FPR yatsembye bamwe mu bayobozi bo mu cyahoze ari Superefegitura ya Bugumya.(www.leprophete.fr)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fid6eb01f6b510b9ba%2F1313187054%2Fstd%2Fabasilikari-ba-kagame-bamaze-kwica-abanyarwanda-bangana-iki-n-ubu-kandi-baracyica.jpg)
Ubwo Interahamwe n’abo bafatanije kwica Abatutsi bahungaga ku bwinshi nyuma y’itsindwa ry’Inzirabwoba, bamwe mu basirikare bakuru b’Abanyacyangugu bafatanije n’abanyapolitiki bo muri MDR, PSD, PDC na PL bo muri Cyangugu, bagerageza kwegeranya abaturage, no kubabuza guhunga. Aha sinabura kwibukana icyubahiro Koloneli Bavugamenshi Inosenti watumye Abatutsi bari mu nkambi y’i Nyarushishi baticwa, na Majoro Cyiza Agusitini wahurije hamwe ingabo zigera ku gihumbi na magana atanu (1.500) kugira ngo bahumurize Abanyacyangugu. Izo ngabo zose zashyikirijwe FPR, benshi muri bo baricwa, abandi barafungwa. Ubu abasigaye ni mbarwa dore ko na Koloneli Cyiza Agusitini ubwe yaburiwe irengero. Hari rero n’abanyapolitiki bakwiye gushimirwa ko bahumurije Abanyacyangugu, benshi muri bo ntibahunga. Muri bo hari nka Rutihunza Tobalidi wabaye perefe, Gakwaya Rwaka Tobalidi wari superefe wa Bugumya akanatuma uruganda rwa CIMERWA rusanwa rukongera rugakora, Tewonesiti Habimana wari burugumesitiri wa Karengera, Eduwaridi Ndungutse Rukeriperu wari ushinzwe amashuri n’abandi benshi. Igihe FPR ije muri Cyangugu, yasanze umutekano ari wose, abo bategetsi bashya, baragiye bikuramo abakoze amahano, bakabafunga, abandi bahungira muri Congo.
Aho FPR igereye muri Cyangugu, icya mbere yakoze cyabaye gusenya inkambi y’Abatutsi yari i Nyarushishi. Birukanywe batazi iyo berekezwa, dore ko amazu yabo yose yari yarasenywe, ibyabo byose byarasahuwe, kandi abenshi muri bo barasigaye ari incike. Nta bandi bashoboraga kububakira uretse abaturanyi babo b’Abahutu batishoye mu bwicanyi n’ubusahuzi. Abatabonye aho bajya, bene wabo bavuye hanze babatwaye za Kigali, abandi bajya gusaba ubuhungiro muri za paruwasi. Urugero : Abatutsi bakomokaga mu Busozo, bose batujwe mu mazu ya paruwasi ya Mwezi ari ahitwa kuri animasiyo.
Icya kabiri ni ukujijisha ko abategetsi ihasanze ibemera. Ariko ntibwakeye kabiri, aka wa mugani ngo “ingeso ntirara bushyitsi”. Rutihunza Tewobalidi aba akuwe ku buperefe, ajya gufungirwa i Kigali. Gakwaya Rwaka Tewobalidi yabanje gukanyakanya, agera no ku buminisitiri, ariko yahunze adakoza amaguru hasi. Tewonesiti Habimana ubu yibereye mu Bufaransa, ariko FPR yamukatiye gufungwa burundu ibinyujije muri Gacaca. Gacaca yakatiye Tewonesiti Habimana n’abandi bantu b’i Mwezi, yasaga nk’iyari iyobowe na Padiri Ubalidi Rugirangoga. Eduwaridi Ndungutse yaje gufungishwa n’umupadiri witwa Kabera Inyasi, arahondagurwa bimuviramo gupfa. Aba bagabo bose navuze haruguru, igihe cy’ihigwa n’iyicwa ry’Abatutsi, nabo barahigwaga. Ndetse Tewonesiti Habimana na Gakwaya Rwaka Tewobalidi mukuru we, babaga mu ishyamba rya Nyungwe ahitwa i Kanyinya. Nyamara Gacaca y’i Mwezi itangiye, nabo babashyira mu bashinjwa!
Hari rero n’abandi bategetsi bashyizweho n’izo ntwari zazanye umutekano muri Cyangugu, nyuma FPR ikabahitana. Muri bo hari : Madamu Mukabaranga Yudita, wari Burugumesitiri wa Komini NYAKABUYE. Yishwe mu ijoro ryo ku wa gatandatu taliki ya 27 Ukwakira 1996. Undi ni madamu Mukandori Anamariya wayoboraga Komini ya Karengera. Yishwe ku mugoroba w’italiki ya 10 mata 1996, mu gihe umugabo we Ruronona Yohani Damaseni yari yasohokanywe n’abasirikari b’inkotanyi, muri gahunda yo kumurangaza. Muri icyo gihe na none, uwari konseye wa segiteri Karengera yarishwe, hamwe n’undi wari konseye wa segiteri Butare ho mu Busozo. Sinirirwa mvuga abategetsi bo hasi bafunzwe na FPR nyuma bakaburirwa irengero. Icyo gihe twabwirwaga ko ari abacengezi babica.
