Mu Rwanda agatsiko kari k'ubutegetsi kagaruye umuco wo "kureza" no "guca amashu" abaturage ! (leprophete.fr)
André Rwisereka:Kwica abaturage b'inzirakarengane muri ubu buryo ni tactique y'ubutegetsi
bufite ibibazo bugamije gutera ubwoba !
Mu mujyi wa Gitarama gutemagura abaturage birakomeje. Muri iki gitondo cyo kuwa gatanu, ishwe abantu babiri, umugabo n'umugore bagiye mu misa i Kabgayi. Biciwe ahitwa mu Rugano, ni mu gishanga giciyemo agahanda k'ibitaka gakikijwe n'ibiti by'imigano, kiri hagati ya stade ya Gitarama(Muhanga) n'agasozi ka Kabgayi. Andi makuru nkesha umuturage ni uko muri iri joro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu tariki ya 24/8/2012 hatemaguwe umuturage mu kagari ka Remera, umurenge wa Nyamabuye, akarere ka Muhanga (mu mujyi wa Gitarama).*
Ntibyoroshye, ubwoba ni bwose mu bantu. Ariko igikomeje gutangaza abaturage kurushaho ni uko abategetsi b'u Rwanda ntacyo bavuga ! Nta n'icyo bakora kugira ngo ubu bwicanyi buhagarare. Aho ntibishaka kuvuga ko ari bo bari inyuma y'ubu bwicanyi ?
Uko byamera kose , biragaragara ko ubu buhotozi bweze mu gihugu busa n'ubufite intego yo GUTOZA KWICA agatsiko k'abantu runaka ! Bica buri munsi, ntacyo bikanga, batihisha, mbese nka kumwe k'uhagarikiwe n'ingwe !!
Reka twibutse ko uyu muco wo gutera abaturage ubwoba wigeze kwanduka mu Rwanda mu myaka ya za 80 ,mbere y'ibitero bya FPR inkotanyi : icyo gihe byitwaga"guca amashu"cyangwa "kureza". Bategaga abaturage mu kajoro bakabaca imitwe bakayitwara ! Byaje kugaragara nyuma ko ibyo bikorwa by'urukozasoni byakorwaga na FPR yashakaga kugaragaza ko Leta yariho itari ishoboye gucunga umutekano w'abaturage !
[Ndlr: Mu gihe u Rwanda rwari rufite umutekano usesuye mu myaka ya za 80, abanyarwanda batari bazi ibibera hanze kuko bari bishimiye kuguma mu gihugu cyabo,nibwo batangiye kubona amahano yo kureza no guca imitwe abantu, ibyo bikaba byarakorwaga na FPR yoherezaga abakomando bayo mu Rwanda bavuye Uganda bakaza guca imitwe abanyarwanda aribyo bise kureza, noneho iyo mitwe bakajya kuyereka abanyamahanga bababwira ko mu Rwanda byacitse ko abantu bacibwa imitwe , kugirango abo bicanyi bo muri FPR babone inkunga y'ibihugu by'amahanga mu gutera u Rwanda kandi niko byagenze , none n'ubu barubuye ubwo bafite indi mipango barimo].
Nyuma ibyo kwicira abaturage ubusa byaje kugarurwa n'abitwikiriye akavuyo k'amashyaka menshi, mbere gato y'iraswa ry'indege ya Habyarimana na Jenoside . Kandi FPR yari ibifitemo uruhare kuko yacengeraga amashyaka ikayakururamo umwiryane ari nako ibashora mu bikorwa by'ubwicanyi !
Muri iki gihe na none umuntu yakwibaza icyo ubu bwicanyi n'iri terabwoba bigambiriye ! Aho si uko Agatsiko kari ku butegetsi bugeze ahaga kakaba kibwira ko gutera abaturage ubwoba byatuma batitabira kukivumburaho nk'uko bishobora gushyika mu minsi mike iri imbere aha ?
Iki kibazo nikidahagurukirwa mu maguru mashya, mu Rwanda hashobora kuba hari gutegurwa ubundi bwicanyi ndengakamere buzarimbura imbaga !
Birabe ibyuya....
Karinganire John,
Gitarama.