Karugarama ikinyoma kiramurenze aravugishwa ! Ngo igisasu cyarashwe indege yarimo Perezida Habyarimana ngo kugeza nanubu ntikiraturika !!
Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda Tharcisse Karugarama aratangazako imyaka 17, ikinyoma cyarahawe intebe ku wahanuye indege ya Habyalimana igeze ku musozo.
Ibi Minisititi Karugarama yabitangaje kuri uyu wa Kabiri kuwa 17 Mutarama 2012, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku cyicyaro cya Minisiteri y’Ubutabera. Muri Iki kiganiro Minisitiri Karugarama yagarutse birambuye ku bijyanye n’Ubutabera mu Rwanda, na raporo iherutswe gutangazwa ku ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda Habyalimana Juvenal na Ntaryamiri Cyprien wari Perezida w’u Burundi mu w’1994.
Uretse ibi kandi Karugarama yanagarutse ku iyoherezwa mu Rwanda kwa Mugesera Léon n’igabanyirizwa ibihano rya Bagosora Thèoneste.
Ubutabera mu Rwanda
Minisitiri Karugarama atangaza ko ubutabera bw’U Rwanda bumaze gukura kuburyo ubu bugeze ku rwego rushimishije, aho bu mu butabera bw’u Rwanda hari byinshi byakozwe birimo guha imbaraga urwego rw’abunzi kuburyo ndetse biteganyijweko imanza zigera kuri 50% zazajya zicibwa na runo rwego. Karugarama yagize ati : « Mugihe kiri imbere umuntu azaba ahumeka yumva ubutabera ».
Havuguruwe kandi amategeko mu nzego zose azatuma ubutabera bugira umusingi ukomeye ku iterambere ry’iki gihugu. Hari kandi urwego rw’Inkiko gacaca zakoze akazi kazo neza bikaba binategenyijwe ko zizasoza imirimo yazo muri Gicurasi uyu mwaka.
Mu rwego Mpuzamahanga
Mu rwego mpuzamahanga naho ubutabera bw’u Rwanda buhagaze neza kuko ibihugu bimwe na bimwe birimo Ubufaransa, Ubuholandi, Norvège, Suède, ndetse na Komisiyo y’Ubutabera y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi bimaze kwizera ubutabera bw’u Rwanda. Muri urwo rwego kandi ibihugu bimwe byahisemo kohereza imfungwa kuza kurangiriza ibihano mu Rwanda kubera kwizera ubutabera.
Ihanurwa ry’indege
Minisitiri Karugarama agira icyo avuga kuri raporo iherutse gusohorwa n’abacamanza b’abafaransa mu rwego rw’iperereza ku rubanza Umucamanza Jean-Louis Bruguiere yarezemo bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda kuba baragize uruhare ku ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda Habyalimana Juvenal, Karugarama yavuzeko nta muntu ukwiye kumva nabi cyangwa kumva uko bitari ibijyanye n’iyi raporo.
Ibiri muri raporo ntagishya kirimo
Karugarama avugako niyo indege yaba yararasiwe Imasaka byose ari kimwe, kuko ari Masaka na Kanombe hose hacungwaga n’igisirikare cyarindaga Habyalimana.
Karugarama avugako Jean-Louis Bruguiere wakoze dosiye ameze nk’urimo gukina filimi i Hollywood kuko atigeze agera mu Rwanda, ndetse ko nta n’iperereza yigeze akora rirambuye. Yagize ati :« Ubundi ahandi babaye bamufata kuko yasize abantu icyaha agafunga abantu b’abere kuva muri 2006 ».
Aha Karugarama avuga ko abo Bruguiere yitaga abatangabuhamya babikoreshwaga ku ngufu, kuko ngo bose baje kubihakana. Karugarama kandi avugako ibi uyu mucamanza atabikoze mu Rwanda gusa kuko hari n’ahandi yagiye abikora harimo nka Pakistan ndetse n’ahandi ibi ngo byatumye atakigira ijambo. Karugarama yagize ati : « …..Ubu ntakigira ijambo ni Rwankobebe mbega, muzumve avuge ahingutse avuge ijambo, abantu bose baramumenye…. ».
