PEREZIDA PAUL KAGAME YANZE KWITESHA IMIDALI YA UGANDA
Tubibutse ko mu nkuru yacu y’ubushize, twari twabagejejeho ihagarikwa ry’uruzinduko rw’iminsi ine umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagombaga gukorera mu gihugu cya Uganda. Uru ruzinduko rwagombaga gutangira taliki ya 22/01/2012 rugasozwa taliki ya 26/01/2012 umukuru w’u Rwanda yambikwa umudari wo kuba yararwanye intambara yagejeje mugenzi we Perezida Yoweri Museveni ku ngoma.
Tubibutse ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda atabashije kwubahiriza iyi gahunda y’urugendo rw’iminsi ine rwagombaga gutangira taliki 22/01/2012 – 26/01/2012 bitewe n’impagarara zikomeje gututumba uko bukeye n’uko bwije mu ngabo z’igihugu no mu banye politike bari mu gihugu baba aba FPR cyangwa abayandi mashyaka. Bikomeje kuvugwa ko perezida Kagame yaba afite ubwoba bukabije bw’uko yaba ajyiye gukorerwa coup d’etat nabamwe mu byegera bye, ngo kuko nyuma yaho afungiye ba General Fred Ibingira, Rutatina, Wilson Gumisiriza na Colonel Dan Munyuza , bivugwa ko afite ibimenyetso simusiga ko baba baribarimo gutegura guhirika ingoma ye ariko akaza kubahimbira iby’ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro yo muri Congo kugirango ajijishe abaturage.
Amakuru agera ku kinyamakuru inyabutatu.com kandi yizewe, aremeza ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda akomeje gusakuma ba ofisiye bato benshi ngo baba bari bafatanyije naba ba General bafunzwe, benshi mu ba ofisiye bato barashyirwa ku ngoyi bakoherezwa muri gereza yaho bita Kami, bamwe ngo bahita babakubita udufuni abandi bakabanza kubatoritira kugirango bavuge abandi bafatanyije. Uyu mwuka mubi uri mu ngabo z’u Rwanda watumye benshi mu ba ofisiye b’ingabo za RDF bakomeje guhunga urusorongo berekeza mu gihugu cya Uganda na Tanzania.
Kubera ko perezida Kagame akomeje kwikanga ko umugambi wo kumuhirika ukomeje gucurwa n’ibyegera bye ariko akaba nta gihamya abifitiye, byatumye asubukura uruzinduko rwe ariko arugira urw’iminsi itatu ahereye taliki 25/01/2012- 27/01/2012. Tubibutse ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yaraye asesekaye I Kampala ejo nimugoroba taliki 25/01/2012, akaba aherekejwe n’abaministiri barindwi. Amakuru agera ku kinyamakuru inyabutatu.com aremeza ko ngo perezida Kagagame yahisemo kujyana n’abaministiri barindwi kugirango aburizemo icyo yibaza ko ari umugambi wo guhirika ingoma ye.
Biteganyijwe ko uyu munsi taliki ya 26/01/2012 aribwo perezida w’u Rwanda Paul Kagame aribwambikwe umudari witwa Luewri Triangle uhabwa abarwanye urugamba rwagejeje perzida Yoweri Museveni ku ngoma muri 1986. Mubindi byazinduye perezida Paul Kagame ni ukuganira na mugenzi we wa Uganda kubijyanye no guhererekanya abanyabyaha baba bahungiye muri cyimwe muri ibi bihugu. Ibi perezidaPaul Kagame arabishishikariye cyane kuko azineza ko abanyarwanda bahunze igitugu cye akenshi bahungira mu gihugu cya Uganda cyangwa bakacyinyuramo bakomeza bajya mu bindi bihugu.
Biteganyijwe ko ejo taliki 27/01/2012 aribwo perezida Paul Kagame azakorana inama n’abanyarwanda baba mu gihugu cya Uganda, iyo nama ikazabera muri imwe mu mahoteri ahenze muri Uganda yitwa SERENA HOTEL. Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda General Major Frank Mugambajye akaba ariwe wahawe ihurizo ryo kwegeranya abanyarwanda basaga ibihumbi bitatu. Byabaye ikizamini gikomeye cyane kuri ambasade y’u Rwanda muri Uganda. Amakuru agera ku kinyamakuru inyabutatu.com aturutse kuri bamwe mu bakozi ba ambasade y’u Rwanda muri Uganda batashatse ko dutangaza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo, batubwiye ko ngo ambasade yahaye uwitwa Donat Kananura akayabo k’amafaranga akabakaba ibihumbi magana atanu by’amadorari kugira ngo akodeshe amabisi menshi ashoboka yo kuzajya mu ma district yose y’igihugu cya Uganda kuzana abanyarwanda bo kwitabira iyo nama. Ubu abakozi ba Donat Kananura barimo kuzenguruka mu ma district yose ya Uganda bizeza impunzi z’abanyarwanda ko ngo uzitabira iyo nama bazamuhemba amafaranga y’umubyizi yakabaye yiha, bazamuha iticye yo kujya mu nama no kugaruka murugo, bakamuha ifunguro rya mugitondo nirya kumanywa.
Ariko ngo ikibazo ambasade hamwe na Donat Kananura bakomeje guhura nacyo, ngo ni uko nabo bazi ko izo mpunzi zahanagura kuri liste y'impunzi ziramutse zigiye muri iyo nama. Amakuru akomeza avuga ko ngo bari gushakisha abanyeshuri biga muri za kaminuza zitandukanye zo muri Uganda babasaba ko nabo bazitabitabira iyo nama, ngo nabo barahakana, ariko ngo abishyurirwa na leta y’u Rwanda bo babwiwe ko ngo batagomba kubura muri iyo nama, ngo utazaboneka azisobanura.
Tubibutse ko mugihe perezida Kagame akomeje gusesagura umutungo w’igihugu ahonga impunzi z’abanyarwanda n’abanyarwanda bo muri Uganda kugirango abone uko agaragariza amahanga ko akunzwe, abanyarwanda mu gihugu bakomeje kwicwa n’inzara, amakuru agera ku kinyamakuru inyabutatu.com aremeza ko ngo ubu kubona ifungoro inshuro ebyiri ku munsi mu Rwanda bishobora umugabo bigasiba undi (ndlr: mu byumweru 2 gusa hamaze kwiyahura abantu 14 mu Rwanda kubera inzara). Mugihe perezida akomeje gusesagura umutungo w’igihugu ahongera abamuhunze kwitabira inama ze mu mu mahoteli ahenze cyane nka SERENA HOTEL.
Tuzakomeza kubagezaho iby’urugendo rwa perezida Paul Kagame muri Uganda mu nkuru zacu z’ubutaha.
NGOGA J. (inyabutatu)