Ndashimye Bernardin yapfuye ahagaze !

Publié le par veritas

081-Ndashimye.png
Uravuga uti Twagiramungu ashaje adakuze?  Utekereje neza wasanga adashaje kuko imyaka 65 si myinshi. Ikindi arakuze kuko iyo ufite imyaka irenze 18 uba ukuze, cyane cyane iyo wagize ibyo ukorera abawe n'igihugu. Ndumva rero Twagiramungu akuze kandi atanashaje.Nkuko mwajyaga mu bivuga , ntakundi byagenda!

Birumvikana rero ko, iyo umushima, ntabwo wari kwitwa Ndayishimye(ingoma ya Kagame).Ahubwo byari kudutera impungenge. Aha birasobanutse neza, nta kindi wakongeraho. Tugarutse ku nyandiko yawe (Ndr: iyo nyandiko ya Ndashimye Bernardin murayisanga munsi y'iyi nyandiko), utweretse ibyo twari tuzi ko Twagiramungu koko abateye ubwoba. None se icyo umurega cyatuma abanyarwanda baboshywe n’ingoma y’umwicanyi Kagame bamuvaho ni ikihe? Uramuziza ko arwanya Kagame namwe abagaragu be? Yewe ibyo na bizire rwose. Maze umutuke uko ushaka, umubeshyere, umuharabike, nkuko mubigenza ku muntu wese ubabangamiye. Twe abanyarwanda ntacyo bidutwaye dore ko na Shobuja Kabutindi avuga ngo abantu ni imyanda, ngo bafite barafu mu mitwe, kandi azi neza ko atari byo!

Harya ngo wamusuzumyemo indwara? Abaganga baba benshi koko! Wabanje se ahubwo ukamenya indwara yakugize umupfu uhagaze ! Yewe ndabona ubaye aka wa musazi w’I Ndera wabonye bamuhambira arababwira ngo mwese murwaye indwara yo mutwe! Na Kagame ngo yirirwa abona abarwayi bo mu mutwe aho anyuze hose! Niko se bwana Ndayishimye, iyo Twagiramungu aba afite izo ndwara, ubwo koko mwe abo kwa Kagame bya bababaza, bikabatesha igihe? Cyangwa ahubwo mwakwishima muti ntacyo azadutwara. None arakuvugishije, amagambo arakurenze ngo Twagiramungu si umunyapolitiki bagombye kujya inyuma?

Ubwo se uraburira bande? Agatsiko ka FPR kayogoza u Rwanda, cyangwa abanyarwanda bose bakeneye kwigobotora ingoyi. Niba ubwira bagenzi bawe bo muri FPR ibyo nibyo koko, ntacyo azabagezaho ahubwo arabatesha incuro. Ariko niba ubwira abanyarwanda bakandamijwe, urakoze cyane kuko nta propaganda nziza nkiyi kuko n’abatari bamuzi bamenye ko,  ari wowe, ari abaguhatse, uwo Twagiramungu ababuza gusinzira. Wavuze ngo afite imyaka 65, ahubwo ntabwo arasaza! Nakomereze aho, abateshe umutwe maze wowe na Kagome n’abandi munywa maraso y’abana b’u Rwanda, muzatorongere aka Kadafi..

Harya wowe ufite imyaka ingahe ? Kupfuye uhagaze urabona uzageza kuri 65? Ejo bundi kuri 11/9, tuzakubona uri kuboroga i Paris uririmbira umwicanyi, ngo ni umubyeyi w'abanyarwanda. Ngaho ihangane, wuzuze igifu cyawe, kuko Bucyanayandi.

Balingayabo Pierre
Igitekerezo Cy' Umusomyi:
Yemwe, yemwe!

Mbese uyu Bernardin Ndashimye ntiyaba ariwe bavuze mw’ ‘Ibyiruka rya Maheru’?! Ngo ko ariwe uko yakuraga, yagendaga arushaho gukora nabi!

Ariko rata Rukokoma agomba kuba yaramukungutuye bigatinda aho I Rouen, none bikaba ari byo byatumye umujinga ashaka kwigira imbwa yasaze hano ku mbuga!

Nubwo atitwaye neza mu gihe igihugu cyari mu kaga gakomeye, Twagiramungu ari mu banyapolitiki bacye b’icyo gihe bagerageza kugaruka ku byabaye nta kujenjeka, aho yateshutse akahemera, akanerekana n’aho abandi bakosheje. Ahubwo n’abandi banyepolitiki b’icyo gihe, ku mpande zose, aho kwirirwa bitana ba mwana no kwishyira aheza gusa, bakwiye nabo gutera ikirenge mu cya Rukokoma nabo bakikorera isuzuma ritabera.

