IRYAVUZWE RIRATASHYE : Icyo F.Twagiramungu apfa n’Abahutu b’inda nini kigiye ahabona !(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Ubundi jye rwose sinemeraga F.Twagiramungu na busa ! Impamvu ni uko mvuka i Byumba, ababyeyi n’abavandimwe banjye bakaba baratikijwe Byumba imaze gufatwa n’Inkotanyi. Kugeza taliki ya 3 Nzeri 2011, njye nari ncyemera ko Rukokoma ari we wagiye i Buruseli gusinyana amasezerano ya rwihishwa n’Inyenzi bityo akaziha Byumba, yataha i Kigali akabyigamba no kuri Radiyo ngo « n’iyo Byumba yafatwa nta kibazo » ! Ejobundi le 3 Nzeri narihanganye njya mu kiganiro yakoreye Rouen ariko ngenda nitwaje intosho y’ibuye mu mufuka w’ikoti ryanjye kugira ngo nze gufunga umwuka nyimutere muri rwa ruhara natangira gucurika amagambo, abeshya abamwumva ! Mbega ukuntu icyo kiganiro cyampinduye mu mutwe no mu mutima!

I.Uko nabonye F.Twagiramungu

Nasanze F.Twagiramungu atari uwo nari narumvise mu nkuru ! Mbega umusaza uvuga neza amateka y’Urwanda, akayavuga atari mu buryo bwa gashozantambara ahubwo asa n’umuntu uhangayikishijwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda! Ni umuntu uvuga akababaro Abanyarwanda baterwa n’ingoma y’igitugu ya Paul Kagame ukumva ibintu birakwiruka mu mubiri kuva mu bworo bw’ikirenge kugera mu musatsi . Ni umuntu uproposa ibisubizo bya politiki byatuma U Rwanda rwongera kuba u Rwanda, rubanda ikongera igahumeka umwuka w’ituze n’ubwigenge. Ni umunyapolitiki washobora gukangura abaturage bagahaguruka bakarwanira uburenganzira bwabo. Ni umusaza wahugura urubyiruko rukagira inyota yo kwitanga rukabohoza kiriya gihugu Intare z’amarere zarambitseho ijanja !

Kumwumva avuga Habyarimana n’umuryango we neza byarantangaje kuko ubundi nari nzi ko afite impamvu nyinshi zo kuba yabavumira ku gahera! Ntabivuga nk’ushaka kubahakwaho ahubwo ubona ko ari umuntu uzi gushyira mu gaciro akagareranya ibyiza Habyarimana yagejeje ku banyarwanda nk’amajyambere y’icyaro n’ubusahuzi Kagame yahaye intebe mu Rwanda! Ntabwo ayobewe ko ingoma ya Habyarimana yakoze amakosa atari make, ariko F.Twagiramungu we yemeza ko igihangayikishije Abanyarwanda muri iki gihe atari Habyarimana wipfiriye yishwe, ko ahubwo ari politiki mbi ya Paul Kagame n’Agatsiko ke ikomeje kubica urubozo! Niyo mpamvu F.Twagiramungu ahamagarira Abanyarwanda kwishyira hamwe bakarwanya iyo ngoma ngome!

Ariko icyamfashije kurushaho ni uko asobanura ibyo twitaga amakosa benshi muri twe twirirwaga ducuranga, tukayamugerekaho kandi mu by’ukuri ari impuha twagiye dutoragura hirya no hino cyangwa se ari ibikuru byagiye bihimbwa n’abambari b’ingoma y’igitugu batashakaga ko ibintu bihinduka. Gusa na we ubwe yemera ko hari amakosa ya analyse politique yagiye akorwa n’abategetsi n’abanyamashyaka, aye akayemera ndetse ngo akaba yiteguye kutazongera kuyagwamo! Bari barambwiye ko Rukokoma ari umuntu utava kwizima, njye siko namubonye, ahari ubwo yarahindutse!

