Muri Mali ,Ubufaransa burarwana n'abasilikare b'ibyihebe byatojwe n'Amerika (USA)!
Ubufaransa bwiyemeje kurwana butajejetse muri Mali bukaba bwahagurukije za Rafale
Byavuzwe kenshi ko nyuma y’isenyuka ry’igihugu cya URSS (1989), Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziyemeje kugaba igitero gikomeye kumugabane w’Afurika mu bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa mu rwego rwo gusenya icyo bwita ubukebe bw’ubufaransa (empire français),ibimenyetso bikaba bitangiye kwigaragariza mu ntambara yo muri Mali na RD Congo !
Igihugu cy’ubufaransa gikomeje kugaba ibitero ku mutwe w’intagondwa z’abayisilamu bafashe igice kiki cy’amajyaruguru y’igihugu cy Mali. Kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 mutarama 2013 abasilikare bakuru b’ingabo z’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika bahuriye i Bamako mu murwa mukuru w’igihugu cya Mali mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo ingabo zo mu bihugu byabo za kwinjira muri iyo mirwano. Iki gikorwa Ubufaransa bwakoze cyo kugaba ibitero ku mitwe y’inyeshyamba z’intangondwa z’abayisilamu muri Mali gitandukanye n’uko igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA) kiri kwitwara mu kibazo cyo kurwanya izo nyeshyamba !
Bikomeje kubera urujijo abantu benshi bazi uburyo igihugu cya Mali cyafatwaga nk’intangarugero n’igihugu gifite ingabo zikomeye zatojwe n’Amerika mu rwego rwo kurwanya ibyihebe by’abayisilamu none ubu ingabo z’Ubufaransa zikaba ziri kurwanya ibyo byihebe muri Mali ! Icyaje kugaragara ni uko abayobozi bakuru b’ingabo za Mali batojwe n’igihugu cy’Amerika bateguye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa demokarasi bwatowe n’abaturage muri Mali ,nyuma y’icyo gikorwa kibi izo ngabo zatojwe n’Amerika zikaba zaragiye kwifatanya n’imitwe y’intagondwa y’abayisiliramu imaze gufata igice kinini k’igihugu cya Mali. Ubu izo ngabo zatojwe n’Amerika akaba arizo ziyoboye intagondwa z’abayisilamu mu intambara zirwana n’igihugu cy’Ubufaransa !
Iyi ni ifoto y'ibyihebe by'intagondwa z'abayisilamu bari kurwana n'abafaransa muri Mali
Umwe mubasilikare bakuru b’ingabo z’Amerika yatangaje y’uko ababajwe cyane n’icyo gikorwa cy’abasilikare ba Mali batojwe n’Amerika nyuma bakajya gufasha ibyihebe by’abayisilamu aho kubirwanya. Nk’uko bitangazwa na radio BBC, abo basilikare ba Mali batojwe n’Amerika bavuga ko bahiritse ubutegetsi bitewe ni uko ubwo butegetsi butashoboye kurwanya ibyo byihebe by’abayisilamu. Igihugu cy’Amerika kikaba cyaratanze amafaranga menshi cyane mu gutoza ingabo zo mu karere k’ubutayu bwa Sahara mu rwego rwo kurwanya ibyihebe none abo basilikare Amerika yatoje nibo bahindutse abayobozi b’ ibyihebe !
Amerika imaze gutoza abo basilikare yahise yiheza muri kariya karere k’ubutayu yanga koherezayo abasilikare bayo mu rwego rwo kurwanya izo ntagondwa nkuko yabikoze mu gihugu cy’Afganistani na Irak none ubu igihugu cy’Ubufaransa nicyo kigiye guhangana n’ingabo zatojwe n’Amerika muri Afurika y’uburengerazuba. Bikaba bigaragara neza ko Ubufaransa bufite akazi gakomeye ko kuzarwanya izo ntagondwa cyane ko aho zagiye zigaragara hose, Amerika n’Ubufaransa bafatanyaga kuzirwanya , none ahubwo ubufaransa bugiye kurwanya intagondwa zatojwe na mushiti wabwo Amerika ! Intambara rero ikaba itazorohera Ubufaransa n’ibihugu by’Afurika y’uburengera zuba kuko biriya byihebe bishobora kunyanyagira mu karere kose k’Afurika y’iburengerazuba nk’uko intagondwa za Al Shabab zo muri Somaliya zabigenje kubarwanya bikagorana. Izi ntagondwa zirwanira muri Mali zifite intwaro zikomeye cyane zakuye kwa Kadafi zikaba zifite n’imyitozo ikomeye cyane zatojwe n’igihugu cy’Amerika !
Inyeshyamba za M23 zifite byinshi zihuriyeho n’intagondwa z’abayisilamu bo muri Mali !
Iyo umuntu yitegereje neza intagondwa zimaze gufata igice kinini cya Mali ubona zifite ibintu byinshi zihuje n’inyeshyamba za M23 zafashe igice kinini cy’uburasirazuba bwa Congo ! M23 igizwe n’abasilikare bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakaba barahoze ari ingabo za APR zahawe imyitozo ya gisilikare n’Amerika (USA) ! Muri raporo y’impuguke za Loni hagaragaramo ko inyeshyamba za M23 zakoreshaga intwaro zakorewe mu gihugu cy’Amerika zigahabwa u Rwanda. Abasilikare bakomeye ba M23 batojwe n’Amerika bari mu ngabo z’u Rwanda , birumvikana rero ko M23 ntaho itaniye n’intagondwa z’abayisilamu bafashe igice kini cya Mali kuko iyo mitwe yombi yahawe imyitozo n’igihugu cyimwe k’igihangange ku isi aricyo cya leta zunze ubumwe z’Amerika !
Madame Souzan Rice uhagarariye igihugu cy’Amerika mu muryango w’abibimbye yagiye afata ibyemezo bishyigikira iriya mitwe yombi (M23 na intagondwa za Mali) ; byagaragaye kenshi ko ibyemezo bikaze byafatirwaga umutwe wa M23 madame Souzan Rice yagiye abigabanyiriza ubukana kuko azi neza ko uwo mutwe ushyigikiwe n’igihugu cye ! Ni muri urwo rwego igihugu cy'u Rwanda cyashinze uwo mutwe wa M23 kikawuha n'intwaro nta bihano kigeze gihabwa na ONU kuko cyari gikingiwe ikibaba na USA.
No kubyerekeranye n’imyanzuro yose yagiye ifatirwa intagondwa z’abayisilamu muri ONU ntagaciro yagiye ihabwa kuko Souzan Rice yavugaga ko adashyigikiye gahunda y’igihugu cy’Ubufaransa yo kugaba igitero cya gisilikare kuri izo ntagondwa, ko ahubwo ashyigikiye ibiganiro hagati y’izo ntagondwa n’ubutegetsi bwa mali ; kubera kutumvikana kuri gahunda igomba gukurikizwa byabaye ngombwa ko intagondwa ziyemeza kujya gufata umurwa mukuru wa Mali bituma Ubufaransa butabara Mali byihutirwa kandi icyo gihugu kitari gifite iyo gahunda!
Ikibazo gisigaye ni ukuzamenya niba Ubufaransa bwonyine buzashobora kwikura muri iriya ntambara irimo imitwe y’ibyihebe bya kabuhariwe ,bifite intwaro zikomeye kandi bifitanye ibanga rya gisilikare n’igihugu cyabitoje cya Leta zunze ubumwe z’Amerika !
Ngoga Jean Veritasinfo.fr