Ngaho namwe nimundebere aho abo ba Ndashimye bageze bajya ibujyakuzimu, bo bari barigize aba leaders b’urubyiruko rw’amashyaka muri za 90, ngo nibo banyepolitiki b’u Rwanda mu gihe cyiri imbere! Akarimi, amatiku, ubutiriganya gusa gusa…! Cyakora wa mugani ngo:’The higher the monkey goes, the more he shows his tail’

Ngaho Ndashimye na bagenzi be nibakomeze batereke amabinga (nabonye amaze no kuyagwiza kw’ifoto iri kuri ‘Le Phophete’), bakwedure imidigi bitinde, batayanjwe bishyire cyera, maze bifurize izindi manda nyinshi Kagame ka Rutagambwa, ngo we wenyine ukwiye u Rwanda!

C. M.
Inyandiko ya NDASHIMYE :
Twagiramungu arinze asaza adakuze

Ibitutsi Twagiramungu yatukiye ku mugaragaro Umukuru w’igihugu Kagame, Ministri INyumba, abayobozi b’u Rwanda banyuranye n’abandi bahoze baba mu ishyaka rimwe nawe babihaye umwanya mu nyandiko yasohotse ku rubuga Le profete rwa ba bapadiri b’inkunguzi bahoze mur Diyosezi gatolika ya Cyangugu.
Sinazinduwe no kumusubiza kuko ntatojwe gutukana nka we kandi ntaragiranye ihene na we. Nzinduwe ahubwo no kumurikira abanyarwanda bashobora kuba bakimwibeshyaho ngo mbafashe kubona uwo  Twagiramungu ari we nyawe kuko n’ubwo nsanzwe muzi ariko noneho umuranduranzuzi yagize ambonye wamuteye kwiyerekana uko ari akavana agahu hahandi .

Nta muntu bitatangaza kubona umuntu wiyitwa ko aharanira demokarasi aheza abo badahuje ibitekerezo mu kiganiro mpaka cye kugeza ubwo abatutse ngo ni ba maneko cyangwa abumvirizi.
Nta muntu kandi bitatangaza kumva umuntu wita abaje kumva ikiganiro cye cyabereye ku karubanda kuri stade (stade salomon) abumvirizi n’abamaneko. Wamwuviriza ute se ko aba yareze imitsi, yafunze amakofe kumwe kwe, ahonda ku meza nka Kaddafi mu minsi ye ya nyuma ku buryo n’abari mu mazu yabo bamwumvaga  asakuza cyane bakagirango ni ba bavugabutumwa b’ibyaduka.

Biranababaje ariko kubona umuntu witwa ko aharanira liberté atinyuka kwita abagambanyi, uruvu cyangwa nyamujyiyobijya abamutaye bagahitamo abanyepolitiki nyabo nka Kagame. Nyamara ntaho bitaba; ubwisungane (union politique) busenyuka buri munsi ubundi na bwo ariko bwiyubaka . Ni gutyo DE Villepin yatanye na Sarkozy, ni gutyo Sarkozy yatanye na Chirac, ni gutyo Hilary yiyunze na Obama bagatsinda.

Ahubwo icyo Twagiramungu aterura ngo avuge ni uko atumva ukuntu abahutu yitaga abe babanye muri MDR bamuta bagasanga umututsi Kagame muri FPR.
Aha rero tumubwiye impamvu yarira agahogora kuko  muri izo mpamvu yaboneramo ibigwi bya Kagame n’ubugwari bwe .