Ibyerekeye gutanga Byumba byo narabyumvise, nta shingiro bifite, sinzongera kubimushinja, ndetse n’ibindi bamushinja nzajya mbyitondera cyane, mbanze nshishoze, menye n’icyo ubimbwiye ashaka kugeraho.

Ikindi nakunze cyane ni ukuntu avuga ibitekerezo bye nta bwoba nka bwa bundi bwokamye benshi muri twe, bajya kugira icyo bavuga bakongorerana ngo hato Kagame atabumva kandi bamaze imyaka 15 mu Bulayi!

Jye nabonye ko F.Twagiramungu ari umuntu ufite impano idasanzwe ku buryo ntazongera gushidikanya ko abonye abamushyigikira yafasha Abanyarwanda guhangana n’ingoma y’Agatsiko kandi bakayitsinda.

II. IJWI rya F.Twagiramungu rizumvikana ryari?

Iyo F.Twagiramungu amaze iminsi ntacyo avuga ku mugaragaro, Abategetsi b’i Kigali baratuza! Ariko iyo afashe ijambo nko kuri radiyo mpuzamahanga, inkuba ziresa, induru ikavuga, Kigali ikohereza intore i Bulayi ngo zijye kureba icyo zakora ngo zimucecekeshe ! Muri urwo rwego, mu kiganiriro cyabereye i ROUEN twari dufite abashyitsi boherejwe na Kigali, none nabonye batangiye umurimo wabo wo kugerageza kwerekana F.Twagiramungu uko atari !

Inyandiko yitwa “Twagiramungu arinze asaza adakuze”y’uwitwa Bernardin Ndashimye naraye nsomye kuri Rwandanet na DHR yanteye agahinda gakomeye numva ntakomeza guceceka! Mu by’ukuri nibwo nasobanukiwe neza ikibazo F.Twagiramungu yagiye ahura na cyo mu myaka irenga 22 amaze akora politiki: Gukorana n’abantu badashobotse =Abahutu b’inda nini, bihinduranya amabara nk’uruvu. Kuri bo politiki ni ugukurikirana icyo ushyira mu gifu cyawe gusa .Ibyo F.Twagitamungu yabyanga, bakamutera hejuru, bakamuhimbira ibyaha!

Bernardin Ndashimye na we yari yaje muri icyo kiganiro , ngo yoherejwe na Kagame! Uko avuga ibyavugiwe muri kiriya kiganiro biratangaje kuko ntaho bihuriye n’ukuri! Arahimbahimba, agashyiramo amakabyankuru, agashashariza, akabeshya! Reka duhere kuri iyi nyandiko ya Bernardin Ndashimye maze dusuzume neza inkingi z’iyo “politiki y’abanyenda” yahinduye nk’abamaritiri abifuzaga gukora politiki y’ukuri igamije gufasha rubanda rugufi kwigobotora ingoma y’igitugu kugira ngo bagire amahoro n’umutekano kandi bagere ku iterambere risangiwe na bose.

1. Politiki y’indashima

Bernardin aragira ati “Ngo jyewe Bernardin Ndashimye nabaga mu nkambi za Kongo nkorera Radiyo Agatashya (yabyanditse muri Le profete) kandi azi neza ko mu kwa kane nahungiye Bujumbura mu kwa gatanu nkaba naranahise njya Lyon mu Bufaransa maze we ubwe akansaba ko mpava ngo musange Bruxelles aho yabanje no kuncumbikira tubana aho yabaga mbere yo kunshakishiriza irindi cumbi…”

Aha Bernardin aritiranya Faustin Twagiramungu na Aimable Rukundo wanditse inyandiko itaramunejereje yasohotse ku rubuga wwww.leprophete.fr taliki ya 4 Nzeri 2011. Bityo, ngasanga ko niba Faustin atari we wanditse iriya nyandiko, amakosa yaba ayirimo si we yabazwa!

