Nyakubahwa Paul Kagame, ibyo uhunika bizaba ibya nde ? ubukungu bwa Paul KAGAME

Publié le par veritas

031-kagame-a-chicago.jpgNuko abacira uyu mugani, ati" Habayeho umuntu w'umukungu wari wejeje imyaka myinshi. Aribaza ati,: Ndagira nte ,ko ari ntaho mfite mpunika imyaka yanjye? Ni uko aribwira ati, Dore uko ngiye kubigenza: ndasenya ibigega mfite, nubake ibindi bibiruta; mpunikemo ingano zanjye, n'ibindi bintu byanjye byose. Maze nzibwire nti: Dore mfite ibintu byinshi mpunitse, bizamara igihe kirekire, ubu ngiye kuruhuka, ndye, nywe,ndabagire. Ariko Imana iramubwira iti" Wa kiburabwenge we, muri iri joro uri bunyagwe ubuzima bwawe. Ubwe se ibyo wahunitse bizaba ibya nde ? Nguko uko bimerera umuntu wikungahaza ubwe , aho guharanira ubukungu buva ku Mana." (Luk 12,16-21).

Dore Ubukungu Prezida Pauk Kagame amaze kwigwizaho:

Nkuko tubisomye muri uyu mugani  Yezu yavuze nkuko byanditse muri Luka , murasanga bisohorera neza kubayobozi b'ibihugu by'Afurika ariko cyane cyane Paul Kagame , uyobora igihugu kiri mubikenye cyane ku isi , ariko prezida wacyo akaba abarirwa mu baherwe ba mbere ku isi kandi mu gihe gito!

Amakuru yizewe ku bakomeje kubaza imitungo ya Paulo Kagame naho yaba iherereye, tukaba twakomeje kubaza ababidukurikiranira badashobora kuvuga amazina yabo kubw' umutekano wabo,

Kagame afite amazu 2 nisambu 1 irimo inzu muri USA, afite inzu 2 mu Bwongereza, afite inzu 1 mu Budage, afite imiturirwa 3 muri Eritrea, afite Hoteli nindi nzu muri Ethiopia, afite Hoteli muri Kenya, afite Hoteli mu Bugereki, afite amazu 2 muri Afrika yepfo, afite umurima wisambu muri Afrika yepfo, afite inzu ibikwamo ibintu(warehouse) i Dubai, afite inzu acururizamo i Shangai mu bushinwa, afite Hoteli mu kirwa cya Maurisius (Maurice) afite imigabane muri sosiyete yubwikorezi mu Bwongereza, afite company icuruza amabuye yagaciro afatanije numuhinde mu Buhindi, afite Hoteli ninzu mu Buhindi, afite inzu ibikwamo ibintu(warehouse mu Buyapani)

Imitungo myinshi yo mu mahanga akaba ayihagarariwemo nabavandimwe be ndetse naba hafi mu miryango ye, hamwe nabandi bamwe abyandikishaho, tukaba twashoboye kumenya ko imitungo ye myinshi yo muri Aziya icungwa na murumuna we, bivugwa ko akorera ambassade mu Bushinwa, ariko mu byukuri ashinzwe imitungo yumuryango.

Ikindi twashoboye gutahura nuko bamwe mu bantu boherezwa gukorera ambassade zu Rwanda hanze, haba harimo abagomba gukurikirana imitungo ye, ingero twabonye ninyinshi nka ba NYIRUBUTAMA nabandi boherezwa nka bajyanama muri Ambassade zo hanze, utaretse no kohereza abashinzwe kuneka abamuvuga nabi muri za Embassy zo hanze.Indege

Usibye iyo mitungo yo hanze twashoboye kumenya, twabwiwe ko hari nindi myinshi iri mu Rwanda, hafi 70% byubucuruzi bubera mu Rwanda byose nibya Kagame, ndetse banatubwiye ko amasoko yose ya leta 80% yose ariwe uyiha, twamenyeshejwe ko amanama yose abera mu Rwanda, amafaranga hafi ya yose avuyemo aba ari aye, twanabwiwe kandi ko amazu ari kubakwa akomeye yose yubakwa nawe biciye muri Fair Construction, twabwiwe uko akorana mu bwubatsi na Arab contractors ndetse nabashinwa, twabwiwe uko yifatira budget yose yamafaranga yo kugura ibikoresho byingabo maze akabihererwa ubuntu na Amerika nabongereza maze akayasangira nababimuhaye.

