Rwanda: Umukozi mukuru w'Ambase y'u Rwanda mu Busuwisi yaburiwe irengero!
Kuba uri umuntu ujijutse, ukaba ugomba gukora akazi kawe mu bwisanzure ukurikije umutima-nama wawe biragoye muri iki gihe kubanyarwanda bakorera Leta ya Kagame na FPR ; noneho rero birushaho kuba insobe ku bantu bakora muri z’Ambasade baba bagomba kubwira amahanga ibinyoma by’i Kigali kandi aba azi ukuri !
Amakuru atangazwa n’Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi aravuga ko Bwana Alphonse Kayitayire wari umujyanama wa mbere muri iyo Ambasade yaburiwe irengero mu gihe yagombaga gusubira mu Rwanda kuko yari yahamagajwe.
Nk’uko itangazo ry’Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi ribisobanura, ngo Bwana Alphonse Kayitayire yari yahamagajwe ku ya 6 Ukuboza 2012, ariko akaba yagombaga gutaha mu Rwanda ku ya 6 Mutarama 2013 nyuma ariko ngo kubera impamvu z’akazi byari byemejwe ko agomba gutaha ku ya 31 Mutarama 2013.
Nk’uko bikomeza bivugwa muri iryo tangazo ngo iyo Ambasade yabonye imfunguzo z’ibiro n’inzu Kayitayire yabagamo ku ya 10 Mutarama 2013, bigaragara ko byoherejwe na Bwana Kayitayire ubwe ku ya 9 Mutarama 2013 hakoreshejwe uburyo bw’iposita bushinganye (courrier postal recommandé) ngo kugeza ubu Ambasade ntabwo irongera kumuca iryera. Mu gusoza iryo tangazo Ambasade imenyesha abanyarwanda bose batuye mu Busuwisi ko Bwana Kayitayire atakiri umukozi w’iyo Ambasade.
Kayitayire Alphonse ashobora kuba yarebye kure !
Uretse n’imikorere itoroshye abahagarariye u Rwanda mu mahanga muri iki gihe bahura nayo, Kayitayire Alphonse we afite umwihariko kuko azi neza akaga abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bahura nako iyo barangije gukora imirimo FPR yabifuzagaho. Kayitayire Alphonse ni muramu wa Colonel Cyiza Augustin , urya inkotanyi zanize Muligande akavuga ko yasanze bene wabo mu mashyamba ya Congo!
Kayitayire Alphonse yagize ibyago by’uko FPR yatoteje bikomeye umuryango we kandi iwuhohoteye, afite mukuru we wigishaga muri kamunuza i Butare wafunganywe n’umugore we nk’abandi banyabwenge bose b’abahutu, kugeza ubwo umugore wa mukuru we apfiriye muri gereza kubera imibereho mibi, nta burenganzira Kayitayire yari afite bwo kubasura cyangwa kubagemurira!
Kayitayire Alphonse ntazibagirwa mugenzi we Depite Bisengimana Elysée,biganye kandi bakaba bari inshuti, akaba yarafunzwe mu mayeri menshi amaze gukoreshwa mu gushinja abafaransa ibinyoma no kubyutsa impaka mu nteko ishingamategeko zo gukuraho Perezida Bizimungu nk’uko yari yabitumwe na Kagame!
Niba Kayitayire Alphonse yashoboye kwitandukanya na sekibi FPR yaba yarebye kure , yego ubuhungiro si bwiza ariko burya ngo aho gupfa none wapfa ejo! Twizere ko HCR (ishami rya ONU rishinzwe impunzi) rifite ibiro mu Busuwisi ridakomeza gutera hejuru ngo abanyarwanda nibatahe mu gihe n’uwo bakoranaga nk’umukozi mukuru w’ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi nawe yahunze icyo gihugu!
Karangwa Aimable umusomyi wa veritasinfo.fr