NDASHIMYE BERNARDIN NTA MURONGO AGIRA !! NI GIROUETTE NATIONALE !
Bwana Ndayishimye,iyi nyandiko yawe ni urukuzasoni cyane kandi iteye agahinda pe! Urebye iyi nyandiko yawe irimo ibice bibili uravuga ko Twagiramungu ntawe ukwiye kumukurikira, ikindi gice uha umwanya munini ni ibitutsi byinshi umutuka bitabarika biri muri iyi nyandiko yawe. Maze gusoma iyi nyandiko yawe nasanze ari ngombwa kugira icyo nyivugaho: 1. Politiki y'inda nini
Ubusanzwe icyatumye abantu bajya muri opposition barimo Twagiramungu, nawe Ndayishimye ndetse natwe twese ni uko twaharaniraga ko ingoma y'igitugu ya système ya Habyalimana ivaho, turwanya akarengane, ivanguramoko, ivangurakarere n'icyenewabo, no guharania demokarasi. Ibi ninabyo FPR yavugaga kandi ikongeraho no gucyura impunzi zari zaraheze hanze.
Bwana Ndayishimye ko ibi bintu byose twarwanyaga kwa Habyalimana byose bigihari ku ngoma ukorera ya FPR ubu ujya imbere y'abantu ukavuga ko uri umunyapolitiki koko ? Ubu se ko ibyo twarwanyaga ku ngoma ya Habyalimana ubu ntacyahindutse ahubwo byiyongereye ubu kuba uvuga ko ibintu bimeze neza aho ntibyaba biterwa na politiki y'inda aho kuba politique ifite idéologie ifatika ? Koko niba wamagana ikintu uyu munsi ejo ukavuga ko ari cyiza abantu bagufata gute ? Ese waba nawe uri GIROUETTE NATIONALE nka bantu bamwe na bamwe b'ibyaduka tumaze iminsi tubona hano ku mbuga ? Nibaza ko kuvuga ko wihinduranya nk' uruvu atari ukugutuka ahubwo ari uko utagira umurongo wa politiki uhamye. Uyu munsi urerekana amakosa ejo ayo makosa ukavuga ko ari meza. None se twagufata gute wa mugabo we? Ibi rero nibyo bita politiki y'inda nta rindi zina bigira.
2. Coherence muri politique
Bwana Ndayishimye, urebye parcours ya Twagiramungu Faustin ukanareba n'iyawe ubona ko Twagiramungu Faustin afite coherence mubyo akora kuva twakwinjira mu ruhando rw'amashyaka menshi muri 91 kugeza uyu munsi. Twagiramungu yamagana ikibi aho kiva hose. Yarabyerekanye ku ngoma ya Habyalimana ndetse n'igihe yari premier ministre Inkotanyi zifashe ubutegetsi yakomeje kwamagana akarengane kakorerwaga abaturage banigwa hamwe n'akandoyi abandi bicwa. Byamuviriyemo gushwana n'Inkotanyi ava muri guverinoma itarihanganiraga critique zikorwa ku bwicanyi bwa FPR. Muri politike rero ibi nibyo bita coherence mu bitekerezo no kugira umurongo ufatika umuntu agenderaho.
Twagiramungu yarwanyije abicanyi bo muri MRND na CDR kandi uyu munsi aranamagana abicanyi bo muri FPR. Ubundi umunyapolitiki ufite coherence mu bitekerezo niwe abantu bagomba gukurikira kandi urabona ko ingero nke nguhaye Twagiramungu abyujuje. Ikindi Twagiramungu ari mu banyapolitiki badafite amaraso mu ntoki. Bitanye cyane nabo banyapolitiki ukorera bo muri FPR ubu baregwa muri mandat d'arrêt z'Ubufaransa na Espagne ndetse na mapping report ya ONU ikongeraho ko banakoze gencocide muri Congo. Ariko wowe ntushobora kubamagana kubera gusa imbehe yawe ufite uyu munsi kandi ushobora no kubura ejo mu gitondo.
