumvise bivugwa mu nkuru ! Gusa njye icyo nifuje kugarukaho kuko mbona ari cyo giteye inkeke ni INDANGAGACIRO za Paul Mbangurunuka !


2. Paul Mbangurunuka si umusazi


Inyandiko ye iragaragaza ingirwa-ndangagaciro (contre-valeurs) nyinshi kandi Paul Mbangurunuka ntabura no kwerekana (mu buryo bwo kwivamo !) n’abanyacyubahiro dusanzwe tuzi bazigize nk’intego yabo. Muri make, icyo inyandiko ya Paul Mbangurunuka ishyize ahagaragara ni INGENGABITEKEREZO y’Agatsiko k’Abahezanguni b’abasilikari b’Abatutsi, bayobowe na Paul Kagame muri iki gihe(A). Ni iki  Paul Mbangurunuka yavuze kitagaragara mu Rwanda muri iki gihe ? Gusa ikibazo gisigaye ni ukumenya umubare w’Abatutsi ashaka kwiyitirira baba barakiriye  iyi ngengabitekerezo bamaze imyaka irenga 20 bacengezwamo (B).

 

A.Ingengabitekerezo y’Agatsiko


Ubutegetsi bwose bugira umurongo w’ibitekerezo bugenderaho, nuko gahunda zose za Leta zikagerageza gukurikiza uwo murongo, ku mugaragaro cyangwa mu buryo bwihishe. Paul Mbangurunuka avugiye ahabona ingingo z’ingezi ziyobora ibyemezo n’ibikorwa by’Agatsiko ariko zikaba zitakundaga kuvugwa ngo zishyirwe mu binyamakuru.

 

(1)Gusingiza ubwicanyi n’abicanyi ruharwa


Paul Mbangurunuka aranenga abahezanguni b’Abahutu batsembye abatutsi kandi ni ngombwa koko bakwiye kunengwa, ndetse bakabihanirwa by’intangarugero. Abenshi ni abakubiswe akandoyi ; abandi bahitanywe n’Inkiko Gacaca na TPIR-Arusha. Ntacyo twakwirirwa tuvuga ku Bahutu batari bake baharenganiye, bagahanirwa icyaha batakoze ! Igitangaje ni uko Paul Mbangurunuka agaruka akivuga ibigwi nk’umututsi wishe Abahutu akinanirwa ! Aranenga itsembabwoko ryakorewe Abatutsi ariko akerekana uko yabaye umwicanyi ruharwa watsembye Abahutu batagira ingano, nyamara akaba nta watinyuka kubimuhanira,bityo akaba yiteguye no gukomeza gutsemba  Abahutu umusubizo.

 

Paul Mbangurunuka aravuga ibigwi abasilikari b’Abatutsi bishe Abahutu benshi, akababona mo ubutwari budasanzwe, ndetse akihanangiriza n’uwabatunga urutoki ! Muri bo aravuga Perezida Paul Kagame, Fred Ibingira wivuganye Musenyeri Phocas Nikwigize agatikiza imbaga i Kibeho, Wilson Gumisiriza watsinze Abasenyeri ba kiliziya Gatolika i Gakurazo, na Kayumba Nyamwasa. Kandi koko muri bo nta wigeze akurikiranwa n’urukiko ku byaha yakoze bijyanye no KWICA ABAHUTU!

 

Uyu wiyita Paul Mbangurunuka aremeza neza ko kwica Umututsi ari icyaha gikomeye cyane. Ngo ariko kwica umuhutu bikaba ntacyo bivuze , mbese ngo ni nko kwica inyamaswa :niyo mpamvu nta mututsi n’umwe urabihanirwa guhera taliki ya 1/10/1990! Igitekerezo cy’ingenzi ni aha kiri nta handi !

 

Reka tubyumve neza : Ahangaha, Paul Mbangurunuka, niba ari n’umusazi, arivugira ibyo abona mu Rwanda: iyo ubutegetsi bw’Agatsiko ka Kagame buza kuba bufata Abahutu nk’abantu, hari uburenganzira batajyaga kuvutswa , nko :

 

*gushyingura ababo mu cyubahiro,

*kurega mu nkiko Abicanyi bo mu bwoko bw'Abatutsi babiciye n’ubu bakibicira  … mbese nk’uko n’umututsi afite uburenganzira bwo gukurikirana umuhutu mu butabera !


None se aho Paul Mangurunuka abeshya ni he ? Muri make : kuri Perezida Kagame n’agatsiko ke, Abahutu si abantu, tugire amahoro !

 

(2)Kwishongora ibi biteye ishozi


Paul Mbangurunuka aremeza ko Abatutsi ari ubwoko bwatowe n’Imana, ngo kimwe n’Abayahudi. Ubwoko bw’Abatutsi busumba kure ubwoko bw’Abahutu. Aha n’ubwo Paul Mbangurunuka yumva ibintu kimwe Hitler, bihuje n’ibyo twigishijwe ku mugani(mythe) w’Ibimanuka: ahari Mbangurunuka ariyumva muri ibyo bimanuka, bikamuha uburenganzira bwo gusuzugura abandi !Ahari arashaka kutwereka ko u Rwanda rwasubiye  mbere ya 1959! Mbangurunuka agera rwose n’aho yerekana ko kuba hari Abahutu bakiriho ari impuhwe z’Abatutsi gusa , ngo kuko iyo Kagame aza kubibemerera baba baramazeho burundu!