1.     Ashaje adakuze

Twagiramungu yakunze kugaragara nk’umunyapolitiki utomera atogota waranzwe no gusesengura guke cyane. Mu by’ukuri ntiyabaye umunyepolitiki ahubwo yari umushyushyarugamba cyangwa se umukangurambaga (animateur) wasetsaga imbaga agakomerwa amashyi ariko washaka icyo avuze ukakibura.( Ishyaka, ishyaka, ishyaka …….. cyangwa  ntakundi byagenda….n’ibidni nk’ibyo). Bene aba bari ngombwa muri irya myaka kugira ngo abantu bari barayobotse buhumyi MRND bayiveho ariko muri iki gihe u Rwanda rukeneye abanyepolitiki batekereza umuti kuri priorités z’u Rwanda  nko guteza imbere ubukungu, guhindura imibereho y’abanyarwanda, guteza imbere ubutabera, gucyemura ikibazo cy’imyororokere y’abanyarwanda n’ibindi by’ingutu nk’ibyo.
Mu kiganiro yakoreye Rouen mu BUfaransa kuya 3 Nzeri, mu isaha yose yamaze atogota, yikunkumura nk’imfizi iriwe n’inzuki, nta na kimwe muri ibyo bibazo yavuzeho . Ahubwo yatutse abamuhagamye mu buzima bwe bwose kandi baherereye mu bice byose ( Perezida Kagame ngo ni umwicanyi kabombo, Nsengiyaremye ngo ni ikintu yazanye muri  MDR kirangije kiragundira kugeza bakirukanye, Rwigema na Gasana ngo ni ibicucu byabonaga  abatutsi bigakura ingofero bikunama none ngo byagiye guhobera Perezida Kagame I Chicago abihereza inkokora, Nshunguyinka ngo ni agakeca kariye ingoma zose kaba Ministri wa Parmehutu,  Perefe wa MRND none ngo ni Senateri wa FPR n’abandi. Kereka Agatha Kanziga ni we yita umubyeyi ukwye guhabwa mahoro n’icyubahiro nk’aho yiyibagize ibyo yamuvuzeho mu bihe byashize.

Bajyaga bavuga ngo ni igihwahwa agahakana akiregura avuga ko igihe cyo gukora analyse kitaragera, ngo kandi ni kigera ntawe uzamurusha. Icyo  gihe yasekaga cyane muramu we Nyakwigendera Gapyisi  wavugaga yitonze  ariko mu ishyari ryinshi agahora amunnyega avuga ngo ntabwo twajyanywe muri politiki no kuvuga amasengesho. Ubu se ko arinze agira imyaka 65 atarandika igitabo,  atarasohora n’inyandiko n’imwe mu kinyamakuru iyo politiki y’ibarankuru, politiki ya gacamigani, politiki yo gusetsa udasesengura, politiki yo gushyenga no kwishongora, politiki yo kwikunkumura mu bantu no kwikaraga nk’ifarasi yo muri cirque yageza iki ku banyarwanda? Igihe yavugaga cyo gukora isesengura na n’ubu se ntikiragera na bwo ? Aha ni yo mpamvu mvuga ngo iyo utukanye mu ruhame ukamara imyaka 22 ari byo urimo uba utazigera ukura muri politiki. I Rouen n’interahamwe zari zihari zageze ubwo zifata ku munwa zumiwe ubwo yatukanaga yitakuma nk’urashe intare.
Arinze asaza adakuze Twagiramungu rero. Uwo se ni we wayobora u Rwanda koko?

2.     Indwara zo mu zabukuru ( démences séniles)

Mu kiganiro yavuze byinshi bicurikanze ariko reka mbereke bimwe bigaragaza ko umugabo yarindagiye :
-       Ngo nta ntwari y’u Rwanda nimwe yemera uretse Musinga ari na yo mpamvu azaharanira ko Musinga yubakirwa urwibutso mu Rwanda
-       Ngo abanyarwanda bakwiye kujya bibutswa ko Habyarimana ari we muntu waharaniye demokarasi kurusha abandi kuko yabaretse bakamurwanya ntabarase mu kanwa
-       Ngo abanyarwanda bagiye kwicishwa inzara nkana kuko babahaye imbuto y’imyumbati year imyumbati ushyira ku ziko igahita ihinduka ibyondo ( ni ukuri ibi byose yarabivuze)
-       Ngo Bernardin Ndashimye yabaga mu nkambi za Kongo akorera Radiyo agatashya kandi azi neza ko mu kwa kane yahungiye Bujumbura mu kwa gatanu akaba yaranahise ajya Lyon mu Bufaransa maze we ubwe akamusaba ko ahava ngo amusange Bruxelles aho yabanje no kumucumbikira babana mu nzu ahitwa Berchem aho yabaga mbere yo kumushakishiriza irindi cumbi . ( ibi ni indwara  yo guta umutwe bya gisaza ari byo mu gifaransa bita démences séniles). Akibagirwa ako kanya Radiyo Amahoro yakoreye akanayimubarizaho akiri Premier Ministre . Akivugira ibyo ashatse nk’aho cassettes zose zidahari.

