Nibarize Kouchner .Sezibera Jean Pierre
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi9681516cc03abefa%2F1303079445%2Fstd%2Fbernard-kouchner-ngo-aho-yari-ari-mu-gice-cyari-cyarafashwe-n-inkotanyi-1994-yabonye-abapadiri-bica.jpg)
Umufaransa Bernard Kouchner arahamya ko yiboneye Abapadiri bica Abatutsi! Umuntu ubwo akaba yahita akeka ko abo bapadiri b’abicanyi bari Abahutu. Ikibazo nibaza ni iki: ko abahutu b’abicanyi nta we ubacira akari urutega, Bernard Kouchner yaba atinyira iki kuvuga amazina yabo ngo bahanwe? Tumaze kubitekerezaho neza twasanze koko Bernard hari abo ashobora kuba yarabonye bica....ariko abicaga ntibari Abahutu!
Twese tuzi uko bikunze kugora abanyamahanga gutandukanya Umuhutu n’Umututsi. Kouchner nawe agomba kuba yarabonye abapadiri b’Abatutsi bica Abahutu; akagirango ni Abapadiri b’Abahutu bari kwica Abatutsi, kuko mu bwenge bwe, yumvishijwe ko Umuhutu wenyine ari we ushobora kwica!
Bwana Kouchner, abo bapadiri uvuga bagomba kuba ari babandi batahutse barwana mu ngabo za FPR-Inkotanyi. Abo bapadiri uvuga bagomba kuba ari babandi bajyaga kwitoza muri Uganda no ku Mulindi, bavayo bagashinga burigade za FPR mu Rwanda hose. Abo bapadiri uvuga bagomba kuba ari babandi basahuraga umutungo w’ibigo na paruwasi bari bashinzwe wose, bakawoherereza FPR. Hari ubwo banyuzagamo bakabyigamba, ubundi Radiyo Muhabura ikabashima mu biganiro byayo, isi yose yumva.
Abo bapadiri uvuga bagomba kuba ari babandi Valens Kajeguhwa avuga mu gitabo cye, ba bandi yari yaragize ibikoresho bye n’ibya FPR abifashijwemo na Nyakwigendera padiri Augustin Ntagara. Bari mu Rwanda hose, usibye muri Cyangugu.
Abo bapadiri uvuga bagomba kuba ari nka wa wundi F. R w’i Kibungo wari ubitse intwaro n’amasasu bya FPR. Yarabifatanywe, arabisinyira. N’ubu aracyariho, ndetse yaranakomeye.
Abo bapadiri uvuga bagomba kuba ari babandi 2 F.M na J.G bamaze abantu i Save, umwe akaza kuvumwa na se wamwibyariye. Bavuye mu bupadiri bombi ; ariko ubu baraganje mu Rwanda.
Abo bapadiri uvuga bagomba kuba ari nka wawundi wagize uruhare rukomeye cyane mu rupfu rw’umugabo witwa Yohani Petero Sindayiheba i Cyangugu.
Abo bapadiri uvuga bagomba kuba ari nka babandi B.E na A. R bari i Kibeho le 22/4/1995 ubwo jenerali Fred Ibingira yahiciraga abantu b’inzirakarengane batagira ingano. Umwe muri abo bapadiri yari yavuye i Kigali, undi yari yavuye i Kabgayi.
Abo bapadiri uvuga bagomba kuba ari nka wawundi witwa I.K wajyanye n’umugabo witwa René, bagahubuza umwana w’umusore iwabo mu rugo, ku Kibirezi hafi ya Mushaka bakamujyana. Hari mu w’199…, na n’ubu uwo musore yaburiwe irengero. Nta gushidikanya, baramwishe.
Abo bapadiri uvuga bagomba kuba ari nka padiri M. wahamagaye kuri telefone umubikira witwa mama V., amubaza amakuru ye. Mama V. yaramusubije ngo “noneho si umubikira banyoherereje ngo tubane, ahubwo ni ingagi yujuje ibyangombwa”. Padiri M. yaramubwiye ngo “nyoherereza iyo ngagi, nanjye nirebere”. Mama M. yahereyeko afata ikintu cy’igikombe, agihambira mu bikaratasi, agiha iyo ngagi, ayitegera bisi, ngo igishyire Padiri M. rwari urugendo rw’amasaha 2 yose, kugenda gusa. Ingagi igeze kwa padiri M, yayeretse aho yicara ; imuhereje igikombe, yanga kucyakira avuga ngo ntabwo akigikeneye, ngo nigisubizeyo!Iyo ngagi iracyariho, n'ubwo ibayeho uko umwanzi ashaka.
Abo bapadiri uvuga bagomba ari nka babadi Cl. R na nyirarume D.R . Hari mu gihe cyo kwibuka no kunama i Masaka ya Kigali. Baguhamagarira umusirikari wari aho, bamwereka umuntu akubita ngo ni umujenosideri. Bahagarikiye iryo kubitwa kugeza umuntu avuyemo umwuka. Bwana Kouchner, abapadiri wabonye ntibagomba kuba ari nk’abo?
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi946a8b79ffbae7e8%2F1303076175%2Fstd%2Fbernard-kouchner-yabonye-abapadiri-bica-abatutsi-ariko-turibaza-impamvu-adashaka-kuvuga-amazina-yabo-ngo-bahanwe.jpg)
Bwana Kouchner, ahari wabonye Musenyeri Agustini Misago ahaguruka ku Gikongoro, ajya gufata abana 8 i Kibeho, ajya kuberaka abakozi bo mu bitaro byo ku Kigeme avuga ngo “ngiye kubica”, aragenda, abatsinda hagati ya Kigeme na Gikongoro! Igitangaza ariko ni uko umwe muri bo yaje kugaragara mu rubanza rwa Musenyeri Misago, akamutangira ubuhamya avuga ati “nimureke uwo musenyeri, iyo tutamugira, tuba twarashize.Turiho rero kandi turi bazima”. Ni ibyo wabonye?
