Centrafrique : N'ubwo imirwano ikomeye cyane ingabo z'u Burundi zifitiwe ikizere n'abaturage!

Publié le par veritas

http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/imagecache/rfi_43_large/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/000_Par7750435_0.jpgIntambara ntiyoroshye na gato mu gihugu cya Centrafrique, kuri uyu wa gatatu taliki ya 25/12/2013 ku munsi wa Noheli habaye imirwano ikaze mu murwa mukuru wa Bangui, umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge ukaba wemeza ko watoraguye imirambo 44 y’abantu bambaye gisivili (ni ukuvuga ko ari abaturage bishwe).

 

Muri iyo mirwaho haguyemo abasilikare 6 b’igihugu cya Tchade ubwo barasanaga n'umutwe w'insoresore z'abakristu witwa "Anti-balaka", abo basilikare ba Tchade bari mu mutwe w’ingabo z’Afurika Misca baje gutabara muri icyo gihugu. Kuri uyu wa Kane taliki ya 26/12/2013 humvikanye urusaku rw’amasasu mu duce tumwe natumwe twa Banqui guhera mu masaha ya saa yine za mu gitondo nubwo ejo kuwa gatatu mu masaha ya nyuma ya saa sita habonetse agahenge.

 

Kuri uyu wa kane kandi umuyobozi wa Coix-rouge i Bangui yagize ati : « muri aka kanya ntabwo amakipe yacu y’abatabazi ashobora kugera mu duce tw’umujyi twa 4 n’utwa 8 bitewe n’ibibazo by’umutekano biharangwa » yakomeje avuga ko n’agace k’umujyi ka Miskine kadashobora kugerwamo.

 

Mugace k’umujyi ka « Gobongo » kabayemo imirwano ikaze ejo kuwa gatatu  karamutsemo umutekano ariko abaturage baramutse bagahunga kuri uyu wa kane, umwe muri abo baturage yagize ati : « Dufite ubwoba kuko ingabo z’u Burundi ni za Misma zaturindaga zavuye muri aka gace dutuyemo, ubu twiyemeje gufata abana bacu tugahungira ku kibuga k’indege aho tutazi ikidutegereje muminsi iri imbere », aho ku kibuga k’indege hakaba harinzwe bikomeye n’ingabo z’igihugu cy’Ubufaransa.

 

Ubu abatabazi b’umuryango wa Croix- rouge bakomeje gutanga ubutabazi kuburyo bushoboka ariko ikigaragara cyo ni uko imirwano hagati y’abayisilamu n’abakristu muri Centrafrique ishobora kuvamo jenoside kuburyo bwihuse cyane ! Abakristu bagize igice kini cy’abaturage ba Centrafrique (80%) batotejwe cyane n’inyeshyamba z’abayisilamu zitwa Seleka nyuma yo gufata ubutegetsi zibwirukanyeho umuperezida w’umukristu.

 

Seleka yatoteje abakristu bikomeye ndetse itangira no kubica ikivunge bituma ingabo z’Ubufaransa zitabara ; kuva aho ingabo z’igihugu cy’ubufaransa zitabariye muri icyo gihugu, abakristu nabo bahindukiranye abayisilimu n’uburakari bwinshi kuburyo abo bayisilamu bari guhura n’ibibazo bikomeye byo guhohoterwa, ariko hagati aho ingabo z’igihugu cya Tchade zafashije inyeshyamba za Seleka mugufata ubutegetsi zikaba ziri kurengera abarwanyi b’uwo mutwe kuburyo imyitwarire  yazo yatumye havuka urwikekwe hagati y’ingabo za Tchade n’abaturage b’abakristu ba Centrafrique ! Birasaba gushaka ingabo nyinshi  zishora gukwira igihugu cyose kandi zitabogamye mu guhosha imvururu hagati y’impande zombi zihanganye naho ubundi habaye kurangara gato jenoside yavuka !

 

Ubwanditsi  

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article