Niboneye abapadiri bica Abatutsi : Bernard Kouchner

Publié le par veritas

Bernard Kouchner , inshuti magara ya Paul Kagame. Yasezerewe ku mwanya wa Minisitiri w'ububanyi n'amahanga mu Bufaransa ariko ntasiba mu Rwanda. Ngo ahafite "inyungu" zidakunze kuvugwa mu binyamakuru.

Source: Izuba.

KIGALI – Nyuma y’igikorwa cyo kuwa 9 Mata 2011 cyateguwe n’Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda, ubwo hibukwaga abahoze ari abakozi 16 b’iyo Ambasade bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata umwaka wa 1994, ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye ikiganiro kirambuye na Bernard Kouchner wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa, ndetse mu gihe cya Jenoside akaba yari mu Rwanda akuriye ubutabazi mu muryango bita “Médecins Sans Frontières.”

Muri iki gice cya kabiri cy’ikiganiro Bernard Kouchner yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe twifuje kubanza kumenya icyamuteye kuza mu Rwanda muri iki gihe, maze agira ati “Naje kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka kuko nabishakaga kandi ubu ubu mfite umwanya gusumbya mu minsi ishize, kandi naje nitabye ubutumire bwa Perezida Kagame.

“Sinumva neza n’ukuntu 90% by’Abanyarwanda bari barigishijwe iyobokamana, bari mu madini atandukanye barangiza bagatsemba bagenzi babo b’Abatutsi, ati “Ese Abapadiri bo bavugaga ibiki? Ntakindi kitari ukwica, narabiboneye bica Abatutsi, ariko reka ndekere aho.”

Muzi ko nabaye hano muri Mata 1994, Jenoside yakozwe mbireba n’amaso yanjye, ntibiteze kuzibagirana mu mutima wanjye. Ikindi kandi nabashije gukurikiranira hafi imbaraga n’umuhate Abanyarwanda bagira mu kwibuka baniyubaka, ibi bikaba bimpa icyizere ko umunsi umwe hazagaragazwa ukuri kose ku byabaye ku byabaye mu Rwanda.”

Dore umuzungu w'inda nini :afite ya ndwara yo guhakirizwa abeshya kandi akabeshyera abandi! Niba yarabonye abapadiri bica Abatutsi aratinyira iki kuvuga amazina yabo ngo babihanirwe ? Aratinya iki ko inshuti ye yafashije ari yo yicaye ku ngoma mu Rwanda ?

Naho Ubundi uko nzajya mbishobora, nzajya nza kwibuka buri mwaka nifatanyije n’Abanyarwanda, mu gihe benshi bifuza kwibagirwa ayo mateka mabi.”

Bernard akomeza yibaza ati “Ese ubundi kuki bibagirwa? Benshi bazi neza yuko hari ibyo bagomba gusubiza mu butabera, ni ngombwa ko bubacira urubanza.”

Ku bwanjye nashimishijwe n’abantu basaga 300 nashoboye kurokora “Evacuer”, ikindi gikomeje kunyubaka ni ijambo rya Perezida Kagame ryibutsa Abanyarwanda ko aribo bagomba kwiha agaciro.

Ku bijyanye n’igikorwa cyakozwe n’Ambasade y’Ubufaransa i Kigali cyo kwibuka abari abakozi bayo, nabyo ngo abona ari ibyo kwishimira n’ubwo ngo abona hakiri abantu bafite imitwe ikomeye “têtes dures”, ariko uko bimeze kose hari intabwe yatewe igaragara.

Bernard akomeza agira ati “Ibi kandi abantu ntibabyumva, urabona njye nacecetse imyaka isaga 7, ariko nagerageje gusangira intumbero yanjye n’abantu bake, kuko mu bifatika Jenoside yo mu Rwanda yabaye mpari, ibyabaye ndabizi neza, ariko guceceka byarananiye ngira icyo nkora.”

Ku kibazo kijyanye n’icyo Bernard Kouchner yakoze ubwo Jenoside yari mu Rwanda dore ko yabaye ahibereye ndetse no kuba Igihugu cye kitaremera mu buryo bugaragara ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside, Bernard asubiza agira ati “nagerageje kurokora abo nshoboye, navuga nk’abana bari mu bigo by’impfubyi, ibigo by’amashuri n’ahandi, ariko sinigeze menya ko muri za parafo z’inzu harimo abantu batabarika. Ikindi ukwiye kumenya ni uko nari naje mu buryo butazwi, naje nk’umukorerabushake wo gufasha ikiremwa muntu, nkorera Medecin sans Frontier, kandi ibyo nabigezeho.”

Cyakora nyuma naje kumenya ko hari abari bahungiye muri Hotel des Mille Collines, nkorana na Romeon Dallaire, ndetse navuganaga na Boutros-Boutros Ghali wari Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye, ari nawe wari wansabye kuza mu Rwanda. Yewe erega biragoye kuvuga ayo mateka, gusa menya ko nari mpari, ariko naje kumenya ko hari n’andi mabwiriza yaje gutangwa na Paris yo guhungisha “Evacuer” abantu, ariko ntibyaje kubahirizwa. Ntumbaze ngo yatanzwe na nde, byakozwe bite, uko byakozwe, wenda hari ………..ntawamenya”.

