Mu Rwanda inzara iraca ibintu ! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

 

Iyi nzu ya nyakatsi y'uyu munyarwandakazi iri i Ndera, mu mujyi wa Kigali !!!!

 

Abagize clubs za RDI mu Rwanda, turatabariza abaturage.  Kubera politiki mbi ya ruvumwa irimo no gushonjesha abaturage ku buryo bugambiriwe, ubu hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda hari inzara iteye ubwoba. Abaturage benshi ntibakibona ibyo kurya n’abagize ngo barasamuye barya ibidafatitse byibura incuro imwe ku munsi. Aho iyi nzara yiganje cyane ni mu ntara y’Amajyepfo, iy’Uburengerazuba n’igice cy’intara y’Uburasirazuba. Ni ukuvuga ahahoze ari perefegitura za Kibuye, Gikongoro, Cyangugu, Butare, Gitarama na Kigali Ngali. Hiyongeraho uduce tw’imijyi inyuranye yo mu Rwanda kuko abayituye batunzwe no guhaha, none ibiriwa ku masoko bikaba bihenda cyane kuburyo batakibasha guhaha.


N’ubwo bimeze bitya, ikibabaje ni uko Leta y’igitugu itajya ihingutsa iki kibazo ngo itange inkunga ku baturage bashonje cyangwa ngo yiyambaze abagiraneza n’abaterankunga. Ahubwo irangwa no kubeshya ngo Abanyarwanda barakize, bateye imbere, bafite imibereho myiza ; nyamara urugi rukinga batanu naho abana bakaba bagiye kumarwa na kwashorokori na bwaki. Kubera iterabwoba ry’ingoma ngome ya Jenerari Paul Kagame n’agatsiko ke k’Abasajya, nta bitangazamakuru cyangwa abanyamakuru baratinyuka gushyira ahagaragara iki kibazo. N’abaturage ubwabo ni bake bemera kubitangaza, na bwo bisa nko kwiyahura bavuga ko n’ubundi urwo bapfuye atari rwiza. Abandi usanga batinya kugira icyo bavuga kugira ngo barebe ko bwacya kabiri, agatsiko katabishe.


Impamvu zateye inzara


Nk’uko tutahwemye kubitangaza no kubyamagana, politiki mbi ya Leta ya Kagame igamije gushonjesha abaturage ku bwende ni yo nyirabayazana w’iyi nzara. Bimwe mu byateje inzara:


1) Muri gahunda yo guhuza ubutaka hakorwa amaterasi y’indinganire, habayeho kurandura imyaka y’abaturage yari itarera no gutema intoki zari zibatunze.


2) Muri gahunda yo guhinga igihingwa kimwe nk’ibigori, umuceli, ibirayi n’ibindi, hamwe na hamwe ibi bihingwa byararumbye cyangwa birarwara maze abahinzi bataha amara masa.


3) Muri gahunda yo kugurishiriza umusaruro hamwe, agatsiko katwaye imyaka y’abaturage kababeshya ko kazabishyura kanyujije amafaranga yabo kuri konti zabo ziri mu Murenge Sacco none karabambuye.


4) Imirima imwe yambuwe abaturage maze iterwamo ibimera bitaribwa kandi bidafitiwe amasoko nka Bobere zigaburirwa amagweja, indabo, urubingo, muringa, makadame n’ibindi.

Ayo ni amaboberi agaburirwa amagweja ahinze mu mirima y'ibishanga yambuwe abaturage

5) Abaturage baraburabuzwa basabwa ibirenze ubushobozi bwabo nko kubaka izindi nzu mu midugudu, umusanzu wo kubaka amashuri, ubwisungane mu kwivuza buhenze, amafaranga y’uburezi,  aya FARG, ay’irondo, ayo kubaka inzibutso za jenoside, ayo kugura amarimbi ndetse no gukora umuganda incuro nyinshi mu cyumweru.


Umwanzuro


Abagize clubs za RDI Rwanda Rwiza zikorera mu gihugu imbere, twongeye kwamagana twivuye inyuma politike mbi y’ubutegetsi bw’igitugu bwa jenerali Paul Kagame n’agatsiko ke igamije gushonjesha abaturage no kubica uruhongohongo. 

Amaboberi : aha ni ku Kibuye.

Turasaba Leta ya Kagame guha imfashanyo abamaze kuzahazwa n’amapfa kuko biri mu nshingano zayo zo kurengera abaturage.Turasaba imiryango nterankunga, abagiraneza, abanyamadini, abanyamakuru n’abandi bashobora kurengera no kuvugira abaturage kugera hirya no hino mu giturage bakirebera aho inzara igejeje rubanda rwabuze kivurira na kivugira kugira ngo bagaragaze ikibazo rubanda ifite, bityo abaturage bagobokwe mu maguru mashya. Twongeye gusaba Abanyarwanda bose aho bari hose gushyira hamwe no gufatanya maze tugahagurukira rimwe tugasezerera burundu ingoma y’agatsiko ka gisirikare kica abanyagihugu, bityo hagashyirwaho ubutegetsi burengera abaturage kandi bwubahiriza uburenganzira bwa Muntu n’amahame ya Demukarasi.


Mahoro Pacis

Perezida wa clubs za RDI mu Rwanda

Email : pacismahoro@yahoo.fr

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> Mubibara murabizi!!! Birakabije ahubwo, none se nawe, ngo warize? waramaze ibyo ntacyo bivuze mu Rwanda, kuburara byabaye ibisanzwe kandi ngo turatera imbere ra<br />
Répondre