Kagame Paul ari gutamika abaturage igisasu cyo kurwanya Demokarasi mu Rwanda ! Ngo arasabirwa manda ya 3!

Publié le par veritas

Ikihebe-kagame.png

Kagame Paul yasabye inkomamashyi ze z’abadepite guhindura ingingo nyinshi z’itegeko- nshinga kugira ngo rijyane n’ibihe tugezemo. Mu ngingo Karugarama yavuze zigomba guhindurwa yirinze kuvuga ingingo yo guhindura manda ya Kagame. Mu ruzinduko rw’akazi Kagame Paul yatangiriye muri Cyangugu ubu yahinduye akarere ka Nyamasheke na Rusizi ,Kagame Paul yandikiye inkomamashyi z’abadepite ibaruwa izisaba guhindura vuba na bwangu itegeko-nshinga hakongerwamo ingingo yo kongerera Kagame manda kugeza igihe azapfira ! Iyo baruwa yohererejwe abayobozi b’uturere twa Nyamasheke na Rusizi kugira ngo bayisomeshe abaturage, maze bizitirirwe ko aribo igitekerezo cyaturutsemo !

 

Ikigenzi gikubiye muri iyo baruwa ni uko Kagame avuga ko aramutse atabaye perezida nta mutekano wakongera kuba mu gihugu ! Kagame kandi agaragaza ko byanze bikunze iyo ngingo igomba guhindurwa kandi hakaba ikinamico ry’amatora kuko azi neza ko abaturage bahawe ubwisanzure mu matora atatorwa ! Ibyo bigaragazwa n’aho avuga ati « bariya baba iburayi bakomeje kuntesha umutwe kandi baje mu matora ,abaturage bakagira ubwisanzure babatora, bikaba byatuma  umutekano uhungabana bagasubiza inyuma amajyambere twari tugezeho (Kagame yasubira mu Ndaki) !»

 

Ni mwiyumvire hasi aha uko umwarimukazi Mukanyemera Consolée wo muri Nyamasheke asoma iyo baruwa ya Kagame:

 


 


 

Hasi aha ni mwiyumvire uko Nzagirante wo mu karere ka Rusizi asoma iyo baruwa ya Kagame aho asaba manda ya 3:

 


 


Nkuko Amerika yatoje ibyihebe ubu bikaba byogogoje igihugu cya Mali n’Alijeriya, Amerika yatoje ikihebe Kagame, ubu kikaba gihungabanya umutekano w’akarere kose k’ibiyaga bigari ; none Kagame akaba atangiye gutamika abaturage igisasu cyo kurwanya Demokarasi dore ko nta munyarwanda ufite kugira icyo avuga atagitamitswe n’ubutegetsi ! Kagame arimo yumvisha abanyarwanda ko ariwe mahoro ko navaho nta mutekano ; amaherezo yo kurwanya iki kihebe azaba mabi kubaturage kuko nabo bazabigwamo !

 

Mu Rwanda ishyamba si ryeru : ONGs zitangiye guhunga !

 

Ni ubwo Kagame ari gutegeka ko itegeko nshinga rihindurwa kugirango azagwe kubutegetsi, ibimenyetso bigaragaza ko ingoma ye igiye guhirima biri kwigaragaza , muri ibyo bimenyetso ni uko imiryango mpuzamahanga ifasha abaturage ifite ikicaro mu Rwanda itangiye kwimukira mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda bitewe ni uko amahanga yahagaritse inkunga ku Rwanda akaba adashobora kohereza amafaranga kuri iyo miryango anyuze mu mabanki y’u Rwanda ; ibyo bikaba bitumye iyo miryango ihunga u Rwanda.

 

Hagati aho kandi hari amakuru menshi avuga ko ingabo Kagame yohereje mu mutwe wa M23 zikomoka mu gihugu cya Congo zitangiye gutorokana amafaranga n’amabuye basahuye mu karere bayobora ndetse bakaba batangiye no kugurisha intwaro bafite ku mutwe wa FDLR maze bagahungira  muri Sudani y’epfo.

 

Abaturage nabo ntiborohewe, leta ya Kagame Paul ikomeje gusya rubanda itanzitse. Ubu ru ruswa imaze kumenyerwa, kugira ngo umuturage ashobore kugira icyo akorerwa.Ikibabaje cyane ni ruswa yakwa abatishoboye kugira ngo bashobore guhabwa amabati makumyabiri ;aho buri mutindi- nyakujya yakwa amafaranga ari hagati y'ibihumbi 20 na 50 atayatanga bakamubwira ko nta mabati azabona. Icyo gihe bamusaba kugurisha agasambu gato cyane afite kugira ngo abone ruswa atanga  cyangwa bakamusaba kujya gusabiriza iyo ruswa mu bagiraneza bashobora guteranya ayo mafaranga ; yaba adashoboye gukora ibyo asabwa bakamubwira ko ayo mabati ntayo azabona !


Kubana biga mu mashuri y'isumbuye batishoboye ntibagishyirwa ku rutonde rw’abagomba gufashwa, yego na mbere mu minsi ishize ntibashyirwagaho bose ariko abenshi bashyirwagwaho,noneho abayobozi bakagira imyanya bagurisha abishoboye kugira ngo barihirwe.Kandi nabibutsa ko n'abaterankunga babivumbuye ko ubu ikintu cyose ugomba gutanga ruswa kugira ngo urenganurwe.


Ubu biravugwa hose ko imishahara y'abakozi yagabanutse ho 1/3 kandi ko ubu ntakazi leta iha abize kaminuza kubera nta bushobozi buhari bwo kubahemba,ubwo murumva ko leta igeze mu marembera ! Akarengane ko ntikakivugwa, rubanda yo imaze kubimenyera isigaye ivuga ko umunsi umwe izarenganurwa n'indi leta izajyaho.

 


nyamasheke
Ubuvuzi bwo burimo bukura nk'isabune (gushonga) kuburyo ibyo leta ya Kagame iririmba ntaho bihuriye n’ukuri ! Twabibutsa ko mu minsi yashize imiryango yahoraga mu kiriyo kubera abana babo baguye muri Congo, ibyo bikaba bigaragara cyane mu miryango y'abagogwe n'abanyamurenge ,leta yagiye ifatamo abana bayo ikabohereza muri M23.


Tuboneyeho kubamenyesha ko « unguka bank » ubu isigaye ikoreshwa mu kugeza amafaranga kuri M23 no guha amafaranga abasore baba bayigiyemo. Ngiyo leta iyobowe n'intore buri wese abona ko iri mu marembera igomba kwihesha agaciro,kandi idasabiriza yihagije.

 

 

Patriote rwandais (DHR)


 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
<br /> ngo harya bazarenganurwa nindi Leta izajyaho, kereka hagarutse y leta yabatabazi, yatabayaye abanyarwanda ibatsemba bose, ya lete yivangura itatana abanyarwanda, nubundi iyo niyo mwazana Genocide<br /> mukayigarura. ubundi iyo website yandikirwahe? twe tuba mu rwanda tuzi ibyo dukorerwa niyi leta iharanira iterambere ryabanyarwanda rero mureka kuvuga ibinyoma ibyo mutazino gusesengura ibintu<br /> bitajyanye na gato, eraga mwemera mugaruke mureka critics zitazagira aho zibageza. baca umugani iyo wanga urukwavu wemera ko ruzi kwiruka.<br />
Répondre