NYAGATARE : FPR isize abaturage iheruheru, Guverinoma-Baringa ya Pierre Damien yituramiye !!

Publié le par veritas

Ministri F.Kanimba asura ikaragiro rya Savannah. Ko FPR ikomeje guhombya Leta no kugondoza abaturage! Amaherezo azaba ayahe ?

 Source :leprophete

 

Ishyaka ryiba umutungo w'igihugu, Leta igaceceka !


Nyuma y’ibindi bigo bya Leta binyuranye FPR yagiye yigarurira binyuze mu buryo bw’uburiganya , ubu noneho ikigo gitahiwe ni Uruganda rwa Savannah Dairy(ruri Nyagatare) rwari urwa MINAGRI rukaba  rugiye guhabwa Inyange Dairy Ltd ya Crystal Venture (iyi ikaba ari Cartel ya companies za FPR zihariye ubucuruzi bwose bwo mu gihugu ( Kanda aha: crystal venturesltd.com/copyright.php)

Iki cyemezo cyo gutanga nka cadeau (soma Kado) Savannah Dairy cyafashwe n'inama y'abaministiri yo ku wa 13 january 2012 (reba icyemezo cya 10 aha:http://www.gov.rw/ITANGAZO-RY-IBYEMEZO-BY-INAMA-Y-ABAMINISITIRI-YATERANIYE-MURI-VILLAGE-URUGWIRO-KU-WA-13-01-2012)  ariko igitangaje ni uko nyuma y'iminsi 10 gusa uru ruganda rwahise rwegurirwa Inyange Dairy ya FPR (reba aha: http://www.newtimes.co.rw/news/index.php?issue=14882&article=49393),

Ibyo bikaba bisobanuye ko inama y’Abaminisitiri bo mu rwanda nta kindi imaze uretse gusinya ku byemezo byarangije gufatwa n’Agatsiko kigaruriye FPR, hagamijwe kurengera inyungu z’ako gatsiko konyine  !

Impamvu zitangwa zo kugurisha Savannah, ni uko ngo ifite ibibazo harimo icya management, ariko cyane cyane icyo gutunganya amata ubu yabaye menshi, bityo bakavuga ko Inyange yo izabasha gukemura icyo kibazo....

Ibi byose ariko ni ibinyoma gusa bigamije kwegurira  FPR sector yose y'amata.Mbibutse ko irindi Karagiro rya Nyabisindu rifitwe na MINADEFNyabisindu, Inyange hamwe na Savannah (yari iya  Leta) nizo nkaragiro zari zarahawe isoko ryo kugaburira amata abana ba primary  schools , bo mu bigo bimwe na bimwe ariko bikaba bizagenda byiyongera ku rwego rw'igihugu (reba hano: http://allafrica.com/stories/201110100052.html)...

 

Iyi gahunda ikaba iterwa inkunga n'umushinga w’abazungu urimo amafaranga menshi cyane bityo aho kugira ngo ayo mafaranga yinjire mu isanduku ya Leta , Agatsiko kigaruriye FPR karashaka kuyikubira konyine!

A. Dore ingingo yerekana aho ubujura buri :


1.Kugura uruganda rwa Savannah  ngo kugira ngo rwongerere ubushobozi Inyange mu gutunganya amata  ni Impamvu y’urwitwazo igamije guha  FPR uburyo bwo kwikubira iri soko rinini gutya ! Koko rero  Inyange isanzwe ifite uruganda hariya i Masaka (rwatwaye hafi milliard 17 z'amanyarwanda) rukaba rufite capacity irenze cyane iyo bashobora gukoresha (100,000 Liters/day ariko bakaba bakoresha  7,000 Liters/day gusa) ! Kuki bashaka kugura indi capacity (Savannah) kandi n'uruganda rusanzwe full exploitation yarwo yarabananiye? 

2. Ipfundo ry'iki kinyoma riri mu macenga akomeye ya market manipulation (source, chain and end consumer) ikorwa na FPR: Bavugako amata yabaye menshi i Nyagatare ! Kuva taliki ya 01-04-2011, Inyange yari yumvikanye na Savannah ko izajya igura igice kimwe cy'amata ariko nyuma y’igihe gite ibivaho.


