Rwanda:Twagiramungu Faustin -RUKOKOMA wasimbutse urupfu incuro 4 ! Imana imufiteho umugambi agomba gukorera abanyarwanda!

Publié le par veritas

RUKOKOMA.png[Ndlr : Ntabwo ari abantu benshi bakunda kubyibazaho ariko byabayeho ! Twagiramungu Faustin uzwi ku izina rya RUKOKOMA yasimbutse urupfu incuro 4 ! Inkotanyi zikimara guhanura indege ya Habyarimna Juvénal, abasilikare kabuhariwe b’aba GP, interahamwe ndetse n’inkotanyi bagiye guhiga Twagiramungu Faustin ngo bamuhitane, abahutu bamuzizaga ko yatanze Byumba akarwanya n’ubutegetsi bwa Habyarimana kandi agashyigikira abatutsi,inkotanyi zashakaga kumuhitana kuko zari zizi ko atazazorohera mukwica abanyarwanda uko zishatse ! Uko yacitse abamuhigaga akarokoka kugeza ubu ntawe urabisobanura !

Mu mwaka w’1995 Twagiramungu Faustin yateranye amagambo na Kagame bitewe n’abantu bicwaga n’inkotanyi mu gihugu, bigera ubwo Twagiramungu yegura muri leta y’inkotanyi, abahutu nka Sendashongo na Lizinde… nabo basezeye muri leta y’inkotanyi bahise bicwa na Kagame, Rukokoma aba amunyuze mu myanya y’intoki yibera ku mugabane w’Uburayi.

Ubwa gatatu ni uko mu mwaka w’2003  Rukokoma yavuye mu Bubiligi akaza mu Rwanda kwiyamamariza kuba perezida, ikinyoma k’inkotanyi yagishyize hanze kandi n’abaturage bose babona ko inkotanyi ari ibisambo n’abicanyi kabuhariwe bitewe ni uko amatora yagenze,byagaragariye amahanga ko nta demokarasi FPR izigera izana mu Rwanda kandi yarabeshyaga  ko ariyo yarwaniye ! Rukokoma yanze kwemera ibyavuye muri ayo matora ndetse atangira guterana amagambo n’inkotanyi mu binyamakuru , abanyarwanda benshi bifashe impungenge z’uko ibya Rukokoma birangiye , icyo gihe abantu barishwe abandi barafungwa kubera Rukokoma, ariko yagize atya aba abanyuze mu myanya y’intoki aba asubiye i Burayi .

Ku ncuro ya kane Rukokoma yasimbutseho urupfu ni mu kwezi kwa gatandatu 2013 (uyu mwaka) ubwo yari yiyemeje kujya gukorera politiki mu Rwanda , abantu benshi bemezaga ko ibye birangiye ko ntampuhwe azagirirwa ageze i Kigali ; muri icyo gihe inkotanyi zagize ubwoba bwinshi kuko zagerageje kumutera ubwoba kugira ngo yisubireho ntajye mu Rwanda birananirana ; abanyepolitiki n’abasilikare bakuru ba FPR barateranye , bari mu nama bamwe bemeza ko bareka Rukokoma agataha noneho agafungwa nk’abandi cyangwa akicwa , abandi nabo bati ibyo byadukoraho ahubwo ibyiza ni uko yahera hanze , impaka zabaye nyinshi maze hakorwa itora, abemezaga ko yaguma hanze aba aribo bagira amajwi menshi, ubwo ibyangombwa by’urugendo byagombaga guhabwa Rukokoma biba biranyonzwe , kumunota wa nyuma Rukokoma agarukira kukibaba k’indege, kandi kugeza ubu nta muntu numwe mu bategetsi b’u Rwanda ushobora kukubwira impamvu yatumye babuza Rukokoma kujya mu Rwanda n’aho bipfira !