Ikindi kigaragara muri iyi Raporo ni uko missile umucamanza Jean-Louis Bruguiere avuga ko yahanuye indege kugeza na n’ubu ikiri mu bubiko ko itarasandara. Aba bacamanza b’Abafaransa kandi nk’uko bitangazwa na Karugarana ngo bari bafite abantu b’impuguke kuburyo bapimye neza, maze bakamenya imiterere y’uwarashe indege aho yari aherereye.
Umva ibyo Perezida Kagame avuga kuri iyi raporo
Agasanduku k’umukara koherejwe muri Loni siko
Nk’uko Karugarama abivuga ngo agasanduko kari mu Ndege (Boite Noire) ndetse n’ibindi bikoresho by’itumanaho byavugwagako ko byoherejwe muri LONI ngo siko, kuko akajyanywe muri Loni ari aka Air France mugihe indege yari itwaye Habyalimana ari Falcon-50.
Karugarama kandi yongeye kwibutsako iyi raporo ari igice kimwe kigize urubanza Umucamanza Jean-Louis Bruguiere aregamo bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda, akaba ari raporo itandukanye n’izindi kuko aha barega abantu ku giti cyabo ko batarega u Rwanda.
Impapuro za Bruguiere zavuyeho
Nk’uko Minisitiri Karugarama abivuga ngo impapuro zo guta muri yombi aba bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda zateshejwe agaciro umwaka ushize kuri ubu abo zarebaga bose bakaba badashobora gufatwa nazo.
Gusa Karugarama avuga ko hari bamwe bakiri mu icuraburindi baziko izi manda zigihari. Karugarama agira ati : « Izi manda zavuyeho zimaze igihe kirekire umwaka ushize zavuyeho cyera, abakibivuga ntibazi iriva ».
Asoza agira icyo avuga kuri iyo raporo yagize ati : « Uruganda rw’abanyabinyoma rwasenyutse burundu nicyo ngirango Abanyarwanda bamenye…., Imyaka 17 y’ikinyoma igeze ku iherezo ».
Ibya Léon Mugesera
Agira icyo avuga kuri Mugesera Minisitiri Karugarama yavuze ko nta rwego na rumwe rw’ubucamanza muri Canada atarageramo, ndetse babonye ko ari umubeshyi bahitamo kumwohereza mu Rwanda nyuma y’igihe cy’imyaka 15 yose yari amaze asiragira mu nkiko.
Avugako byanga bikunda azoherezwa mu Rwanda kuko ibyo yavuze byose bigihari, byo gushishikariza abantu kwicana. Karugarama agira ati : " Yaje hano mu Rwanda ko ubutabera buhari akaburanishwa agasaba imbabazi Abanyarwanda, wenda bakamukatira TIG, ko yahemukiye Abanyarwanda. »
Kubijyanye n’uko Mugesera yazicwa urubozo, Karugarama avuga ko ibi bidashoboka cyane ko u Rwanda rwasinye amasezerano arwanya iyicarubozo, ndetse bikaza no gusohoka mu Igazeti ya Leta yo kuya 1 Ugushyingo 2008.
Ibya Bagosora
Minisitiri Karugarama avuga ko icyemezo cyo kugabanyiriza Bagosora ibihano ari igisebo. Yagize ati : « Bagosora wasezeranyije ko ngo nihagira ikiba abantu nibashaka gutaha igihugu azagihindura umuyonga akabikora. Urukiko rukamugabanyiriza ibihano ubwose abandi barahanwa n’iki ? Abaturage b’u Rwanda bahahamuwe n’icyi cyemezo ».
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru Kandi Minisitiri Karugarama yanagarutse ku manza zimwe ziri mu rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda zigiye koherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, ndetse na bamwe mu bacyekwaho kugira uruhare muri jenoside bagiye kuzoherezwa mu Rwanda.
Inkuru yi: igihe.com