Ikigamijwe ni ukubika urusyo ku borozi, Inyange  ikajya ibaha 235 RwF kuri litiro y’amata yo ikayigurisha inshuro enye (1000 RwF)!  Ibi nibyo byateye ibura ry'amata muri Kigali kandi bavuga ko ngo arimo kumenwa i Nyagatare mu bilometero bitageze no kuri 300 gusa ( reba aha:http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/news.php?type=rw&volumeid=210&cat=4&storyid=5885)  cyangwa hano (http://allafrica.com/stories/201111101258.html) .


Abaturage bakagombye gusobanukirwa ko iri bura ry’amata  mu gihe bizwi ko amata amenwa bituruka kuri manipulations za FPR zizwe neza ! Ikigamijwe ni ukugirango FPR iteze akavuyo ku isoko ry’amata hanyuma abantu nibamara kubirambirwa FPR ibone uko ifata ku ngufu zivanze n’uburiganya  ririya Karagiro rya Savannah Dairy  , dore ko banaryimye ubuyobozi buhamye! Ubwo rero FPR nimara kwatsa umuriro  ku isoko ry’amata izihutira gutabara ije kuwuzimya, maze abo bajura bagaragare nk'abacunguzi!

Mwareba aha inkuru irambuye yafasha gusobanukirwa: (
http://www.independent.co.ug/rwanda-ed/rwanda/5114-meeting-expectations)

 B. Ibibazo jye n'abandi twibaza ku itangwa ry’ikaragagiro Savannah 

a) Cyamunara yo kugurisha uyu mutungo wa Leta yabaye ryari, ese procedures zose zarakurikijwe?

b) Gutandukanya ibikorwa by FPR bya Politiki n'iby' ubucuruzi, leta ibyitwaramo ite?

c) Ni gute agatsiko gato ko muri FPR gakomeza kwiharira ubutunzi bw'igihugu nkaho aribo banyarwanda bonyine ?


Hariya Nyagatare hatuye   imiryango myinshi ya benewabo harimo n'ababyeyi babo batahutse akaba ariho batuzwa. Ayo mata yose Savannah yatunganyaga ava mu nka zabo; kuki bahitamo guha FPR iyi Savannah kandi hano hari cooperatives (hafi 8) z'abo borozi bashobora guhabwa iryo Karagiro, bagafashwa bakaribyaza umusaruro bityo rigaha akazi n'amafaranga abaturage ?


Umwanzuro:


Ubusanzwe ishyaka rya politiki rigomba guharanira inyungu rusange z’abaturage. Iyo kandi ishyaka riri ku butegetsi ntirigomba kwifashisha inzego za Leta ngo risahure igihugu rikungahaza Agatsiko k’abantu ku giti cyabo!

Biragaragara ko FPR  yo ari kindi kintu utamenya icyo ari cyo : ni ishyaka rititaye ku muturage wo hasi! Abayobozi bayo  icyo bashyira imbere ni ugukanda umuturage bagakamura, bakajugunya! Ntibakora politiki ahubwo bibera mu macenga y’ubujura no guhemukira abaturage! Wagira ngo IFARANGA ni ryo FPR ishinzwe gushaka gusa, abaturage ni ibikoresho !!!

Ng’uko uko tubayeho hano I Nyagatare !


Abanyarwanda cyane cyane abatuye Nyagatare bagomba kumenya ko nta buyobozi bakigira, bafite gusa amabandi yitwikiriye amategeko, akica, agafunga, agasahura ubundi akabaho mu murengwe wuzuye agasuzuguro! Niba aba bakegesi badahinduye imyitwarire yabo, baturage mushyire ubwenge ku gihe, tubishatse twakwirenganura ! Akarengane turiho tugirirwa KARENZE IGIPIMO !


Niba narondogoye mumbabarire ni ibya wa mutima wuzuye amaganya udasobanura amagambo neza!  


Murakoze, mugire amahoro akomoka ku Mana.


Kobusingye M. Esther

Nyagatare.

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article