DUSANGIRE IJAMBO. Akaga ka Yobu : Mbese ububabare duhura nabwo ni igihano Imana iduha kubera ibyaha byacu ?

Publié le par veritas

Abatakaje ababo n'imitungo yabo mu Rwanda, mwihangane ariko kandi mwirinde guheranwa n'agahinda ahubwo muhaguruke murwanye AKARENGANE, buri wese uko ashoboye !

Source : leprophete

Kuri iki cyumweru, amasomo ya Liturjiya tuzirikana ni aya akurikira :

*Yobu 7, 1 ... 7

*1Korenti 9,16-23

*Mariko 1, 29 – 39.

Turibanda ku isomo rya mbere rihera ku nkuru ya Yobu rikaduhishurira amabanga akomeye ku byerekeye kamere y’ubutabera bw’Imana.

1.Inkuru ya Yobu

« Habayeho umugabo mu gihugu cya Usi, akitwaYobu, yari umuntu w’inyangamugayo n’umunyamurava, agatinya Imana kandi akanga ikibi. Yari yarabyaye abahungu barindwi n’abakobwa batatu …» (Yobu 1,1-2). Yari afite n’imitungo myinshi y’amashyo n’ibikingi, mbega muri make yari umuntu ubaho mu mutuzo no mu munezero.

Bukeye, nko mu gihe cyo guhumbya ijisho, Yobu ahura n’akaga gakomeye, maze ububabare bumugira imbata : Imitungo ye yose yarayoyotse, abana be bose barapfa,bidatinze aba arwaye ibibembe bituma yirukanwa mu mugi ajya kwibera aho Abayahudi bagenzi be bajugunyaga imyanda ! Kuva ubwo abantu bose baramutererana  ndetse n’umugore we bwite akajya amucunaguza bikomeye ! Icyababazaga Yobu kurushaho n’uko n’Imana ubwayo yicecekeye bigasa n’aho itigeze imumenya ! Nuko yiberaho mu irungu ritavugwa ,agahinda n’ishavu ari byo bimushengura umutima !

Icyashoberaga Yobu, kigatuma yibaza ibibazo byinshi ku mikorere y’Uhoraho Imana, ni iki ngiki : « Ko nzi ko uri Imana itarenganya bishoboka bite ko wampana bene aka kageni kandi nta gicumuro nishinja ? »

2.Uko imyumvire mu by’iyobokamana yari ihagaze muri icyo gihe

Mu gihe cya Yobu, Abayahudi bose batekerezaga ko Ubutabera bw’Uhoraho Imana bushingiye kuri iyi ngingo y’ingenzi :

« Imana ihana abanyabyaha , igahemba intungane. Kubabara ni igihano cyagenewe abagome, kunezerwa bikaba igihembo giharirwa abakiranutsi ».

Nk’uko bigaragara, iyi myumvire ishingiye ku byo bita « logique de retribution », cyangwa itegeko rya « Mpa nguhe »!

Gusa rero iyi myumvire ntihura n’ukuri ku byerekeye Yobu wabayeho yubaha Imana ubuzima bwe bwose akaba rero adakwiye guhanwa, ngo ababazwe bigeze hariya !  Niyo mpamvu impaka ari  ndende hagati ya Yobu n’inshuti ze.

(1)    Inshuti za Yobu ziragira ziti: Kuba warahanwe ni uko wacumuye n’ubwo wishushanya ukanga kubyemera! Komeza wisuzume, amaherezo uribuka icyo wahemukiyeho Imana!

(2)   Yobu we , ntiyihanganira amagambo y’inshuti ze kuko azi neza ko nta cyaha yakoze.

Mu by’ukuri Yobu arifuza ko inshuti ze zakwicecekera aho gukomeza kuvuga amagambo amukomeretsa gusa ! Guceceka ngo gutega amatwi ubabara ni cyo gihozo kiruta ibindi ! N’ubwo Yobu atumva impamvu ahanwe arakomeza guhamya ko yemera ko Imana ari intabera!

3. Yobu yakoze urugendo rwo gusobanukirwa

Urwo rugendo Yobu yarukoze mu byiciro bitatu.

(1)Mu ntangiriro Yobu yakomezaga gutera hejuru ko ububabare ahawe ari igihano adakwiye(injuste) kuko nta cyaha yakoze. Ntiyabonaga ko, mu kuvuga ibyo, yatekerezaga nka bagenzi be bemeraga ko Imana ihana uwacumuye gusa, igahemba intungane; ko nta we ubabara ataracumuye!

