Ni ngombwa gukora « MANIFESTATION MVUGURUZAKINYOMA ».F. Twagiramungu

Publié le par veritas

louise.jpg

Luwiza Mushikiwabo yahindutse Semuhanuka ryari ? Wagira ngo kubeshya nibyo afitemo impamyabushobozi n'uburambe! Gusa azabeshye ikindi : iki cyo kiranyagisha!!

Guceceka,  gutanga amatangazo y’amaganya cyangwa  y’ibihozo ndetse no guhungira mu masesengura y’urudaca, ntabwo ari  bwo buryo bukwiye bwo guhangana n’« Ikinyoma  mpuzamahanga » kirusha uburiganya ibindi binyoma byose byo mu kinyejana cya 21.  Amaherezo ariko kizaba nka kimwe cya Semuhanuka kinyagisha !

1. Iki kinyoma cyemeza ko Abahutu bishe Perezida Habyarimana cyahimbwe n’ubutegetsi bw’i Kigali, maze Ministri Luwiza Mushikiwabo yishingira kukinyanyagiza mu mahanga, mu masosiyete y’itangazamakuru (agences), mu ibinyamakuru binyuranye byo hirya no hino ku isi no mu bacurabinyoma b’abanyamahanga babigize umwuga bakabihemberwa.

2. Igisubizo si amagambo gusa, igisubizo ni ibikorwa. Igisubizo cy’ibanze ni ukujya mu muhanda. Nimuhaguruke dukore MANIFESTATION iruta incuro eshanu iyabereye i Paris kuri 14 Nzeri 2011, twereke Abafaransa n’Abagenzacyaha babo ko dushaka ukuri ku byabaye mu gihugu cyacu.

3. « DOMAINE MILITAIRE » (twakwita isambu yahariwe ibya gisirikare) iri muri Komine yahoze yitwa KANOMBE, uko yakabaye, Ministri Mushikiwabo yayihunduye « Camp militaire » y’i Kanombe ! Yemeje, nta soni, ko igisasu cyahanuye indege ya Habyarimana ariho cyaturutse. Ati niba cyarahaturutse ubwo  cyarashwe n’Abahutu (yita intagondwa). Perezida Habyarimana warashwe, ubu ubutegetsi busigaye bumwita « moderé ». Ndetse ngo burashakisha Abahutu bamwishe. Nta rwenya dushaka mu bintu bibabaje.

4. Kuba Luwiza Mushikiwabo yarasomye macuri  « Raporo » y’impuguke mbere y’uko ijya ahagaragara ku itariki ya 10 Mutarama 2012, ntibimuha uburenganzira bwo KUBESHYA. Ibyo yatangarije amahanga si byo « Raporo » ivuga. Ntaho ivuga ko Habayrimana yishwe n’Abasirikare b’Abahutu bamurindaga.

5. Iyi huti huti y’ubutegetsi bw’i Kigali yerekana ko iki kinyoma gishingiye ku bintu byo gupapira, kuyobya uburari, kujijisha abanyamahanga no gukanga Abanyarwanda kugira ngo bucye kabiri.

6. Nyamara ni ay’ubusa. Tugiye guhagurukana  ingoga, ubushake, n’amatwara yo gushyira hamwe, maze iki kinyoma tukirwanye, kandi aho bigeze tuzagitsinda, uko bizagenda kose. Kuba Abanyamahanga, bo  batazi gutandukanya Kanombe na « Camp militaire de Kanombe » si byo byatuma abashinjabinyoma ba Leta ya Kigali bavuga ko Perezida Habyarimana yishwe n’Abahutu ! Ntabwo ubwoko bw’abishe Perezida Habyarimana ari cyo kibazo nyamukuru. Ikibazo ni ukumenya neza uwamwishe: Uretse abaryoherwa no gusebanya bishingikirije ubwoko bwabo (complexe de supériorité), umwicanyi ni umwicanyi gusa, nta bwoko agira! Ubwoko bwe ni umugiziwanabi. Erega muri  « domaine militaire de Kanombe » nta munyarwanda wari ubujijwe kuhajya, cyangwa kuhanyura. Kuba igisasu cyararashwe giturutse i Kanombe, ntibyatuma umusirikare w’Inkotanyi waba akirashe ari muri « domaine militaire » ahinduka, nko mu buryo bwa maji, uw’Inzirabwoba (umuFAR), cyangwa ngo ahinduke Umuhutu yari Umutusti kubera ko arashe Umuperezida w’umuhutu ! Imvugo nk’iyi igamije  gucengeza mu mitima y’abato no mu mitwe y’abanyamahanga ko Abahutu aribo bicanyi gusa.

7. Iyi politiki ishingiye ku bwoko ni mbi, yashenye u Rwanda kandi iracyakomeza kurusenya. Igihe kirageze ngo tuyange, icike burundu mu Rwagasabo. “U Rwanda ruzubakwa n’amaboko y’abana barwo bose”, nk’uko Habyarimana yakundaga kubivuga.

