Inyeshyamba za Mayi-Mayi APCLS zarwanye n'iza M23 n'ingabo za ONU muri Congo icyarimwe!

Publié le par veritas

http://www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2013/07/2012862330038734_201.jpgMu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu haramutse urujijo mu karere ka Kivu y’amajyaruguru, kuva mu masaha ya saa moya za mu gitondo havugwaga imirwano, umutwe wa M23 wahise uvuga ko watewe n’ingabo za Congo zifatanyije na FDLR ndetse na ONU, naho kuruhande rwa Congo bakavuga ko abasore bitwaje intwaro za gakondo bagiye guhangana na M23 kubera ibikorwa bibi bakorerwa n’uwo mutwe.

 

Inkuru y’impamo ni uko kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6/07/2013 habaye imirwano mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru yahuje umutwe wa May-Mayi na M23 ndetse n’ingabo za Loni. Amakuru menshi ava muri ako karere atanzwe n’abayobozi b’inzego zibanze aremeza ko abarwanyi b’umutwe wa May-Mayi bagabye igitero ku mutwe wa M23 ku isaha ya saa moya n’igice za mu gitondo mu karere ka Kanyarucinya gaherereye ku birometero 12 uvuye mu mujyi wa Goma.

 

Abo ba Mayi-Mayi bagabye igitero kuri M23 ni abo mu mutwe witwa APCLS nk’uko byemezwa na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI. Abo ba Mayi –Mayi bagabye igitero bari bageze kuri 40, babanje kurwana n’inyeshyamba za M23, nyuma barwana n’ingabo za Loni  zageze ubwo zikoresha imbunda nini kuburyo urusaku rw’amasasu  rwumvikanye mu mujyi wa Goma.

 

Iyo mirwano yahitanye abantu 2 , umurwanyi umwe w’umumayi-mayi yishwe n’umuturage umwe wishwe rugikubita imirwano igitangira. Hakomeretse kandi abantu 2 kimwe n’uko ingabo za Loni zataye muri yombi umusilikare ufite ipeti rya kapiteni wo mu mutwe wa Mayi-Mayi. Umuvugizi w’ingabo za Congo ziri muri ako karere Colonel Olivier Hamuli, aremeza ko igitero cya Mayi –Mayi ku mutwe wa M23 cyatewe n’abaturage bo muri ako karere basabye Mayi mayi kubarengera bitewe n’ibikorwa bibi umutwe wa M23 ubakorera.Imirwano nk’iyo ihuza M23 n’APCLS imaze iminsi ibera mu karere ka Rutshuru.

 

Imiryango myinshi irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubutabazi ikaba yihutiye kujya muri ako karere kabereyemo imirwano, ubu ikaba iri kureba neza ibyangijwe n’iyo mirwano no guha abaturage ibikorwa by’ubutabazi byihutirwa.

 

 

Ubwanditsi


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article