None se uyu Rukokoma wahizwe n’abahutu bamuziza abatututsi , akongera agahigwa n’abatutsi bamuziza abahutu ibye bite ? Ese uku gusimbuka urupfu kwe mubona hatarimo ikibazo ? Umwe mubanyarwanda wifuzaga ko Rukokoma apfa mu mwaka w’1994 aragira icyo abivugaho akurikije aho ibintu bigeze mu Rwanda muri iki gihe , ni mwisomere :]

http://idata.over-blog.com/3/15/38/72/CONFERENCE-DE-PRESSE-DE-JACQUES-TOUBON/Kagame-Clinton-tour-Clinton-Foundation-projects-in-Rwanda2.jpgIkibazo cy’ u Rwanda kirakomeye cyane nkuko mubisoma aha. Ikibabaje kandi giteye ubwoba ni uko Klintoni n’abiyita  «ubwoko bw’abayahudi » (kandi butabaho) bemeye ikinyoma cy’abatutsi bo mu Karere k’Ibiyaga Bigali ko Abatutsi = Abayahudi naho Abahutu = Abanyepalestine. Umushinga rero wo gushyiraho no kugira u Rwanda rw’Abatutsi gusa (tutsi land) hagati muri Afurika nk’uko igihugu cya Isilayeli muri Aziya yo hagati cyashyizweho ntibigomba gushidikanywaho. Uku ni ukuri. Umugambi w’Amerika wo guhanagura Abahutu mu Rwanda urahari  kandi urigushyirwa mu bikorwa!

Amaraporo ya Loni yerekana jenoside yakorewe Abahutu ikozwe na FPR ifatanije n’Amerika yashyizwe mu kabati hakaba hashize imyaka 20, ni ikimenyetso ntavuguruzwa.

Nk’uko umushinga wo kurema igihu cya Isilayeri wari ugamije gusahura peterori y’abarabu, n’umushinga wo kurema igihugu cy’abatutsi ugamije gusahura ubukungu kamere bw’akarere k’ibiyaga bigali, ariko cyane cyane ubwa Kongo. Abatekereza ko intambara ya Kongo yarangiye rero nibabe bitonze ho gato. Nyuma y’umwirabura, Obama, iyo ntambara izagaruka niba Kagame na Kaguta (cyangwa abo bazishyiriraho ngo babasimbure) bagifite ubutegetsi. N’ uku ni ukuri.

Mu magambo ahinnye, ubu abahutu kw’Isi bafatwa nk’abanyepalestini bagomba kwicwa nk’uwica isazi, abatutsi bo mu Rwanda bagafatwa nk’abisilayeli, naho  »ababantu = les peuples bantu » bafatwa nk’abarabu.

Ikibazo ni ukumenya uko uyu mugambi wa bagashakabuhake b’  «abakowuboyi », abicanyi kabuhariwe batagira nagato imbabazi, bafatanije na  «pilato » Pawulo Kagame wahagarara? INYANDIKO yanjye mperutse gushyira ahagaraga isobanura uburyo, twemerewe n’amategeko, twakoresha mu guhagarika uwo mugambi mubisha w’aya mashitani y’abazungu!

Uyu musi turarebera hamwe isano iri hagati y’Abanyepalestine n’Abahutu (A) kugirango twishakemo Arafate cyangwa Mandela wo kutwitangira (B) muguhagarika uyu mugambi w’inkoramaraso z’abajura; turanzura tugaragaza impamvu igihe cy’ibikorwa ari ubu cyangwa tukemera tukaraga abana bacu ikimwaro, ipfunwe n’ubucakara.

A. ISANO HAGATI Y’ABANYEPALESTINE N’ABAHUTU

Umugore wanjye aherutse kumbwira ati «mbona abanyesilayeli badasa na Yezu cyangwa abarabu.  Kuki basa 100 % n’abazungu kandi abenshi muri bo bakaba bafite imisatsi y’umweru n’imboni z’ubururu ? »

Hari uzi ukuri n’impamvu ? Abumva ururimi rw’igifaransa mwabyiyumviye : burya abiyita abayahudi ubu nta cyo bapfana na Yezu. Ubwoko bwa Yezu, ubwoko bw’Imana ni abanyepalestini; naho Abanyesilayeli y’ubu ni  «abera »  (= peuples ariens), ni abimukira bafashe ku ngufu igice cy’igihugu cya Palesitini bakacyaka benecyo.

