Mu Rwanda hari ababereyeho gukomera Kagame amashyi gusa kuburyo navuga ko agiye kwiyahura bazamukomera amashyi !
Abidishyi b'intore bagaruye umuco w'animation !
Ndashima abakoze isesengura ku ijambo ryavuzwe na Kagame ku italiki ya 13 mutarama 2013 ubwo yari mu masengesho yo gusabira igihugu. Kubyerekeranye n’abakomera amashyi amaganya ya Kagame, ni: "abanyarwanda bari mu Rwanda, hejuru y'ubwidishyi hiyongereyeho n'ihahamuka".Hari ababereyeho gukoma amashyi gusa(batazi icyo bayakomeye) kuburyo Kagame nanavuga ko agiye kwiyahura bazakoma amashyi! Ntabwo abanyarwanda(intore) bakiri bazima mu mutwe!
Kagame ati: batwimye imfashanyo kuberako nitwaye nabi, amashyi ngo kacikaci!
Kagame ati: mutebe amafaranga yo kumpesha agaciro, amashyi ngo kacikaci!
Kagame ati: ibintu bimeze nabi kandi bizarushaho kuba bibi, amashyi ngo kacikaci!
Kagame ati: turi babandi ntiduhinduka, amashyi ngo kacikaci!
Kagame ati: nzasubira mu ndaki nk'inyaga, amashyi ngo kacikaci!
Kagame na FPR ye, bahinduye abanyarwanda(intore)ibisenzegeri mu mutwe kuburyo nta muntu muzima ukibarangwamo. Rimwe na rimwe iyo urebye ibyo bakora, bandika, bavuga, usanga arabo kugirirwa impuhwe!
Ubu birakomeye abaturage banze gutanga mutiweli kubera ko, ibyo babasezeranya bitandukanye n'ukuri ,basigaye batavurwa none bahisemo kutayatanga ahubwo bakajya bajya kwivuza mu bihugu by'abaturanyi abandi bakaba bariyemeje kujya bivuriza mu mavuriro yigenga.
Ubu akazi ntigahari ku bize kaminuza ngo akazi bakoraga kazajya gakorwa n'abana barangije amashuri yisumbuye ,ngo leta ya kigali nta mafaranga yabona yo kubahemba nyuma yo kwihesha agaciro . Abakozi bagabanirijwe imishara ho 1/3 kubera ko nta bushobozi igihugu gifite bwo kubahemba. Agaciro twasezeranyijwe ngako, ubwo tuzareba mu minsi mike uko bizaba byifashe!
Kuba Kagame yarihandagaje akavuga ko amahanga yari akwiye gushyira mugaciro akaba ariwe ahana aho guhana abana n’abasaza b’abanyarwanda bahagarika imfashanyo;birumvikana ko Kagame amaze kwiyumvisha ko atagikwiye kuyobora abanyarwanda , ko abateza amakuba nka farawo wo mu Misiri, akaba yari gira ubutwari bwo kwiheza akava kubuyobozi abanyarwanda batarashira! Niba koko ari intwari nkuko akunda kubivuga ashaka kwirarira ni atinyuke ave kubutegetsi !
Source: ibivugwa kuri DHR