Tutiriwe tubica ku ruhande, ni nde uyobewe ko iki gitekerezo ari cyo kiyobora u Rwanda muri iki gihe, ku mugaragaro ?Yewe hari n’umugore w’umunyarwandakazi uherutse kubitangariza ku mugaragaro muri Rwanda Day yabereye i   Boston, hari ku italiki ya 23 Nzeri 2012ngo Abahutu ntibateze kugaruka ku butegetsi ukundi mu Rwanda; ngo kuba Abatutsi batarihoreye ngo bamare Abahutu ni impuhwe za Kagame wababujije gukuraho umwanda!Amashyi ngo kacikaci kaci kaciiiiiii!!!!!!!


Iki gitekerezo-rutwitsi uwo mugore yakivugiye imbere ya Perezida Paul Kagame, i Boston, muri Amerika ! Kagame yicinye icyara, araseka aranyungutira, sinigeze numva amuvuguruza, yewe nta n’uwatinyutse gucyaha uwo mugore ngo agaragaze ko “ariho atera ibitambwe bigana ikuzimu”! Azabe se yarahawe igihano asubiye mu Rwanda?! Ahubwo ngira ngo yaragororewe kuko yavuze ibigwi umukuru w’igihugu ! Harya ubwo nizihindura imirishyo akabibazwa, azaba arenganye ?


Paul Mbangurunuka se arabeshya he, kandi ibyo avuga abibona kimwe n’umukuru w’igihugu? Umweru uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose !


 (3)Irondakoko


Niba Abahutu nabo ari abantu koko, bishoboka bite ko nta n’umwe wagaragara mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu kandi tuzi ko ari zo zifite ubutegetsi bwose bw’igihugu? Uretse ba Minisitiri b’imirato, jya mu mabanki, ujye mu mashyirahamwe yose afite agaciro mu gihugu, jya mu makomisiyo ya leta, unyarukire muri za Ambasade, wirebera abafite ubutegetsi nyabwo , abafata ibyemezo, ari bande !!!!  Maze nawe umbwire  niba Abahutu bakibaho! Ibyo Paul Mbangurunuka yatombotse akavuga, nibyo Abanyarwanda babamo, nibyo abaturage bahorana mu buzima bwa buri munsi! Baravangurwa mu ishuri, mu kazi….barigirizwaho nkana mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, baracibwa amafaranga y’urudaca kandi ntacyo Leta yabahaye, barafungwa, barakubitwa, baricwa, buri munsi ! Icyo Paul Mbangurunuka yibeshyeho ni iki?


 (4)Uburere-buke kandi bubi


Ibyerekeye gutukanira ibiterasoni mu ruhame, si umwihariko wa Paul Mbangurunuka. Ibyo abaturage batukwa mu Rwanda (mu manama anyuranye, muri Gereza,) birenze ibyo twasomye bitukwa Padiri Thomas kuri uru rubuga!


Perezida wa Repubulika ni we utanga urugero iyo yita abantu b’abagabo amabyi, isazi….mu mbwirwaruhame! Iyo atinyuka kwita Madame Suzan Rice uhagarariye Amerika muri LONI “umurwayi wo mu mutwe” ngo ni uko amubwiye ko agomba gufungura urubuga rwa politiki n’abandi benegihugu(Abahutu) bagahabwa ijambo ! Hari ahandi se aba aduhishe? Gutukana byerekana agasuzuguro uba ufitiye uwo utuka. Uwo wubashye nk’umuntu ntiwatinyuka kumutuka nk’ibi bitutsi bya Paul Mbangurunuka.  Ariko burya biranazwi ko gutukana ari umwihariko w’abanyantege nke, bayoberwa gutanga ibitekerezo bakitabaza gutukana nk’abashumba b’ihene, kugira ngo bashotore, bakange, cyangwa bihimure ku wo batinya!

Ikibazo cyo kuyoborwa n’abantu batarezwe ni uku cyigaragaza. Ubundi umuntu wize agashuri, akarara muri dortoire yigiraho no kubana neza n’abandi, hakagira ibyo acikaho birimo n’imvugo iberanye n’Abanyamusozi !


Kimwe mu bibazo u Rwanda rufite muri iki gihe ni ukuyoborwa n’Abanyamusozi badasiba kwerekana ko nta burere bw’abantu bazima batojwe. Nta gitutsi kirenze icyo ku Rwanda n’Abanyarwanda! Kera numvaga ko habagaho abantu b’imfura mu Rwanda! Aho ubupfura bwayoyokeye ntihakagire uhambaza! Ubu se koko twemere ko habuze abantu bafite uburere bashobora kuyobora igihugu cyacu maze dukomeze tukireke cyigarurirwe n’abashumba imyaka n’imyaniko ? Biteye isoni n’agahinda !