Ikindi kigaragara ni uko burya koko F.Twagiramungu yafashije abantu benshi hanyuma kubera irari ryo gutunga ibya mirenge bakaza kumugambanira! Nk’uyu Bernardin aremera rwose ko F.Twagiramungu yamufashije ubwo yari mu buhungiro, ariko dore ntazuyaza kwifata ku gahanga agatuka umusaza wamugiriye neza! Niba Abahutu b’inda nini bose yagiye afasha, akabahesha imyanya mu butegetsi ari iki bituye F.Twagiramungu, uyu musaza afite impamvu zo kuvuga ko kuva ubu azajya arushaho gushishoza mbere yo gutoranya abo bakorana.

Gusa nagerageje kubaza F.Twagiramungu niba koko yarafashije Bernardin Ndashimye nk’uko uyu abyivugira ! F.Twagiramungu yavuze ko ibyo Bernardin avuga ari ukuri, gusa ngo icyo abeshyaho ni uko atigeze amucumbikira narimwe iwe mu rugo. Iki kinyoma agomba kuba yarakibeshye Inkotanyi kugira ngo zemere ko azi neza F.Twagiramungu maze babiheraho bamumutumaho ngo aze kumusaba gutaha mu Rwanda, niyanga amutuke agamije kumuteza abantu!

2. Politiki ya gateranyamiryango

Iyo stratégie yo kumuteza abantu, Bernardin ayihera no mu muryango bwite wa F.twagiramungu! Nk’iki kibazo gikurikira gihuriye he n’ikiganiro cyatanzwe i ROUEN ?

“Icyo gihe yasekaga cyane muramu we Nyakwigendera Gapyisi wavugaga yitonze ariko mu ishyari ryinshi agahora amunnyega avuga ntabwo twajyanywe muri politiki no kuvuga amasengesho”.

Kuki Bernardin acomekamo utugambo nk’utu tugaruka kuri Gapyisi Emmanuel? Ni uko azi ko urupfu rwa Gapyisi rwateye ububabare bukomeye mu muryango kugeza ubwo bamwe bakwiza impuha ngo ni F.Twagiramungu wagambaniye Masanzire we( si muramu we!), kuko abagore b’aba bagabo bombi bava inda imwe , bakaba ari abakobwa ba Grégoire KAYIBANDA. Nyamara nta banga rikibirimo, Gapyisi yishwe n’Inkotanyi, na Bernardin ntabiyobewe. Nyamara kugaruka kuri iki kibazo ni uburyo bwo kwenyegeza inzangano mu muryango, muri make politiki yo guteranya imiryango FPR ifitiye ibanga, biragaragara ko yayikongeje no mu ntore zayo hagamijwe kugirira nabi Abalideri bashobora guhangana n’Agatsiko!

3. Politiki yo guhakirizwa

Harya ngo ubuhake bwaciwe mu Rwanda muri 1959? Biragaragara ko Abahutu benshi basubiye inyuma bitavugwa, ndabona barongeye kuyoboka ingoma ya gihake irengeje iya cyami ubukana ! Urugero ni Bernardin uyu :

“Ibitutsi Twagiramungu yatukiye ku mugaragaro Umukuru w’igihugu, Ministri INyumba, abayobozi b’u Rwanda banyuranye na njye wahoze mba mu ishyaka rimwe nawe babihaye umwanya mu nyandiko yasohotse ku rubuga Le profete rwa ba bapadiri b’inkunguzi bahoze muri Diyosezi gatolika ya Cyangugu”.

Mu by’ukuri i Rouen nanjye nari mpari, sinigeze numva F.Twagiramungu agira uwo atuka. Iyo avuze ko Kagame ari umwicanyi kabombo, Bernardin we abyita igitutsi akirengagiza ibyo azi neza: ko amaraporo atagira ingano, Ubutabera bw'igihugu cy'Ubufaransa, Umujuji w'Umusipanyo...abo bose bemeza ko Kagame ari ruharwa uyu na Loni ubwayo ishinja ibyaha bishobora kuzitwa “Jenoside” umunsi byashyikirijwe urukiko! Niba Bernardin atazi Mapping Report, azayisome yumve ibyo shebuja yakoreye Abahutu mu mashyamba ya Kongo, yenda azasobanukirwa ko ahatswe n’ umwicanyi ushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga ! Kwitwa Mpatswenumwicanyi, ubanza nta shema ririmo!

