Itangazo rigenewe Abanyamakuru :Jeneral Kagame akomeje kuba gica mu gihugu no mu mahanga !

Publié le par veritas

Seau RDIMu gihe Umuryango mpuzamahanga wahagurukiye gufatira ibyemezo u Rwanda bitewe n’uruhare Perezida Kagame akomeje kugira mu midugararo yo mu gihugu cy’igituranyi cya Kongo, RDI-Rwanda Rwiza yifujer kugeza ku Banyarwanda n’incuti z’u Rwanda ibi bikurikira :

 

Twifatanyije n’abavandimwe bacu bo mu ntara za Kivu y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru bapfushije bene wa bo, ndetse n’abandi ibihumbi bitabarika bakaba barakuwe mu bya bo;

 

Dufatanyije n’Umuryango mpuzamahanga mu gushyigikira abaturage bose ba Kongo bakomeje guhohoterwa mu ntambara bashorwamo n’abanyamahanga;

 

Twamaganye twivuye inyuma uruhare bwite rwa Jenerali Paul Kagame utarahwemye gukoresha igisirikare cye mu guhungabanya Kongo ashyigikira abigometse ku butegetsi kuva mu myaka ya za 90;

 

Turashimira ibiguhu bitera inkunga u Rwanda (Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubuholandi na Swede) byafashe icyemezo cyo guhagarika imfashanyo ku Rwanda mu gihe abategetsi ba rwo baregwa gufasha no kubera ibyitso abakora ibyaha byibasira inyoko muntu mu gihugu cy’abaturanyi.

 

Mu by’ukuri, igice kinini cy’imfashanyo u Rwanda ruhabwa gishorwa mu bikorwa byo guhungabanya akarere rurimo. Ku birebana na politiki yo mu gihugu rwagati, RDI ihangayikishijwe n’uko Jenerali Kagame arimo gushora igihugu mu mage. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi, sosiyete sivile n’itangazamakuru ryigenga ntibyemerewe kubaho  mu Rwanda rutegekwa n’Inkotanyi.

 

Ubutegetsi bushingiye ku buhotozi no kumarira mu munyururu abatinyutse kuvuguruza Inkotanyi, mu gihe abababishoboye batoroka igihugu ku bwinshi bakiza amagara ya bo. RDI irahamagarira ibihugu byose, bifatanyije n’Umuryango w’abibumbye ndetse n’indi miryango mpuzamahanga kwihutira gutangatanga Jenerali Kagame ntakomeze kwica urubozo Abanyarwanda n’Abanyekongo. Urubanza ruherutse gucirirwa Charles Taylor wahoze ategeka Liberia n’ibihano yagenewe  bitewe n’ubufatanyacyaha bwe mu bwicanyi bwabereye muri Sierra Leone  bikwiye kubera icyitegererezo abashaka ubutabera mu gihugu cya Kongo.

 

 

 

Mu izina rya RDI,

Ismaïl Mbonigaba

Komiseri ushinzwe Itangazamakuru


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article