(2)Yobu  yagezaho ashyira ubwenge ku gihe, areba ibibera hirya no hino , yibuka ko ajya abona abantu b’abagome n’amabandi biberaho mu munezero ndetse bakarinda bava ku isi badahaniwe ubugizi bwabo bwa nabi mu gihe hariho abantu benshi b’intungane bababazwa cyane muri iyi si, bakarinda bayivaho batarigeze bamenya umunezero icyo ari icyo ! Yobu yageze aha, acisha make, kuko yari amaze gutahura ko hari amabanga y’ubuzima atarasobanukirwa ! Aha niho Imana yari imutegeye, ngo imuhurumure amaso !

(3)Ni yo mpamvu mu gice cya nyuma cy’igitabo cya Yobu ( imitwe 38-42),Uhoraho Imana niwe ufata ijambo agasobanurira Yobu “amabanga y’ubuzima”. Arerekana ko incuti za Yobu zibeshyaga zigapfa guhuragura amagambo zitumva neza! Imana irashima imyitwarire ya Yobu kuko ari we washoboye kumva  Imana uko iri by’ukuri  :

Muri make Imana iramwumvisha ko:

* Ibitekerezo byayo bidahura buri gihe n’iby’abantu;

*Kuba abantu batumva neza ubutabera bwayo sibyo bibaha uburenganzira bwo kubuhinyura;

*Dufite uburenganzira bwo gutaka kubera kubabara ariko icy’ingenzi ni ugukomeza kwizera no kwiringira Imana, tukayifata akaboko, tugakomezanya nayo urugendo rw’ubuzima n’aho twaba turi mu bihe bikomeye cyane !

Yobu amaze gusobanukirwa , yahawe umugisha urenze uwo yahoranye, asubizwa umunezero n’ubutunzi butambutse ubwo yari afite mbere y’ibyago!

4. Paulo Mutagatifu na Yezu barabivugaho iki  ?

Pahulo mutagatifu aritangaho urugero yerekana ko Abahanuzi n’abatorewe kwigisha ijambo ry’Imana batagomba gukorera ibihembo , byaba ibituruka ku bantu cyangwa se ku Mana. Umunezero wabo ugomba kuba uwo kugeza ku bantu Inkuru nziza, igihe n’imburagihe. Pahulo ntahwema kwigisha ko Imana ituri hafi, ko ihora ishaka icyaha umuntu wese kunezerwa. Ubutabera bwayo si uguhana ababi no guhemba abeza, ahubwo ni ugukoresha imbaraga zayo zose kugira ngo ikize muntu, abeho neza kandi anezerewe! Bityo rero Abahanuzi bariyimbire nibatigisha iyi nkuru nziza! (1kor.9,16).

Mu Ivanjili y’uyu munsi (Mariko 1, 29 – 39),Yezu arerekana ko kwamamaza Inkuru nziza atari amagambo meza gusa abwirwa abantu nk’aho ari roho nsa zitagira umubiri! Niyo mpamvu we ubwe afata umwanya wo kwirukana gukiza uburwayi bubangamiye Nyirabukwe wa Petero ndetse akirukana na roho mbi nyinshi zikava mu bantu! Umuhanuzi  w’ukuri agomba guhangana n’ububabare bushengura rubanda, akabwirukana, akabukiza !

5. Abahanuzi bo mu Rwanda bakuramo irihe somo?

Abasaserdoti n’abandi bihaye Imana bafite ubutumwa bukomeye bwo kugeza ku Banyarwanda iyi nkuru Nziza y’uko Imana ishaka abantu bazima kandi banezerewe!

Ntibakwiye kugwa mu mutego wo kwigisha Inkuru Nziza idafite aho ihuriye n’imibereho ya rubanda, Ivanjiri idatanga igisubizo ku bibazo abantu bafite muri iki gihe!

Tuzi twese ukuntu Abanyarwanda bahangayikishijwe n’akarengane ubutegetsi bwa FPR bubakorera: kubasenyera amazu, kubarandurira imyaka, kubatemera intoki, kubabuza gusarura ibyo bihingiye, kubambura imitungo yabo, kubatemagura(Gisenyi-Nyamyumba !), kubirukana mu mujyi wa Kigali, ivanguramoko n’irondakoko, gufungira ubusa abatavuga rumwe na FPR, kwicwa….

Kiliziya yavuga ite ko yigisha Inkuru nziza yo gukiza abantu mu gihe ikwepa ibi bibazo bihangayikishije Abanyarwanda? Abantu bakwemera ijambo rya Kiliziya bate mu gihe Abahanuzi batagerageza kwamagana AKARENGANE kariho kica benshi? Aho benshi mu bahanuzi bakorera mu Rwanda ntibahisemo gutanga inyigisho zigamije gusinziriza rubanda gusa kugira ngo ijye ipfira mu bitotsi  aho guhaguruka ngo yirenganure (religion OPIUM du people)?

Umwanzuro

Akababaro ni kenshi cyane mu Rwanda ! Imitima isobetse amaganya ntigira ingano !

