KILIZIYA GATOLIKA YABAYE IKIRAGI MU RWANDA

Urubanza mu mizi rwa Padiri Nsengiyumva Emile, ukekwaho icyaha cyo kuvutsa Igihugu umudendezo ku wa mbere rwaburanishirijwe imbere y’urukiko rukuru urugereko rwa Rwamagana. Ubushinjacyaha bukaba bumurega kuba tariki 19 niya 25 Ukuboza umwaka ushize mu gitambo cya misa yasomeye muri Paruwasi ya Karenge na central ya Nyakigarama mu umurenge wa Nyakariro, imbere y’intama ayoboye yarangishije mu uruhame gahunda za Leta zirimo guca nyakatsi no kuboneza urubyaro.
Nk’uko byatangajwe na Radiyo Rwanda ngo Ubushinjacyaha bukaba bumurega kwangisha mu ruhame gahunda za Leta zirimo guca nyakatsi no kuboneza urubyaro. Iki cyaha Padiri Nsengiyumva akekwaho, ubushinjacyaha bukaba buvuga ko giteganywa n’ingingo 166 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, icyaha cyo kuvutsa Igihugu umudendezo, yamamaza nkana ibihuha, agomesha rubanda, atera imvururu n’intugunda ashaka kubyutsa imidugararo. Ukekwaho kugandisha no kwangisha abaturage gahunda za Leta, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Karenge, Nsengiyumva Emile, imbere y’umucamanza ntiyemera ibyaha aregwa, yasobanuye ko ibi byaha aregwa atabikoze kuko mu ivanjiri ye atigeze yangisha abaturage gahunda yo guca nyakatsi ndetse no kuboneza urubyaro ahubwo yanenze uburyo zikorwamo. Radio Rwanda ivuga ko aha avuga ko guca nyakatsi byakoreshejwe igitugu cyane ku bakirisitu batishoboye naho kuboneza urubyaro ngo yemera ubwo kiliziya yigisha bwa kamere. Urukiko rukuru urugereko rwa Rwamagana, nyuma yo kumva impande zombi, rwatangaje ko isomwa ry’uru rubanza biteganyijwe tariki ya 29 Nyakanga 2011.
Padiri Emile Nsengiyumva ukekwaho icyaha cyo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, aramutse ahamwe n’iki cyaha, ingingo y’ 166 mu gitabo cy’amategeko ahana iteganya, igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku icumi n’ihazabu y’amafaranga kuva ku ibihumbi bibiri kugeza ku bihumbi ijana cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iby'iyi Ngoma na Kiliziya Gatolika bite?
Tubigereranije n'iyi Ngoma ya mwene Rutagambwa ifunga Abapadiri abandi bakagwa muli za Gereza mu buryo bwa mafios (+ Padiri Munyaburanga n'abandi benshi) Abarasiwe kuli Altari mu Ruhengeri n'i Mibirizi, Abarigishijwe mu gihe cy'itahuka ry'impunzi zari zagambaniwe na Loni,Abashinjwa ibinyoma n'Indaya zivuye Rugazi na Gahoro, Abarozwe nka Padiri Kalibushi na Padiri Modeste Gasigwa ( inshuti Magara ya Perezida Habyara), njye nsanga Iliya ngoma Papa Mukuru w'i Roma yari akwiye kuyihagurukira yitwaje cya Kibando cye kiriho Umusalaba wa databuja Yezu Kristu.
Basenyeri Nubaha cyane kuko mwasizwe amavuta y'Ubutambyi buhebuje byose, Nimuba nk'ibiragi, rwose muzaba mwihakanye Uwaducunguriye i Golgota aho batemeraga abantu imitwe, nta wundi ni Umwami wacu Yezu Kristu wagize ati: Uzatinya kumpamya imbere y'abantu, nanjye nzatinya kumuhamya imbere ya Data n'Abamalayika.
Mwitinya kwamagana Ingoma yirukanishije Yezu imbunda z'ibikenyeri maze ikimika Satani Murumuna wa Gacaca!! Dusabirane
HABIMANA Védaste - Kigali