Nibyo se koko ? Ngo igisasu cya tewe i Muhanga gifite aho gihuriye no kuzanwa mu Rwanda kwa Mugesera !

Amakuru yumvikanye ku ma Radio mpuzamahanga aratumenyesha ko ibyo byabaye ahagana mu ma saa moya y’umugoroba ubwo abasore babiri baje bahekanye kuri moto umwe agatera igisasu ahantu bacururiza amakarita ya telephone hakunze kuba hari abantu benshi ku mugoroba.
Ayo makuru kandi aravuga ko abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kabgayi hafi y’aho ayo marorerwa yabereye ndetse no muri CHUK i Kigali. Amakuru atugezeho mu kanya aravuga ko babiri muri izo ndembe bamaze kwitaba Imana ariko ntibiremezwa n’inzego za Police.
Ku batazi Muhanga, twabawira ko ari mu mujyi wa Gitarama ariko ntihakitwa gutyo kuko Leta ya FPR yahindaguye amazina y’imijyi, imirenge, amakomini na Perefegitura mu rwego rwo kuyobya uburari no gusibanganya ibimenyetso by’aho bakoreye amarorerwa kuva muri 1994.
Icyo gisasu ni icya kabiri gitewe kuva uyu mwaka wa 2012 utangiye, kuko kije gikurikira icyatewe i Remera mu mujyi wa Kigali mu ntangiriro z’uku kwezi kigahitana abantu babiri. Icyo abanyarwanda bakomeje kwibaza ni inkomoko y’ibyo bisasu bidasiba kubahekura.
Igitero cyo kuri uyu wa kabiri i Gitarama kibaye hashize amasaha make Leon MUGESERA agejejwe i Kigali avanwe muri Canada. Abantu bakaba bibaza niba itahuka rya Leon MUGESERA hari aho rihuriye n’igitero cy’i Gitarama. Ikigaragara gusa ni uko aho ubwo bwicanyi bwabereye ari hafi y’umuhanda ugana ku Kabaya no mu Ngororero aho Leon MUGESERA yavugiye amagambo akurikiranweho.
Ibyo byatumye hari abakeka ko kiriya gitero cyakozwe n’intagondwa z’abahutu zitishimiye uburyo Leon MUGESERA yoherejwe mu Rwanda kwicwa urubozo n’ingoma ya FPR. Biramutse aribyo byaba biteye ubwoba kuko byaba bigaragaza ko mu Rwanda hari umutwe w’iterabwoba ufite ubushobozi bwo kugaba igitero nka kiriya ahantu ishatse no mu gihe ishatse bitewe na evenement yabayeho.
Izo ngufu ntawavuga ko zidahari, ariko na none ntawahita yemeza ko ikibazo cya Leon MUGESERA gishobora guteza umutekano muke mu gihugu kuko atari cyo kiremereye kurusha icya Victoire INGABIRE n’abandi banyepolitiki barimo kwicwa urubozo muri Gereza.
Abandi bazi gusesengura bemeza ko igitero cy’i Gitarama gifitanye ahubwo isano n’urupfu rwa General MUGARAGU wari umwe mu basirikari bakuru ba FDLR uherutse kwicirwa i Walikale muri Kivu y’amajyaruguru, hakaba hakekwa ko uwamwishe yaba yari yatumwe na Leta y’u Rwanda.
Byaba ngo bishoboka ko FDLR yaba ariyo yakoze icyo gitero mu rwego rwo kwereka Leta ya KAGAME ko ikiriho kandi ko no mu gihugu imbere ihafite ingufu. Biramutse aribyo cyaba ari ikibazo kitoroshye kuko bwaba ari ubutumwa bukomeye kuri Leta y’i Kigali.
Ikindi tutakwibagirwa ariko ni uko igitero cy’i Gitarama kibaye mu gihe hashize iminsi mike abasirikari bakuru bane barimo aba Generaux batatu n’umu Colonel umwe bahagaritswe ku kazi bakaba bafungishijwe ijisho.
Ifungwa ry’abo bayobozi b’ingabo rikaba ryarakuruye umwuka mubi ndetse ikivugwa cyane ubu akaba ari Coup d’Etat ishobora kuba muri iyi minsi, abantu bakaba baratangiye guhwihwisa abashobora guhirika KAGAME ndetse n’uzayobora Leta y’inzibacyuho. Byaba rero ngo bishoboka ko ibyo bisasu biterwa n’abasirikari ba FPR batishimiye ifungwa ry’abakuru babo bakaba bashaka guteza akavuyo bakaboneraho guhirika ubutegetsi bwa Paul KAGAME.
Icyo benshi bahurizaho ariko ni uko ibyo bisasu biterwa na ba Maneko ba Paul KAGAME bagamije gushaka urwitwazo kugirango babone uko batoteza Leon MUGESERA bavuga ko ariwe wazanye umutekano muke. Bashobora no kubyitwaza kugirango bakorere torture abasirikari bakuru bafunzwe babashinja gushaka guhirika ubutegetsi. Bashobora no kubyitwaza kugirango bafate abandi basirikari bakuru batavuga rumwe na Paul KAGAME. Iby'uwo mwuka mubi uvugwa mu Rwanda turakomeza kubibakurikiranira.
Felicien HABARUGIRA.
www.inyabutatu.com