8. Igisubizo cy’Abanyarwanda bose kuri iki kinyoma cya Leta y’Urwanda iriho ubu, ni uko twashyira hamwe tugaharukira rimwe nka « Benemugabumwe » tugakora « manifestation mvuguruzakinyoma », bikabera abanyamahanga, abacurabinyoma, n’abafatanije n’abo bacancuro ikimenyetso kibereka ko dushaka UKURI ku Banyarwanda bapfuye muri jenoside. Turashaka kumenya umugizi wa nabi (yaba Umuhutu, Umututsi,Umutwa cyangwa se umunyamahanga)  wakomye imbarutso yabaye « Nyirabayazana », yatumye twomongana mu mashyamba ya Congo, aho twasize abacu batabarika banitse ku gasi. Nta wundi muti w’amahano keretse tumenye uwarashe indege ya Habyarimana.

9. Nta kindi kizarangiza ibibazo Urwanda rufite niba tudashatse ukuri. Abubakira politiki yabo ku binyoma ni abashaka kongera gukurura amahano mu Rwanda. UKURI niko kuzaca burundu agasuzuguro, ubwibone, ubwirasi, agashinyaguro, no gutesha abandi agaciro. Niba tutabonye UKURI, tuzakomeza duhangane. UKURI niwo musingi (fondation) w’amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Ukuri, niko shingiro ry’amateka y’ Abanyarwanda n’ubutabera mu Rwanda no kubaturarwanda bose.

Umwanzuro

10. Igihe cyo kwibohora kirageze kandi u Rwanda ruzabohorwa n’amaboko y’Abana barwo nibashyira hamwe.

Abazungu bavugira ubutegetsi buriho mu Rwanda, ntabwo ari uko bakunda u Rwanda. Barashaka indoke bavana yo, muri make ni abacancuro. Ibyo bavuga kuri TV barushanwa gusakuza no kubeshya barabihemberwa.Nabo dukwiye guhaguruka tugahangana nabo ndetse byaba ngombwa tukabageza imbere y’inkiko. Nta burenganzira na buke bafite bwo gukina Abanyarwanda ku mubyimba, biha guteta mu bikomeye.

11. Amashyirahamwe y’Abanyarwanda bari mu mahanga nahaguruke afate iya mbere, bitarenze ukwezi kwa Gashyantare 2012, atumire Abanyarwanda bose ataretse amashyaka n’abayoke bayo, twese twamagane  ubutegetsi buri mu Rwanda muri iki gihe, maze, twese  twumve ko tugomba kugira uruhare kugira ngo Manifestation dushaka yo kurwanya IKINYOMA itegurwe neza .Udashaka kumenya ukuri ni uko azi ibyo yakoze.

12. “Uratinya nturamba”, kandi ngo “Wima igihugu cyawe amaraso akazanyobwa n’imbwa”.

Banyarwanda, Banyarwandakazi mukunda ukuri, nidukomeza kwigira agatebo tuzayora ivu.

Nimuhaguruke rero dushoze urugamba rudasesa amaraso rwo kwibohora ku ngoma y’ikinyoma kandi tujye duhora twibuka ko gushyira hamwe ari byo bizasezerera politike y’irondakoko n’ivangurabwoko yahawe intebe mu Rwanda.

F.Twagiramungu

Perezida wa RDI Rwanda Rwiza.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Rwanda : les juges n’écrivent pas l’histoire

Par ETIENNE SMITH, HÉLÈNE DUMAS Centre de recherches historiques (CRH) Ecole des hautes études en sciences sociales (EHESS)

La récente présentation des conclusions de l’expertise commandée par les juges Marc
Trévidic et Nathalie Poux sur l’attentat du 6 avril 1994 contre le président Habyarimana (Libération du 11 janvier) ne désigne pas encore formellement les auteurs de cet
assassinat. Si bien des incertitudes demeurent, elle prive cependant les révisionnistes de l’histoire du génocide de leur principal argument. Les enjeux ne sont pas minces en France, tant
l’inflation des discours récusant la spécificité du génocide des Tutsis a placé l’histoire de cet événement majeur du XXe siècle dans le champ des polémiques, de l’invective et des
procès d’intention.

S’appuyant sur des constructions idéologiques du passé, beaucoup d’auteurs revendiquant le statut «d’experts» ou de «journalistes d’investigation» fondèrent leurs prétentions historiques sur le
postulat, qui s’avère aujourd’hui faux, selon lequel le Front patriotique rwandais (FPR) était «nécessairement» à l’origine de l’attentat afin de déstabiliser le pays et ainsi prendre le
pouvoir par les armes. Dans ces récits, nourris de «révélations» et de «scoops» médiatiques, le massacre des Tutsis s’est alors trouvé ravalé au rang de réaction de «fureur» d’une population
hutue ivre de vengeance. Une autre version, relevant d’un négationnisme plus radical encore, a également imputé à Paul Kagamé la responsabilité de l’attentat, cette fois dans le dessein de
déclencher l’extermination de son propre peuple. Les victimes devenaient responsables de leur mise à mort et, dans le même temps, le FPR pouvait asseoir sa légitimité politique sur ce million
de morts. Dans toutes ces déclinaisons révisionnistes, le FPR apparaît comme le seul acteur mu par une intention machiavélique, tandis que le génocide des Tutsis est renvoyé pour sa part du
côté de l’improvisation ou d’une réaction spontanée d’une partie des Rwandais hutus.

