Mu mezi ashize FPR yicishije ifuni abasilikare bayo bakorera kuri Rusizi ya I ni ya II i Cyangugu!

Publié le par veritas

http://www.therwandan.com/ki/files/2013/01/Agafuni-300x210.jpg?9707a5“Bamwe mu basirikare b’u Rwanda bahisemo kuba ibiragi ku gira ngo batabura ubuzima bwabo”.

 

Kuva  FPR yafata ubutegetsi muri 1994, irangajwe imbere n’umunyagitugu waje  kuba Perezida, Paul Kagame yagiye ikoresha inzira z’ubugome zitandukanye  kugira ngo yikize abatavuga rumwe nayo n’abashobora kuvuga ibyo ikora  binyuranije n’amahame shingiro y’ikiremwamuntu.

 

Mu kwikiza abo  bantu bose yagiye ikoresha uburyo butandukanye burimo ifuni, kuniga  abantu, gutanga uburozi, n’ibindi bibi byinshi nk’uko byagiye bitangazwa  mu bitangazamakuru bitandukanye. Muri iyi minsi, ikinyamakuru The  Rwandan, cyabakoreye iperereza ku makuru yavugaga ko hari bamwe mu  basirikare b’u Rwanda bakorera ku mupaka wa Rusizi I n’iya II (akarere  ka Nyamasheke) bamerewe nabi n’abayobozi babo abandi bakaba bamaze gupfa  batewe amafuni, ngo bitewe n’uko baba batumva neza ibikorwa  n’inkoramaraso za Kagame aho bamwe baba bashaka kuvugisha ukuri no  gushaka ko ibintu bijya ahagaragara kandi kizira muri iki gisirikare.

 

Amakuru,  The Rwandan ikesha bamwe mu basirikare bakorera muri aka gace batifuje  ko amazina yabo tuyandika bavuze ko aya makuru ariyo kandi ko bimaze  igihe kitari gito. Aba basirikare bagize bati: “ ibyo bintu  byo kwica bagenzi bacu byatangiye ubwo M23 (mouvement du 23 Mars) yari  itangiye kurwanya leta ya Kinshasa, nibwo umutekano usa n’uwahungabanye  mu gihugu abasirikare benshi babakwiza ku mipaka cyane cyane uwa Rusizi  na Rubavu, hano Rusizi hakoreraga Division ya Gatatu (3rd Division)  ariko batuzaniye renfort [kubongerera abandi] iturutse I Butare muri  divisio ya Kane (4th Division) batayo ya 301 (three zero one)” , aba  basirikare bakomeje bavuga ko bakigera Rusizi batangiye amaoperations  ya buri munsi aho bikangaga buri gihe umwanzi ariwo FDLR ndetse  baniteguye ko isaha n’isaha bashobora kwambuka bakajya Kongo gufasha  M23.

 

nduguteye.png

Amakuru The Rwandan yabonye avuga ko gutera ifuni bamwe mu  basirikare byatangiye ubwo abasirikare bari batangiye kubwirwa ko  bitegura kuko isaha ni saha bashobora kujya muri Kongo, bamwe rero  ntibabyakiriye neza kuko bagiye babyivovotera, abandi batangira kubaza inyungu baba bafite mukujya kurwana intambara ya Kongo n’uko abo  batabyumva batangira kwicwa batewe amafuni, bakabwira bagenzi babo ko  babajyanye ahandi abandi bakavuga ngo bashobora kuba baguye muri ambush  [umutego] y’umwanzi gusa abasirikare bo bakabona ko ari ikinyoma kuko  babaga bazi uko byagenze.

 

Aba basirikare bavuga ko bamwe babuze  ubwo bari muri operation bakoze mu mpera z’ukwezi kwa 12 aho bari bamaze  kumenya ko hari FDLR zigera kuri 300 zanyuraga ku mupaka ziturutse za  Burundi na Kongo zica Ruvunge, Sake, Plaine de Bugarama (Ikibaya cya Bugarama) na Rusizi ya II, irangiye ngo nibwo basanze haburamo  abasirikare batatu, nyuma baza kumenya ko batewe ifuni bazira kuba  batarishimiye uko bababwiraga ko bashobora kwambuka muri Kongo.

 

Therwandan, yanamenye amakuru avuga ko ubwo M23 yari imaze gufata Goma ibifashijwemo na bamwe mu basirikare b’u Rwanda bari muri batayo ya 99,  abandi bose bari biteguye kwambuka Kongo cyane ko bari bazi ko M23  irahita ifata na Bukavu, mu bari biteguye (stand by) harimo batayo 55  yari yageze ku mupaka wa Rubavu.

 

Izi nzirakarengane z’abasirikare  bakagombye gukorera igihugu n’imiryango yabo bakomeje kwicwa bazira  ibitekerezo byabo, gusa benshi ubu bahisemo kwibera ibiragi mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo dore ko n’iyo baba baganira n’abavandimwe babo  baba bikanga buri muntu wese ko ashobora kubumva akabicisha.

 

Ikinyamakuru  The Rwandan cyanabashije kumenya ko benshi mu basirikare bakora  igisirikare cy’u Rwanda (RDF: Rwanda Defense Force) bakeneye ubatera  ingabo mu bitugu mu guhirika ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame bavuga ko  bwubakiye ku musenyi, abandi bakaba bakomeje gushaka uburyo bahunga.

 

Abaturage  baturiye muri Rusizi, akarere ka Nyamasheke, baganiriye n’umunyamakuru  wacu kuri telefone zabo zigendanywa bavuze ko nabo basigaye babona  ishyamba atari ryeru kuko ngo basigaye babona abasirikare batangira  akazi saa saba (13h00), kandi bari basanzwe bagatangira mu ma saa cyenda  (15h00), bikiyongera ku bihuha bihari bivuga ko u Rwanda rushobora  guterwa.

 

Aba baturage bavuga ko banaje guterwa n’ubwoba n’ingendo  za Perezida Kagame zasaga nko kwiyegereza abaturage asa nk’aho hari icyo  yikanga bamwe bagasabwa kumusaba kongera kwiyamamaza muri 2017, ikindi  cyateye ubwoba abaturage ni ijambo Perezida Kagame yavuze ko nibiba  ngombwa bazasubira mu ndake, ngo bikaba bigaragara ko hari intambara barigutegura.

 

 

Mike

source:Inuma

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article