Nimba amategeko y'u Rwanda atazwi n'ubutabera bw'u Rwanda nkuko bigaragara mu rubanza rwa Ingabire, hazakurikizwa ayahe mategeko mukuburanisha Hussein Habré ?

Publié le par veritas

094-Inga-hussein.png
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 7 Ukwakira 2011, wabaye umunsi wa 18 w'iburanisha, nyuma y'ukwezi kurengaho iminsi 2 urubanza rwa Madame Victoire Ingabire, Umuyobozi w'ishyaka FDU-Inkingi, ishyaka ritavugarumwe n'ubutegetsi bwaKagame, urubanza rwakomeje kuburanishirizwa mu rukiko rukuru rwa Kigali, hakomeje kumvywa Ingabire n'abamwunganira ari nako basimburana n'abashinjabinyoma (abacurabinyoma cg abacurabyaha) aribo bashinjabyaha twakomeje kuvuga ko bahagarariye Kagame muri uru rubanza nk'uko Ingabire ubwe yabyerekanye mu buryo butaziguye ejo ubwo yavugaga ko Kagame yabwiye The Monitor muri Gicurasi 2010 ko Ingabire azamusekuza urukuta rw'amategeko.

Kuberako urubanza nyirizina rutaratangira, ubu haraburanwa ubushobozi bw'urukiko rwahawe gukurikirana uru rubanza ndetse n'ibyaha abashinjabinyoma bareze Ingabire kandi batarabimubajijeho. Ingabire n'abamwunganira aribo Me Ian Edward na Me Gatera Gashabana  bakomeje kwerekana uburyo abashinjabinyoma mu ibaza (cg se iperereza) bakoze batubahirije amategeko cyane cyane itegeko rya 64 na 164 mu gitabo cy'amategeko ahana. Aya mategeko akaba asobanura neza uburyo iperereza rikorwa mu gihe ukekwaho icyaha agomba kubazwa. Bikavugwa ko umubaza agomba kubanza agasobanura umwirondoro we (identité) hanyuma akamumenyesha icyaha aregwa akamusobanurira n'amategeko agiteganya. Ibi rero nk'uko nza kubigarukaho si ko ubushinjabinyoma bwabikoze.

Ubushinjabinyoma buhagarariwe n'abashinja batatu aribo Bonaventure Ruberwa, Alain Mukurarinda na Alphonse Hitiyaremye (aha mbiseguyeho kuko uyu wa nyuma ubushize nababwiye Nsengiyumva) bagerageje kwihagararaho ngo berekane ko byakozwe mu buryo bwubahirije amategeko birabananira kuko burya itegeko riba ari itegeko koko n'ubwo mu Rwanda nta tegeko rihaba nk'uko umushinja mukuru Martin Ngoga yigeze kwivugira ko amategeko aribo bayashyiraho ko ari nabo bazi uburyo bayakoresha.

Bimaze kugaragarira buri wese ko iri tegeko ritubahirijwe (n'abakurikiraniraga urubanza mu cyumba cy'iburanisha no hanze yacyo batari abanyamategeko bari bamaze kubyumva neza) umushinjabinyoma Bonaventure Ruberwa (aha abakurikirana urubanza bakaba bamaze kumuhimba akazina gashya ka Bonne aventure) yabwiye umusifuzi (umucamanza) ko n'iyo iryo tegeko ryaba ritarubahirijwe umucamanza akwiye gusaba ko ibyaha yarezwe byagumaho noneho umucamanza agasaba ko yabimenyeshwa bundi bushya. NGAHA RERO HA HANDI INGABIRE YAVUZE KO UBUCAMANZA MU RWANDA BUKWIYE KUVUGURURWA. Tukaba dutegereje kureba icyo umusifuzi azabivugaho.

Ku byerekeranye n'amategeko yakoreshejwe nabi n'ubushinjabinyoma (aha mujye mwumva ubushinjacyaha) mu icura ry'iyi dossier ya Ingabire kandi havuzwe aho umushinjabinyoma yakoresheje itegeko ryo mu 2008 aho kuba yarakoresheje irya 2003 mu ngingo yaryo ya 4, aho yashinjwaga gupfobya jenoside ari cyo cyaha giteganywa n'ingingo ya 4 ya ririya tegeko rya 2003 nyamara bo bagakoresha itegeko rya 2008 ryo rihana ingengabitekerezo ya jenoside, ibyaha bibiri bitandukanye bihanwa n'amategeko atandukanye.