N’abaturage barahashiriye
Ikindi FPR yihutiye gukora cyabaye gukenesha rubanda. Muribuka mwese ko ari bwo FPR yahinduye amafaranga y’igihugu ikazana inoti zayo. Muri Cyangugu havunjiwe abantu nka babiri ku ijana. Ibyo bikimara kuba Pasiteri Bizimungu wari Perezida wa Repubulika yaje muri Cyangugu. Mu byo bamubajije hajemo n’ibyo kutavunjira abaturage. Yasabye ko abafite amafaranga ya kera bose bayabarura, ati : “Nta kabuza amafaranga yanyu muzayahabwa”. N’ubu turacyategereje, amaso yaheze mu kirere ! Guhera ubwo uwari umucuruzi, umukozi, n’undi wese wari yifashije, bahindutse abakene pe! Bamwe batangira kwivovota, ariko batazi ko abo bivovotera ari babandi batikije imbaga hirya no hino mu Rwanda. Ubwo benshi bahise bafungwa. Ntibukeye kabiri ukumva ngo “gereza y’aha n’aha imfungwa zaho zashatse gucika barazirasa”. Bitaba ibyo ukumva ngo “gereza y’ibunaka abacengezi baraye bayitwitse” ! Ibyo byabaye mu nzu y’imbohe muri Komini Bugarama, aho imfungwa 45 zishwe mu ijoro ryo ku italiki ya 19 n’iya 20 Gicurasi 1996.
Urupfu rw’izi mfungwa ruteye agahinda. Muti byagenze bite ? Muri iryo joro humvikanye isasu mu kirere. Ubwo abasirikari ba FPR bahita bakwiza inkuru ngo abacengezi bateye. Hashize iminota nk’icumi, umusirikari wa FPR ajya kubwira imfungwa ngo ziceceke kandi zifunge inzugi n’amadirishya, kuko abacengezi bateye. Ako kanya ni bwo abo basirikari batangiye guterera ibisasu bya gerenade muri ubwo buroko babinyujije mu madirishya. Imfungwa zavuzaga urwamo zisaba ko zatabarwa, ariko abo zatabazaga ni bo bari bari kuzica. Nyuma y’icyo gitero, abo basirikari ba FPR binjiye mu buroko, bibarishwa niba ari nta nkomere yo kujyanwa kwa muganga. Uwashoboye gusubiza, bahitaga bamurangiriza aho bakoresheje inkota n’amahiri. Ku bw’igitangaza harokotsemo bane, kuko igihe abo bicanyi baza kurangiza icyo bari batangiye, abo bashoboye kwirukira mu bihuru, n’ubwo bari bakomeretse bwose. Imfungwa zose zari mirongo ine n’icyenda (49), hasigaye bane bonyine.
Muri iryo joro na none, izindi mfungwa makumyabiri n’eshanu (25) ziciwe mu nzu y’imbohe yo kuri CIMERWA no kuri komini Nyakabuye. Ubwo abishwe bose hamwe babaye mirongo irindwi (70). Kugeza uyu munsi, nta perereza ryabaye kugira ngo hagarazwe abishe abo bantu. Nabo babarwa mu bitambo by’intambara kandi ngo yari yararangiye ! Ariko nanjye ndigiza nkana : n’uwishe padiri Inyasi Mubashankwaya – umututsi uvuka mu Bisesero – akamutsinda mu marembo ya Paruwasi Mushaka ku manywa y’ihangu, ntaramenyekana. None ngo nkeneye ibisobanuro ku bishwe mu majoro !
Nyuma y’iyicwa ry’izo mfungwa, ibyakurikiyeho na byo biteye agahinda. Uwari perefe Rutihunza Tewobalidi yahise asimburwa na Munyakabera Fawusitini wari superefe i Bugumya, maze umuyisilamu wari burugumesitiri wa Bugarama ashatse gukurikirana ikibazo cy’abishwe – dore ko abaturage bari banze kubashyingura ngo hadakozwe iperereza – yasabwe na Sam Kaka wari waje muri ako karere, kubashyingura by’igitaraganya. Yakwanga agahita asezera ku murimo we. Nibutse ko Sam Kaka yari umugaba mukuru (Chef d’Etat Major) w’ingabo icyo gihe. Ubwo buri muryango wafashe umurambo wawo, ujya kuwishyingurira. Imirambo yabuze beneyo, yashyinguwe mu cyobo cya rusange aho mu Bugarama nyine.