Abatutsi rero nibabyibagirwe. Ntacyo bapfana n’abanyesilayeli. Niba batari abavandimwe b’abahutu, bakaba baraturutse muri Etiyopiya koko, bafitanye isano n’abarabu cyangwa abanyepalesitine bari gutsembwa n’abayoboke b’idini y’abayahudi b’abera babifashijwemo n’Amerika.

None ni iki gihuje ubwoko  bw’Imana n’Abahutu ?

a. Kwamburwa ibihugu byabo ku ngufu n’abimukira

http://www.diplomatie.gouv.fr/fr/IMG/gif/RWANDA-I_copie_cle87173f.gifNgo amagambo aryoha asubiwemo: Nkuko mwabyiyumviye igihugu cya Isilayeli ntikibaho kuko kitagira imipaka ntayegayezwa (= limites fixes). Gihora cyagurwa, bagashakabuhake b’abimukira bafata ku ngufu buhoro buhoro ubutaka bw’abenegihugu, Abanyepalesitine. Mu yandi magambo, Isilayeri irimo kuremwa hagati mu gihugu cya Palesitine; naho benecyo, Abanyepalesitine, abayahudi b’ukuri (= les descendants de David)  bakicwa ruhongohongo, abandi bagahunga.

«Isilayeli yaguka »,  ngiyo  »empire hima »Kagame afashijwe na Amerika bashaka gushyiraho mu  »BIHUGU BY’ABAHUTU » bahereye ku Rwanda. Nkuko bâgura Isilayeli ni ko bashaka kwagura Urwanda rw’abatutsi gusa hiyongereye abaherwe b’abazungu nka Klintoni, T. Blere, Wareni… bamaze keraaa kugura ibikingi mu Rwanda. Naho Abahutu bakicwa, bakangazwa, abarokotse bakaba abacakara nk’Abanyepalesitine.

Ngibyo ibisobanuro bituma Urwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi amarembo afunguriwe abaherwe b’abanyamahanga. Urwanda ntirukiri urw’Abahutu, ni urw’Abatutsi wongeyeho  »abashoramari b’abanyamahanga » nkuko Palesitina itakiri iy’Abanyepalesitina, ahubwo ikaba yarabaye iy’ABAYOBOKE B’IDINI YAHUDI wongeyeho abashoramari, abaherwe b’abazungu.

Ku ruhande rw’abahutu, amateka yemeza ko u Rwanda rwabanje guturwa n’Abatwa, hagakurikiraho Abahutu hanyuma hakaza Abatutsi. Iyo uhereye aho ukongeraho ubwinshi ukurikije imyimukire 1%, 85% na 14% bw’abari batuye u Rwanda mbere ya jenoside yakorewe Abahutu usobanukirwa nta shiti, ko ba nyirubutaka bw’u Rwanda ari abahutu. Abatutsi bakaba abimukira nk’abera batuye muri Isilayeli.

b. Kwicwa nk’amasazi kubera inyungu z’Amerika

Dufite agahinda nkuko uyu munyamakuru abisobanura neza. Urwanda rwa Kagame rufite byinshi bibi ruhuriyeho na Isilayeli kandi bishyigikiwe n’Amerika kuberako byashyiriweho gufasha Amerika kwiba.

Icya mbere kibi ni ukudakurikiza amategeko mpuzamahanga: ni ibihugu bitatu gusa ku Isi bifite uburenganzira bwo gutera ibindi bihugu bikica ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage b’inzirakarekangane b’ibyo bihugu bateye nta nkurikizi. Ibyo bihugu ni Leta Zunzubumwe z’Amerika, Isilayeli n’Urwanda rwa Kagame. Twese turibuka uko Amerika yagize Iraki igihimbagembe kandi iyijijije ubusa. Ntawe utazi uko Isilayeli  « inyarira » ibihugu biyikikije. Naho Urwanda rwagize Kongo agatobero !