Aha umushinjabinyoma Ruberwa mu ijwi rye bwite yavuze ko niba baranibeshye byaba ari agakosa gato (erreur de forme we yise erreur de vice) kuko ngo atari ikosa rinini ryahindura ibyaha umuntu yakoze (erreur de fond) akaba yasabye umucamanza kuzishakira we ubwe itegeko rikwiye gukoreshwa mu guhana uwakoze icyaha abivuga muri aya magambo: Le juge a une competence au saisi des faits et non de droit. NGAHA RERO AHO UBUSWA BW'UBUSHINJACYAHA (niba ari ubuswa cg kwigiza nkana) BWAMARIYE INZIRAKARENGANE MU BUROKO KUKO MU RWANDA UBURANA N'UBUSHINJABYAHA ABA ABURANA NA LETA KANDI TUZIKO MU RWANDA KIMWE N'IBINDI BIHUGU BITEGEKWA N'ABANYAGITUGU LETA ITAJYA ITSINDWA.

Umucamanza yabajije Ingabire n'abamwunganira icyo byaba bibatwaye kuba umushinjabinyoma mu ibazwa yaba atarubahirije amategeko, bamusubiza ko itegeko aricyo ribereyeho kandi rigomba kubahirizwa kuko iyo ubazwa yamenye neza icyaha aregwa n'ingingo z'amategeko agiteganya icyo gihe ibisubizo atanga n'ibimenyetso byabyo biratandukana. Aha bikaba byumvikana neza ko ubushinjacyaha burimo gusaba umucamanza kuburanisha Ingabire ibyaha atigeze amenyeshwa kuko igihe yabazwaga umwunganira ariwe Me Gatera yabajije umushinja Ruberwa ibyaha uwo yunganira aregwa, Ruberwa amusubiza ko bazakora isesengura bakavana ibirego muri ibyo bibazo bamubajije bakazamumenyesha nyuma ibyo aregwa. Aha niho abari mu rukiko bose bashoboye kumva neza ko ingingo yo kumenyesha ubazwa ibyaha akurikiranweho n'ingingo z'amategeko abiteganya itigeze yubahirizwa na gato ahubwo uregwa n'abamwunganira bakaba baratunguwe no kubona ibyaha bishya mu nyandiko imenyesha ibirego (acte d'accusation) yatanzwe n'ubushinjacyaha.

Aha rero bikaba byagaragaye ko ibyo Ingabire yasabye bifite ishingiro kandi ko biramutse byubahirijwe hakurikijwe koko ingingo z'amategeko bashingiyeho babisaba, hanakurikijwe ko abashinjabyaha 3 bose batashoboye kubona ibisobanuro bishingiye ku mategeko, Ingabire yakagombye gukurikiranwa ku byaha bitatu aho kuba bitandatu nk'uko babimureze. Ikigoye kumvikana ni uburyo umucamanza azararama agakurikiza itegeko maze agafata icyemezo akurikije imiburanire y'ababuranyi uko ari babiri. Ibi kubivuga ni uko bisanzwe bizwi ko bene izi manza zidaciribwa mu nkiko ariko uru rubanza nk'uko benshi bakomeje kubivuga rukaba koko rugiye kuba igipimo cy'ubutabera bw'u Rwanda kandi rukazarangira hari amasomo ruhaye abacamanza bo mu Rwanda dore ko n'abashyigikiye Kagame ku buryo budakuka uyu munsi batashye bihebye ko bashobora kuzatsindwa ndetse bakanandagazwa n'ibizabera muri uru rubanza. Kereka umusifuzi Alice Rulisa nakomeza tekiniki ye yo gutuka no kwima ijambo Ingabire n'abamwunganira bityo akababuza kuvuga akari imurori.

Impaka n'ubwo zabaye ndende ariko byatumye abakomeje gukurikirana uru rubanza noneho babasha kumva neza icyo abunganira Inagabire ndetse na we ubwe bashakaga kuvuga igihe basabaga ko hari ibyo barezwe bitubahirije amategeko bagasaba ko bikwiye no kuvanwa mubyo agomba gukurikiranwaho kuko Ruberwa amaze kubuzwa epfo na ruguru n'ingingo z'amategeko yahaswe na Ingabire n'abamwunganira yashoje asaba ko niba hari ibyo bacuze nabi umucamanza adakwiye kubivanamo ahubwo yabirekeramo bakongera kubicura bundi bushya cyangwa na we (umucamanza) akabafasha ashakisha amategeko yabafasha guhana Ingabire. Ibyo mvuga si amakabyankuru ni ibyabereye mu rukiko ahubwo wenda ni uko mbivuga nkoresha amagambo atamenyerewe cyane gukoreshwa ariko nibwira ko ari amagambo asanzwe akoreshwa mu gusobanura ibintu kandi adatukana cyangwa adasebanya. BANYARWANDA UBU BUSWA MURUMVA BUZATUMA MU RWANDA HABA UBUTABERA KOKO?