Abajijwe n’ibijyanye n’uko u Rwanda ruhora ruharanira ko ukuri kuri Jenoside kwajya ahagaragara, n’icyo abitekerezaho.

Uyu munyapolitiki asobanura ko nta bushakashatsi arabaikoraho ariko atekereza ko kubona igisubizo gifatika cyangwa abantu runaka bayoboye icyo gikorwa cyo kwijandika muri Jenoside bitoroshye.

Ati “Ahubwo ntekereza ko ari uruhererekerane rw’ibintu n’abantu, aho abakoloni baje banyuranamo “opposés”, udutsiko duto twagiye dukurikirana, kutumvikana kw’abantu bitewe n’inyungu zabo, inyungu z’ibihugu bimwe, ukugongana kw’abakoresha ururimi rw’Igifaransa n’Icyongereza “Froncophonie contre l’Anglophonie”, biragoye kandi nanjye simbasha kumenya ukuri kose, mu bitabo byose maze gusoma, ntabwo mbasha kubona igisubizo cy’ibyo bibazo.

Kuri we Bernard ngo yumva inama yagira Abanyarwanda ari ukugira intumbero ivuga ngo ntibigasubire, cyakora ngo akaba afite impungenge kuko n’ubundi Jenoside yakozwe isi yose irebera bica kuri za televiziyo z’isi.

Iki kiganiro cyakozwe mu rurimi rw’Igifaransa, gihindurwa mu Kinyarwanda n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Izuba Rirashe wakoze iyi nkuru.

Ubusanzwe Bernard Kouchner wavutse mu mwaka wa 1939, ni umunyapolitiki w’Umufaransa, umudiporomati ndetse akaba yaranize ibijyanye n’ubuganga, ni we washinze umuryango w’Abaganga batagira umupaka witwa “Médecins Sans Frontières (MSF)”, akaba yarabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa kuva mu mwaka wa 2007 kugeza 2010.

Ends

Byanditswe na Nzabonimpa Amini

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Akanyu
kashobotse

Ese kubera iki iyo habonetse abavugisha ukuri bizamura amagambo menshi? Muhame hamwe rero akanyu kashobotse peee.turashimira Bernard Kouchner watey’intabwe yo kugaragaza ukuri ku
byabaye murwanda. Banyarwanda banyarwandakazi birababaje cyane iyo umunyamahanga agiye ahagaragara akavugisha ukuri kandi nyamara abiyita abanyarwanda bakunda igihugu bakaba bahakana ko nta
Genocide yabaye kubatutsi. Buhoro buhoro ukuri kose kuzajy’ahagaragara kandi nabagerageza kwihisha mu Mana ngo n’abapadiri kandi barakoze amarorerwa bazamenyekana bahanirwe ibyo bakoze.

Mwagirango ntituzi ibyo izo nkozi z’ibibi
zakoreye abatutsi,none baririrwa bababyinira kumubyimba. Abo mwishe ntituzongera kubabona narimwe, arik’izo nkoramaraso mwita inzirakarengane, muranyaruka mukaganira muri za gereza. Naba namwe
muzi aho izo gereza ziherereye, ngaho nimutwereke n'aho inzirakaregane mwazishyize noneho tunyaruke tubashyigure mucyubahiro. Kuko ntibishwe na tsunami ni bamwe mu bahutu babariye, babaziza uko
baremwe.

Nimurengere inyungu z'abanyarwanda muri rusange
,ntimukibande ku bahutu gusa.

Mukomere rero akanyu kashobotse!!!!agahuru
mwihishagamo katangiye gushya

Répondre
S

Amini uti Koutchner afite inda nini, umuntu uvugisha ukuri ntabura abo abangamira. Ukuri kuzakomeza kujye ahagaragara kuko ikibi cyakozwe ntanarimwe kizacecekwa, reka ba riya bagabo rero bavuge
ukuri kuko bakubonye, Misago ugiye kugira umwere ubwo mwarikumwe. Yaba uriya mufaransa nta nzara afite nk'iyabashaka ubuyobozi kunkota, n'abaextrimistes bahora bahakana ko jenoside itabayeho,
ahubwo rero ndayoberwa kuki iyo bavuze ukuri ku bicanyi bizamura amagambo menshi, banavuga ukuri kubahohotewe nabwo induru ikazamuka. AMAKURU MEZA NTAMERA NK'AMAKURU MABI.

Répondre
K

Ndabona Kouchner yarabuze ayo acira ni ayo amira! Ni gute umuntu w'umugabo nka we yabonye abapadiri bicana kugeza ubu akaba adashaka kuvuga amazina yabo!

Mbese nta Musenyeri we yabonye yicana ko Misago wagowe nta mijugujugu itamurenga! Iby'u Rwanda ntibizoroha, ikimbabaza ni ukuntu bakomeje kwiringira umuntu nka Kouchner abafaransa bita
umugambanyi (cyane abasocialiste) naho abo muyandi mashyaka bakavuga ko ari umuntu ukunda ifaranga cyane , akaba yariyemeje guta mu nama bene wabo akurikiye Sarkozy! Gusa ndabona ikiraka cyo
gucuruza jenoside mu Rwanda kitazamwungukira kuko isoko ririmo rigenda riba rito! mana y'u Rwanda udukize abantu nka kouchner!!

Karibu Kouchner uzazane na Kagame i Paris aje gusura ubufaransa maze ujye usemura!

Répondre