Ikibi cya kabirini uko, kubera ko biyifasha kwiba, Amerika yabihaye uburenganzira bwo guhonyora uburengazira bwa muntu bwa bakavukire nta nkurikizi. Fata igihe cyawe utekereze inshuro cumi kuri ubu buhamya bwa Sendashonga kuva 6´ kugeza ku wa15´! aho yemeza, akanerekana n’ibimenyetso ko FPR yishe hafi y’abahutu bose bafite guhera ku myaka 15 kugeza kuri 55. Numara kubitekerazaho wongereho iki cyivugo cya Kagame  « banyita Hitleri, ndabizi, ntacyo bimbwiye! »  … kandi akaba azi neza ko atazahanwa.

Ndasoza kino gice mpamya ko nta bundi bwoko kw’isi bwarenganye kandi burenganywa nk’Abahutu n’Abanyepalesitine kandi ko, nkuko guhindura politiki y’Amerika kuri Isilayeli bidashoboka, ni nako bimeze ku Rwanda niba hatabaye igitangaza. Nkuko nabyanditse ubushize,igitangaza gishobora guhindura politiki y’Amerika ku Rwanda ni ukumena amaraso yuzuye ingunguru 10 ku mitwe ya Klintoni na  Blere mu myigaragambyo simusiga. Ibyo bikabera hagati mu Buraya; byashoboka no mu mpande zose z’Isi kandi bigakorerwa umunsi umwe.

B.NI NDE USHOBORA GUHAGARIKA  »SIYONIZASIYO » Y’AKARERE K’IBIYAGA BIGALI?

http://direct.cd/wp-content/uploads/2011/08/LW8Q9811_MR_sRGB-1.jpgTwiyibagize ikidutanya kugirango dushyire imbere ikidufitiye akamaro gusa. Kuko ubu ibintu birakomeye cyane. Mbese tugeze mu gihe  «umwana arira nyina ntiyumve ». None se ntimwiyumviye ku mugaragaro uwahoze ari minisitiri w’intebe, Mr Berinari Makuza, ari kwihakana se umubyara kumugaragaro?!!! Utabibona ni uko ari impumyi. Aha ndashaka kubwira abatifuza kumva izina F. Twagiramungu ngo kuberako  «yatanze Byumba ». Bibiriya iravuga iti  «n’intungane bwira icumuye karindwi ». Ntawe udakosa. Icyangombwa ni ukwihana ubivanye ku mutima. Ibyo mbona Twagira yarabikoze…

Aha ndavuga ku bintu bitatu gusa: Umwanzi ategereje ko abazi ukuri basaza (a), Twagiramungu ari no mu ndagu za Magayane (b), kandi azi ukuri ku mvo n’imvano…(c)

a.Umwanzi ategereje ko abazi ukuri basaza. Ngo iyo  «umusaza umwe apfuye burya aba ari ikigega cyuzuye ‘impanuro’ gihiye ».

Turibeshya: Urwanda ntirutegekwa na Kagame, u Rwanda ni koloni y’Amerika! Politiki y’Amerika ntijya ihindagurika. Iteganyamigambi yayo ni iy’imyaka 100. Twibukiranye gato: Nkuko Kintu abisobanura neza, umugambi w’Amerika wo gukoroniza Akarere k’Ibiyaga Bigali by’Afurika wanogejwe mu 1960. Watangiye gushyirwa mu bikorwa mu 1986. Klintoni ni we wawushyize mu bikorwa, amaze kubona Pilato wemeye gutanga ubwoko bwe ho igitambo ku nyungu z’Amerika.

Twarishutse cyane rero tuvuga tuti  « Klintoni navaho…, Bushi navaho… »none dore na Obama agiye kuvaho nta gihindutse kigaragara kuri politiki y’Amerika ku Rwanda.

