AKARENGANE GAKABIJE: Muri Kigali Abaturage bakomeje gusenyerwa amazu.
source: leprophete
Abanyarwanda bamaze kurambirwa amabwiriza ahora ahindagurika bahabwa n’iyi ngoma. Buri munsi inkuru abaturage duhabwa ni iyo kudusenyera, kutwicisha inzara no kutubuza umutekano. Nta munyarwanda n’umwe ukigira umutima mu gitereko. Muri izo nkuru z’incamugongo hari iyi yahawe twe abaturage baturiye umuhanda Kicukiro-Nyamata-Nemba. Abo baturage nibo batahiwe gusenyerwa. Birababaje kubona abategetsi b’ubu aho kwita ku baturage, bashishikajwe no kubahoza mu kangaratete. Noneho tugeze n’aho gutegekwa kwisenyera amazu yari ayacu koko ?
IBYAGO NI UGUTEGEKWA KWISENYERA INZU WUBATSE WIYUSHYE AKUYA !
Mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2011, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro ariwe Polo Jules Ndamage yandikiye abaturage bose baturiye umuhanda Kicukiro-Nyamata-Nemba, abasaba kwitegura gusenya inzu bari bafite, bakubaka inzu z’ubucuruzi z’amagorofa atari mu nsi y’atanu.
Kubatumva neza aho hantu, ni ukuvuga guhera Kicukiro Sonatube, ukazamuka ugana Kicukiro Centre, ugakomeza i Gahanga, ugaca i Bugesera ugasoreza ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi. Abaturage baturiye uwo muhanda bose, bategetswe kubaka amazu y’ubucuruzi.
Si ibyo gusa ariko : ayo mazu agomba kuba atari mu nsi y’amagorofa atanu. Turasabwa kandi kuba twatanze igishushanyo-mbonera cy’izo nyubako bitarenze igihe cy’amezi atandatu. Bitaba ibyo, mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka (2012) ibibanza byacu bigahabwa abandi bashoboye gushyira mu bikorwa iryo tegeko. Tukimara kubona ayo mabaruwa ibihaha byarakutse. Dore ko abantu bose bubatse aho hantu, bari bahawe uburenganzira na leta y’u Rwanda yariho icyo gihe. Ayo mazu Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro ategeka gusenyesha yari yubatswe hakurikijwe igishushanyo mbonera abaturage bene yo batanze, kandi bikurikije amategeko. Abo baturage bari bahawe kandi na titre de propriété z’izo nyubako bafite kugeza ubu. Mboneyeho akanya ko kwibutsa ko titre de propriété ifite agaciro kamara imyaka ijana.
Muri rusange, amenshi muri ayo mazu ahari, yari amazu yo guturwamo kandi atubatse mu kajagari, ariyo bakunze kwita “maisons cadastrées”. Mu by’ukuri ayo mazu afite n’ibyangombwa byujuje amategeko. Abaturage dutegetswe gusenya ayo mazu imyaka ijana twahawe itarashira. Turi kwibaza niba leta iri gutegeka gusenya ayo mazu itari kwirengagiza nkana itegeko rigenga titre de propriété.
Mu bigaragara, leta izi neza icyo iriho ikora. Ahubwo abaturage nibo barangaye cyangwa bajijwe. Muti ese kuki ? Muri iki gihe, leta ya Kagame iri gusaba abaturage gusubiza ububasha bwo gutunga ikiri icyabo, ari cyo bita titre de propriété. Izotitre de propriété ziri gusimbuzwa icyemezo cy’ubutaka (acte de notoriété). Ubusanzwe, ubutaka ni ubwa leta iyo nta gikorwa kiburiho. Iyo hagezemo igikorwa, (inzu, uruganda...) uwagishyizemo binyuze mu mategeko, niwe uba nyiri aho hantu. Ubwo bubasha ni bwo bwitwa titre de propriété. Gusimbuza iyo titre de propriété icyemezo cy’ubutaka, bivuga ko igihe cyose leta izashakira, izisubiza ikiri icyayo, yaba inzu cyangwa ikindi gikorwa kirimo. Ni nayo mpamvu nyine abaturage bazajya basorera ubwo butaka. Muri make bizaba ari nko gukodesha isambu y’umuntu. Iyo nyir’isambu aje, wowe ukodesha uvamo. Ngaho rero banyarwanda aho tugeze. Leta y’ubu irashaka ko twemera gukodesherezwa ibyahoze ari ibyacu. Ibi byakorwaga na leta y’Uburusiya mu gihe cya Communisme. Aho u Rwanda ntirwaba ruyoborwa n’Abakomuniste ku buryo butazwi ?