Imvugo ya Bernardin yerekeza ku “bigwi bya Kagame”, “umunyapolitiki uhamye nka Kagame,“Kagame umubyeyi utanga imbabazi atitangiriye itama”…ni imvugo y’ABAGARAGU n’ ABAJA. Bernardin ntako ataba yagize ngo akore mu ngazo kugira ngo bamurebe neza, bakomeze bamuhe umugati! Ibi kandi Bernardin abikora atayobewe ko Abanyarwanda bamaze imyaka 17 yose barira ayo kwarika kubera uyu munyagitugu utarahwemye kubahekura no kubica urubozo kugera ubwo n’abo mu muryango bwite wa Bernardin Ndashimye bamena bagahunga igihugu n’ubu bakaba batanarota gusubira mu Rwanda ruyobowe na Kagame! None we ngo yize amayeri ahanitse, yo gusingiza ubugome bw’umwicanyi ngo agamije kubwereka Abahutu nk’ubutwari bubereye uwo mwami mushya w”u Rwanda! Twagiramungu yakwivugira ati “nzapfa ndahatswe”, Intore zigatera hejuru ngo atutse Umwami!

4. Politiki y’ibitutsi

086rukokaga.png

Icyerekana umuntu warezwe neza ni uko hari amagambo aba atayobewe ariko akaba atatinyuka kuyakoresha, cyane cyane mu ruhame! Ibitutsi byerekana uburere buke ndetse bikanafatwa nk’icyaha, bityo bigahanwa n’amategeko y'ibihugu. Paul Kagame n’abambari be bo iby’ubupfura ntacyo bibabwiye ariko ntawabarenganya, “Umwero uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose”! Kandi ngo “umwambari w’umwana agenda nka se”. None se waba uri umukuru w’igihugu, ukihandagaza ugatuka abafasha bawe muri disikuru ngo ni “amabyi”, “isazi”, “imibu”, “ibigarasha”, “ibikeri”…abagaragu bawe bo hari ukundi bakwifata? Ntibitangaje ko Bernardin yahangara F.Twagiramungu akamwita “igihwahwara”, akavuga ko yafashwe na démence senilenk’aho afite impapuro za muganga zibyerekana…! Iyi mvugo nyandagazi yerekana abantu bakiri inyuma mu mutwe, mbese batari civilisés nka Bernardin na shebuja! Ubundi F.Twagiramungu ashatse yarega mu rukiko Imbuga zatinyutse gutangaza ibi bitutsi. L’injure et la calomnie ni ibyaha bihanwa n’amategeko agenga itangazamakuru, nyamara dore nibyo byuzuye muri iyi nyandiko ya Bernardin Ndashimye!

Burya rero iyo wiyemeje gutuka umuntu biba byerekana intege nke zo mu mutwe.Na none kandi bisobanura ko uba wabonye ko udashobora kujya impaka n’umuntu, cyangwa se ukaba warangije kwibonera ko ntacyo wamutwara! Kuba Kagame atinyuka guteza F.Twagiramungu abagererwa be b’agaciro gake nka Bernardin ngo bamutuke, bivuga ko Kagame amutinya bikomeye. Erega ni mugihe, barakoranye muri Leta, Kagame azi imbaraga za F.Twagiramungu, ntanayobewe uko yari yamutsinze mu matora ya 2003, iyo ba Dogiteri Chrysologue batiba amajwi !Nta gahora gahanze no kwiba amajwi bizagira iherezo.