Burya Kagame aduhishurira byinshi ni uko tudakurikira. Iyo avuga ati:  «umuntu baturega ko twishe muri Kongo yishwe kera... (n’Amerika) », ko  « abana b’abajenosideri bazitwa abajenosideri kugeza mu myaka 50 »…, iyo abwira urubyiruko rw’abahutu ati:  «ntihagire uzababeshya, niyo yakoresha politiki, cyangwa se akanyura mu kirere, ku butaka no mu mazi ntawanshobora »; burya aba aduhishurira politiki y’Amerika mu Karere k’Ibiyaga Bigali no ku Rwanda ku buryo bw’umwihariko. Mu yandi magambo, ababajwe n’ibyababayeho, abazi ibyabaye n’icyabiteye nibamara gupfa, Amerika n’agatsiko k’abatutsi baziruhutsa, babyine bitinde … kuko nta mutangabuhamya uzaba ugihari.

Ngiyo impamvu bafashe kandi bagihiga inzirakarengane z’abanyabwenge b’abahutu bakajya kuzifungira Arusha…  Ngizo zimwe mu mpamvu Amerika yahaye uruhushya Kagame rwo kwica abagabo bose b’abahutu guhera ku myaka 15 kugeza kuri 55. Gucecekesha. None se Kayumba Nyamaswa namara kwicwa (kandi ko bishobora kubaho), F. Twagiramungu, Anasitazi Gasana, Genl Emmanuel Habyarimana na JMV Ndagijimana … Joseph  Matata bagasaza ni nde uzajya gutanga ubuhamya k’uwatangije jenoside y’Abanyarwanda n’iy’Abanyekongo? None se ntimuzi ko  « ndi umunyarwanda » igamije kurema Urwanda rushya rutazi ukuri, mbese rudafite  « ingengabikerezo… »?

b. Twagiramungu ari mu ndagu za Magayane?

Faustin-Twagira.png

«Ihirikwa rya Rwabujindiri rizagenda ritya; Magayane ati: azaraswa umwambi w’igishirira na bene nyina ari mu Bugesera nyuma hazameneka andi maraso menshi, noneho rutuku wamuhaye ubutegetsi ashyireho umusaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma y’igihugu azane Ihumure, acyure rukara rw’ibisage ruzabyinirwa bigatinda. Abantu bazaba baragiye ishyanga bose batahuke, habeho umunezero n’uburumbuke n’amahoro ya nyayo.»

Simfite byinshi byo kuvuga ku ndagu n’ubuhanuzi. Gusa mu 1986 nagize amahirwe yo kujya Ikibeho kureba ibonekerwa… Abatutsi bahapfiriye n’abahutu Ibingira yahatsembeye byanteye indwara y’ihahamuka, ku buryo ubuhanuzi, indagu, kubaho kwa Satani n’Imana ntabisuzugura…

Naho ubundi, iyo ntekereje uko Rukokoma yarusimbutse (muri 94 nanjye nifuzaga ko yakwicwa), ngatekereza ukuntu ijambo rye ritagira amakemwa, hanyuma nkumva afitiye impuhwe umwami Kigeli, numva ari we musaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma y’igihugu uzazana Ihumure, agacyura rukara rw’ibisage (Kigeli) ruzabyinirwa bigatinda. Abantu bazaba baragiye ishyanga bose bagatahuka, hakabaho umunezero n’uburumbuke n’amahoro ya nyayo.

c. Twagiramungu ni inararibonye kuturusha twese

Na we arabyivugira ati  «nabonye ingoma ya Rudahigwa, mbona ingoma ya Kigeli wa V, nganira na Mbonyumutwa, G. Kayibanda ni databukwe, naho ingoma ya Habyarimana narayititije biratinda… ariko nta ngoma nabonye MBI nk’iya Kagame na FPR ye. »  Nanjye ndahamya ko F. Twagiramungu azi, kimwe na Anasitazi Gasana, neza abafashije Kagame gufata ubutegetsi. None hari undi wakwigerenya na we?