Biteye agahinda kubona uko umwaka utashye, hari agace k’umujyi wa Kigali gasenywa ngo hagamijwe kubakwa amazu ajyanye n’igihe. Abasenyerwa bahabwa udufaranga tw’intica ntikize, iyo batabaturumbuyemo bagenda bimyiza imoso. Ubona iyaba nibura aho bakuwe hubakwaga ! Ujya kubona ukabona aho abimuwe bari batuye hahinduwe amatongo gusa. Urugero rugararira bose ni aho twitaga mu Kiyovu cy’abakene. Ubu se hashize imyaka ingahe bahasenye, ari nta muntu wari wagira icyo ahubaka ? Ubu leta ya Kagame kugira ngo ijijishe yirirwa icishamo amamashini, igamije kwereka abazungu ko hafitiwe imishinga, naho ya he yo kajya ! Ubu dufite agahinda kenshi cyane ku buryo bamwe tutagisinzira. Igihugu cyose bakigize amatongo pe ! Ngo n’amazu ari mu mugi wa Kigali rwagati ni yo atahiwe (Cartier commercial na Mateus). Ni akumiro mwo kanyagwa mwe ! Ubu koko iyi leta ibyo iri gukora ibanza kubitekerezaho ? Ngo ni ugukurikiza igishushanyo-mbonera cy’umugi da !
Ibibazo twibaza
Kagame we, ibyo nta cyo bimubwiye. Ari gukora nka Nikola Cewușesku wayoboraga igihugu cya Rumaniya. Uyu mugabo wari ufite uburwayi mu mutwe, yitwikiriye ijambo “amajyambere”, asenyera abaturage yibwira ngo baramushima. Nyamara yarangije nabi, kuko aho abaturage bahagurukiye, icyo bihutiye cyabaye kumwica we n’umugore we. Urubanza rwaciwe intumbi zigaramye. Icyo gihe abaturage bo muri Rumaniya bari bararakaye cyane, ku buryo buri wese yumvaga yashishimuza amenyo peresida wabo.
Umutegetsi usenyera abaturage aba yikururira imivumo. Abanyarwanda b’iki gihe tugeze habi. Abakene basenyewe utururi twabo, abifashije nabo bari gusenyerwa, ibyo kandi bikiyongera ku bundi bugizi bwa nabi bunyuranye.
Kereka niba ari abanyamahanga bazazana bakahubaka ! ubwo se twe abanyarwanda birukanwa tuzerekeza he, ko leta yakaturengeye ari yo iri kuduhonyora ? Biteye agahinda. Ubundi se bwo, ayo mazu aramutse yubatswe, abayakodesha ngo bayakoreremo yose bavahe ? Twe tubona n’abacuruzi benshi muri iki gihugu bafite ibibazo by’amafranga !
Umwanzuro
Abanyarwanda nibareba nabi bazikanga u Rwanda rwaragurishijwe kera. Mbere ya Kagame habayeho umwami w’umusazi witwaga Mazimpaka. Ariko kuko yatinywagwa nk'umwami, abanyarwanda birinze kumukuraho barapfa barapfuka. Aho Kagame nawe si yo agana ? Twe abaturage bo ku Kicukiro kimwe n’abandi banyarwanda twese, nitudahaguruka tuzibuka ibitereko twasheshe.
Reka nsoze ngira icyo mbwira Nyakubahwa peresida wa Repubulika. Nyakubahwa Peresida, niba koko ubu uri umukire, aka kanya wibagiwe ubuzima bw’i Nakivara wabayemo ? Wakwibutse ko n’abakene bafite uburenganzira bwo kubaho, maze niba ushaka kwagura umugi, ugahera ahadatuwe ariko udasenye amazu beneyo bubatse biyushye akuya. Abatuye Kicukiro bubatse batekereza ko amazu akomeye bari kubaka azabagirira akamaro, bazanayaraga ababakomokaho. Amwe muri yo atuwemo n’imfubyi n’abapfakazi, none bose urashaka kubangaza koko ? Ubusanzwe umuyobozi mwiza ni ukemura ikibazo atagize ikindi ateza. None mwe ndabona murushaho kongera ibibazo aho kubikemura. Kwagura umujyi no kuwuteza imbere nta we ubyanze, ariko bigomba gukorwa ari nta muntu n’umwe bibangamiye cyangwa ngo bihutaze. Niba rero uriya muyobozi w’Akarere ka Kicukiro ataratumwe na mwe Nyakubahwa Perezida, nimumufashe kwegura abaturage bahumeke. Afite icyokere giteye ubwoba kandi uroye aratukisha ubuyobozi.
Ndayambaje Karoli
Umwe mu baturage batuye mu Karere ka Kicukiro