Dutegereje rero ko kuwa mbere taliki 10 Ukwakira, aho hazavuga Me Gatera wunganira Ingabire hanyuma urukiko rukiherera rugafa imyanzuro ku mikomereze y'uru rubanza n'urukiko ruzakomeza kuruburanisha nk'uko byavuzwe n'umucamanza Alice Rulisa aho yavuze ko impaka zagombaga kurangira uyu munsi ariko kubera igihe kitabyemeye ko impaka zizasozwa kuwa mbere hamaze kumvywa nyine Me Gatera. Ikindi twavuga ni uko mu gihe izi mpaka zabaga mu rukiko rukuru rwa Kigali, imbere yarwo mu nzu inteko nshingamategeko ikoreramo haberaga irahira rya ministre w'intebe na gouvernement ye (ari nayo gouvernement ya nyuma ibayeho ku butegetsi bwa Kagame ikazasimburwa n'iy'inzibacyuho izaba yiganjemo abatavugarumwe na Kagame), aho aba GP bari bakwiriye imishwaro kugeza ndetse n'aho urubanza rwa Ingabire rwaberaga.

MAJYAMBERE Juvénal
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G

Mu gihe yasubizaga ibibazo by'abanyamakuru i
Kigali kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Ukwakira 2011 Kagame yerekanye uburyo atinya ibibazo bijyanye cyane  cyane n'urubanza rwa Ingabire umuyobozi w'ishyaka FDU-Inkingi. Ibi byagaragaye igihe
umunyamakuru w'umunyamahanga wigeze kumubaza ku bijyanye n'ifungwa n'iburanisha ry'urubanza rw'uyu munyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kigali yahabwaga ijambo ngo abaze ikibazo cye
Kagame akamubwira ko yizeye ko atagiye kumubaza ku bibazo bya Ingabire.

Iki ni ikimenyetso simusiga ko Kagame atinya abamubaza ibibazo bijyanye n'uyu munyapolotiki kuko nta gisubizo gifatika agitangira kandi isi
yose izi neza ko ariwe wamufunze kuko yari yarabivuze mbere y'uko afungwa. Kubera ko Kagame iyo avuganye n'umunyamakuru uwo ariwe wese ku bibazo bya Ingabire na opposition muri rusange ahakorera
amakosa menshi bityo ubu akaba yarahisemo kubabuza kongera kumubaza kuri iki kibazo. N'ubwo ariko yabujije uyu munyamakuru kumubaza ku bibazo bya Ingabire ariko n'ikibazo yamubajije cy'uburyo
yaguze imigabane muri Banki ya Kigali Kagame yariye iminwa ku buryo ikibazo yagiciye ku ruhande abeshya ko yagirango ahamagarire abandi bategetsi gushora amafaranga yabo mu ma banki ariko
akanavuga ko ngo atakwemera gutakaza amafaranga ye ashaka kuvuga ko yashakagamo inyungu.

Répondre
E

Naho Nyakubahwa Ambasaderi POLISI Denis wari Visi-Perezida ushinzwe amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya
Guverinoma, akaba yasezeye kuri uwo mwanya ku mpamvu ze bwite, ariko akaba akomeza kuba Umudepite…

Ibyo mu Rwanda ni umuti w'amenyoo!!!

Répondre
M

nk'uko nabyumvishe mu biganiro bya
BBC français byaciyeho mu gitondo, bahakannye ko badashaka ko umunyagitugu wabo yaburanishwa n'undi munyagitugu muli afrika kubera ko atemera amashyaka atavuga rumwe nawe, atihanganira
itangazamakuru ry'igenda, yayogoje igihugu cya Kongo, banavuze byinshi byerekeye ibayaha by'intambara byabereye mu rwanda bitigeze biburanishwa none ngo bagiye kuburanya iby'abandi batihereyeho
... ubushoboye yabyiyumvira kuli http://www.bbc.co.uk/afrique/, éditions de 4h30 et de 6h UTC/GMT

karugarama we ngo yiteguye kuvuruguta amategeko y'u Rwanda aliko byanze bikunze bazamuhe icyo kiraka kuko bakeneye akayabo kazavamo no kwereka amahanga ko mu Rwanda hali ingirwa bucamanza kandi
n'urwa Ingabire brarabananiye bakaba bongeye kurusubika iminsi itatu !

Répondre