Twabwiwe uko afata amafaranga ava mumazu yabategetsi bose bahunze harimo nimitungo ya Rujugiro, twabwiwe kandi uko yatwaye imitungo yose ya Kalisa Alfred yamara kuyitwara akagurisha BCDI na ECOBANK, twamenye kandi ko iyo ECOBANK imigabane hafi ya yose ari iye, twabwiwe uko yatwaye BACAR akayigarurira maze yarangiza kayigurisha na FINA BANK yo muri Kenya, kandi iyo Fina bank ikaba irimo imigabane ye myinshi. Banadutangarije ukuntu MTN Rwandacell 50% ari iye.

Yewe badutangarije byinshi bikomeye kugeza naho batubwiye ko NSSF yahoze ari Caisse Sociale du Rwanda yayihinduye iye bwite, twamenye kandi ko RAMA yayigaruriye akaba ariwe ucunga imigabane yose yabanyamuryango ba RAMA kandi akayikoresha uko ashatse, twamenye ko ikigega FARG agikoramo uko ashatse nigihe ashakiye. Batubwiye indege afite ze bwite, batubwiye ubwato bukomeye afite.

Badutangarije ko ubu amaze kwiyemeza gushora imari muri Malawi aho agiye guhinga itabi mwisambu nini cyane, kandi ngo akazabanza gushyira kaburimbo mu mihanda myinshi ya MALAWI, twabwiwe uko ashaka gushora imari muri sosiyete zicuruza mubihugu bya CEDEAO, twabwiwe imigabane afite muri sosiyete yo muri NIGERIA icukura Petroli.

Icyatubabaje nuko twamenye ko kimwe mubyatumye Rutayisire wacungaga amafaranga muri TRISTAR yicwa ari uko yari azi amwe muri aya mabanga yimitungo, ngo kuko yajyaga asabwa kuyakorera audit ndetse na accouting bityo biza kumenyekana ko yaba ariwe ubibwira ba KAREGEYA ngo kuko bari bafite icyo bapfana.

031 kigali cityTwasanze Kagame ashobora kuba ariwe Perezida ukize vuba kandi bikomeye muri Afrika yose, ariko ngo ibanga rye rikomeye asangira n'abanyamerika ndetse n'abongereza bakomeye kugirango bashobore kumuvuganira mubayobozi b'ibyo bihugu by'ibihangange ngo amadosiye yose afite guhera kurupfu rwa Habyarimana, intambara ya Congo (zaïre) , jenoside y'impunzi z'abahutu muri Congo, imfashanyo z'abacitse ku icumu loni yatanze akazifata akazishyira mu mutungo we, iyicwa ry'abanyepolitike n'abanyamakuru kugeza ubu ... ayo madosiye akomeze guhera mu tubati akazavumburwa atakiriho!

Ngibyo ibituma abanyarwanda bakoje kwicwa n'inzara n'ubukene bukabije , noneho bagashyirwa ho iterabwoba rikomeye cyane kugirango batagira icyo bavuga bikamera nk'ibyo mubarabu kuko umutungo wagombaga gusaranganwa abaturage bose uri mu maboko ya kagame kandi nawo akawubitsa hirya no hino ku isi! Abanyarwanda bagomba gukurikiranira hafi uwo mutungo w'igihugu kuko ugomba kuzasubizwa abaturage , ntabwo kandi ari kuri kagame gusa ibi bibaho kuko na prezida wa Tuniziya basanze aryama kumafaranga na zahabu mu gihe abize amashuri menshi mu gihugu cye biyahuraga kubera ubukene n'inzara, bikamuviramo kwirukankwaho n'abaturage, Kadaffi we amafaranga afite imashini zananiwe kuyabara, niyo yirirwa aha abaza kumurwanirira! ngurwo urupfu rw'afurika , bimeze nk'uyu mugani wabanje iyi nkuru Yezu yaciriye abigwizaho ubukungu kandi ibyo batunze batazabijyana ikuzimu !

ubwanditsi bwa VERITAS : Amakuru menshi twayakuye mu "Imboni"

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

INZOZI Z'UMUHERWE KAGAME PAUL:

Banyarwanda namwe banyarwandakazi, ko ubu nkomerewe mwangiriye inama. Maze gukora amabi menshi cyane, mbese maze igihe kirekire mu rugendo
rw'amabi, none nakisubiraho nte ko byose ari urupfu? Ngaho namwe mumbwire. Abo twakoranye narabatikuye buhoro kandi mw'ibanga none byagiye hanze bitewe nacya gicucu ngo ni Ruzibiza, ntacyo ariko
nagihaye twa tuzi kirinanura, gusa ikigaragara, ngomba gukomeza ino nzira, ngashyiramo cash igaragara, dore ko mwese mukunda cash abahutu ku batutsi maze ubundi akanyu kagashoboka, umva cash si
akabuze, nzabahiga aho muri hose. Ayiwe reka ndire hari umugani w'ikinyarwanda nibutse ngo iminsi iba myinshi igahimwa n'umwe, ubuse koko bazanyiba umugono mw'isagonda rimwe nk'iryo guhumbya
umutype akanditura, ndahangayitse bikomeye rwose, reka ariko nihe akanyabugabo Nyiramongi atambona ndira kandi aranyemera cyane kuko abona nsobanutse, nambaza ndamubwira ko igifu kiriko kurya,
dore ko iyo nashegeshwe n'ubwoba ampfumbata ndyamye mu mutamenywa maze ubundi nkiyumvamo ubugabo busumba ubw'imbogo, reka nitabe telefone ya Dan Munyuza wenda yaba yarituye Kayumba, ndagaruka mu
kanya.

Répondre
S

Abanyarwanda bazi icyo bashaka, bazi umuyobozi wabo nta kibazo bafite, ahubwo mwebwe abanyendanini mumerewe nabi kuko yababujije kwiba igihugu cy'abanyarwanda murahahamuka. Waba warahungabanyije
umutekano w'igihugu, waribye amafaranga y'igihugu, warashatse kuzana amacakubiri noneho bakubuza

uti reka mpimbe ibintu bitabaho nabo mbateranye waaapi ntibyashoboka narimwe.

Niwahitamo kuza murwanda uzaze uzasanga ntacyo babaye, ariko wowe nzi neza ko benshi mwicuza yewe munashaka kugaruka ariko mwatinye, nimutinyuke abakoze amanyanga muze muhanwe musabe imbabazi
ubundi mwishimane n'abandi banyarwanda.

Nimugire Amahoro.

Répondre
M

Ubukene bwo mumutima buzabagwa nabi

Ubukene uyu mwanditsi wiyi nkuru afite, bwamaze kumugera mumisokoro pen ii hatari

Abize ibyubukungu, abashinzwe igenzura ry’umutungo mugihugu bose bakora akazi kabo neza, wowe wandika ufite ubugome nibwo butazakwemerera no gukira kuko ntiwatekereza nabi gutyo ngo uzabone
umwanya wo kwiteza imbere.

Ibyiza urwanda rufite rubikesha Kagame

Ibinyoma byawe byagira agaciro abasomyi batazi ukuri kurwango ufitiye urwanda cyanecyane Perezida Kagame. Reka guharabika umuyobozi w’urwanda kuko yateje igihugu imbere naho wowe uhitamo guhimba
kugirango wangishe umuyobozi abaturage ntibizakorohera narimwe.

Gahini ntiyahiriwe mukwanga  Abeli kwe

Muvandimwe kugirira ishyari Kagame , byo ubwabyo nukumwongera imabaraga, kuko kugendera kumagambo yawe nkumwanditsi ntibyavamo uburezi,ubuzima, ubukerarugendo,ntibyakora umuganda, ntibyaca
nyakatsi, ntibyakora umuhanda, ntibyatugezaho Girinka, ntibyafasha abacitse ku icumu n’ibingdi byinshi cyane.

Amagambo gusamuvuga  ntiyubaka dushaka ibikorwa
Kuva
igihe cyose mwahereye muvugaibinyoma  koko mwe ntimurambirwa, mwirirwa musakuza, muhimbahimba, musuzugura Abayobozi—byose turabizi kandi ntacyo
muzageraho, kuko ahari ukuri ikinyoma ntikigira agaciro. Mbifurije kwita kubyateza abanyarwanda imbere kurusha ibibanganisha

Répondre
K

Ariko koko ibi bintu bizagenda gute kagame naramuka yitabye Rurema? Ese hari abantu  bazamenya n'ibyo yasize atabye mu myobo aho biherereye?

Ubu se arishimye kubera ubukungu afite ? Ahubwo aracyashaka andi mafaranga le pauvre!! Ni gute umukuru w'igihugu asinyira amasezerano yo kugura imigabane muri banki yicaye muri présidence ?
kutareba ahandi asinyira cyangwa akareba uwo atuma? Buriya se igihugu kimuhemba gifite cyo imigabane ingana ite muri BK!!  Uwapfuye yarihuse koko!!

Répondre