TURATABAZA : Perezida Kagame kuyobora igihugu biramunaniye none yigiriye mu bucuruzi izuba riva!(www.leprophete.fr)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi182b84385d4a1c0b%2F1310017475%2Fstd%2Fkuva-ryari-amategeko-y-urwanda-yemerera-perezida-wa-repubulika-kubangikanya-imirimo-ye-n-ubucuruzi-aho-tugana-ni-mteremko-koko.jpg)
Source: Igihe.com
Perezida Kagame yaguze imigabane muri Banki ya Kigali (BK)
Mu gihe hashize umunsi umwe Banki ya Kigali ishyize imigabane yayo ku isoko, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2011 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahise afata iya mbere mu kwiguriraho.
Nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali James Gatera, Perezida wa Repubulika yaguze kuri iyi migabane mu rwego rwo guteza imbere isoko ry’imigabane ndetse no kubera intangarugero abandi Banyarwanda mu kugira umuco wo kwizigamira.
Yakomeje avuga ko Banki ya Kigali imaze kwaguka, ikaba yarashyizeho ubu buryo mu rwego rwo guha amahirwe Abanyarwanda ngo biteze imbere, kandi ko bazakomeza gushishikariza abashoramari hirya no hino kwitabira iri soko.
Umuyobozi mukuru w’ isoko ry’ imigabane Robert Mathiew, yasobanuye ko iri soko rireba abantu bose kandi ko n’inganda nto n’iziciriritse nazo zishobora gushyira imigabane yazo kuri iryo isoko. Yongeyeho ko iri soko rigenda ritera imbere kuko igurisha rya mbere ryagenze neza n’iri bakaba babona rizagenda neza.
Ku munsi w’ejo tariki 5 Nyakanga ni bwo Banki ya Kigali yashyize ku isoko imigabane igera kuri miliyoni magana atatu(300.000.000) aho umwe uri kuguriswa amafaranga ijana na makumyabiri n’atanu y’ u Rwanda(125Frw). Umunsi wa nyuma wo kugura imigabane ni ku itariki 29 Nyakanga 2011, saa kumi z’umugoroba(16h00).