Koko ? Naho se wowe bwana Ndayishimye waba ufite coherence muri politiki ukora ? Reka turebe parcours yawe. Ni byiza ko wabaye umwe mubaharaniye ko dictature ya Habyalimana ivaho nuko tugashyiraho ubutegetsi bwa demokarasi. Aho Inkotanyi zifatiye ubutegetsi warazihunze ndetse uranazamagana werekana amakosa yabo. Ariko waje gusanga nta myanya ya politiki uzigera ubona uvugira mu buhungiro nuko uhitamo gusanga abo wanengaga ndetse na ya makosa yabo wajyaga uvuga ko aruta ay'ingurube uhita uhuma amaso kubera umugati bari bamaze kuguha. Niba amakosa wabonaga kera ku ngoma ya Habyalimana nka dictature, akarengane, irondakoko, ... ubu watubwira ko utakibibona muri FPR ?
Oya nako urabibona ni uko utayavuga kuko waba wiyubikiye imbehe. Ibi rero ni manque de coherence muri politiki kandi abanyapolitiki nkawe nta muntu wabajya inyuma kuko ntawe uba uzi ejo aho bazaba bageze. Kuko niba umuntu akurikira ahari ibiryo byo kuzuza igifu ntabwo twamwita umunyapolitiki ahubwo twamwita opportunistes wirebera inyungu z'igifu cye gusa. Ubutaha rero nujya uvuga umunyapolitiki wo gukurikirwa ujye uhera kuri ino notion ya coherence muri politique. Ntayo ugira kandi Twagiramungu Faustin we arayifite nkuko maze kubikwereka mu kanya.
3. Gusaba imbabazi.
Iri jambo mukunda gukoresha mu Rwanda ngo muzasabe imbabazi Kagame azazibaha biransetsa cyane. Ariko koko ubu muba mukomeje kweli ??? Ibi ni ukwerekana ko abanyarwanda bageze kure pe ! None se niba uvuga amakosa na disfonctionnement ziri muri FPR kuki ugomba gusaba imbabazi Kagame ngo ube mu Rwanda mu mahoro ? Niba ukoze critique ukavuga ibitagenda ni kuki ugomba kujya mu Rwanda ukabanza gusaba imbabazi Kagame ? Ese ni ukugirango atazaguteza DMI zikakwirenza ? Ubwo ni ukuvuga ko nawe utashye waciye mu cyuhagiro ugasaba imbabazi kuri critique zose wakoze ? Cyagihe bakwamburaga umwanya w'ubuvunyi kubera ko wakoze critique kuri radio uvuga kuri mandat d'arrêt za Burugiyeri wamaze amezi n'amezi nta kazi kugeza ubwo bakubwiye ko kubona akandi kazi bisaba gucinya inkoro ngo usabe imbabazi nuko aho ubikoreye urongera ubona akandi kazi ? Ibi se bwana Ndayishimye ubona ari normal koko ? Ibi ni ibintu wifuriza igihugu cyacu kweli ? Uyu niwo murage wifuriza gusigira abana bacu ? Ugatinyuka ukanabyandika ngo abantu bazasabe imbabazi ? Isi rikoreye kweli. Uziko ugirango abantu bamwe na bamwe bakorewe lavage de cerveau !!!
Ubu natwe twandika disfonctionnement kuri FPR tugomba gusaba imbabazi Kagame ? Abazungu bo muri ONU banditse mapping report ivuga ukuntu ubutegetsi ukorera nabwo bwakoze genocide muri Congo nabo bagomba gusaba imbabazi Kagame ? Abanyamerika bavuze ko mu Rwanda hari ubutegetsi bushingiye ku bwoko bumwe nabo bagomba gusaba imbabazi Kagame ? Numvise ko mu Rwanda ngo hari umuco wo gusaba Kagame imbabazi ku byaha utakoze. Mpora numva ngo aba officiers bafunzwe bagomba kwigaragura hasi bagasaba imbabazi Kagame bapfukamye ngo barekurwe ! Ibi wowe ubona ari ibiki ? Ibi biba gusa muri regime totalitaire et bananière nk'u Rwanda nta handi ku isi biba. None ndagusabye ntuzongere no kubihingutsa. Ubwabyo birasebye kandi biragayitse ariko ubivuga we akanabisubiramo we nibaza uko mu mutwe hakora bikanshobera pe !