(5)Iterabwoba


Paul Mbangurunuka arareba agasanga nta  rindi banga ritanga ubutegetsi uretse imbunda no gutera ubwoba. Harya ngo mwiteguye ko nimutakaza ubutegetsi muzasubira mu ishyamba! Urugendo Rwiza !

Mbangurunuka azinduwe no kwerekana ko we n’abamutegeka biteguye kubangura Karachinikov zabo bakarasa,  ngo abaturage nibaramuka biyemeje guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo ! Ibi arimo byitwa kuvugishwa. Bisobanuye ko Agatsiko kamaze kubona neza ko ubutegetsi kacunze nabi mu nyungu z’abakagize gusa bushobora kubaca mu myanya y’intoki , mu gihe kitarambiranye ! None arimo guta umutwe! Kandi si we wenyine.


Kuri Mbangurunuka , nta wundi wayobora igihugu uretse umusilikari w’umwicanyi, ufite ubunararibonye mu gutsemba abanyarwanda. Ibi nibyo FPR yemera. Nijyanire aho.


Reka nibarize Abanyarwanda bari mu ngabo z’igihugu: Nta basilikari batari abicanyi babaho ? Niba babaho se koko nta bwenge bagira nk’uko Kagame yakunze kubivugira ku mugaragaro? Niba babugira se nta kagufu bafite ko kuba bacakira abicanyi bakomeje kuzambya igihugu, ngo ikibazo gikemuke bitabaye ngombwa ko abaturage ubwabo bihagurukira? Ntegereje igisubizo !


B. Abatutsi bose babona ibintu kimwe n’Agatsiko Mbangurunuka abereye umumotsi?


Ibyo Paul Mbangurunuka avuga, ni ibyo yatojwe, ni ibyo azi, ni ibyo akora buri munsi. Ni IDEOLOGIE iriho mu Rwanda, Agatsiko k’Abahezanguni bayobora igihugu bagenderaho. Niba Paul Mbangurunuka yabeshye, dutegereje ko hazagira umunyomoza akerekana n’ibimenyetso bifatika.

Gusa icyo nifuza ko Abanyarwanda bashishoza bakwitondera ni iki ngiki:


Udutsiko tw’Abahezanguni , baba Abahutu cyangwa Abatutsi, twakomeje kwitwaza ibyo guteranya amoko kugira ngo dufate ubutegetsi cyangwa tubugumeho. Twibuke ibinyamakuru Kanguka na Kangura kandi ntitwibagirwe Radio Muhabura na mushiki wayo RTLM. Akazi k’ibyo bitangazamakuru kwari ukubiba urwango n’umwiryane hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Uwabyungukiyeyo ni Paul Kagame n’Agatsiko ke! Ahari ni na we byakoreraga byose !


Kwanganisha Abahutu n’Abatutsi no kubaryanisha nibyo byakomeje guha udutsiko tw’Abahezanguni amahirwe yo gutegeka u Rwanda. Ibanga ryabo ni aho riri.


Nkaba mboneyeho gusaba Abanyarwanda banyumva kwitandukanya n’ibitekerezo biganisha mu rupfu bya Paul Mbangurunuka n’Abahezanguni bafatanyije. Abo mu bwoko bw’Abatutsi nibo basabwa gushishoza kurushaho muri iki gihe bakirinda kwitabira “ingengabitekerezo ya Mbangurunuka”no kwitandukanya na yo ku mugaragaro. Abo mu bwoko bw’Abahutu nabo ntibakwiye kumva ibyo Mbangurunuka avuga agamije kubashotora, kubarakaza no kubateranya na bagenzi babo b’Abatutsi.


Ku giti cyanjye ndahamya ko Abatutsi bose badahuje imyumvire n’Agatsiko kari ku butegetsi. Abatutsi b’imfura ntidusiba kubabona, twarareranywe, turabana mu miryango yacu, twabashatsemo, amaraso yabo adutembera mu mitsi…..Ntabwo Abatutsi bose ari ba Paul Mbangurunuka, arabage yifashe !


Ikigaragara ni uko Agatsiko k’Abahezanguni bari ku butegetsi kakomeje gufata Abatutsi bo mu Rwanda ho ingwate, ngo karabakijije, ngo kahagaritse Itsembabwoko! Nyamara kakiyibagiza ko nyirabayazana ikomeye ari Intambara y’amasasu yatangiye taliki ya 1/10/ 1990 ko ubwako katangije kagamije kwifatira ubutegetsi mu nyungu zako zonyine. Uko kayoboye igihugu muri iki gihe birigaragaza: kwishakira ifaranga gusa ni wo mushinga kabone n’iyo abaturage baba bicwa n’amavunja! Naho ibyo kuyobora igihugu hagamijwe guteza imbere inyungu za rubanda byo ni ugushinyagura gusa !


Umwanzuro


Banyarwanda, Banyarwandakazi, tuzakomeza gutukwa no gusuzugurwa nk’ingaruzwamuheto kugeza ryari? Kereka wa mugani niba turi udusimba, tukaba tutari abantu buzuye nk’uko Paul Mbangurunuka n’inshuti ze bakomeje kubitwemeza! Twisuzume!



Padiri Thomas Nahimana.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article