Mu Rwanda abashinzwe umutekano nabo bakomeje guhohoterwa kubera ubwoba KAYUMBA Nyamwasa ateye KAGAME !
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, aturutse mu bapolisi b’uRwanda baba Haiti, baherutse kutwandikira ibarwa itabariza mugenzi wabo Lt Col Sarto Bahenda. Yatawe muri yombi ku itariki ya 13/05/2011, ageze ku kibuga cy’indege I Kanombe.
Nk’uko iperereza twakoze, nyuma yo kubona inyandiko y’aba bapolisi yerekanaga akarengane ka mugenzi wabo, twasanze ibyo bavugaga ari ukuri. Lt Col Bahenda Sarto ,yahamagawe kuya 07/05/2011 na Lt Col Nyakarundi uhagarariye ingabo z’u Rwanda muri UN “Raison’s officer UN”. Amubwira ko agomba kujya I Kigali kubona andi mabwiriza mashya y’akazi .
Lt Col Bahenda Sarto, yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Haiti ku itariki ya 09/05/2011. Yakiriwe na Lt Col Nyakarundi ageze Newyork. Yamujyanye iwe ari naho yaraye. Nyuma baza kumwuriza indege aherekejwe, bavuga ko agiye guhabwa amabwiriza y’akazi. Yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe, bahita bamushyira mu mapingu. Yajyanywe gufungirwa muri gereza ya gisirikare iri i Kibungo, aho abayeho bya nabi cyane.
Ayo makuru atugeraho, yemeza ko ageze I Kibungo, yishwe urubozo na ACP Kalisa, ushinzwe urwego rw’ubutatsi mu bapolisi. Yamubajije ibyo yaba yaravuganye na Gen Kayumba akiri m’ubutumwa bw’akazi muri Haiti .
Nk’uko bamwe mu bapolisi bakoranaga muri Haiti babidutangarije, Lt Col Bahenda, yaba yaratwererewe ikirego cy’uko avugana na Gen Kayumba. Ayo makuru avuga ko byazanywe na mugenzi we witwa Simba, wakoranye igihe kinini n’urwego rw’iperereza rwa Gisirikare, DMI. Uwo Simba azwiho kubeshyera bagenzi be cyane. Bitewe n’uko ahora ashakisha report aba agomba gutanga I Kigali. Abahimbira ibinyoma, kugira ngo akomeze yibonere udufaranga tw’inyogezo “Operational Fund”, nk’umukozi mwiza, kabone niyo yaba abeshyera bagenzi be ibyabacisha umutwe.
Abavuganye n’ikinyamakuru Umuvugizi babarizwa mu nzego z’ubutatsi za Kagame, bemeza ko Lt Col Bahenda, ari umwe mu basirikare bacye ba APR, batabaye igihugu rugikubita, bafite amashuri yigiye imbere. Yakunze kwigizwa k’uruhande ntabone akazi gakwiriye bijanye n’ubushobozi, kugeza muri 2005, ubwo yavanwaga mu gisirikare igitaraganya, na none ku mpanvu zidasobanutse.
Lt Col Bahenda Sarto yanakoze indi mirimo itandukanye. Yabaye perezida w’urukiko rwa gisirikare kuva 1998 kugeza 1999. Yanabayeho depite mu nteko ishinga amategeko kuva 2004 kugeza 2005.
Inzego z’ubutatsi za Kagame, zakunze kwibasira Abanyarwanda bari barahungiye muri Kongo. Barimo Mzee Semadwinga Denis, wiciwe urwagashinyaguro i Gisenyi umwaka ushize wa 2010, bamuciye umutwe. Emeritha Munyeshuri, umubyeyi w’imyaka 55, warasiwe k’umupaka wa Goma, mu mpera z’umwaka ushize wa 2010 . Kagwa Andre Rwisereka, wacyegeswe ijosi umwaka ushize wa 2010, hamwe n’abandi bagiye bicwa n’izo nzego, zifatanyije na Gen Ntaganda Bosco. Nta gushidikanya ko na Lt Col Bahenda Sarto, nawe ashobora kwicwa urwagashinyaguro .
Johnson, Europe.(umuvugizi)