Abandi bantu bishwe muri icyo gihe, ni abaturage cumi n’icyenda (19) biciwe mu isoko ry’i Nyakabuye ku manywa y’ihangu. Batewemo ibisasu bya gerenade taliki ya 17 Kanama 1996, ahagana saa cyenda n’igice (15h30), isoko ryose ryuzuye abantu. Icyo gihe hakomeretse abasaga ijana. Ku cyumweru taliki ya 18 kanama 1996, ahagana saa mbiri n’igice, umusirikari witwa Semvara yateye mu rugo rw’umugabo witwa Evarisiti Bayavuge wari uzwi ku izina rya Gasehere. Afandi Semvara uwo ahitana umuryango wa Bayavuge wose, ndetse yica na murumuna we Kayobotse wari aho kwa mukuru we. Mu gitondo abantu bahuye na Afandi Semvara yambaye igikoti cyuzuye amaraso. Gasehere na murumuna we bombi bakoraga muri CIMERWA, bivugwa ko bari bafite amafaranga menshi. Aho guhana Semvara, FPR yaje kumwohereza mu Ruhengeri muri ya ntambara bitaga iy’abacengezi. Murumva icyo yakoze yo.
Ibi byose byakorwaga, mu gihe imfungwa zabaga zitotezwa, zicibwa amafaranga ngo zemere ko zishe Abatutsi. Urugero ntanga ni urw’umujandarume (icyo gihe bari bakitwa abajandarume) wari IPJ i Karengera witwa Isa. Yari afite ubugome buvanze n’ubutindi. Hari umwicanyi ruharwa witwaga Ngendahayo wari ufungiye mu nzu y’imbohe y’i Karengera. IPJ Isa yaramurekuye, ariko amuha ubutumwa bwo kujya mu giturage gushaka abantu bose azi ko bafite amafaranga cyangwa akazi. Buri wese Ngendahayo yamubwiraga ko nadatanga ibihumbi mirongo itanu (icyo gihe yari amafranga menshi) azamushinja ko bafatanije kwica. Kubera ubwoba n’ihagarikamutima, benshi barayatangaga, Isa akayashyira mu mufuka we. Abatashoboraga kuyabona barafungwaga, bakazarekurwa ari uko ababo bayabatangiye. Ibi ndabivuga nk’umwe mu bari bafunzwe icyo gihe, kuko kugira ngo bicike, umukozi wo kwa padiri witwa Fayida Venanti na we yafunganywe natwe. Afandi witwa AKIBA aza kumufunguza, natwe tuboneraho kuvuga ibyatubayeho byose. Njye hamwe n’abandi twaratashye, ariko amafaranga ntitwayashubijwe.
Umwanzuro
Icyanteye kwandika iyi nkuru, ni izindi ebyiri nabonye ku rubuga www.leprophete.fr. Iya mbere ni imwe ivuga uburyo IBUKA na FPR bagendesha za rugabire. Umwanditsi wayo yibaza impamvu batatubwira umubare nyawo w’abacitse ku icumu n’abazize itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. Iya kabiri ni yayindi ivuga ibya Padiri Ubalidi yasohotse hambere aha kuko avuka mu by’iwacu, kandi ubwo yabaga yaje muri Gacaca yariye karungu, nanjye nabaga mpari.
Ibyo kwibaza ni byinshi tuburira ibisubizo. Nk’ubu iyo nitegereje ibyo FPR ikorera Abanyarwanda, ngira ibibazo byinshi. Dore bimwe muri byo :
1.Kuva FPR yafata u Rwanda, yishe abantu bangana iki? Abanyarwanda bariye ku mibabaro yo muri za gereza ni bangahe ? Ese abantu b’abagabo batari bazi uko inkoni imera bakubiswe n’ingabo za FPR bangana iki? Harya ku ngoma ya Habyarimana, hari abantu bakubitwaga boshye amatungo n’ibisambo?
2.FPR yavugaga ko ije guca umuco wo kudahana. Abasirikari bayo bishe baciriwe izihe manza? Kuki nta n’iperereza ryakozwe ngo tumenye uko abacu bagenda bapfa?
3.Iyo havuzwe jenoside yakorewe Abatutsi, abahahamutse baraboneka. Ubu koko aho FPR yiciye Abahutu, bo ntibajya bahahamuka cyangwa ihahamuka ni byabindi by’ufite umufata ijosi nawe akarushaho kurinegeza?
4.Tuzagera ku bumwe bw’Abanyarwanda dute, bamwe bibuka ababo ; abandi bo babuzwa no kubitekereza?
N’ibindi...
Ababa bafite amazina ya ziriya mfungwa zishwe, na bariya bapfiriye mu isoko ry’i Nyakabuye byaba byiza bayashyize ahagaragara. Twizere ko ubu baruhukiye mu mahoro, n’ubwo babuze icyubahiro muri iyi si.
Turikungoyi Felisiyani,
Nyakabuye-Cyangugu