Niba abatutsi bishwe mu myaka 50 bagiye kwibukwa , abahutu bishwe mu gihe cy'imyaka 400 bazibukwa ryari?
[Ndlr :Leta ya Kagame Paul ikomeje gushaka ikintu cyose gikurura imvururu mu baturage kugirango ibone uko yica abahutu benshi ! Nyuma y’ubwicanyi yatangiye mu 1990, agakurikizaho jenoside mu 1994, agakora ubwicanyi hirya no hino mu gihugu harimo za Kibeho, akambuka muri Congo akarimbura impunzi z’abahutu, akagaruka mu Rwanda akarimbura abahutu ba Gisenyi na Ruhengeri mu kiswe intambara y’abacengezi, agakoranya abaturage ku misozi bagahimbira miliyoni 2 z’abahutu icyaha cya jenoside mu cyiswe Gacaca ubu bakaba bari kwicwa urubozo mu magereza,agakurikizaho « ndi umunyarwanda » igomba kumvisha abahutu bavutse nyuma ya 94 ko nabo ari abajenosideri, bakaba bagomba kugendana ipfunwe kandi bagahezwa ku byiza byose by’igihugu…, Paul Kagame na FPR babonye ibyo bidahagije , none ngo bagiye kwibuka n’abatutsi bishwe mu myaka 50, kugirango barusheho kubabaza abahutu bo badafite n’uburenganzira bwo gushyingura ababo mu cyubahiro Kagame yishe ! Abahutu bishwe mu myaka 400 n’ubu bakaba bakicwa n’ingoma y’abatutsi b’agatsiko ba FPR bazibukwa ryari ? uru rwango Kagame Paul ari kukiba hagati y’abahutu n’abatutsi rushobora kuzabyara amahano isi yose itazashobora guhagarika, urugero rutari kure n’imvururu ziri hagati y’abayisilamu n’abakristu mu gihugu cya Centrafrique kandi amakimbirane hagati y’impande zombi amaze amezi 6 gusa ! Nimwisomere hasi aha inkuru y’igihe.com ivuga ko abatutsi bishwe mu myaka 50 bagiye kwibukwa :]
1963-2013, imyaka 50 irashize Abatutsi basaga 35000 bishwe urw’agashinyaguro, bazizwa uko baremwe, Leta igamije kubamara ngo batazaba ibyitso by’Inyenzi, kugira ngo abari hanze hatazagira uwo basanga mu gihugu.
Imiryango ikomoka ku bishwe yishyize hamwe itegura igikorwa cyo kwibuka, ababyeyi, abavandimwe n’inshuti bazize akarengane. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2013, hateguwe igikorwa cyo kubibuka muri rusange kuko ubundi byakorwaga n’umuryango ku giti cyawo.
Nk’uko twabitangarijwe na Kayitare Celestin umwe mu bagize Komite itegura icyo gikorwa, hashize imyaka 50 habaye ubwicanyi bw’indengakamere aho umuntu yabugereranya na Jenoside yo muri Mata 1994, kuko bwahagarikiwe na Leta.
Kayitare agira ati “Ubu hashize imyaka 50 ababyeyi, abavandimwe n’inshuti zacu bishwe. Iki ni igihe rero cyo kubibuka abantu basaga ibihumbi mirongo itatu na bitanu bishwe mu gihugu hose. Hishwe cyane abantu bize n’abandi bari bajijutse, bihagarikiwe na Leta. Ubwo bwicanyi bwaje bukurikiye igitero cy’Inyenzi, Leta ikavuga ko idashaka ko hari umutitsi bazasanga mu gihugu.”
Akomeza adutangariza ko n’ubwo ubwicanyi bwabaye hirya no hino mu gihugu, hari aho bwakabije nko mu cyahoze ari Gikongoro, Kibungo, Nyamata n’ahandi. Avuga ko ubwo bwicanyi ntaho butandukaniye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kuko batifuzaga ko hari umututsi n’umwe usigara.
Kayitare yadutangarije ko ubwicanyi bwo muri Repubulika ya mbere bwibasiye Abatutsi bwatangiye ku itariki ya 20 Ukuboza 1963, ubwo batangiye gukusanywa hanyuma ubwicanyi bushyirwa mu bikorwa ku wa 24 Ukuboza. Bwasojwe ku itariki ya 30 Mutarama 1964 hishwe abagera ku 35000.
Icyo gikorwa gisanzwe gitegurwa mu miryango aho kwibuka bibera ahantu hatandukanye, by’umwihariko i Kibungo biba ku itariki ya 24 Ukuboza kuko aribwo Abatutsi baho bishwe.
Kayitare asaba Abanyarwanda bose kuzirikana abo bantu b’inzirakarengane bazize uko bavutse, kandi bagahora bibukwa mu mateka y’u Rwanda. Abasaba kandi kuzifatanya n’imiryango yibuka ababo ku itariki ya 27 Ukuboza 2013, igikorwa kizabera muri Centre Christus i Remera, kuva saa munani z’amanywa. Icyo gikorwa kizabanzirizwa na Misa.
Dr Dusingizemungu Jean Pierre Umuyobozi w’Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka), yadutangarije ko bashyigikiye iki gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri uwo mwaka. Agira ati “Abantu batangiye kwicwa kuwa 24 Ukuboza 1963. Hishwe abantu benshi mu Bunyambiri, Nyamata, Cyangugu, Kibungo n’ahandi. Iki gikorwa turagishyigikiye kuko kijyanye na gahunda ya Ndi umunyarwanda, aho buri wese agaragagaza amateka y’ibyamubayeho, ibi bigatuma twibukiranya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Natwe twifatanyije n’iyo miryango.”
Kwibasira Abatutsi ntibyakozwe mu 1994 gusa, kuko byatangiye guhera mu 1959. Muri Repubulika ya mbere, habaye kwibasira Abatutsi bari mu bice bitandukanye by’igihugu, mu cyahoze ari Gikongoro, Cyangugu, Nyamata, Kibungo, Byumba n’ahandi, hagamijwe ko Inyenzi zagabaga ibitero muri icyo gihe hatazagira Umututsi n’umwe basanga mu gihugu. Ibyo byakomejwe na Repubulika ya kabiri bigeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho abasaga miliyoni bishwe.
anthere@igihe.rw