Nyakwigendera INYUMBA Aloysia azize ubuhemu bwa Paul Kagame! " Rudasingwa Théogène".
Aloysea Inyumba yitabye Imana, asize abana , umugabo, abavandimwe n'inshuti. Inyumba apfuye akiri muto, agifitiye akamaro umulyango we n'abanyarwanda muri rusange.
Inyumba yari umuvandimwe wanjye. Kandi, nkumuntu wakoranye nawe hari icyo namuvugaho. Inyumba yaranzwe nubwitange, umurava, ubutwari n'urukundo mu guharanira inyungu za FPR, igihe abenshi muri uwo mulyango babonaga ko ari nazo nyungu zabanyarwanda bose.
Hagati aho, Kagame nagatsiko ke batesheje FPR umurongo, ubu bakaba bakoresha uwo mulyango ku nyungu zabo bwite, binyuranye ni byifuzo ninyungu zabanyamulyango nabanyarwanda. Inyumba yashyize umutsi kuryinyo, arihangana, akomeza gukorera Kagame nubwo yarajijukiwe bihagije azi neza ko FPR yataye umurongo. Nibyo, muri uko gukoreshwa hari abagira bati yari afite iyo nenge. Nta mwiza wabuze inenge. Ukiri ku'isi wese agira inenge.
Kagame yahemukiye Inyumba, nkuko yahemukiye bangenzi be benshi muri FPR, nkuko ahemukira ubutitsa abanyarwanda.
1)Mu myaka yashize Kagame nagatsiko ke badukwijemo ibihuha ngo Inyumba n'umuhutukazi, ngo abantu be kumwizera. Kagame yamutumyeho umwe mu basirikare bamurinda ngo abimubwire, ngo kandi amubwire ko nagira undi abibwira, cyangwa agahunga ko bazamwiyicira.
2)Inyumba arwariye Nairobi Kagame yohereje abakozi ba Nziza na Dan Munyuza kujya kumucuza, kumwambura inyandiko no kumusinyisha bamuvana kuri za accounts mu ma bank hirya no hino kwisi aho Kagame abitsa ibyo yasahuye FPR nabanyarwanda.
3)Inyumba yigeze kwohereza umwana we mukuru kwiga muri Amerika, Kagame ategeka ko umwana agaruka. Abana ba Kagame bo biga hano muri Amerika.
4) Inyumba apfuye ari umukene, kuko yari afite ubupfura nuburere bwo kutiba nka Kagame. Umuntungo kagame yigwijijeho, ntacyo yigeze asagurira Inyumba wabaye umubitsi we igihe kirekire.
Inyumba apfanye agahinda. Inyumba apfanye amabanga menshi kandi akomeye.
Ese intore za Kagame na FPR zivana somo ki mu rufpu rwa Inyumba?
Icyambere nuko Kagame areba buri munyamulyango wa FPR, buri munyarwanda nki ngwate ye. Iyo Inyumba aza kugira uburenganzira busesuye, aba yarashatse ibindi akora cyangwa akava ku ngoyi ya Kagame akigira mu bindi bihugu.
Icyakabiri nuko Kagame afata buri mu nyamulyango wa FPR nkigikoresho akoresha ubuzima bwagishiramo akakijugunya, akakita ikigarasha cyangwa ibirohwa, agafunga cyangwa akica. Ese abiyita intore ntibasubiza amaso inyuma ngo bibaze? Ubu se Pasteur Bizimungu na Mazimpaka na Bihozagara ntabwo bareba aho babyanitse? Ese da, niba Nyamwasa, Rudasingwa, Karegeya na Gahima bo barabaye ibigoryi, ibisambo nabagambanyi nkuko Kagame avuga, abandi bo bazize iki cyangwa bazira iki: Seth Sendashonga, Biseruka, Wilson Rutayisire (Shaban), Col Ngoga, Alexis Kanyarengwe, nabandi benshi tutarondora? Wowe wiyita intore wunva Inyumba nabo bose waba ubarushije iki? Uyu munsi ni Inyumba, ejo ni wowe.
Icya gatatu nuko ibikorwa bitarimo ubumuntu n'urukundo amaherezo bitabona agaciro k’umuntu ku giti cye, bityo umuntu akazarinda ajya ikuzimu yitwa ngo akorera umulyango cyangwa igihugu yariburiye akanya n'umulyango we. Ibi si FPR bireba gusa. Ni abanyarwanda twese, nabari muri opposition. Hakwiriye kuba akanya umuntu yisigira ku giti cye katavogerwa na Leta n'imilyango dukorera.
Inyumba yari intwari wakwifuza kuba hamwe nayo ku rugamba. Reka ndangize mbabwira akantu gato ariko kerekana uko Inyumba yarumurwanashyaka w'imena. Mu gihe cy'urugamba rwa FPR twari mu Bubiligi jye nawe dufata tagisi. Uko igenda ibara amafaranga yiyongera Inyumba abura amohoro tutaragera iyo tujya. Aravuga ati abaye menshi tuvemo. Nuko tuyivamo tugendesha amaguru, kandi ubwo yari yikoreye igipfunyika cyamadolari arenze 100,000 abikiye guhahira abana ku rugamba.
Reka dushimire Imana ko yaduhaye Inyumba, kandi ko mu buzima bwe yakoreye iberenze inyungu ze bwite.
Theogene Rudasingwa