Kuri uyu wa Kane taliki ya 2/02/2012, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yasubije ibibazo by'abanyamakuru. Ku kibazo umunyamakuru yamubajije cy'uko abantu bari kuvuga ko abasilikare bakuru bafunzwe bazira ko bashatse guhirika Leta ye, Paul Kagame yasubije muri aya magambo :
"Jyewe igituma, iki, ikinyizeza ibi byose, aliko kuki, nagira ngo abafite amaso bakwiye kubona, n'abafite amatwi bakwiye kumva, muri ibi wakubitwa ntiwamenya icyagukubise rwose, hee, nta n'ubwo byamara, ntibyamara n'umunsi n'isaha, mujye mubyihorera».
Nyuma y'icyo gisubizo abantu benshi bashatse gusobanukirwa igisubizo Paul kagame yatanze ntibabyumvikanaho, dore umwe mubanyarwanda igisobanuro aduha kuri icyo gisubizo cya Paul Kagame !
Muri make ninkaho yavuze ati: "Nishizeko nzikurako!" nka Micombero. Cyangwa se ati: "Abazatinyuka nzabakubita nkukubita Imbeba" nka Kadhafi.
Naho ubundi ikinyarwanda cya HE kimeze nk'igiheburayo cyo kugihe cya Yezu. Nahuye n'ingorane mu buzima, zituma nkiga (igiheburayo) ariko iyo bambwiraga ko mfite ikizamini cyo kugisemura ngishyira mu gifransa, nabiraga icyuya. Sijye wahera!
Reba iyi nteruro ukuntu igoye:
...Jyewe igituma, iki, ikinyizeza ibi byose, aliko kuki, nagira ngo abafite amaso bakwiye kubona, n'abafite amatwi bakwiye kumva, muri ibi wakubitwa ntiwamenya icyagukubise rwose, hee, nta n'ubwo byamara, ntibyamara n'umunsi n'isaha, mujye mubyihorera»
Jyewe igituma: nikihe,kandi gituma agira ate?
iki: kirihe?
ikinyizeza ibi byose: nigikiki kandi ibi byose nibiki,birihe?
aliko kuki: afunze feri(ahekenya amenyo)
nagira ngo abafite amaso bakwiye kubona: abo bafite amaso nibande, barabona iki?
nabafite amatwi bakwiye kumva: abo bafite amatwi nibande, barumva iki?
muribi wakubitwa: biri he? uwakubitwa ninde? yaba azira iki?
ntiwamenya icyagukubise rwose: icyo nigiki gikubita ntikimenywe?
hee,ntanubwo byamara: afunze feri(ahekenya amenyo).
ntibyamara n'umunsi n'isaha: ibyo nibiki?
mujye mubyihorera: Umutwa ati murumve nkome!
Niba ishami ry'ikinyarwanda rikiri muri Kaminuza, Umunyeshuli watinyuka gusesengura discours za HE akora mémoire, yabona "Grande distinction". Nuko nyine ntawabitinyuka!
Dore interuro uyisomye uyiturutse hasi: Mujye mubyihorera ntibyamara n'umunsi n'isaha. Hee, ntanubwo byamara! Ntiwamenya icyagukubise rwose! Muribi wakubitwa! Nabafite amatwi bakwiye kumva! Nagirango abafite amaso bakwiye kubona!.............
Veritasinfo