5. Politiki ititaye na busa kuri rubanda

Nyuma yo kuvuga abantu bakomeye ngo batutswe na F.Twagiramungu, Bernardin ahera ku Umukuru w’igihugu, agakurikizaho Ministre, Inyumba Aloysia, Abayobozi b’u Rwanda banyuranye, hagataho “Na njye”(Bernardin)!! Bishatse kuvuga ko na we yibona mu banyapolitiki bakomeye b’u Rwanda! Burya koko ngo uwumiwe ntaha umwana ibere! Koko u Rwanda rukaba rusigaye rutekererezwa n’abantu nka Bernardin, uyu uvuga ko ari umunyapolitiki, akandika inyandiko ireshya kuriya nta hantu na hamwe avuze akababaro k’Abaturarwanda ! Aha niho hagaragarira ko politiki ya Kagame n’intore ze ari “AMACO y’INDA” masa, iyo babonye ibyuzura igifu cyabo, ibibazo biba birangiye, bashobora kujya ahagaragara bakihandagaza ngo“Kuva u Rwanda rwabaho , nta gihe Abanyarwanda bigeze bishima nk’ubu”! Koko, nta soni ? Na none ariko Abanyarwanda bavugwa hano ni Kagame, umuryango we, n’abarenzamase be gusa! Bernardin ari muri abo, niho akura ubukana bwo gutuka abo akeka ko bakora politiki ishobora kuzamwubikira imbehe!

6. Politiki y’ikinyoma no kujijisha

“Nta muntu kandi bitatangaza kumva umuntu yita abaje kumva ikiganiro cye cyabereye ku karubanda kuri stade (stade salomon) abumvirizi n’abamaneko”.

Ariko se koko Bernardin aragira ngo bamwite iki koko ? Atuye mu Rwanda, akorera ubutegetsi bw’igitugu F.Twagiramungu arwanya! Yaje nta wamutumiye, yewe nta n’ubwo ikinyabupfura gisanzwe cy’umwana w’imyaka 10 cyamwibutsa ko yari guteguza uwatanganga ikiganiro ko ari busurwe ?Aka gasuzuguro nako ni ikimenyetso kiranga ubutegetsi bw’Agatsiko n’abambari bako! Harya ubwo ngo hari umuntu wahinguka mu nama ya FPR atari umunyamuryango, bakamuha ikaze? Bernardin we akeka ko uko birirwa bagaraguza rubanda agati mu Rwanda babizana na hano mu buhungiro!

F.Twagiramungu yaramworoheye cyane, ngira ngo iyo atubwira ati nimufate iyo mbwa muyinkurire aha nari kuba uwa mbere kubyitabira, Polisi ikazajya kuhagera twarangije kumukosora !

Ntacyo nakwirirwa mvuga kuri « le culot » iranga Intore Bernardin iyo yiha uruhushya rwo kwinjira mu bucungamari bw’ibikorwa bwite F.Twagiramungu yari afite mu Rwanda, birimo Imprimerie na Pharmacie ! Kujya kumucyurira ko byahombye ndabibonamo ubushake bwo ugushinyagura ! Amasosiyete atarahombye kubera intambara y'Inkotanyi ni angahe ? Ese igihugu cyari gusenyuka Imprimerie na Pharmacie za F.Twagiramungu zo zigasigara ? Ikindi rero ni uko aya magambo yerekana ko Bernardin adatinya kwivanga mu buzima bwite bw’undi muntu (violation du droit à la vie privée) kandi nabyo amategeko arabihanira! Umenya kwiga amategeko we nta nicyo byamwunguye, uretse kuba intore. Cyane cyane ko ibyo avuga bidafite aho bihuriye n’ukuri akaba ahubwo ari ibinyoma bigamije gusebanya (le délit de calomnie). Iyi mikorere y’Intore za Kagame itazi ko habaho amategeko arengera abantu n’imitungo yabo, ni yo F.Twagiramungu yiyemeje kurwanya akaba ahamagarira Abanyarwanda kwisuganya ngo bahaguruke basezerere ingoma ibangamiye uburengazira bwose bw’abenegihugu.

