Igihe cyo kurya akataribwa mu Rwanda kirageze : Ngo amaturo ya Kiliziya agomba kujya mu kigega cy'AGACIRO !

Publié le par veritas

Musenyeri.pngMu ibaruwa ye yo ku wa 7 nzeli 2012, Umuvugizi ufitiye copie, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba n’Umukuru w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, yandikiye abasenyeri bose bo mu Rwanda, muri make iragira, iti :«Kiliziya Gatolika mu Rwanda yakiriye igitekerezo cy’Ikigega cy’Iterambere «Agaciro Development Funds» nk’uburyo buhawe umunyarwanda kugaragaza urukundo afitiye igihugu cye n’uruhare rwe mu iterambere».

 

Mu nama y’Abepiskopi Gatokika yabereye i Kigali kuva ku italiki ya 28 kugeza ku ya 31 kanama 2012, abasenyeri barindwi bari bayitabiriye, bafashe imyanzuro yihutirwa yo kubahiriza icyifuzo cya Leta y’igitugu ya FPR, cy’uko buri Diyosezi igomba kugira icyo itanga mu kigega cy’abaryi bayo, ikigega kitiriwe «Agaciro Development Fund». 

 

Ntibyagarukiye aho kuko amadiyosezi uko ari icyenda yo mu Rwanda, abitegetswe n’uhagarariye Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, agomba gukwirakwiza amategeko ya Musenyeri mu maparuwasi yose yo mu Rwanda, bityo abakuru b’aya maparuwasi bagategeka na none abakirisitu babo kugira icyo batanga muri kiriya kigega cy’abajura, kitagira ugicunga uzwi. Twibutse ko abakirisitu benshi bumvira padiri nk’uko banamira bunguri ivanjiri abagezaho mu misa yo ku cyumweru. «Ku byerekeye amadiyosezi iwayo, twavuze ko buri Mwepiskopi azarebera hamwe n’abo bafatanya, bakagena icyo bashobora gutanga, n’uko bagitanga». 

 

Mu gihe andi madiyosezi arimo kurwana no gutanga amaturo y’abakirisitu bayo mu kigega cy’abanyamurengwe ba FPR, Diyosezi y’i Kabgayi yo yamaze kwemeza aho ayo mafaranga azagenda aturuka, nko mu bigo Diyosezi ihuriyeho na Leta, nk’amashuri, n’amavuriro, abakuru b’akarere bakazagenda babiha umugisha. 

 

Muri iyi baruwa, Musenyeri Smaragde Mbonyintege akomeza avuga ko n’«abihayimana bahembwa, bajya mu murongo umwe n’abandi bakozi». Mu bigo byigenga nk’amashuri n’indi mirimo ikorwa na Diyosezi, abahakora, babitegetswe n’abakuru babo, na bo ngo bagomba kwikora mu mufuka.

Ibaruwa yanditswe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege


Ku byerekeye amaparuwasi amwe nka Saint André, Imprimerie y’i Kabgayi, Economat général, n’ibindi bigo byinjiza menshi, «tuzarebera hamwe icyo twatanga, tukigeze aho kigomba gushyirwa. Naho abakirisitu muri za Paruwasi, bazabirebera hamwe n’inzego z’ibanze mu midugudu yabo n’imirenge yabo, na bo bagire icyo bagenera icyo kigega». 

 

Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa ya Musenyeri Mbonyintege, na we ntazi neza aho aya mafaranga yasabye amadiyosezi n’amaparuwasi gutanga, azajya. «Tuzabirebera hamwe icyo twatanga, tukigeze aho kigomba gushyirwa».

 

Ubundi Kiliziya yo mu Rwanda ntitungwa n’ariya matafari ayubatse gusa. Itungwa n’imfashanyo z’abakirisitu bayo ndetse n’abagiraneza. Mu mategeko agenga Kiliziya, ntaho byanditswe ko igomba gufasha Leta y’u Rwanda mu bibazo yikururiye; ahubwo Leta ni yo yagombye gufasha Kiliziya, nk’uko bimeze hano mu Burayi.


Amiel Nkuliza, Sweden.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> Aba bakristu bakwa umusanzu w'ikigega sibo bayatanze ku mirenge n'aho bakorera? FPR ILIGARAGAJE,ni ugukama abaturage kugeza no mugihanga?Aba si abayobozi ni abacanshuro bazaanywe no kwishakira<br /> ifaranga bitwaje imbunda, muli make ni amabandi yitwaje imbaraga za politique n'imbunda. Ubu bugegerta ni ukuburwanya no kubwamaganira kure naho ubundi turashize.<br />
Répondre