3.     Kwigira icyatwa akigira nzikoga( megalomania)

Uwatanga akazi agahamagara abantu bafite inararibonye y’imyaka 10 Twagiramungu ntiyakwitaba.  Uretse STIR yayoboye imyaka 3 akayivamo avuga ko ibigwi bye ari ukuba yarayihaye ikipi y’umupira w’amaguru yatwaye igikombe, uretse n’akazi ka minsitri w’intebe yamazeho umwaka n’igice yirirwa atuka Visi Perezida, ubundi yabaye umuntu wirirwa aryongora yambaye ikoti na karuvati. Na business ze arizo Imprimerie, sosiyeti yunganira mu gutwara ibintu na Pharmacie (Pharmachimie) zahombeye icyarimwe kubera kubaho birenze ubushobozi bwe no kwirirwa acyocyorana aho gukora bityo aba abaye umuntu wa mbere farumasi ihombanye mu Rwanda rw’indwara igihumbi.

N’ubu amaze imyaka 16 ahunze nta kazi agira kazwi. Mu gihe abo yirirwa yishongoraho nka Nsengiyaremeye na Gasana ari ba consultant mpuzamhanga bitunze bagatunga n’ingo zabo.

Uretse se kwigira icyatwa aho gutegereza ngo abigirwe n’abandi yavuga ko yamarira iki abanyarwanda mu gihe ntacyo yigezaho cyangwa ngo agire abandi batatu cyangwa batanu akigezaho.

4.     Kuba bamenya utimenya

Kutamenya byinshi si umugayo kuko si twe tubyiha ariko burya kutimenya byo ni akaga gakomeye kuko iyo turetse gutomera tukitekerezaho twibona uko turi nyako. Twagiramungu aracyakeka ko akiri wawundi wahuruzaga imbaga. Ubwo sinzi uwari wamubeshye ngo abanyarwanda bagera ku 600 baba Rouen nta handi yabakwiza uretse ku kibuga cy’umupira ni bwo mwabonaga itangazo rye ryihutirwa rivana inama aho yagombaga kubera bakajya ku kibuga cy’umupira.
Twese twari duhari turi abantu 26. Muri bo nari nazanye n’abantu bane ukatuvanamo, hari umugabo wotsa inyama wari wahazanye n’umugore we ukamuvanamo, hari abasore batatu bari mu myigaragambyo ukabavanamo hagasigara 18 biganjemo ab’iwabo ku ivuko n’abanyamakuru ba leprofete ndetse nawe ubwe umuvanyemo kuko ntawiyoboka hasigara abantu  batagera ku icumi.
Ibyo ariko ntibyamubujije kwigereranya na Yezu aho yavuze ko nawe yatangije afite intumwa 11 kandi idini rye rigakwira. Ntibyanamubujije Kwigereranya na Kagame aho yavuze ko ahururirwa n’imbaga y’ababi we akaba afite bacye beza. Ntibyanamubujije kwigereranya  na Wade wa Senegal na Zuma wa South Africa aho yavugaga ko adashaje ko akuze nka bo bityo akaba nawe ya basha kuyobora.
Aha rero ni ho wibaza uti iyo abuze ubumenyi abura no kwimenya. Umutu yarashize yararangiye ariko aziko akiri cya gihangange twari twaramugize cyo! Harya ngo byagendeke bite indondogozi y’ikirondwe?

Nyamara aho hose yabaga yiha amenyo y’abasetsi kuko n’abo bandi ba FDLR, RNC na FDU  bari ahongaho barimo bahamagarana ku materefoni ngo bajye kumva cya kigoryi cyabo. Abamuciye akari urutega bati ntacyo ubwo asigaye yanga Kagame urunuka dupfe kumwumva. Ibyo byaje no kugaragarira mu bibazo bamuhase byibanze ku kumenya uko azashinjura Agatha Kanziga, kumubaza impamvu yatanze igihugu, kumubaza ikibizeza ko atazongera kubagambanira, n”ibindi…

Twagiramungu aracyibeshya ko afite abakunzi mu Rwanda ntazi ko nyuma y’imyaka atarubamo abanyarwanda bakuze muri politi ku buryo ntacyo wababeshya? Ntazi ko nk’uko Perezida Kagame abivuga politiki twese tuyuva nk’umurimo wo guhindura imibereho y’abanyarwanda. Ntabwo rero bakeneye urwenya na sinema ze bakeneye ibisubizo kandi ababitanga barahari. Twagira  uwo na we nave mu nzira rero.

Abanyarwanda bakuze iyo babonaga umuntu ushaje arindagira nka Twagira baravugaga bati “Genda mpongo urashaje” naho mu mvugo y’abanyakigali baravuga ngo “umufundi ushaje arara izamu”. Ariko njye menyereye kubona ko uwo pilitiki inaniriye mu mahanga ataha I Rwanda. Gira bwangu Kagame atanga imbabazi atitangira itama  ku bamurwanyije bamuyobotse kandi nk’uko umwaka ushize yabivugiye I Buruseli banguka turejeje.