7. Politiki yubakiye ku ishyari n’amarangamutima gusa

Ikintu kirya Paul Kagame n’Intore ze kurusha ibindi ngo ni impano F.Twagiramungu afite yo kuvuga abantu bakaryoherwa n’ibyo avuze, mu gihe abandi badedemanga byavaho ndetse bakivugira Ikigande, Abanyarwanda bo bakagira ngo barabavugisha mu Gishinwa ! Rubanda ishonje ishobora kumvikana ite n'abayobozi basa n'abituriye mu yindi si, isi y'abanyamurengwe ? Aho kugira ngo bicare bibaze impamvu abaturage batibona mu bategetsi babo, bakadukira Abalideri bazi kubwira umutima wa rubanda ! Nuko ishyari rikabasya, bagahekenya amenyo akenda kubashira mu kanwa....babura icyo bagaya inka, bati “dore ibyo bicebe byayo”! Kuba F.Twagiramungu badashobora kumushinja ibyaha by'ubwicanyi cyangwa kurigisa umutungo wa rubanda, birabica kurushaho! Nuko babura icyo bamuhimbira ngo bakimushinje mu nkiko , Bernardin akikirigita agaseka, ati njye ndamuzi, reka mbabwire uko politiki ye iteye :

ni “politiki y’ibarankuru , politiki ya gacamigani, politiki yo gusetsa udasesengura, politiki yo gushyenga no kwishongora, politiki yo kwikunkumura mu bantu no kwikaraga nk’ifarasi yo muri cirque yageza iki ku Banyarwanda?”

Niba nta kibazo politiki ya F.Twagiramungu ibateye, barakonkoboka i Kigali bakaza kumwumva i Rouen bashaka iki? Ese kuki batinya gusubira mu bitekerezo F.Twagiramungu atanga, ku byo ashinja Leta y’Inkotanyi, ngo berekane ko abeshya kandi ngo berekane aho ukuri kuri :

(1)Nibagaragaze ko batahanuye indege ya Habyarimana, bakica abaperezida 2 n’abanyacyubahiro bari kumwe nabo bikaba imbarutso ya jenoside yarimbuye miliyoni y’Abanyarwanda!

(2)Nibagaragaze ko batarimbuye abenegihugu i Kibeho, muri Kongo, n’ahandi henshi mu gihugu.

(3)Nibagaragaze ko badasahura igihugu, bakigurira indege, bakiyubakira amagorofa n’amahoteli hirya no hino mu bihugu by'amahanga!

(4) Nibagaragaze ko abanyapolitiki n’abanyamakuru bigenga badafunze bazira akamama!

(5) Nibasobanurire Abanyarwanda uko basenyeye abaturage utuzu twabo twa nyakatsi ari ukugira ngo babeshye amahanga ko imfashanyo zatanzwe zitashyizwe mu mifuka ya ba Gica (zarariwe!) ahubwo zikaba zarakoreshejwe mu kubakira Abanyarwanda bose inzu z’amabati asize irangi!

(6) Ubwo wumva Kagame akunzwe cyane n’abaturage niyerekane impamvu agomba kwiba amajwi mu matora no gutoresha abaturage ku ngufu abategetsi badashaka!

(7) Amakosa yabo ni menshi cyane, ntawayarondora ngo ayave imuzingo.