Umwanzuro:
Bwana Ndayishimye urabona ko ibyo ukora uyu munsi no hambere byabagaho nta gishya kirimo. Kuba ushyigikira ingoma y'igitugu kandi ubizi neza (mpereye kuri critiques zawe wakoraga kuri FPR utarayiyoboka) ni amaco y'inda kandi ni ya politiki y'inda. Nibyo nakubwiye haruguru ko biterwa no kutagira coherence mu bitekerezo bya politiki ndetse no kutagira umurongo uzwi ubarizwamo kuko uhinduka nka GIROUETTE. Aho umuyaga uhushye girouette ijya aho. Nta kuntu wakwamagana amakosa uyu munsi nibucya wongere uvuge ko ya makosa yabaye meza ngo abantu bagufate au sérieux. Kuri twe (kimwe na bagenzi bawe musangiye umwuga wa politiki y'inda) tubona ibyo murimo ari affaire z'inyungu zanyu bwite no kwiyuzuriza inda, rero ntimukabyite politiki. Nta ruvugiro nta n'icyubahiro mukwiriye mu bantu.
Rero ku rundi ruhande hari abantu bamye bamagana akarengane aho kava hose, abo bantu bamaganye igitugu cyo ku ngoma ya Habyalimana, uyu munsi baramagana igitugu cyo ku ngoma ya FPR, muri abo bantu rero duhuje ukwemera kwo kwamagana ikibi aho kivuye hose harimo nuwo mugabo uri kugaragura mu byondo witwa Twagiramungu Faustin. Uyu mugabo ntaho muhuriye na hamwe kuko we afite coherence muri politique akora wowe ntayo ugira. Ikintu cyonyine wamukoraho ni ukumutera ibyondo kandi ntabwo bimufata kuko abihungura agakomeza kugenda yemye. Uzahitemo gukomeza ako kazi baguha ko gutera ibyondo cyangwa uziyemeze kugaruka ibuntu uve ibuzimu uze udufashe kwamagana amakosa ya dictature ya FPR ndetse no kuyashakira umuti. Ntawe uvuma iritararenga. Ndibaza uko ugifite ubumuntu muri wowe kandi ko akarengane k'abaturage ukabona kandi ko kakubabaza malgré ko wubamye ku mbehe.
Burya iyo ufite umurongo wa politiki urimo coherence nta bwoba waterwa n'utugabo tutagira umurongo ahubwo twoherezwa kwandagaza abafite aho baganisha abanyarwanda. Amaherezo ukuli kuzatsinda bitinde bitebuke. Icyo gihe nikigera abantu nkamwe mukora politiki y'amaco y'inda muzakwirwa imishwaro. Uretse ko twe tutazabasaba gusaba imbabazi nta nubwo tuzabica nkuko ingoma ukorera ibigenza, ahubwo muzatura mu Rwanda mutekane hamwe n'abandi ariko abantu babazi kandi bazi ko nta kizere bashobora kubagirira kuko muhindura ikoti uko ibiryo bije cyangwa bibuze. J'ai pitié de vous. Kubaho uvuga ibyo utemera bugacya bukira ubanza atari abantu bose babishobora. Njye nzarya ducye ndyame kare ariko ukuri sinzagukikira kubera amaco y'inda. Harahagazwe pe ! Isi irikoreye bahu.
Ndr: Twagiramungu Faustin asubiza ikibazo cyerekeranye na Nyakwigendera Ministre w'intebe Agatha Uwilingiyimana muri iyo nama:
TITO KAYIJAMAHE
Montreal- Canada.