Bernardin NDASHIMYE

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

twagiramungu aba ahaze jepireri akaza gusindira ino bernadre yemeye amata akaza kubabwira ibyiza interahamwe za rouen iyo bita 16 cg heineken leff nzindi nibazihara niyo mpamvu bavuga ubusa naho
abo mwita ngo Intore zizabatwika nkuko itabi ryi ntore ritwika!!muce bugufi kubuswa bwanyu!!!

Répondre
P

Ariko Bernardin yarasaze! Ni uwo gusabirwa! Ubu koko yiyibagije urupfu inkotanyi zishe mushikiwe Furaha wigaga muri Saint Joseph i Kabgayi. Zamubagiye muri Congo. Yewe Bernardin
asigaye ateye agahinda, ni uwo gusabirwa!

Répondre
K

INTORE mufite akaga kweri ! Koko Twagiramungu yabivuze ukuri muri iriya meeting yakoreye i Rouen! yabajije bernardin ngo navuge niba ataratsinze amatora muri 2003, maze undi arya iminwa, ati
noneho rero Kagame ntazarabukwa!! Ati niba ari n'ingabo ashingiyeho nazo zashakwa!! Twese twari muri iyo nama !! amagambo mutura hano rero ni ayo kwamamaza Twagiramungu atabibasabye!!

Rukokoma yaravuze ati muzavuga ko abaturage babakunda , ndetse munabyandike kenshi ndetse munabiririmbe , ariko ikizwi cyo ni uko batabakunda, ati ahubwo nta nubwo muzarabukwa!! None se aho
yatukanye nihe ? kuvuga ko Ndashimye Bernardin aherekejwe n'intore 4 baje kuneka se n'igitutsi ? none se Intore nazo zirumva ko akazi gakorwa k'ubumaneko ari icyaha kuburyo ubyiswe avuga ko
bamututse? Niba batari baje kuneka , akuma gafata amajwi Ndashimye yari yitwaje ni ak'iki ? niba se Twagiramungu nta mu politicien umurimo izo ntore za Kagame zazaga gukora iki muri meeting ye
zivuye i Kigali ?

Ibyanyu ni akaga!! Ndabona muhangayitse cyane!! kandi Twagiramungu azakomeza kubagaragura, ndabona mutangiye kuvuga ubusa , cyangwa mwabura icyo muvuga ngo babatutse! Uvuze ko nyir'urugo yapfuye
ntabwo aba ariwe uba wamwishe! Twagiramungu yabwije Bernardin ukuri kwambaye ubusa, kandi bimaze kugaragara ko atazanakubwira intore nkuru kandi harimo impanuro nyinshi; izo nizo ngaruka zo
gukoresha abarwayi!!

Tubitege amaso!!

Répondre
N

urakoze cyane Bernardin kutugezaho iy'inkuru nziza peee! gye mbona Twagiramungu aba afite ibimwaro byo kuba atarabashije guhabwa amahirwe yo kuyobora igihugu cyacu, none akaba yarahisemo
kugisebya. ariko se abona ibi bizamugezahe uretse kurindagira.

Abanyarwanda turashaka ibikorwa kuko amagambo yanyu ntacyo azatugezaho. Perezida Kagame ibikorwa bye birigaragaza ahantu hose, kubwizo mpanvu ntacyatuma abanyarwanda batamushyigikira.

Murakoze!

Répondre
U

Bernadin, urakoze kuba uduhaye  Amakuru ya Twagiramungu,  kuko unsubije ibibazo hafi yabyose nahoraga nibaza kuri Twagiramungu. Urakoze cyane!

Umugani wawe, kubona Twagiramungu y’irirwa atuka abantu ngo ntabgo ar’abademokarate yarangiza agatuka umuntu , akamwandagaza, amuziza y’uko batumva ibintu kimwe. Ubwo se demokarasi yirirwa
yigisha abantu irihehe?

Imyitwarire mibi ya Twagiramungu imaze kuturambira, nta utagambiriye ar’ugusebya Perezida wacu kuko yatumye atagera kubutegetsi yahoze arwanira kuvakera, ubwo Perezida(Paul Kagame) yamwandagazaga
akamutsinda ku manota arenga 93% utindi yibwiragako Abanyarwanda bazagendera kwiturufu y’ubwoko kugirango bamutore.

Urarushywa n’ubusa mzee Twagiramungu, Abanyarwanda bamaze kurenga imyumvire yawe, nta utabona ko ar’ubusaza busigaye bukuvugisha.

Umunsi mwiza!

Répondre