Umwanzuro

Ngo “nubona imbwa iri mu giti ni uko hazaba hari uwayigiteretsemo”! Bernardin atweretse uko Intore za Kagame zatojwe n’uko zikora ! Gutukana mu ruhame babyigira kuri shebuja. Abanyapolitiki ba Opozisiyo bagomba gushishoza bakamenya ko Umwanzi atakiri Kagame n’Agatsiko ke bonyine! Ingoma igeze mu mahina ni nk’intare yakomeretse : ntacyo itakora ngo irebe ko yamara kabiri. Ubu biragaragaye ko régime y’Umwicanyi Kagame yiyemeje gukoresha n’Abanyarwanda yafasheho ingwate kugira ngo nibabura ikindi kizima bakora bajye birirwa batuka Abalideri bakekwaho ubushobozi bwo kujya imbere y’Abanyarwanda bagatsinsura Paul Kagame n’Agatsiko ke k’abajura n’abicanyi. Icyo nicyo F.Twagiramungu azira. Kandi si ubwa mbere F.Twagiramungu atsinda Kagame, no mu matora ya 2003 byaragaragaye. N’uyu munsi habaye amatora, F.Twagiramungu yakongera agatsinda Kagame. Kwiba amajwi mu matora =kwiba ubuperezida! Kagame namenye ko ari Perezida wibye intebe yicayeho ! Ni uko Abanyarwanda twese tumubona. Umunsi yaterewe hejuru , Intore zirirwa zimushuka zizamwitaza asandare!

Ikibabaje ni uko Kagame asigaye yaradukanye ibyo gukoresha bene ba Bahutu badashobotse, na bene wabo batemera ! Ubwo se bazagera kuki? Bazahindura nde? Kagame nacishe make avugane n’Abalideri nyabo ba Opozisiyo. Naho ubundi, uyu mudiho w’intore zizenguruka amahanga zica umugara, zisuka ibifaranga mu tubari, zirara mu mahoteli ahenze mu gihe rubanda yicwa n’inzara n’amavunja, abana barimwe buruse ngo bige kaminuza… ntuzamubuza kuryozwa ibyaha yakoze by’ubwicanyi, gusesagura no kwikubira ibyiza byose by’igihugu.

Mico Placide, Paris.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Placide,Yewe ndabona uzi guhakwa kuri
Twagiramungu koko. Aho ntiyakugize Ministre w'Itangazamakuru cyangwa w'Ububanyinamahanga muri ya Gouvernement ye yo kururimi gusa?

Tujye dushima ibyiza, tugaye ibigoramye ariko
twiyubahe kandi dushakishirize hamwe icyateza imbere abanyarwanda. Naho gufata gahunda yo guhunga igihugu ugasigara ugisebya ntabwo ariwo muti.

Uravuga u Rwanda nkutaruherukamo koko. Izo bourse uvuga, hakuweho 25000 gusa bahembwaga , ariko  minerval yo baracyayibona .

Ndabona ukirwaye indwara y'ivanguramoko, uzaze
ukore ingando, kandi ndahamya ko uzayirangiza wabaye INTORE (inyangamugayo), wiyumvamo ubunyarwanda nkatwe twese aho kwiyumvamo ubuhutu.

Murakoze cyane!

Répondre
A

Burya ukuri kuraryana, bernadin we, komeza utubwire ibya Twagiramungu kuko niwowe umuzi kurusha uyu watubgiye ko ya mumenye yagiye kumwumviriza I Rouen.

Placide, uramva twaherahe twemera ko ibyo wanditse  ar’ukuri kandi uwo Twagiramungu wanditse  waramumenye ibye umunsi wagiye  Rouen? Ubwo urumva uzi
Twagiramungu kurusha Bernadin babanye kuva kera?

Umuntu wese witegereje Uburyo mwese mwahagurukiye kurwanya inyandiko ya Bernadin, bigaragaza ko ibyo yavuze ar’ukuri, kuko iyo biza kuba ar’ibinyoma, ntibyarikubatesha umutwe nkuko
byabagendekeye.

Bernadin, komeza utwihere Amakuru, kuko watumye tumenya byinshi tutari dusanzwe tuzi kuri Twagiramungu.

Mugire amahoro!

