Dore igitangaza : Ngo noneho Nkiko Nsengimana na we yamenye ko ivanguramoko rishobora gusenya igihugu !

Publié le par veritas

ITANGAZO :IMIRYANGO FDU-INKINGI NA RNC IRAGAYA INYANDIKO ZIBIBA IVANGURA  RISHINGIYE KU MOKO, UTURERE CYANGWA IMITWE YA POLITIKI.

Banyarwanda, Banyarwandakazi Na mwe mwese mwibumbiye mu miryango FDU-Inkingi na RNC-Ihuriro,

Turabashima ko mukomeje kwamagana inyandiko zitangazwa mu binyamakuru no ku mbuga za internet cyangwa se n'ibiganiro byuzuyemo ubuhezanguni, ivangura rishingiye ku moko, uturere, n'imitwe ya politiki abantu barimo cyangwa bigeze kubamo. Ingero twatanga ni ibitangazwa na The New Times, Izuba rirashe, Le prophète.fr, Igihe.com, Exposer.net, n'ibindi. Icyo  abazandika bose bahuriyeho ni ukwibasira, gutoteza, guharabika no kwanduza isura nziza y'abakuriye imiryango ya politiki yacu. Bimwe muri ibyo bitangazamakuru byandikirwa mu Rwanda, ibindi bikandikirwa hanze ariko bikemera ko bikura amakuru menshi mu Rwanda.

Abakorera ingoma y'igitugu ku mugaragaro birazwi ko bariho barwana n'umutima kuko bafite ubwoba ko inkundura ya demokrasi izabubikira imbehe. Hanze y'igihugu naho bamaze kuhabona nyiramubande nazo zifite inyungu zazo ziharanira.

Muri uyu mwaka, abatangaza amakuru kuri “Le prophète.fr” nabo bari mubakomeje kwibasira bidasubirwaho bamwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi n'abashinze RNC-Ihuriro by'umwihariko.

Banyarwanda.,Banyarwandakazi,

Muzi mwese ko inyandiko zitangazwa cyangwa ibiganiro byuzuye urwango, ibitutsi, ubuhezanguni, ivangura, gutoteza, gutunga agatoki, guharabika, guca imanza no guhamagarira ubwoko bumwe kwirinda “umwanzi”na zo zagize uruhare rukomeye mu gutanya abana b'u Rwanda, kwigisha itsembabwoko ryo muri 1994 n'ubundi bwicanyi ndengakamere n' itsembatsemba. Mukwiye gukomeza kuzigaya aho zaturuka hose kugira ngo zitongera guca icyuho mu banyarwanda no gushyamiranya imitwe ya politiki.

Twese hamwe duharanire kwubaka igihugu kizira ivangura iryo ariryo ryose.Bikorewe I Lausanne ku wa 11 Gicurasi 2012.

Mw'izina rya Plateforme ihuje FDU-Inkingi na RNC-Ihuriro.

Nkiko Nsengimana

Umuhuzabikorwa.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R

Kuki mutinya cyangwa mwishisha ababanenga! Ndabona gushyira site leprophete.fr mu bavangura "bishingiye ku moko, uturere cyangwa imitwe ya politiki" ari ugutandukira cyane, bivanze n'ubujuju
bwinshi cyane kuko kutamenya uwo muhanganye mu by'ukuri birutwa rwose no kutiroha mu rubuga rwa politiki.

Inyandiko ziriya site nibyo ziratyaye kandi zigakeba nk'ubugi, ariko nta murongo n'umwe mushora kwerekana ko ugamije kuvangura. Ese kuki ntaho mwerekana ko ibyavuzwe bivangura ?

Ibi rwose ni amazimwe! Niba mukora politiki, ikintu cya mbere mugomba kumenya n'ukwihanganira ababanenga! Ibyo babavugaha byaba ari ukubasebya, mushobora kubibeshyuza mugatanga uko ibintu
kuri mwe bimeze! Bitaba ibyo, mushobora no kubarega mu nkiko. Mu bihugu hafi ya byose, hari amategeko ahana gusebanya cyangwa guhamagarira abantu kwanga abandi cyangwa kubagirira nabi. Niba
rero ibi mutabishoboye, nimuceceke! Mwemere uburenganzira bwo gushyira hanze ibintu uko babibona cyangwa babitekereza!

Ese mama ubu, Bwana Nkiko ufashe ubutegetsi, itangazamakuru mu gihugu uyoboye ntiwarishyira irudubi kurusha Kagame? Kandi witwa ngo uramurwanya kubera aniga abanyarwanda?

Simbona rwose icyaguteye kandika iri tangazo...ariko ngo "bavuga ibigoramye, umuhoro ukarakara".

Répondre