Twanzure

Bwana Twagiramungu! Niba wemera cyangwa uhakana Imana, icy’ingenzi ni ukumva ugasobanukirwa ko niba ukiriho, utarishwe n’Interahamwe, na FPR, cyangwa n’indwara ni uko Imana nemera igufitiye umugambi. Nkuko nabisobanuye haraguru, uzi ukuri, ufite ubwenge bufitwe na bake kandi n’ubuhanuzi bukuzurizwaho. Ni yo mpamvu nkwisabira gukora ugushaka kw’Imana utegura IMYIGARAGAMBYO SIMUSIGA  «NYOMOZA KINYOMA » YO KWAMAGANA ICYITWA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI GUSA; UNAGARAGAZA KO UBWOKO BWAWE BWAKOREWE KANDI BUGIKORWA JENOSIDE IRUTA IZINDI ZOSE ZABAYEHO. Ukuri urakuzi n’ibimenyetso turabifite.

Igihe ni iki kuko amahirwe aboneka rimwe gusa mu buzima

Nyuma ya Obama, bizagorana kuzongera kubona undi muperezida w’Amerika w’umwirabura kandi ufite umugore ufite ababyeyi babaye abacakara b’abazungu ushobora kumva ibibazo by’Abahutu. Igihe ni iki kandi kubera Nelsoni Mandera ukiri mu mitwe y’abantu n’akarengane yagiriwe agafungirwa akamama imyaka irenga 27. Ikibazo cya Kongo nk’ubusobanuro bwa jenoside zakorewe abanyarwanda na yo ni amahirwe adasanzwe yo kuvuguruza ba rusahuriramunduru. Kongo niramuka ibonye amahoro arambye, impunzi ziriyo zikicwa, izirokotse bakazicyura bunyago, nta yandi mahirwe tuzaba dufite yo gusobanura ibibazo by’Abahutu.

Nyakubahwa, Ndangije mbasaba kuzirikana ingufu z’IJAMBO. Mbaye mbashimiye uko murumva umuhamagaro w’Imana.

Samweli Lyarahoze

lyar66@yahoo.fr

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G

Ndabazi, ushobora gusobanurira abantu bakiri bato, uburyo Twagiramungu Faustin yatanze Byumba akaba yarananiwe kubona passport yo kumugeza mu Rwanda? Byumba se cyari igiceri yari afite mu mufuka
we maze agikuramo agihereza Kagame? Mujye mureka gukabya!! Ngo Twagiramungu yavuze ko Habyara navaho impundu zizavuga! Waduha ijwi cyangwa inyandiko Twagiramungu yavuzemo iryo jambo cyangwa
waryumvise wenyine!

Répondre
N

Iyo ni propagande.

Rukokoma ati Habyara navaho impundu zizavuga !none zaravuze ? yishinze runyenzi ,atanga byumba yicisha bene wabo yacyuye ,none aragarutse ? urashaka gucyurande muzehe ?irire cpas wituramire
,ubutegetsi bwaragucitse miruuuuuuuuuuu

Répondre
W

Waruzi ko "ntawe urusimbuka rwamubonye" wavuze ko wemera,niba utarumwemera gato uremera n'uyu mugani? Twagira F. yarusimbutse 4 wowe uvuga, wenda we yavuga ko yanarusimbutse birenze 4.
Nk'uko abagiye bagiye  kubushake bw'uwabaremye nubwo bigoye kumva na F. nihagera azataha. Misiyo umuntu ahabwa ku isi imenywa n' uwamutumye.Niba F. yaratumwe nkuko hari nabandi hazagera
busohozwe.Reka kwihuta abasaza bo ni benshi.

Répondre
M

Aya ni amakuru yibyifuzo. Twagiramungu aracyari mundoto zo guca agahigo asimbura sebukwe Kayibanda. Yabewe byibuze yarafite ubwitanga nubushobozi nkubwa sebukwe. Ibyo ntiyabirata, ntawe utazi
ihuragurika rye muri politiki, nugushaka kwikanyiza kuvanzemo ubugome no kuvangira abasmurusha ubushobozi. Keretse niba yaba yifitiye ingabo zabumuterekaho, naho ubundi nasubize amerwe mwisaho.

Répondre
B

Mzee witonde!

Ntibagushuke nkuko bashutse uriya Mutegarugori Victoire. Igihe nikigera, umutima wawe uzabikubwira.

Baby

Répondre