Rwanda: Politiki ya FPR na Kagame ni "Humiriza nkuyobore niwanga nguturitse !"

Publié le par veritas

Nkuriyingoma.pngMuri iyi minsi amakuru agezweho ni ayerekeranye n'ihangana riri hagati ya Kagame n'umuryango mpuzamahanga; bitewe n'intambara iri mu burasirazuba bwa Congo itewe n'umutwe w'abasilikare bo mu bwoko bw'abatutsi wiyise M23, uwo mutwe ukaba ufashwa n'ingabo zoherejwe na Kagame Paul Prezida w'u Rwanda. Aha nkoresheje Kagame gusa kuko mu nzego z’igihugu cyiyubaha ni ukuvuga guverinema n’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko nta rwego narumwe muri izo nzego rwari rwaterana ngo rubwire abanyarwanda uko ikibazo cy’intambara u Rwanda rwashoye muri Congo cyifashe noneho ngo izo nzego zishobore no kubisobanurira abanyarwanda n’abaterankunga !

 

Muri iyi minsi kandi twabagejejeho ikiganiro Dépite Brigitte Tuyishimiye yagejeje kubanyamakuru ba "Tuganire" aho yavuze ko Kagame Paul yamwise « umurozi political »  mu ruhame, imbere y'abandi badepite mu gihe bari bateraniye mu nama!

 

Umugabo Generali Kayumba Nyamwasa nawe kuri uyu wa mbere yatangarije abanyamakuru icyo atekereza n’uko abona Kagame maze agira ati : « Kagame Paul ni umuntu w’imico mibi, ni umugome,arahuzagurika,nta mutima agira, ntanyurwa ndetse ni umwicanyi ».

 

Nkuliyingoma Jean Baptiste we avuga akari imurori ubutegetsi bwa FPR na kagame ; kuburyo bigoye cyane kubyandika bikumvikana mu buryo abivugamo gusa we abihinira mu mugani wa kinyarwanda maze akagereranya ubutegetsi bwa FPR ni ubwa MRND agira ati : «  Wirukana umugore uhekenya igufwa , ukazana urimira bunguri » !

 

Mu kiganiro Nkuliyingoma yagiranye n’umunyamakuru wa Radiyo itahuka aravuga byinshi kubutegetsi bwa FPR buri mu Rwanda muri iki gihe , akavuga uburyo Kagame yateranye amagambo na Seth Sendashonga mu nama y’abaministre, ubwo Sendashonga yibutsaga Kagame ko mu gihe cy’umwaka wose (1994-1995) yamwandikiye amabaruwa  arenga 700 yerekeranye n’ibibazo by’umutekano muke mu gihugu maze Kagame ntagire ibaruwa nimwe asubiza , muri iyo nama Kagame yarivumbuye , arambika ikirahure cy’amazi ku meza maze abwira Bizimungu ngo hagati ye na Sendashonga nahitemo uwo bakorana, maze arasohoka, inama ihita ihagarara !

 

Burya ngo « utaraganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze !»Abaturage bakomeza kubuzwa uburyo bakibwira ko abari mu nzego zo hejuru ari shyashya ! nimwumva neza iki kiganiro cya Nkuliyingoma, murabona igisubizo cy’imvano y’ibyemezo biri gufatwa n’abaterankunga bafasha u Rwanda bakaba barimo bahina akaboko ! Aho ntibaba barahuye n’ibibazo nkibi Nkuliyingoma avuga ?

 

Nkuliyingoma asoza avuga ku kibazo cy’intambara z’urudaca u Rwanda ruhora  rushora muri Congo, zitwaje ko ngo zije kurengera abatutsi ahubwo ari izo kubamara ; nyamara  amaherezo y’izo ntambara akaba ari uko zizakora kubanyarwanda bose kandi zikabatesha ibara mu karere kose !


Reka ndeke kubatera amatsiko maze mwiyumvire Nkuliyingoma uko asobanura imitegekere ya FPR na Kagame, wenda n’abumva bagirana nawe imishyikirano bamenye neza uwo muyobozi bumva wagirira abanyarwanda impuhwe akarenga kamere ye maze igihugu kigatengamara !

 

Ikiganiro cya Nkuliyingoma :  


 

 

 

 

Habinshuti Moïse Umusomyi wa Veritasinfo

 

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
T
A
Répondre
B
<br /> Ariko uyu sida yageze mumutwe we aba avuga iki? simpamya niba akibuka naho ataha ariko ngo ari muri politiki? iyo MRND avuga se si mperuka arimwe mwayrwanya mwita Habyara ngo ni rubyogo.<br />
Répondre