Ahari wabonye Padiri Yozefu Ndagijimana wari mu Byimana akiza Abatutsi benshi, na n’ubu bakaba babihamya bose ; ariko akaba agifunze kuva mu w’1995.
Ahari wabonye padiri Denis Sekamana ajya kuri bariyeri imbere ya ICA, bariyeri itaraguyeho umuntu n’umwe, agirango ayobye uburari, Interahamwe zitabona Abatutsi yari yahishe muri ICA. N’ubu ari mu munyururu, ubanza azagwamo. Ni ibyo washakaga kuvuga?
Padiri Amatus Mategeko w’i Cyangugu se, usibye ivuzivuzi yigiriraga nyamara ntirimubuze kugira umutima ukunda Abatutsi bakomokagamo na nyina umubyara, hari umuntu wabonye yica? Nyamara se byabujije inshuti zawe kumukatira burundu igeretseho akato k'umwihariko ?
Ahari wabonye padiri Atanasi Seromba agusha kiliziya y’i Nyange ku bantu bari bayihungiyemo! Nibyo koko yahamijwe icyaha n'urukiko. Ariko se nibura wabonye ikiganiro yagiranye n’umushoferi wari utwaye tingatinga yashenye iyo kiliziya? Bahuriye Arusha, bamaze kuramukanya, padiri Atanazi yaramubajije ati “ese shahu ko umbeshyera?” . Undi yaramushubije ati “none se mbigeze nte, ko babintegetse? Ni ubuzima nyine, ni uko bibaye”.
Bwana Kouchner, wabonye aho padiri Edouard Nturiye bita Simba abeshyerwa ngo yishe abantu ku Nyundo n’i Nyange, agafungwa, agakatirwa urwo gupfa, akaburana agatsinda, akongera agatsinda muri Gacaca yo ku Nyundo ; noneho hakaza Gacaca simusiga ikonkobotse i Kigali ikamukatira burundu n'akato rugeretse !Iyo Gacaca yari yigaruriwe n’umwe ngo mu bo yishe witwa Ezayi Murashi wishakiraga ko Kiliziya gatolika imuha indishyi ku ngufu. Koucher, wari uhari. Ubwo ibyo byose warabibonye?
Bwana Kouchner, winjiye mu majyaruguru y’Urwanda yarimo intambara unyuze muri Uganda. Uramanuka ugerana n’Inkotanyi i Kigali. Ba bapadiri bose ba diyosezi ya Byumba FPR yatikije baziraga ko bari bishe Abatutsi bangahe? Ugomba kuba warabonye na C.N wari umufaratiri wa Byumba icyo gihe. Izo nshuti zawe zaramurashe, zimusiga zibwira ko yapfuye ; ariko n’ubu aracyariho. Ko wumva se ngo wari uhibereye, uwo mufaratiri yari yishe Abatutsi bangahe? Rero hari n’umupadiri w’umututsi witwa P.M wumvise abapadiri bo muri Byumba bashize, aravuga ngo “Ese ubwo bari gukomeza kubaho, abo muri Nyundo bashize?” Mu yandi magambo, ni nko kuvuga ngo “N’inyange zirapfa, nkanswe ibikona”.
Ba basenyeri 3 (Uwa Kigali, uwa Kabgayi n'uwa Byumba) n’abandi bihaye Imana 10, ingabo za FPR zatikirije i Gakurazo le 5/6/1994 bari bishe Abatutsi bangahe? Harya ngo nibo bateguye ubwicanyi bwahitanye Abatutsi? Nuko rero Abasenyeri b’Abahutu uko bakabaye ibicucu bategura ubwicanyi maze ababuteguye aba ari bo buhitana, ntihicwa umusenyeri n’umwe w’umututsi ! Kouchner, ubwo na byo ni uko wabibonye?
Bwana Kouchner rero, reka nkureke. Ariko rero, mbere yo kuvuga ujye ubanza utekereze. Erega burya “Mpozenzi ni umwana w’umunyarwanda” kandi ngo “Burya guceceka si ubucucu, ni ugucengerwa n’ibyo uzi, ugacira mu nda ugatuza.”Ikinyarwanda kigira inshoberamahanga nyinshi, nta wakurenganya ko haba hari ibyo wabonaga ntusobanukirwe. Nubishaka, nzakoresha imibare n'amazina, nkwereke ko izo nshuti zawe z’Inkotanyi zishe inzirakarengane z’Abahutu ziruta kure inzirakarengane z’Abatutsi bishwe n’Interahamwe. Uretse ko atari ngombwa, naguha umubare n’amazina y’abihaye Imana b’Abatutsi bagize uruhare mu kwica, kwicisha, gufunga, gutoteza no kubuza uburyo bagenzi babo ndetse n’abaturage basanzwe b’Abahutu.N’ubu bigikomeza. Kiliziya Gatolika yapfushije kwinshi, kuyisonga ni ubushinyaguzi. Bernard Kouchner, uwo mukino winjiyemo urabona uzawusohokamo udatsinze ibitego byinshi mu izamu ry'inshuti zawe ?
Jean Pierre Sezibera