Répondre
K

Kuri MICO PLACIDE, Paris

Ndabona ukuntu utangiye wandika iyi nkuru wakoresheje amanyanga menshi wiyita umunyabyumba ngo wari waribeshye kuri TWAGIRAMUNGU, ugakomeza usenya ndetse unatuka BERNARDIN NDASHIMYE, ariko
mubyukuri icyo inyandiko yawe igamije, ni ukwamamaza RUKOKOMA, umuvuga ibigwi benshi batamubonaho, kuko uko uvuze ibye, ibikorwa bye muri politiki y'u Rwanda kuva muri 1990, natwe twari
tuhibereye, ntacyo watubeshya rero ! RUKOKOMA turamuzi peeee ! BERNARDIN ni INTORE ya KAGAME, ariko wowe MICO PLACIDE uri INTORE ya TWAGIRAMUNGU ! Iryo hamiriza ryanyu rero twe murituvanemo !
Yego n'ubundi BERNARDIN kuva na kera NTA MUNTU UMURIMO ! Ni RUNWA GUSA GUSA ! Wagira ngo impamyabushobozi yaboneye i MBURABUTURO ni iyo gusebanya, guhakirizwa, guturagura aho ibigambo gusa,
n'uburiganya bwo kugambanira abandi, cyane kubera ishyari. Yanga akanagirira ishyari rikomeye abavukiye mu "miryango", ku uburyo kuba yabagambanira, kuri we ninkinshingano ! Icyakora hari ikintu
cyo kwitonderwa nsanze muri iyi nyandiko ya MICO PLACIDE. Aho avuze ko FPR ikoresheje INTORE zayo nkabo nyine ba BERNARDIN, n'izindi NTORE ishyano ryose zinyanyagiye hirya no hino i BURAYI, ifite
gahunda yo kuryanisha abavandimwe bava mu imiryango yari ikomeye mu Rwanda, aha ndavuga imiryango y'ABANYAPOLIKE bo hambere, kugira ngo ejo hatazavamo abalideri b'imena babohoza u RWANDA nkuko
byagenze muri 1959. IBYO BYO NI UKURI GUSA GUSA, kandi byarangiye kugaragara ko FPR yarangije kwinjira muri iyo miryango, ikoresheje bamwe mu abayigize ngo abe aribo barimbura abo basangiye
umuryango - kuba bavukana, cyangwa se abawushatsemo, n'ubundi buvandimwe bwose bushoboka ! Na RUDASINGWA THEOGENE yigez kuvuga ati banyarwanda muri hanze, cyane i BURAYI na AMERIKA mube maso kuko
FPR yarngije kubinjiramo mu ingo zanyu ! None rero BANYARWANDA muba hanze aha mwiyemeje gukora politique muri opposition mumenye ko INKOTANYI N'INTORE ZAZO ZARANGIJE KWINJIRA CHEZ VOUS DANS VOS
MENAGES zikoresheje amayeri menshi kandi zifite ibyitso muri iyo miryango yanyu. MWIMENYE, MUGIRE UBWENGE BWO KUTAGWA MU IMITEGO YABO BABISHA BASHOBORA NO KUBATEZA ABO MUTAKEKAGA, ABANTU BANYU
BAKABAHA AMAROZI ! ARIKO IBI NTIBIBACE INTEGE ! GUSA MWIGE UBWENGE BWO KURENGA IYO MITEGO, MUFATE IBYEMEZO NTAKUKA, MAZE MWIKOMEREZE N'IMBARAGA N'ISHEMA RYINSHI URWO RUGAMBA MWATANGIYE KANDI
MUGOMBA GUTSINDA BYANZE BIKUNZE. Iterabwoba, amarozi, isebanya, ibyo byose ni intwaro ryabatiyizeye, abiyiziho faiblesse, ubugwari. Courage kandi ibiri imbere ni byiza cyane. Ariko nanone INTORE
ZA KAGAME n'iza RUKOKOMA zirekeraho gutesha abantu igihe zitukana zirushanwa mu ukwivuga ibigwi bicuritse, kuko nta muntu numwe ubyitayeho, on a à faire, ubushizi bwisoni sibwo bwubaka ! Politike
yo gutukana no kwirarira si iyo hejuru, si iyo hagati, ni iyo munsi y'igitaka. Vous avez tout compris j'espère !

Répondre