Agahinda k’ababuze ababo bagateshwa ibyabo karavuza ubuhuha kugera mu bushoroshori bw’ijuru.

Abahanuzi nibatinyuke bakore ubutumwa  bwo gutega amatwi no guhoza abababaye aho ! Nibatinyuke babahishurire ko Imana atariyo iboherereza ako kabababaro ! ko babishatse barwanya ubwo bubabare bakabaho mu mahoro n’umunezero.

Umuhanuzi ntiyikorera, akorera rubanda

Umuhanuzi ntakorera igihembo cyangwa kurebwa neza n’ubutegetsi bubi !

Aho Abahanuzi b’i Rwanda, muri iki gihe, biteguye kwirengera (assumer) iyo“Responsabilité” y’umuhanuzi ku buryo buri wese yatinyuka akiyamira ati:

Ndiyimbire nintamamaza iyi nkuru nziza “?

Padiri Thomas Nahimana.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

Kuri Padiri Thomas,

Mundamutso ya Gikristu Imana ibana namwe,

Ndabashimira cyane mu nkuru,impanuro n'inyigisho mutugezaho ariko cyane cyane iyo iherekejwe n'Ijambo ry'Imana.Iyombonye agakashi n'igihe simbukira kurubuga rwanyu ngasoma na za comments.My
remark(icyo nashoboye kuvumbura ni uko iyo inyandiko yanyu iherekijwe n'ijambo ry'Imana irasomwa cyane ikabura kinegurwa kuko isesekara kumitima yose ari iy'abarengaya n'iyabaranganywa.Komerezaho
nibura buri ka weekend inyuzeho agakuru kahyanye na bibiliya.

Ku nkuru ya Yubu ntacyo nakongeraho wayitanze neza kandi ba Yubu bariyongera Rwanda bityo na za satani zariyongereye mu Rwanda .ni ukuzisabira zigahinduka.

Hadutse n'Abafarizayo n'abasadikiya.Abo ni bantu ki?

Ni abantu bakomeye kandi bakunda ijambo ry'Imana batagamije ugushaka ku Uhoraho ahubwo bayobya imbaga bishakira amaronko yabo.Ubu mu Rwanda hadutse amadini atagira ingani buri munsi aba amana
abayoboke bayo i Burayi Amareika Afrika n'Aziya.yo ukurikiye ibyabo usanga barimo gukotana,bakwiza ibinyoma mubanyamahanga ngo rubanda rugufi isigwe ubwandu yirukannwe aho ihagaze haba aho ituye
cyangwa ikora..Abazi gusega mujye muzirikana nabo batumwa mubutumwa suwiside bihishe inyuma y'ijambo ry'Imana.Bamenye kandi ko Imana ididakinishwa kandi no gukoresha nabi ijambo ryayo akaba ari
cyo cyaha cya mbere.

Abavugako Kagame yatowe n'Imana baribeshya cyane kimwe na babategetsi bavuga ngo nyuma Y'Imana ni bo bakurikiraho.

Ubutegetsi buturuka ku Mana ntiburaza niyo mpamvu iyo dusenga isengesho rya Data wa twese wo mu ijuru tugira duti:Ubwami bwawe buze .Ubwami bwayo burangwa n'urukundo ,kubabarira,kwita
kubatishoboye,kutarenganya,kutica,kutiba,kutabeshya cyangwa ubeshyere abandi,kudasambana,kutifuza ibyabandi nibindi.Musomwe we ese muri ibi mvuze hejuru wambwira ibiranga ubutegetsi bwa FPR?

Bibiliya itugira inama igira iti :ni muve hagati yobo ,nimwitandukanye nabo niba budashaka kuzabonera hamwe akaga.Ababwirwa ni bumve .

Nkuko Yesu yaburiye Abigishwa be nkuko ugira inama Abo mufatanyije umurimo w'Imana bo bahinduye umurimo w'imari yaragize ati:mufungure amaso munitondere umusemburo w'abafarizayo
n'abasadikiya(Matyo 16:5) Matayo 16:8 ,9 yabyiye ba mutima muke wo mu rutiba ati:mwabemeragato mwe kuki mutekereza gusa kunda zanyu (umugati) mwibagiwe uko amafi n'imigati 5 byahagije imbaga.Ibi
ndabwira abirukankira kugamabanira imbaga nyamwinshi no gushinja ibinyoma no guca abandi intege ngo babone umugati wa FPR na shefu wayo.izindi mpanuro Yesu yatanze muzisome mri Matayo 16:11,26-28

Mwo gukurikira izo ndyadya cyangwa ngo mushukwe n'utuzi na ruswa yazo. kurya akayo ni nko kurya iby'urupfu.Abayikoreye kubarusha abenshi ubu bari mu kuzimu cyangwa mu kizima.

Imana ntirenganya ihora ihoze

Répondre