Aujourd’hui, cette présentation est à terre. Ceux qui ont contribué depuis tant d’années à présenter l’attentat comme une donnée d’interprétation indiscutable de l’histoire de la guerre et du
génocide sont pris à leur propre piège. Il est à craindre pourtant qu’ils parviendront à tisser de nouveaux fils de type «conspirationniste» pour adapter l’entreprise négationniste à
cette nouvelle donne. Il serait naïf de croire au discrédit définitif de ces thèses.

Pourtant, ce rebondissement de la chronique judiciaire inflige une sévère leçon d’humilité à tous ceux qui ont prétendu «réviser» le passé sur la base de leur parti pris idéologique.
Travailler l’histoire du temps présent exige de la prudence et, parfois aussi, des aveux d’ignorance quand certains événements ne peuvent être élucidés par les moyens d’enquête à la portée des
chercheurs. Les sciences sociales ne peuvent se substituer au travail judiciaire, tout comme le débat sur les lois dites «mémorielles» rappelle que le droit ne saurait forger une vérité
historique. Or, sur le Rwanda, les deux registres du droit et des sciences sociales furent abondamment confondus. Là où des juges (Jean-Louis Bruguière et Fernando Merelles) ont prétendu
«réécrire» l’histoire, des universitaires, journalistes ou acteurs politiques de l’époque se sont pour leur part érigés en procureurs.

Cette confusion des genres a relégué la recherche historique au second plan, comme si la compréhension véritable d’un tel génocide reposait exclusivement sur des expertises judiciaires. Or, pas
plus hier qu’aujourd’hui, l’attentat du 6 avril 1994 ne constitue la clé de voûte expliquant cet événement historique et le processus qui y a conduit.

Toutefois, les sources mobilisées et suscitées par la justice (en France, au TPIR et au Rwanda) sont susceptibles de nourrir la recherche en sciences sociales, à condition d’en faire un usage
critique et de les placer dans le contexte précis de leur production. Ce sont là des précautions méthodologiques bien connues, pourtant ignorées avec une désinvolture surprenante depuis bientôt
dix-huit ans par une série d’«experts» de la question rwandaise. Ajoutons que l’accès aux sources et au terrain ne peut se passer d’une familiarité avec la langue et avec les lieux du Rwanda.
Exigences scientifiques là encore trop souvent négligées et qui débouchent sur le recours à des arguments de type culturaliste pour cautionner des témoignages qui s’avèrent fragiles. Le récit
d’Abdul Ruzibiza (témoin clé de l’ordonnance Bruguière), auquel deux malheureux universitaires apportèrent leur caution, est emblématique de ce manque de rigueur. Les derniers développements de
l’instruction menée par les magistrats français permettent de rappeler ces règles fondamentales. Car, si l’ampleur et la radicalité de ce génocide obligent les chercheurs à forger de nouveaux
outils d’enquête et d’interprétation, ces derniers ne sont ni policiers, ni juges, ni experts en balistique.

En revanche, et de manière plus générale, on doit interroger les effets des conclusions de l’expertise commandée par les juges Marc Trévidic et Nathalie Poux sur les conditions d’écriture de
cette histoire. Le contexte politique et diplomatique s’en trouvera sans doute un peu plus apaisé à terme, contribuant probablement à l’émergence de nouvelles approches et de nouveaux
questionnements historiques. Lorsqu’il sera débarrassé d’un climat de suspicion alimenté par les accusations relatives à l’attentat, gageons qu’il sera plus aisé d’entamer des recherches neuves
sur les aspects encore méconnus de ce passé. Par exemple l’histoire du FPR et de la guerre qu’il mena au Rwanda entre 1990 et 1994 qu’il faudra écrire en historien. Et non en
procureur.

Répondre
K

MUSHIKIWINYENZI (mercredi, 18 janvier 2012 23:10)

Ariko aka kagore ni kabi koko !!!!! Mbega akantu karusha ububi icyaha ! Harya ngo izi nizo MFUNYA zigezweho ? Yewe abagabo barabona koko nkumuntu urarana nubu bwahuro ! Wagira ngo ntamenya
aho ivuta ryo kwisiga rigurirwa, asa nunuka ikimuri cyaboze, ateye isoni nishozi bazarebe undi muntu muzima uhagararira uRwanda ufite isura uretse iyi nkendekazi ! Vive la laideur
tutsieeeeeee !!!!!!

Répondre